Safari Stanley yahunze igihugu-BBC i Kigali/Mise au point

To: rwandanet@yahoogroups.com; democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; rwanda-l@yahoogroups.com
From: nibishaka_alain@yahoo.fr
Date: Wed, 3 Jun 2009 22:41:11 +0000
Subject: [rwanda-l] Safari Stanley yahunze igihugu-BBC i Kigali/Mise au point

Internautes,

 

Ex Senateur Safari Stanley yahunze ingirwa butareba bw’igitugu cya kagamé nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rw’injiji za gacaca ya Cyarwa i Butare.

Yashyizwe kuri Mandat d’Arret International Rouge,arashakirwa hasi  hejuru,yacitse uburoko bwa DMI,yatangatanzwe.

Amakuru muyumve kuri BBC

 

http://www.bbc. co.uk/greatlakes /

— En date de : Mer 3.6.09, Gahutugatutsigatwa Tuzabana <gahutugatutsigatwa@ yahoo.fr> a écrit :De: Gahutugatutsigatwa Tuzabana <gahutugatutsigatwa@ yahoo.fr>
Objet: Re : [rwandanet] RE: [fondationbanyarwan da] Mise au point
À: rwandanet@yahoogrou ps.com
Date: Mercredi 3 Juin 2009, 18h19

Komera Kota we!!

Wikibaza byinshi ibi nabyo bili muli ya maturufu bita ubwenge bw’abanyarwanda

bushingiye ku kinyoma. None se ko mwibagiwe ko umugore wa Iyamuremye

ali nawe mukobwa wa Sindikubwabo aliwe ukenyerera muka Kagame? Ntiyibereye

mu nda y’ingoma kandi basaza be babungera bitwa interahamwe! ! Ubwenge sha!!!

Ubwo se urunva Kagame na « Sindikubwabo » badahuje ubwenge mon frère?

Ibyo birakwereka ko ibyo tuvuga byose biba bigamije kwikubira kuko turega

ibyaha abo dushaka guheza nta kindi aliko udufitiye inyungu tukamwihambiraho

n’iyo yaba ali umunyabyaha. Unyunve neza aha sinshinja Iyamuremye na madame

we ibyaha yewe ndetse na muzee Sindikubwabo gusa hali abandi bahutu benshi bazize

ko bagira icyo bapfana n’abahoze ku ngoma mu Rwanda bashyirwa k’umunigo batazi

icyo bazira. Ubwenge nyarwanda da!!! None se Iyamuremye yabuzwa n’iki gupfukama

kandi madame ali mu mbere yoza ibyansi.Cyakora ndabishima da kuko ntihazabura

n’uwo kubara inkuru.

 


De : kota venant <kotakori@hotmail. com>
À : fondationbanyarwand a@yahoogroupes. fr; rwandanet@yahoogrou ps.com; uwimanapouma@ yahoo.fr
Envoyé le : Mardi, 2 Juin 2009, 13h20mn 42s
Objet : [rwandanet] RE: [fondationbanyarwan da] Mise au point

Yemwe aliko ibya Rwanda ntawabyunva koko, reka USA na UK bahitemo Kagame batiliwe bareba ibibi yakoreye cyangwa akorera abanyarwanda, ntakundi bagenza!

None ninde wasobanura ili hulizo:

Iyamuremye ni umukwe wa Sindikubwabo.
Iyamuremye yali Maneko wo ku ngoma ya Habyarimana, ubwo ibyakorerwaga mw’ibanga ntacyo atamenyaga.
Iyamuremye ni Senateri wa RPF naho uwo Sebukwe wali prezida wa CND (Inteko Nshingamategeko) ku ngoma ya Habyarimana akanamusimbura amaze gupfa bamuhinduye genocidaire.
Uliya Safari utunze mushiki wa Sindikubwabo ubwo ni Muramu wa Sindikubwabo wabaye umujenocideri.
Nyamara uliya Safari yali inshuti magara ya RPF-inkotanyi, afite n’imilimo ikaze mu ngoma yayo kugera ku mwanya w’ubusenateri, nkulikije ibyo Uwimana avuga.

None se jenocide yateguwe na nde, ikorerwa nde, kandi kubera iki bahu? 

 

 

 

 


To: fondationbanyarwand a@yahoogroupes. fr
From: uwimanapouma@ yahoo.fr
Date: Mon, 1 Jun 2009 15:37:29 +0000
Subject: [fondationbanyarwan da] Mise au point

Ntabwo Safari Stanley ali musanzire wa Iyamuremye Augustin ahubwo umugore we ni Mushiki wa Sindikubwabo. Ubwo ni Sebukwe Mbega wa Iyamuremye hakulikijwe uko imibanire y’imiryango yo mu Rwanda n’amasanira yayo.

*****************************************************************************************************

P.S. Ushobora no kwitabaza archives dufite ukamenya ibivugwa byose ku Rwanda muri iki gihe. Niba ubikeneye wifashishe iyi Link

-Niba wifuza kunyandikira ungezaho ubuhamya bujyanye n’akarengane waba wifuza kugeza ku miryango iharanira ikiremwamuntu,  cyangwa se niba wifuza kugeza ku basomyi ubuhamya kimwe no gutangaza ubutumwa bwawe ku mbuga zinyuranye kuri internet, nshobora kubigufashamo (mu buryo bunshobokeye) nta kibazo. Ushobora gukoreha formulaire iri hasi aha cyangwa ugakanda kuri Link iri hejuru ijyana kuri archives z’amakuru ku Rwanda.

 

Votre nom : (oblig.)
Votre email : (oblig.)
Site Web :
Sujet :
Message : (oblig.)
Vous mettre en copie (CC)
 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

9 Réponses à “Safari Stanley yahunze igihugu-BBC i Kigali/Mise au point”

  1. muvugibyomuzi Dit :

    Mwiriwe!
    Reka nisubirize uwo bamenya usobanura amasano! none se waba uri uwo mu muryango nkaba ntakuzi???!!!! ndabona aho kugirango wihe urubuga usobanura amanjwe ari uko waceceka. Nduwo mu muryango reka nkumare amatsiko: Umugore wa Safari ni umwana wa Sindikubwabo! Ubwo rero Safari ni musanzire wa IYamuremye kuko umugore we ni mukuru w umugore wa Iyamuremye! Shira agahinda umenye ukuri ubwo bikuviremo isomo ryo kujya uvuga ibyo uzi!!!
    abanyarwanda ntimuzikosora!!!!

    Répondre

  2. NKUNZURUVUGO Pierre Dit :

    Niba arengana yahunze afite ubwoba bw’iki? Naho imirimo inyuranye yashinzwe sibyo byamubuza gukurikiranwa aho ibyaha yakoze bimenyekaniye. Utazi ko ari gihwahwanya ni nde? Abo yari amaze iminsi afungisha bo si abantu? Ahubwo ikibazo ni uko ikinyoma cye cyatinze kugaragara. Ikinyoma kiratinda ntikirama abanyarwanda barabivuze.

    Répondre

  3. kadogo Dit :

    ese ibimenyetso uvuga ni ibihe? ikizwi nuko ashinjurwa n abacikacumu bari kumwe! es uziko ama archives yo kurwana génocide ahari? niba rero utazi ibya politiki ibyiza nuko wakwicecekera , ese uziko FPR imurega ariyo yamukuye mu kiraro cy inka yari yihishemo? cisha make ntacyo uzi! abazashinjwa gönocide baracyaza ubwo uzabyumva nibikugeraho. ahubwo se uwabaza Kagame icyo abitekerezaho. Ngewe ndi umwe mu basirikare bamukuye icyarwa dufata butare!

    Répondre

  4. Kurazikubone Dit :

    Umva nshuti,

    Safari ni interahamwe yo mu rwego rwo hejuru. Iyi minsi yose yari akiri hanze kubera ko ari Rusisibiranya. Byumvikane neza ko n’undi wese umeze nkawe iminsi irabaze.

    Kurazikubone

    Répondre

  5. kadogo Dit :

    ariko se nshuti nage nkubwire ko abanyarwanda bagumye mu bujiji bizagenda gute? ushobora kwanga umuntu ni uburenganzira bwawe ariko kumutuka byo ntabwo aba aribyo none se ko ngewe mikubwiye kandi mbihamya nkaba naramwikuriye iyo i Butare icyo gihe. Wowe se waba wenda wari kumwe nawe kuri bariyri tutaragara. Niba ari uko ubwo umuntu ubyo yabiperereza. ikindi nuko nakubwira ko aho ibutare atari iwe yahabaga yihishe nk abandi nonese nitumarira genocide kubatariyikoze abayikoze bazahanua dyari?

    Répondre

  6. Mitsindo Dit :

    Mwabantu mwe. Ntimugatukane Imana ntibyemera. Ahubwo nanjye mba mu Rwanda wowe MUVUGIBYOMUZI we kuvuga nabi. Mu Rwanda nta Democratie uretse ko ntashobora kuguha number yanjye ngo tubivuganeho??Ubwo se koko benewacu bose bashiriye ku rugamba FPR yatumariye iki? Oya, FPR yazanye infrastructure ariko nta bwisanzure wangu?? Kuko nanjye ndi umurescape ariko ushishoza. Uribwira ko biriya bintu bakora byo guhatira kujya mu muryango ari byiza?? Nkubu mperutse kujya Kampala muri Avril 2009 narindi yo uzi abasirikare bahungaga uko bangana. Ubwo se ibibazo biri gukemuka cyangwa biri kwiyongera.Ubu se ko hari abo twari duturanye bihungiye kubera Gacaca, uravuga ko twiyunze. Mba i Burundi kandi ndi umunyarwanda nkora business uretse ko sinaguha number yanjye kuko ntabwisanzure bwo mu Rwanda nashika Kigali nkabizira wangu??Ibyo nabyo nuko nta Democratie. Umviriza, ko Kabonero banze ko ajya mu nama z’abanyamakuru iyo niyo Democratie. Democratie FPR yatubwiye bigatuma mes grands freres bapfira mu ishyamba habe no kutwibuka??? Dukeneye Umwami?? Cyangwa undi muntu muzima. Ibaze nawe, barimo kuvuga ngo les pasteurs bamadini ngo babe bafite Licence koko Ijambo ry’Imana no kuba pasteur ari ingabire none ingabire wayikura mu mashuri? None se muvandimwe, ko Nyakubahwa we afite make yize none nayobora abanyarwanda nta License??? Ikigenzi nicyo umariye abantu. Gusa FPR nyikundira ko yahagaritse Genocide gusa icyo nemera YISHE ABANTU BENSHI harimo Mama.NABO BAZABAKORERA GACACA igihe kigeze. Ubu se ko abana benshi barihiwe na FARG(Ikigega gifasha abazize genocide) batari abarescapes ko byagaragaye ejo bundi bakuraho Muzehe Karekezi, barumunama banjye ntibanze kubarihira ngo ndakuze kandi ari abarescapes mu gihe abana ba mayers(Bourgmestres bakera tubigenekereje) BARIHIRWA. Wenda wambwira ngo mbe precis ariko ntabyo ntakora ntamuza abantu ibere ry’ubutegetsi. Ibyo nabyo kutabivuga nuko nta Democratie. Turashaka impunduka.RUKOKOMA wangu.Opposition ize ikore abantu bave mubuhunzi i Burayi tubane neza nk’abarundi. Kubona abarundi abaradusize pe. Wivuga rero ko turi gutera imbere Gacaca iri kugenda neza buretse ko irangiye nabi NTA MAKURU DUHAWE YABISHE ABANDI MUNTAMBARA I Byumba, na Ruhengeri muri ZONE TEMPO. Byose abanyarwanda turabizi TUBIBITSE MU MUTIMA RERO.Nuko ahubwo nkwisabire sengera abayobozi beza bazatwunga tukava kwangana ba Safari bakagaruka, Umwami akaza, Nyakubahwa Kagame akabana nabo. Voila indicateur ya reconciliation ariko niba bahunga iyo si indicateur. Niba baha bamwe ijambo abandi ntibabumve abantu bakava mu rugo bazi neza ko baza gushyira Safari muri prison aho nta indicateur. Ubwo se uriya mu inspecteur w’i Kabgayi baraye bashinje Genocide koko nukuntu yisobanuye kuki se batavuze ko inkotanyi zaharashe amasasu menshi kugeza ho bishe abapadiri. Kuki? Nuko nta democratie yo kubivuga ihari. Reka ndangirize aha, Ubane na Rurema usengere abayobozi beza gusa. Nitwa Mitsingo Theo sinihishira ariko sinaguha number yanjye.

    Répondre

  7. Murengerantwari Dit :

    Mitsindo,

    Nk’uko nari nabikwandikiye ku yindi nyandiko yawe, impungenge kimwe n’ibyifuzo ufite bifite ishingiro kandi ubisangiye n’abandi abanyarwanda.Nari nakubwiye ko nzagaruka ku nyandiko yawe, ariko nsaba n’abandi basura iyi blog kudatinya kugira icyo babivugaho. Si ngombwa ko uha abantu number yawe, gusa umenye ko iyo ubashije kuvuga ibiguhangayikishije, hari ikintu uba uruhutseho, si kimwe nureba akicecekera agapfira iyo. Ndashaka kugaruka ku ngingo ebyiri uvugaho. Iyo mbere ni ibireba Safari Stanley. Indi ni icyifuzo cyawe cy’uko Umwami yataha kimwe na opposition bagafatanya kubogora u Rwanda.

    -Ku byerekeye Safari Stanley, nkomeje kwibaza impamvu les internautes iyi nkuru y’ihunga rye ariyo basoma cyane, mu gihe hafi gishyikira amezi abiri ex Senateri uriya ahunze. Iyo nsuzumye stastistiques z’abasoma inkuru, nsanga Ihunga rya safari riza ku isonga. Aha bintera kwibaza ikibazo. Ni kuki abanyarwanda batangajwe cyane n’ihunga rye, nyamara ukabona abandi nka ba Mukezamfura ntawe ubigarukaho. Nifuza ko abari mu gihugu barushaho kudusobanurira icyo kibazo, kuko abahunga FPR ni benshi, ariko ibya Safari byabaye nk’igitangaza. Nabwo birumvikana, iyo uvuze ko Safari afitanye amasano na Sindikubwabo, ukongera ukabona abandi mu bakorera FPR nka ba Iyamuremye n’abandi bigaragara ko bakoranye byegeranye n’ingoma ivugwa ko yateje genoside, wibaza mpamvu ki FPR ikomeza gukoresha abantu nk’abo kandi izi ko umunsi umwe izabaryoza ibyo ikunze gushinja benshi mu banyarwanda bijyanye n’icyo yita ingengabitekerezo ya genoside. Ese Safari ko yakoze uko ashoboye akarwanya iyo ngengabitekerezo bavuga, akaba yaragize uruhare rukomeye mu gusenya ishyaka MDR, igihembo kibaye kumwibutsa ko yagize n’uruhare muri genocide? Nyuma y’iyi myaka yose? None niba umuntu nka Safari wakoze atyo ashobora kugirirwa ibyo byose n’ingoma, ninde rero uzarokoka iyo persécution iri ku banyarwanda muri rusange? Reka mbe mpiniye aha ku bireba Safari, noneho mvuge no ku ngingo ya kabiri.

    -Uragira uti Umwami natahe, kimwe na opposition yose, hanyuma barebere hamwe uko bagarura demokarasi mu gihugu. Iki cyifuzo cyawe gifitwe n’abandi banyarwanda ku bwinshi. N’abari hanze y’igihugu, twakomeje kugaragaza icyifuzo cyacu y’uko umwami Kigeri yataha, agatangira Ubwami bugendera kuri Constitution, ubundi akaba Umwami uganje gusa, ibyo bikaba byaba umuti kuri réconciliation abanyarwanda twifuza. Ariko rero haje kuboneneka imbogamizi. Ku bantu benshi bagerageje kwegera Umwami Kigeli, batangajwe n’uko ataracika ku mico ya kera imwumvusha ko ubwami bugomba kwegera ubwaciwe na kamarampaka yabaye mu Rwanda. Ibyo bikaba biterwa n’uko Umwami ashobora kuba ku ruhande rumwe afite imyumvire ishaje, ku rundi ruhande akaba muri entourage afite harimo abantu bafunze mu mutwe badashobora kwemera ko habaho changement zikomeye z’imyumvire y’ubwami bw’u Rwanda. Kubera iyo mpamvu, hari abantu bamwe batekereza ko hakwiye kurebwa dans la descendance des Rois du Rwanda, niba hataba hariho un prince ufungutse mu mutwe kandi wegereye ingoma, wasimbuzwa Kigeri bityo akaba Umwami w’u Rwanda moderne. Ibyo ariko ni ibyo umuntu agenda yumvana abantu babitekerezaho. Hari n’abaperereje baza gusanga Kigeri ngo yaba afite Umwana w’umukobwa ariko ngo utazwi ku mugaragaro, hakaba speculations ko uwo yaashobora noneho kuba Umwamikazi w’u Rwanda mu kigwi cya se wakagombye mu by’ukuri kwabdiqua (abdiquer), agiriye u Rwanda ngo rubashe kuva mu kandare. Ibyo byose rero nkubwira ni ibivugwa dans les mileux rwandais hanze, abantu bashakisha, ariko birumvikana imbogamizi ni nyinshi. Tuvuge ko Kigeli koko yaba afite umukobwa rwihishwa. Ese uwo abanyarwanda babwirwa n’iko niba yarabonye uburere mbonezagihugu bwamufasha kumva neza ibibazo by’ u Rwanda? Niyo mpamvu njye natekereje ko byaba byize ahubwo alternative yo gushaka umuprince ufungutse mu mutwe aribyo byarushaho kuba igisubizo kiboneye. Nabwo tutirengagije ko Kigeli ashobora kuva i Buzimu akajya ibuntu, akiyumvisha ko igihe cy’U Rwanda rugendera kuri monopole y’ubwoko bumwe bw’abanyarwanda cyarangiye kera, ibyo bikaba bisigaranye FPR gusa. Aramutse afashijwe n’umwuka w’Imana akumva ko noneho ashaka icyagirira abanyarwanda bose akamaro nta kuvangura, Kugeri yabona benshi bamushyigikiye baba abahutu baba abatutsi nk’uko byagaragaye cyane mu banyarwanda bari hanze.

    Reka rero ndangirize ku kibazo cyo kuza mu Rwanda cya opposition kimwe n’inama bamwe bita Rukokoma abandi bakayita DIR (Dialogue Intra-Rwandais), hakaba abongeraho ngo hautement inclusif. Nk’uko tumaze kubyibonera mu matangazo y’amashyaka anyuranye akorera hanze kandi bigikomeza no ku yandi ataragira icyo abivugaho, uretse Impuzamashyaka FDU iyobowe na Madame Vigitoriya Ingabire, andi mashyaka n’impuzamashyaka amaze gutangaza ko adashobora kwitabira amatora abereye mu butegetsi bw’igitugu buniga Demokarasi. Ibi bikaba bigaragaza ko za FDU nazo kuba zaremeye kujya mu matora, si uko zidasangiye ikibazo n’andi mashyaka yose asigaye, ahubwo iyo urebye ibisobanuro bitwangwa, bikaba ari nk’igikorwa cy’ubwitange bukomeye kuko banyiri ugufata icyemezo batayobewe risques zikomeye zijyanye no gukorera politiki mu Rwanda. Nyamara nk’uko binaboneka, igihe kiriho kiranabashirana. Abayobozi basabye passeport zo kujya mu Rwanda, bategereje igisubizo cya guvernoma y’u Rwanda, bikaba bigaragarira abantu ko Guvernoma ya Kigari izabaha impapuro hasigaye ukwezi kumwe ngo amatora abe nk’uko byagenze kuri Twagiramungu. Urabona rero ko nta kizere na mba opposition iyo ariyo yose ishobora kwibwira ko hari icyo yahindura mu Rwanda bya Kidemokarasi.

    Reka ndekere aho tuzakomeza ku byunguranaho, igisigaye kikaba gukomeza gufatanya mu masengesho dusabira igihugu, ariko tunatekereza n’icyakorwa ngo u Rwanda rusubirane isura y’igihugu giha uburenganzira abagituye.

    Komera.

    Théophile.

    Répondre

  8. Mitsindo Dit :

    Théophile;

    Murakoze cyane. Nejejwe n’imvugo ukoresha kuko sinzi niba uri umurescape cyangwa utari we kuko njye ndiwe kandi unsubije nk’umuntu mukuru ufite indero ibyo biranyuze. Impamvu mvuze gutyo nuko twe turi mu Rwanda tuzi kumenya imvugo y’umurescape cyangwa ubashyigikiye cyangwa utabashyigikiye.Kuko urebye neza ibiri mu Rwanda ni ukuronda amoko pe. Nyamara umuntu ushishoza ntiyabigenderamo habe no kubyemera.
    Mbanje rero kukubwira amakuru make niko ubu no kuba ndi umucuruzi nuko kubona akazi i Rwanda utari muri FPR ari ikibazo kandi narize amashuri yanjye ndihirwa na FARG. Urabona ko turi inyuma cyane pe.
    Tugaruke kubitureba(ituze ry’igihugu cyacu)
    Ndagirango nkumenyeshe nk’umuntu uba Rwanda ko Safari Stanley inkuru ye yatangaje abantu ugereranyije uko yavugaga n’ishyaka yarwanye pe. Kugeza aho yaramaze kuba intararibonye muri politique. Ngiyo impamvu mbona inkuru ye yitaweho. Indi mpamvu Safari yari umuntu utanga amakuru azi neza yo muri politique ariko ntaserure neza uko biri. Aho bikaba bifatanye nuko yarafite ubuhanga bwo gukoreshwa mu gusenya abantu bahagurutse basaba uburenganzira bwabo cyangwa ubwisanzure. Twavuga nka Niyitegeka washatse kuba President; Safari ari mu bantu bamusenyeho gato. Indi mpamvu niwe munyapolitique wari usigaye mu bakera ubarusha uburambe nuko kugenda kwe c’est une suprise d’un cote n’igihombo kuko bigoye kongera kubona undi muntu uzi gusenya abantu. Iyo niyo analyse yanjye.

    Ibyerekeye za oppositions. Ndagirango nkumenyeshe ko ari ibintu bikenewe ino nubwo bitoroshye. Nikoko bizagorana guhindura ibintu ariko bizahinduka.Ingabire bizamuvuna kuko abanyarwanda bifuza impunduka ni benshi ariko bafite ubwoba bwo kubigaragaza. Kabone nubwo tujya mu matora urareba nuko mwe mutakiba i Rwanda hari abitwa les volontaires bakora mu matora ariko abo bantu bose ni membres de FPR kuko kujya muri FPR ni ukwigura.Ibyo rero nibyo byishe democratie.
    Urumva ko urugamba rukomeye cyane. Naho Umwami nubwo afunze ashobora ahari gufunguka. Icyangombwa nuko ari umunyarwanda dukeneye ko akwiye kuza tukabana amahoro.

    Irya dialogue ya Rukokoma igomba kuba kuri agenda ya FDU kuko uko mbona ntabwo Gacaca yabaye nziza habe nagato. Kuko byari inkiko aho kuba KUNGA. Noneho ntibanemeye ko les AVOCATS baza gufasha umuntu. Mu gihe abantu bateranaga amagambo aho kubabarira. Mu byukuri irarangiye ariko nta DIALOGUE twagize muri communautes. Kuko byari uguhangana.

    Nabonye ku murongo wa FDU harimo renforcement ya bonnes relations etrangeres.Ibyo nibishimangirwe kuko u Rwanda twabaye isole. Uretse East Africa Commununity turimo igaragara. Les crimes z’igisirikare muri congo zaciye umubano n’icyo gihugu. Ikindi kuri Scene internationale, U Rwanda rwabaye nkaho rwizeye ingufu zo kwangana. Akarorero nuburyo ki BADUHATIYE kwirukana abafaransa n’abadage. Umuntu wize utekereza wagiye muri biriya arababaje. Nyamara iyo urebye nta radio ntimwe yabirwanyije keretse Umuseso niwo wabikomojeho.
    Ibyerekeye umuco:Twinjijwe muri system y’icyongereza huti huti nta dialogue twahawe kandi le Francais yaciwe nk’umwanzi bigira ingaruka ku bana kuko kuva vuba mu rurimi ujya murundi biragoye. Ikindi kandi cyibabaje nuko abakozi ba Leta n’abarimu cyane babigiriyemo ibyago bamwe barikunywe kuko nta english nyishi bafite. Urumva ko education y’urubyiruko rwubu imbere ya mwarimu utazi neza english kandi aribyo ahatirwa izaba mbi ejo hazaza. Iyo niyo gahunda yo gukosorwa.

    Dutegereje rero amatora nuko Ingabire agera ino buretse ko amajwi ye bazayanyonga nkuko byagenze kuri Mr.Twagiramungu. Turabizi twese kuko yari yatsinze cyane dans les province du sud et du nord.

    Ndangije mbashimira uru rubuga mwatanze. Byibura umuntu abona aho aruhukira kuko ibitekerezo nkibi tubivugira mu nzu ahihishe gusa.

    Mugire amahoro y’Imana. Murakama.I Rwanda hazahore amata, abahungu n’abakobwa.

    Répondre

  9. Théophile Dit :

    Mitsindo,
    Ndagusuhuje. Bite ko udakoma? Nakubazaga niba email wiyandikishijeho ikora, kuko hari icyo nashakaga kugusaba ku bijyanye no gushobora gupublia articles zawe nziza utagombye kubikorera mu gice cya commentaires. Urashobora gutangaza articles zawe no kuzikosora igihe ushakiye, ariko hari démarches nkeya zo kuzuza. usubije ubinyemerera byanshimisha, naboneraho kukoherereza email privée. Ukomere.

    Theo.

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus