Kuki Abanyarwanda hafi ya bose basezerana ivangamutungo?

iyi nkuru ili mu Mvaho, yasinywe n’Uwamaliya Olive

Benshi ni abasezerana kuvanga umutungo batanafite

Abasore n’inkumi b’Abanyarwanda hafi ya bose basezerana ivangamutungo rusange. Abayobozi b’irangamimerere mu mirenge twaganiriye bose bemeza ko abagiye kurushinga bakunze kwihitiramo ivangamutungo rusange.
Gacye cyane kandi rimwe na rimwe ngo ni bwo babona abagiye kurushinga batangaza ko basezeranye ivangamutungo w’umuhahano. Abo ngo bagwiriyemo ababa bagiye gushinga urugo bwa kabiri kuko baba bararwigeze nyuma bagapfakara, cyangwa se abafite abandi bana.
Icyo abo basezerana ivangamutungo w’umuhahano baba barengera, ngo ni uko iyo mitungo akenshi iba yanditse ku bana ba mbere, bityo bakaba bifuza kubarinda amakimbirane yazaza hamaze kuvuka abandi bana.

Birumvikana ko iyo basezeranye ivangamutungo w’umuhahano, ibigezweho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ari byo byitirirwa umugabo n’iyo byaba ari iby’umugore, cyangwa bikitirirwa umugore kandi bivuye k’umugabo. Naho niba hari isambu, inzu cyangwa konti yari yanditswe kuri umwe muri bo, undi nta ruhare na ruto ashobora kubigiramo.
Isezerano risa n’iridafite agaciro mu banyarwanda ni isezerano ry’ivanguramutungo risesuye. Muri iri sezerano umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore basezerana guhuza ibitsina gusa. Imitungo ya buri wese ntikorweho n’undi. Yewe nta nayirebe n’irihumye !

Abayobozi b’irangamimerere twaganiriye badutangarije ko nta mu nyarwanda wari wabagana ngo asezerane ivanguramutungo risesuye !
Igituma abasore n’inkumi b’u Rwanda basezerana cyane ivangamutungo rusange, bacye bakaba ari bo basezerana ivanguramutungo w’umuhahano, ntihagire abikorereza ivanguramutungo risesuye ngo na byo bifite impamvu zirenze imwe :
Iya mbere ni uko n’ubusanzwe rubanda nta mitungo ifite. Umuntu akajya kurushinga agikodesha inzu z’abandi, nta gasambu, nta konti muri banki mbese umutungo we ugizwe na we ubwe ndetse n’amadeni, ibyo akaba atabyima mugenzi we.

Indi mpamvu ngo ituruka mu muco nyarwanda, aho umuntu yubaha mugenzi we, bityo ntabe yamufata nk’igikoresho cyo kwishimisha gusa mu gihe runaka, nk’uko bigenda mu yandi mahanga, aho umusore n’inkumi basezerana gushimishanya mu myaka ibiri cyangwa itatu, yarangira urugo rugasenyuka.
Muri urwo rwego kandi, Abanyarwanda bafite kirazira yo kubyarira iwabo. Umukobwa watwaraga inda (babyitaga inda y’indaro cyera) yahabwaga igihano kiruta ibindi cyo koherwa mu ishyamba akaribwa n’inyamaswa. Umuco rero wo kugira abana mbere yo gushyingirwa ntugaragara cyane mu Banyarwanda, bityo abo rya tegeko rirengera bakaba badahari ku bwinshi.

Cyakora Jenoside yakorewe Abatutsi yasize imfubyi n’abapfakazi batagira ingano kandi bakeneye kurengerwa mu buryo bwose. Abagifite imitungo n’ubwo ari bo bacye, iba igomba kurengerwa igihe bagiye gushaka, cyangwa se ababarera bagiye gushaka.
Ibyo byose abayobozi b’irangamimerere bo ku mirenge ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babanza kubyigisha ku buryo buhagije abageni bagiye kurushinga.

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus