Makuru ki mu Museso (Umuseso n°369 kanama 2009: « Ubuhamya bushya ».)

 

PDF:
Umuseso n°369 kanama 2009: « Ubuhamya bushya ». , Makuru ki mu Museso (Umuseso n°369 kanama 2009: f60fe87cd01umuseso371.pdf , Umuseso n° 374,

 

Quelques articles…

 

DGPR: Tuje gukora ibyo FPR yananiwe


 

Muri iki gihe hasigaye umwaka umwe, ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika, urubuga rwa politiki mu Rwanda rukomeje gushyuha. Nyuma y’aho imitwe ya politiki yari isanzwe igaragarije intege nke mu kuba yavuguruza ishyaka rya FPR riri ku butegetsi, bamwe mu banyarwanda bafite akayihayiho muri politiki, baragenda bava mu rungabagabo, bashinga imitwe ya politiki yabo, ngo barebe ko bashobora kugabanya kwikubira kwa FPR Inkotanyi. Ni muri urwo rwego, mu mpera z’icyumweru gishize, havutse undi mutwe wa politiki, ugizwe n’abasore, bivugira ko bahoze ari Inkotanyi z’icyitegererezo. Ibikurikira ni ikiganiro Umuseso wagiranye n’umuyobozi w’uwo mutwe.

Umuseso: Mwakwibwira abasomyi b’ikinyamakuru umuseso

Nitwa Frank Habineza navutse taliki ya 22 Nyakanga 1977, mvukira mu buhungiro mu gihu cya Uganda , ari naho nigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Nyuma y’intambara na jenoside narahungutse nkomeza amashuri muri Kaminuza i Butare, ndangije nakoze imirimo inyuranye haba muri Leta ndetse no mu miryango itegamiye kuri Leta (ONGs) nkaba nubatse.

Umuseso: Tumaze kumenya gahunda yanyu yuko mugiye gushinga ishyaka, akaba ariyo mpamvu tubegeye kugira ngo tumenye imigabo n’imigambi yanyu tunabashe no kuyigeza ku bandi baturarwanda nk’akazi dushinzwe kacu ka buri munsi mu itangazamakuru

Frank Habineza: Nibyo ngiye kurishinga, murakoze cyane kandi numvaga nanjye nagombaga kubashaka ni uko muntanze!

Umuseso: Ishyaka mushaka gushinga ryitwa gute ? Rigamije iki?

Frank Habineza: Ishyaka ryacu ryitwa Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukije mu Rwanda mu gifaransa rikitwa Parti Démocratique Vert du Rwanda (PDVR). Imigabo n’imigambi y’ishyaka ryacu ikaba ishingiye ku mahame akurikira, tukaba tuzaritangira ku mugaragaro tariki ya 14 Kanama 2009. Ikiganiro mbwirwaruhame kikaba kizabera Kacyiru kuri Hotel Nouvotel.

- Kurwanya ubusumbane

- Demokarasi nyakuri kuri bose

- Kwimakaza umuco w’amahoro

- Iterambere rirambye

- Kubahana mu myumvire no kunganirana mu bitekerezo

- Kugira ubushishozi mu kurengera ibidukikije

Umuseso:Ni iki gishya uzanye muri politiki mu Rwanda

Frank Habineza: Muri politiki nta gishya kinini gikunze kubaho ahubwo tugomba gukosora ibikosamye n’ibyari byarirengagijwe kandi ari byo byimakaza umuco wa demokarasi. Twe dusanga abanyarwanda bifuza demokarasi nyakuri, ubwisanzure, kumenya uburenganzira bwabo aho buva n’aho bugarukira, mbese muri make tuje guhumuriza abanyarwanda kuko dufite politiki inyuranye n’iya FPR n’andi mashyaka ubu ari mu Rwanda, arihi ku mazina gusa. Tugamije kandi guca amagambo atera ubwoba abanyarwanda kugira ngo batagira icyo bavuga igihe babonye ibikocamye. Ingero; igipinga, umwanzi w’igihugu n’andi menshi namwe mutayobewe akura umutima abanyarwanda bikababuza uburenganzira bwabo busesuye kandi itegeko nshinga ribibemerera. Twe twemera ibibi byabaye mu Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza ubu. Byose byatewe n’imiyoborere mibi, akarengane, ubusumbane icyenewabo, ikimenyane n’ibindi byinshi. Twe tukaba twiyemeje guhangana nabyo hakaboneka igisubizo kitubereye twese. Ishyaka ryacu akaba ari cyo gisubizo cy’ibyo bibazo by’abanyarwanda haba muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza ya buri munsi muri uru Rwanda.

Umuseso: Forumu y’amashyaka uyibona ute? Ese uzayijyamo? Ese ubona nawe itazakumira?

Frank Habineza: Nk’urubuga rwo gusangira ibitekerezo igihe cyose itazambura amashyaka uburenganzira bwo gukora mu bwisanzure ntacyo intwaye, ariko igihe cyose izabangamira ubwo bwisanzure ari nacyo dushingiye rino shyaka, ntwabwo tuzabyemera ngo tube ibiragi, twebwe ntacyo igomba kutunanizaho kuko abo yabereye ikibazo bagaceceka ni uko hari izindi nyungu bashakaga kurengera. Twe inyungu zacu akaba ari abanyarwrwanda, akaba ari yo mpamvu dushaka kumenyesha ko tutajyanywe muri politiki n’umugati, twinjiye muri uru ruhando rwa politiki kubera amahame twizeramo kandi akaba ari yo agomba guhindura sosiyete nyarwanda kugira ngo igire amajyambere arambye, mu minsi itari kure bakabona itandukaniro riri hagati y’abagiye gushaka umugati n’abagiye guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda .

Umuseso:Ese ubona ishyaka riri ku butegetsi rya FPR rishobora kwemera ko habaho oposisiyo nyayo?

Frank Habineza: Nk’izindi ngoma z’igitugu muri Afurika nawe urabizi ko bigoye, ariko twe twizera ko dushingiye ku burenganzira duhabwa n’itegeko nshinga ndetse n’amategeko agenga imitwe y’amashyaka mu Rwanda ndetse n’ubufatanye n’abanyarwanda, FPR yakwemera opozisiyo, itayemera twe tuzakora nta kabuza kandi dukurikije icyo amategeko avuga .

Umuseso: Ese ubona politiki y’amashyaka menshi abanyarwanda bayisobanukiwe neza?

Frank Habineza: Ikibazo si amashyaka menshi, ahubwo icyo navuga ni uko abanyarwanda banyotewe kandi basobanukiwe na Demokarasi nyakuri, ubutegetsi bugendera ku mategeko, imiyoborere myiza itari iyo mu madisikuru, ubwigenge, ubwisanzure n’isaranganywa ry’umutungo w’igihugu cyabo ntawe uhejeje undi ku buryo buri munyarwanda wese yibona mu gihugu cye akanagira imibereho ikwiriye ikiremwa muntu. Kuva na mbere Leta z’igitugu mu Rwanda no muri Afurika zagiye zibeshyera abaturage ko badakeneye amashyaka, badakeneye demokarasi kugira ngo zibashe kwimakaza igitugu no kwikubira ibyiza by’igihugu. Ariko mu by’ukuri, ikibazo si amashyaka ahubwo ni abayobozi b’ibisambo bayakoresha nabi mu nyungu zabo bwite; bityo bigatuma abaturage bibaza ko amashyaka na demokarasi ntacyo bimaze. Ishyaka ryacu rikaba rije guhindura ayo mateka no kwerekana ko demokarasi n’amashyaka menshi bishobora gukorera abaturage mu nyungu zabo.

Umuseso: Mu mwaka utaha wa 2010 Mwaba muziyamamaza

Frank Habineza: Icyemezo kizafatwa n’abarwanashyaka mu gihe tuzaba tumaze kwemererwa gukorera mu Rwanda

Umuseso: mufite abantu bangana iki

Frank Habineza: Dufite abantu benshi bahagije kandi igihe nikigera bazagaragara

Umuseso: Hari ikindi mwabwira abanyarwanda?

Frank Habineza: Umuntu witwa Martin Luther King yigeze kuvuga ngo: “there comes a time in a life of a nation or society where the people must say enough is enough’’ bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo hagera igihe mu mateka y’igihugu aho abantu bagomba kuvuga ko birahagije barambiwe. Natwe nk’abanyarwanda twarihanganye bihagije, twararindiriye bihagije, twihanganiye ubukene, twihanganira inzara, ubushomeri, akarengane, ikimenyane, icyenewabo, igitugu, n’andi moko y’imiyoborere mibi uko ingoma zagiye zihinduka kugeza n’ubu. Uyu munsi tukaba twemera ko igihe cyabyo kirangiye. Nk’abanyarwanda tukaba tugomba gusubirana uburenganzira bwacu, tukaba mu gihugu cyacu buri munyarwanda yiyumvamo ubwigenge, ubwisanzure, umutekano, amahoro, imibereho myiza, ituze, umunezero n’ibyishimo; hanyuma n’abazamukomokaho bakabigira nkuko bimeze mu bindi bihugu bigendera ku mategeko na demokarasi.

Byakiriwe na Kayigamba M. Richard

UKO MBYUMVA

Didas M. Gasana aribaza niba mu 2010, FPR izatsinda, niba iziba amajwi, cyangwa niba bizamera nka Kenya na Zimbabwe….P.4

 

Umuyobozi wa DGPR Frank Habineza

 

************************

UKO MBYUMVA

 

2010: FPR izatsinda? Iziba amajwi? Zimbabwe No 2 cyangwa se Afurika y’epfo?

 

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

 

Dore Uko Tubibona

 

Abongereza bati: “History is the world’s court of justice.” Bishatse kuvuga ngo amateka ari rwo rukiko rw’isi. Uko amateka acira abantu urubanza, ni nako kenshi na kenshi, amateka atwereka ahazaza, cyangwa se yisubiramo. No ku matora y’u Rwanda, amateka y’amatora mu Rwanda no ku isi yose muri rusange aduha icyerekezo cy’uko azagenda.

Hasigaye amezi 12 ngo habeho amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda. Twibutse ko ateganijwe mu kwezi kwa Nzeli 2010.

Icyo gihe, kimwe muri ibyo twavuze haruguru, kizabaho, ariko siko byose binganya amahirwe.

Duhereye ku kuba FPR izatsinda. Ibi birashoboka. Impamvu bishoboka ziratandukanye- zirimo kuba nta ‘alternative’ igaragara kugeza ubu abanyarwanda benshi bagirira icyizere.

Kugeza ubu, abakandida bamaze gutangaza ko bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu- kuva kuri Deo Mushayidi na PDP ye, Ingabire Victoire, Kigeli Ndahindurwa, nta n’umwe ufite imbaraga za politiki (political capital) zihagije ku buryo batsinda umukandida wa FPR.

Nubwo FPR ifite amakosa menshi yakoze mu myaka imaze itegetse u Rwanda, nubwo yabeshye abanyarwanda byinshi, nubwo yateshutse ku byo yemereye abanyarwanda, nubwo yateshutse ku nshingano zayo, hari abanyarwanda batari bake bakiyikundiye izina gusa- izina rya Perezida Paul Kagame.

Hiyongeraho kandi ubujiji bw’abanyarwanda, aho usanga abanyarwanda bajya mu matora, batumva neza akamaro k’amatora- bumva ko ari umuhango, bagatora bagendeye ku marangamutima, batumva ko ijwi ryabo ari ryo ejo hazaza h’abuzukuru n’abuzukuruza babo.

Ibi bikiyongerahoi n’ubwoba- abanyarwanda bakumva ko badatoye FPR, bizabaviramo ibibazo, bakayitora bigura.

Twibuke ariko ko abo bakandida bamaze gutangaza ko bazahatana mu matora yo mu mwaka wa 2010, bashobora gukora kampanye igaragara, bagahangana koko nta bwoba, bakirengagiza igitugu cya Leta.

Nibashobora kumara ubwoba abanyarwanda, bakagaragaza neza imigabo n’imigambi yabo ikanyura abanyarwanda, bakereka abanyarwanda uburyo FPR yabatengushye, n’uburyo bo batazabatenguha, ibintu bishobora guhinduka, bagatsinda umukandida wa FPR.

Na none kandi, hashobora kwaduka umuntu wa FPR ukomeye kandi udafite ikizinga cya politiki, akitandukanya nayo, agatangaza ko yiyemeje guhatana. Uwo aramutse atishwe, cyangwa se ngo afungwe, biroroshye ko amatora abaye mu mucyo, yatsinda umukandida wa FPR

Icyo gihe hashobora kuba ibintu bitatu. Icya mbere ni uko FPR yakwiba amajwi, kandi biroroshye cyane. Iyi nzira yo kwiba amajwi, ni nayo ifite amahirwe menshi (99%) kuba yakoreshwa.

Chrisologue Karangwa (Komiseri wa FPR akaba na Perezida wa Komisiyo y’amatora) ntashobora kwemera ko Paul Kagame, cyangwa se undi mukandida wa FPR atsindwa, kandi afite inzira nyinshi yabikoramo.

Nibigenda bityo, birashoboka ko uzaba yatsinze amatora mu by’ukuri, ariko akibwa amajwi, ashobora guterera iyo, akarekera aho. Biranashoboka ariko ko uwo watsinze ashobora kwiyambaza ubutabera.

Nibigenda bityo, u Rwanda ruzaba rugannye mu nzira nk’iya Uganda, aho uwatsinzwe, Col (RTD) Dr. Kiiza Besigye, yagiye mu rukiko rw’ikirenga, asaba ko amatora yasubirwamo kubera amakosa atandukanye yagaragayemo, ariko ntibigire icyo bitanga.

Nubwo kuri Besigye ntacyo byatanze ariko, nibura abacamanza babiri muri batanu bemeje ko ayo matora yaranzwemo amanyanga atandukanye, ariko adakabije ku buryo bishobora kuyagira impfabusa.

Mu Rwanda ariko, ukurikije ubwigenge bw’inkiko z’u Rwanda, nta mucamanza n’umwe wakwemeza ko amatora yagaragayemo amanyanga.

Uwatsinzwe amatora adatereye iyo, akaba anazi yuko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, u Rwanda rushobora kwisanga rwabaye Kenya No 2, cyangwa se Zimbabwe No 2.

Ashobora gusaba abayoboke be guharanira uburenganzira bwabo ku majwi yabo yibwe. Ashobora gusaba abayoboke be kugaragaza ko abaturage ari ibo ba nyiri ubutegetsi koko, bagaharanira kwigarurira ubutegetsi bambuwe mu bujura (reclaim their power). Ibi niko byagenze muri Kenya na Zimbabwe.

Icyakurikiraho, n’ibyabaye muri ibyo bihugu bibiri. Imvururu zahitanye abenegihugu b’inzirakarengane.

Boniface Rucagu yahita yibutsa intore ze ko zigomba guhaguruka zikarinda iterambere u Rwanda rumaze kugeraho. Mary Gahonzire yahita abwira polisi akuriye ko igomba kurinda ituze rusange rya rubanda naho Afande Kabarebe agashyira ingabo ze kuri ‘Standby Alert 1’. Ibyakurikiraho ntibikabe.

Hagati aho ariko, Perezida Kagame yakunze kunenga abategetsi bagundira ubutegetsi, bahindura itegeko nshinga kugira ngo bongere manda zabo, cyangwa se batsimbarara ku butegetsi ku ngufu batsinzwe. Kuri bamwe, hari abasanga yabyubahiriza aramutse atsinzwe. U Rwanda rukaba ruteye ikirenge mu cy’Afurika y’epfo, Ghana, Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’ahandi. Umusingi wa demokarasi ukaba urahamye. Ku bw’uyu mwanditsi ariko, ibi birashoboka ho 0.0001%. Ni aho muri Nzeli 2009.

Cellphone: 0788691253

E-mail: diga_mbi@yahoo.fr

 

*************************************

 

Perezida Paul Kagame n’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu ngobyi y’ikinyoma


 

Hashize igihe kirekire n’imyaka myinshi guhera mu myaka ya za 1970 kugeza muri za 1987, hari abanyarwanda bari mu buhunzi mu mahanga atandukanye, abandi bari mu Rwanda. Abari hanze y’u Rwanda ari mpunzi muri iyo myaka tuzi neza ko abenshi bari impunzi z’abatutsi bahunze igihugu birukanywe n’ingoma ya PARMEHUTU yari ishyigikiwe n’ingoma mbiligi y’abakoloni. Nyuma y’iyo myaka impunzi z’abatutsi zakomeje kugira uburwanashyaka ziharanira ubusugire bwazo ari nako bagerageza gushakisha uburyo bataha bakoresheje umutwe wa gusirikare bitaga “INYENZI” INGANGURA RUGO YIYEMEJE KUBA INGENZI. Ubwo izo ngabo zateraga zidafite abazifata mu mugongo cyangwa abaziha imfashanyo mu myaka ya za 1960-1970 ibihugu byinshi bya Afrika byari mu nkubiri yo guharanira ubwigenge bashaka kwivana mu maboko y’abakoroni. Ubwo rero nta gihugu na kimwe bari kubona kibafasha kurwanya ingoma ya PARMEHUTU ngo bongere batahuke. Kandi na none nta gihugu cy’i Burayi cyangwa cya Amerika bari kubona kibafasha kubera yuko icyo gihe abazungu barimo kwiyubaka nabo kandi batinya abanyafurika kuko Abanyafurika bari bamaze kubigaranzura babica umusubirizo nabo bashaka kwigenga. Ubwo rero ntibyateye kabiri izo nyenzi zabuze abazitera inkunga zirananirwa nuko impunzi zikomeza ubuzima bw’impunzi muri iyo myaka

Bigeze mu 1978, nibwo abari bamaze kwiga no guca akenge harimo ba Rukeba ari nawe wari President w’ishyaka ryaharaniraga ubwigenge hamwe n’ingoma cyami iganje mu gihe cya UNAR ubwo habaga amatora ya Kamarampaka yabaye 1961. Icyo gihe mu 1978 baje gukomeza guhurira hamwe n’abandi harimo n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, bashing forum bitaga RLWF aribyo bivuga “RWANDESE REFUGEES WELFARE FOUNDATION”. Iyi forum cyangwa umuryango niwo wakoze akazi kanini cyane gufasha no guhuza impunzi zari hirya no hino mu bihugu bitandukanye kandi byagize akamaro kanini cyane, kuko niho Umwami Kigeli hamwe na RUKEBA bagiye bajya hirya no hino bashakira abana uburyo bakwiga akaba aribwo bajyaga mu muri UNCEF kubasabira imfashanyo zo kwiga. Ni muri ubwo buryo babigenje maze abana batari bafite uburyo bwo kwiga barabubona. Byarakomeje abantu bakomeza kuba mu muryango wabahuzaga bakamenya abakennye n’abadafite uburyo bwo kubaho bakabafasha bakabubona ari nako umwami Kigeli yakoreshaga ububasha n’icyubahiro yari afite nk’umwami w’abanyarwanda bose iyo yajyaga mu banyabubasha hirya nohino, akagaragaza ibibazo by’impunzi.

Ibintu byakomeje kumera gutyo kugeza aho byagereye muri za 1987, aho uwo muryango wahuzaga impunzi zo hirya no hino navuze haruguru waje kubyara RPF-Inkotanyi. Icyatumye bahindura izina ry’umuryango, ni uko bari batangiye politiki yo gushaka uburyo bazataha mu gihugu cyabo kandi bagira politike bari bafite mbere yuko bashyirako umuryanga wa RPF-INKOTANYI. Ibi bakaba barabigiriye kugerageza kwigisha abanyarwanda b’imbere mu gihugu kuko iyo bakomeza rya zina rya mbere rya UNAR byari kubagora kubigarurira. Nuko bazana irishya rya RPF-Inkotanyi, cyane cyane ko mu mpunzi zri hanze hari hamaze nokuzamo agatotsi hagati y’abanyarwanda b’ibisambo n’ibibisahiranda bari bamaze kwangana n’Umwami Kigeli bagiraga ngo babone uburyo bitandukanya nawe kandi koko niko byaje kumera muri za 1990,1992. Bamwe bagendaga bakora ubukangurambaga bwo kurundanya ibizafasha abasirikare b’inkotanyi bari bamaze kwambuka mu 1990, bagendaga bavuga ngo mugomba gutabarira u Rwanda kuko ari urwanyu kandi abagifite ibitekerezo bishaje bagishyigikiye Umwami Kigeli bati musubize musubize amerwe mu isaho cyangwa mubyibagirwe kuko tutarwanira ngo tuzajyane nawe nk’umwami.

Ni muri ubwo buryo bahise bashyiraho ingingo za ngobwa bagomba kugenderaho za politiki yabo. Twongere tuzibukiranyeho :

Iyambere ni imiyoborere myiza binyuze muri demokarasi, guteza imbere ubukungu, kurwanya ubukene hamwe no kurwanya ruswa, kurwanya indwara z’ibyorezo, kurinda ubusugire bw’abanyarwanda n’ubw’igihugu, guharanira uburezi bwa bose, guca burundu icyatera ubuhunzi hanyuma no gicyura impunzi. Nyuma y’izo ngingo bari barangaje imbere, ni ukuri koko barazikomeje dore ko bagerajeje guteza imbere uburezi bwa bose, bagerageza gucyura impunzi uretse ko icyo cyabananiye akaba ari ho nahereye nandika umutwe w’inkuru nti “President Paul Kagme n’umuryango wa FPR Inkotanyi mu ngobyi y’ikinyoma”. Impamvu akaba ari uko umurongo ngenderwaho FPR yatangiranye muri za 1987 ari :

- Kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda ;

- Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu;

- Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi ;

- Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu;

- Guca ruswa, gutonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu;

- Kuzamura imibereho myiza y’abaturage ;

- Guca burundu impamvu zitera ubuhunzi no gucyura impunzi z’Abanyarwanda ;

- Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane.

Ariko usesenguye neza, ntabwo izi ngingo zose ari ko bazujuje akaba ari ho hagaragarira ikinyoma. Urugero hari ingingo ivuga guca burundu ruswa n’ibiyikomokaho ariko ubu aho tuvugira aha abayobozi bamwe bakuru b’umuryango wa RPF-Inkotanyi nibo ba mbere barya ruswa kakahava. Unabajije President Kagame ari nawe Chairman w’umuryango yabikubwira, nawe arabizi ariko yabuze uko abagenza. Hari n’indi ngingo ivuga ngo « Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi » ariko njyewe iyo ngiye kureba mbona ari ikinyoma cyambaye ubusa kubera yuko mu Rwanda nta demokarasi ihari isesuye no guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane. Urugero nk’ejobundi Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Hilary Clinton yaraje agarakura ku irembo ry’uRwanda i Goma, yanga kugera mu Rwanda kubera uburyo u Rwanda rwananiwe kugera ku rugero rwa demokarasi. Urundi rugero igihugu gifite cyangwa kibumbatira demokarasi, ni uko kiba kireka abantu bakishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo byubak, haba kugira ubwisanzure mu kunenga ibitabgenda neza mu buyobozi. Ariko nk’umuryango wa FPR-Inkotanyi hamwe na President wayo Paul Kagame ntibabikozwa ahubwo baba bavuga ko umuntu unenga arimo gusenya kandi ubwo nibwo baba berekana ikinyoma cy’ingobyi barimo. Reba nawe nk’ubu baraniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ryigenga ngo ubwo ni igihugu gifite demokarasi ! Iki ni ikinyoma gusa peeeeee!

Iyindi gingo ngo ni”uguca burundu impamvu zitera ubuhunzi” oooo,yebaba weee! Ikinyoma cyambaye ubusa. Urugero abanyarwanda birirwa bahunga igihugu buri munsi bitewe n’ubukene, bitewe no gutotezwa n’abayobozi babarenganya. Abandi babahejeje mu buhunzi. Urugero nk’umwami Kigeli V Ndahindurwa, yamuhejejwe imahanga ngo ntabwo bashaka ko ataha ari umwami kandi abanyarwanda batarigeze babumwambura maze ubwo ngo icyo si ikinyoma cy’ingobyi barimo.

Ikindi kinyoma ni icy’uko babeshya abanyarwanda yuko amatora y’abayobozi b’igihugu uhereye ku rwego rwo hasi ukageza kuri President ko binyura mu mucyo. Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Urugero duhereye ku matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu 2003, ducishije mu kuri gusesuye tudashizemo amarangamutima, ntabwo yagenze neza. Ikibigaragaza ni indorerezi zo zigendera muri demokarasi hatariho guca iruhande, aho zabonye uburyo FPR n’abambari bayo barimo kwiba amajwi. Ni uko zikifata ku munwa zikarira. Kandi tubivanye mu ibanga tuzi neza ko hari n’aho abanyarwanda bamwe babahagaraye hejuru babategeka gutora uwo batora. Ahandi ingabo abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora bakoresheje ububasha bahawe bwo kureba aho Twagiramungu yatowe cyane, maze udusanduku tw’itora bakagenda twose badutaba mu myobo bagatora utundi, ari ho umukandida wa FPR yakuye ariya majwi yose 95.25%. Yarangiza ndibuka yari kuri Stade Amahoro agatangaza ati abantoye n’abatantoye mwese nimwishimire itsinzi, ubwo ingobyi y’ikinyoma ngiyo.

Ikindi kinyoma ni ikirimo gukorwa ubu aho bavuga ngo barimo gukusanya amafaranga yo kubakira abana bacitse ku icumu batagira aho baba, ibyo bise”One dollar campaign” kandi koko ikibigaragaza ko ari ikinyoma, ni uko ibyo ayo mafaranga yari kubaka. Army week byose yarabikoze. Urugero abasirikare bubatse amazu menshi y’impfubyi hamwe n’abatishoboye impande zose z’igihugu. Ahandi bafatanyije n’abaganga bavuye amaso abantu bari bafite ubumuga baravuye kandi babavuriye ubuntu, imihanda barayikoze, intindo barazitinze. Ubwo ayo mafaranga yose yakusanyijwe na n’ubu akaba agikusanywa hirya no hino mu bigo bikomeye n’ibyoroheje, uretse ko hari ahantu umwanya nawo utari munini uri ahantu bita Batsinda bateganyije ibibanza byo kuzubakiramo izo mpfubyi za jenoside nkuko babiteganyije, ariko ugiye kureba amafaranga amaze gukusanywa arenze cyane umubare bazakoresha mu kubaka aho hantu. Ahubwo ikinyoma cyabo cyaramenyekanye barashakisha uburyo bazareka gusabiriza mu mahanga amafaranga yo gutegura amatora ya 2010, noneho bakazakoresha aya mafaranga azaba yasagutse ku yavuye muri One dollar campaign.

Ikindi kinyoma, ni icy’itorero ry’igihugu iki cyo cyakoranywe ubuhanga n’ubwenge bwishi cyane. Tubibutse ko mu mwaka wa 2003 kwamamaza Perezida Kagame bitagenze neza cyane, akaba ari nacyo cyatumye bakoresha amanyanga n’ubujura bwinshi bwo kwiba amajwi. Icyo gihe bokoresheje abanyeshuri n’abandi batandukanye ariko biciye mu kinyoma cya forum y’itorero ry’igihugu, ubu ntabwo bizigera biruhanya. Ndagira ngo mbibutse ejobundi igihe ubwo abari mu itorero ry’igihugu bose bahuraga na Perezida Paul Kagame bahize yuko bazagerageza guhugura no gushishikariza abanyarwanda bayobora kuzatora neza. Uko gutora neza, ni ugutora FPR kandi gutora FPR ni ugutora Kagame. Ni muri ubwo buryo ikinyoma cyafashe peee ! Ni muri ubwo buryo navuga ngo “FPR OYEEEEEEEEEEEEE!” kandi koko ugendeye mu kinyoma no mu gipindi cyayo, aho imaze kugeza u Rwanda harashimishije. Ni muri ubwo buryo harakabaho FPR umuryango wabanyarwanda.

Ni muri ubwo buryo nibutsa abanyarwanda bazi gusoma kandi bazi gutekereza kandi bazi gusesengura, ko nibakomeza gusesengura no kureba kure, bazakomeza kubona uburyo FPR-Inkotanyi nk’umuryango ubumbiye hamwe abanyarwanda, ko ubahetse mu ngobyi y’ikinyoma maze bazashake uburyo binyushuka cyangwa binyushura muri iyo ngobyi kugira ngo rimwe itazabata mu mutego nk’uwo MRND-n’ingobyi yayo ya muvoma yagushije abanyarwanda mu mutego w’ikinyoma ikikanga itsindwa muri 1994. Yemwe reka ndekeraho abazi ubwenge barasonakirwa icyo nashakaga kuvuga mubane n’Imana.

Muvunyi Andrew

Umusomyi w’Umuseso

 

***********************************************

 

MBYIBAZAHO

 

Hashize imyaka itari myinshi hano mu Rwanda bamwe mu banyamakuru batinyuka, abo twakwita “abihanduzacumu”, berekanye ko Perezida Kagame ari umunyagitugu. Iyi nyito yatunguye abanyarwanda, bidatewe nuko atari byo, ahubwo bitewe n’ubwoba benshi bafitiye uwayiswe (Kagame). Ubu ntabwo bikiri ibanga rivugwa abantu bihishe, kuko ibimenyetso bya Leta y’igitugu mu Rwanda birahari. Nkuko abanyarwanda bajya babivuga bagira bati: “aho kwica Gitera, ica ikibimutera” nanjye muri iyi nyandiko icyo ndibwibandeho cyane, ni ukwibaza no gusesengura impamvu ndetse no kureba inkomoko n’uburyo bwakoreshejwe kugira ngo Kagame ahinduke umunyagitugu, kandi akomoka mu ishyaka (FPR) bizwi neza ko rimwe mu mahame yaryo ari ukuzana demukarasi mu Rwanda. Ibi byashobotse bite? Kuki FPR yemereye Kagame kuba umunyagitugu? Mbere yo gusesengura neza iki kibazo, kugira ngo birusheho kumvikana neza, reka turebe mu magambo avunaguye ibyo twakwita ibyiciro cyangwa se amoko y’igitugu yakunze kugaragara cyane kuva kera kugeza na n’ubu, bidufashe kubigereranya n’ibibera mu Rwanda. Muri rusange, igitugu tugisanga mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere, dusangamo igitugu cy’amashyaka yabohoye ibihugu byayo binyuze mu ntambara yo kurwanya abakoloni cyangwa guhirika za Leta z’igitugu. Amwe muri ayo mashyaka twakwita ibigugu muri Afurika, hari nka “ Chama cha Mapinduzi” CCM. Iri shyaka riyobora igihugu cya Tanzaniya , kuva mu mwaka wa 1964 kugeza uyu munsi. MPLA (Angola) iri shyaka ryaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, ni naryo rikiyobora kuva mu mwaka 1975. NRM (Uganda) iri shyaka niryo riyobora icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1986. FLN ( Algeria) iri shyaka riyobora icyo gihugu cy’Abarabu kiri mu majyarugur ya Afurika kuva mu mwaka wa 1962 kugeza na n’ubu. FPR (Rwanda) iri shyaka riyora u Rwanda kuva rihagaritse Jenoside ya korewe abatutsi mu 1994 kugeza uyu munsi. Icyiciro cya kabiri, ni icy’amashyaka afite umurongo bita uwa “gikomonisiti”. Icyiciro cya gatatu ni igitugu cy’umuntu ku giti cye. Mu buryo bwihuse, hari icyo umuntu yakongeraho. Tugarutse kuri cya cyiciro cy’amashyaka yabohoye ibihugu byab,o ikibabaje ni uko aya mashyaka nayo ageraho agahinduka ay’igitugu mu buryo n’impanvu zinyuranye. Yose icyo ahuriraho, ni amayeri yo kureka andi mashyaka nayo akabaho, ariko bikaba bitoroshye ko hagira undi muntu wayobora igihugu atari bo babihaye umugisha. Ibi ntibiterwa nuko mu yandi mashyaka haba hatarimo abahanga bafite ibitekerezo bizima, ahubwo kubera amateka y’aya mashyaka, abayobozi bayo ntibiyumvisha uburyo igihugu cyayoborwa badahari. Mu ijambo rimwe ayo mashyaka abohora ibihugu, akongera akabiboha binyujijwe mu nzira bita iyo gukunda igihugu (patriotism) demokarasi ikanigwa ityo kandi hari andi mashyaka n’ibindi bitekerezo. Umurongo wa gikomonisite nubwo usa naho wacitse ku isi ukaba, usigaye mu bihugu bike cyane nk’u Bushinwa, Cuba, Koreya ya ruguru na Vietnam, igitangaje ni uko witegereje ya mashyaka tumaze kubona haruguru usanga “style” yabo ifitanye isano ya hafi n’iy’abakonosite, itandukaniro gusa bikaba yuko mu bakomonisite nta rindi shyaka ryemererwa gukora. Ibyo nibyo umurusiya witwaga Lénine yise “dictature prolétarienne” ari byo bishatse gusobanura igitugu gishingiye kuri rubanda. Uyu musaza Lenine, ajya gukoresha iryo jambo yibwiraga yuko uwo murongo (wa gikomonisite) uzafasha abaturage kubaho neza, ariko icyaje kugaragara, ni uko nyuma abawubohoje bakandamije abaturage barushaho gukena, abayobozi b’ishyaka aba ari bo bikungahaza bonyine. Ibyari inzozi z’Abasaza nka Marx, Engels na Lenine birangirira aho. Mu gusoza ibirebana n’ibyiciro by’igitugu, icyagaragaye ni uko icyiciro cy’abanyagitugu ku giti cyabo nicyo cyiganje cyane muri Afurika. Ikibigaragaza akaba ari uko bene abo banyagitugu iyo bahirimye akenshi bahirimana n’utwabo twose! Impamvu ibitera si iyindi, ni uko umuntu agenda akihisha inyuma y’ishyaka, akagira ngo ishyaka rirakomeye kandi nyamara hakomeye nyiraryo wenyine! Akenshi gutahura ibi bintu biraruhije kuko biba birimo urujijo rwinshi (confusion) kuko usanga umuntu n’ishyaka bifatanye. Amateka yonyine niyo ajya abyerekana neza. Habyarimana, Mobutu, Sekou Toure n’abandi, abo bose barangiranye n’amashyaka yabo kandi yari azwi nk’ibigugu. Burya ntabwo byari byo byari baringa! Ibi byose mvuze nagira ngo bidufashe gutera akajisho ku by’iwacu.

F.P.R niyo yateye Kagame kuba umunyagitugu

Kubijyanye n’igitugu kigaragara mu butegetsi bw’u Rwanda, abanyarwanda ubwabo n’amateka, nibo mpariye gutanga igisobanuro kirebana n’icyiciro ubu butegetsi bubarizwamo. Mu Rwanda hari ibintu biteye urujijo ; hari inyandiko nyinshi usanga zivuga ngo « ubutegetsi bwa FPR na Kagame ». Ku ruhande rumwe nta kundi umuntu yabivuga kuko bombi bari kumwe ( niko bigaragara). Ku rundi ruhande ariko, iyo usesenguye neza, usanga abayobozi benshi bo muri FPR nabo ubwabo bayifitiye ubwoba buruta ubwo abo muri FDLR bayifitiye! None se twavuga ko FPR itinya FPR? Iyo bigeze aho ndaca! Ibyo ari byo byose hari ahandi umuntu yashakira igisubizo. Ikigaragara ni uko igitugu cy’Afande cyacengeye kikagera no muri FPR ndani! Ibi byatewe n’iki? Reka tubirebe tunabyibazeho. Dusubiye inyuma gato, usanga amateka ya FPR akubiyemo ibintu bitatu

(3) by’ingenzi ari byo « Amakuba, Ubwoba, n’ikinyoma.» Twibukiranye inkomoko yabyo. Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku itariki ya mbere Ukwakira 1990. Ku munsi wa kabiri urugamba rwatangijwe na FPR rutangiye, uwari umuyobozi mukuru wa byose ayoboye n’urugamba Maj. Gen..Fred Gisa Rwigema yarapfuye arashwe. Nyuma gato hakurikiyeho urupfu rw’abandi bayobozi bakuru mu ngabo. Abo ni Major Bunyenyezi na Peter Bayingana. Ayo ni amakuba ya mbere yaguye kuri FPR n’ingabo zayo za APR.. Icyakurikiye ayo makuba uretse agahinda, hakurikiyeho ubwoba buzatinda cyane mu mitima ya benshi. Ubu bwoba bwatumye FPR ihinduka cyane bituma ubuzima bwayo bwose igomba kuzajya ikoresha ibinyoma! Mu gihe Kagame yatangije urugamba bundi bushya nk’umuyobozi mukuru w’ingabo, FPR icyo gihe niwe yari ihanze amaso kuko nk’uko byagaragaye, isura y’intambara ni nayo yahaga FPR umurongo ngenderwaho kugera intsinzi ibonetse. Byongeyeho rero uburyo Kagame yayoboranye igisirikare disipuline nyinshi ikarishye akayinjiza no mu basiviri ba FPR byatumye atinywa cyane bitewe n’ibyo tumaze kubona haruguru abasiviri bashinzwe politiki muri FPR byatumye bahinduka nk’abantu bato cyane imbere ya Kagame babyishyiramo cyane kugeza aho koko biba ukuri! Ibi na none byatumye Kagame agira ububasha butagira umupaka ku basiviri n’abasirikare. Mu mwaka wa 1993 hari umusiviri wakoreraga FPR muri kimwe mu bihugu ku mugabane w’u Burayi (ubu arakorera Leta) yakoze amakosa anyereza amafaranga ya cyama ariko yaje kwisanga afungiwe mu ndaki ku rugamba nk’umusirikare (kama geshi). Uru ni rumwe mu ngero nyinshi rwerekana neza ko Kagame yahisemo kuyobora abasiviri nk’abasirikare ariko ahanini ari bo babyiteye. Kuba Kagame atinywa cyane bifite indinkomoko ahanini ashingiye mu kuba atekereza cyane kimaneko akaba aribyo bituma abasha kumenya ibintu byinshi icyarimwe akamenya n’abantu benshi ariko we ntibamumenye. Iyi “system” yatanze umusaruro mu kubohora u Rwanda ariko yagize ingaruka mbi mu miyoborere y’igihugu akaba ari imwe mu mpamvu zatumye Kaagame ahinduka nk’uko tumubona ubu aho ageze ku rwego rushimishije muri iyo miyoborere nyine iteye ityo!

Kagame na FPR bahemukiranye babishaka

Abayobozi ba FPR gutinya Kagame ku buryo bukabije byatumye ahinduka “Superman” none Kagame koko asigaye ategereza akanakora nka Superman” (Victims) ba mbere ubu ni FPR, abayobozi ba FPR uretse Kagame wenyine abasigaye bose ashobora kubirukana nk’uko umuntu yirukana umuboyi. Niyo mpamvu muri iki gihugu usangamo ba General na ba Colonel batagira akazi kandi batari no mu kiruhuko cy’iza bukuru. Abasaza nka Mazimpaka na Bihozagara ubu muri iyi myaka y’iza bukuru nkaho FPR yakabaye ibashimira ibyiza bayikoreye, ubu nibwo batangiye kwiga kwihangira imirimo, umwe agiye kujya asya amabuye mu Bugesera, undi we uretse iby’ubworozi asigaye acuruza n’agakonje! Ibi ntwabwo byari bikwiye kuri bariya basaza nubwo kwikorera atari bibi. Ibintu byo gushyirwa ku gatebe ku Bantu bakoreye FPR amakosa ntibazayashakire kuri Kagame kuko baramuhemukiye batabishaka nawe abashyira ku ruhande kugeza igihe kitazwi. Hari abibaza bati FPR yari gukora iki? Abatekenesiye n’abandi bahanga bo muri FPR ntibagombaga kwemerera Kagame ko ayobora u Rwanda nkuko ayobora ishyaka cyangwa se nkuko yayoboye intambara kuko u Rwanda ni igihugu kandi gituwe na miliyoni zigera ku icumi. Muri uku guhemukirana batabishaka Kagame nawe yahemukiye FPR. Mu ntangiriro FPR yari ishyaka kandi rikomeye none Kagame yayihindumo umushinga ubyara inyungu! Niyo mpamvu yirukana abantu bakagenda batabonye n’imigabane yabo! Kuba Kagame amaze gutandukana n’abantu benshi, bitanga isura yuko FPR ubu iramutse igiye mu matora Kagame adahari nta shyaka na rimwe yatsinda na PDI ya Musa Fazil ntiyayikura imbere.

Amahirwe ni uko nyine nta mashyaka ahari ( ariko azaza). Abantu bakunda FPR muzibaze ku ishyaka rya ANC iyo bareka Tabo Mbeki akikorera uko yabishakaga ubu riba rigeze he? Na Jacob Zuma nazana imikino nawe azajya ku ruhande, kandi urugendo rukomeze. Ishyaka ntabwo ari umuntu, ishyaka ni amahame abwirwa benshi…

Guhemukirana hagati ya Kagame na FPR byishe politiki y’u Rwanda ‘abari abanyepolitiki beza cyangwa abari kuzaba bo, byahindutse umwaku! Ubu bose icyo barangamiye ni ifaranga, imibereho myiza y’abenegihugu ntuyibabaze. Jyewe byanteye ubwoba kumva Kagame yivugira ko asigaye agerageza abategetsi bamwe akabahindurira imyanya atari uko aho bimuriwe bagiye gukora neza ahubwo ngo ari uburyo bwo kureba ko bagabanya irari bafite (Appetit). Birababaje koko! Appetit mu mutungo n’imisoro y’abanyarwanda? Sinasoza iyi nyandiko nterekanye isura ibabaje u Rwanda dusigiwe n’abarubohoje. Nimwitegereze “Forum” imeze nk’umuntu ufite amaguru n’amaboko gusa, umutwe barawuciye. Ibitekerezo bya Kagame nibyo nayo yiyitirira; watekereza ute udafite umutwe. Abatavuga rumwe na Leta (opposition) bibera hanze y’u Rwanda ntibashobora gukandagira hano. Ishyaka rimwe rimaze kwemererwa gukora PS Imberekuri haracyari kare ntacyo twarivugaho muri iki gihe. Rero uwavuga ko opposition imeze nk’umuntu ufite umutwe (ibitekerezo ) n’amaboko ariko akaba yaracitse amaguru ntabwo yaba yibeshye cyane. Muri cya gitugu cy’ikoranabuhanga na FPR cyayigezeho da! Muri kwa kwigizayo abanyamuryango b’imena n’abasirikare bakuru ari nabyo bitera abandi guhunga igihugu, ibi byose nibyo biha FPR iyo sura mureba y’umuntu ugifite umutwe n’amaguru, ariko nawe akaba acitse amaboko yombi ! Ngiryo ikoranabuhanga mu gitugu.

Amateka: Kagame azibukwa ate?

Mu kinyamakuru umuseso No. 367 harimo inyandiko igira iti: Kagame azibukwa ate n’amateka? Iyo nyandiko sinyigarukaho yatumye nanjye nshakisha ibizajya binyibutsa Kagame. Kagame nzahora mwibuka nk’umunyafurika wakoze amateka atangaje kandi nk’umwe muri bamaneko n’abasirikare beza babayeho ku isi. Ikindi nzahora mwibukiraho ni uburyo bwe bwihariye bwo kuyobora. Ubu buryo nibwo umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’ u Burusiya yigannye. uwo ni uwitwa Vladimir Poutine. Igihugu cy’u Burusiya kiyoborwa na Peresida witwa “Medvedev” uyu Poutine rero we ni Minisitiri w’intebe ariko niwe ukora gahunda zose zikomeye zireba igihugu ahasigaye Perezida agasinya gusa. Iyi “Style” rero inyibutsa Kagame akiri Vice-President nawe gahunda z’igihugu niwe wazipangaga Bizimungu nawe agasinya. Abahanga mu gusesengura bemeza ko ari cyo cyatumye yegura kuko ngo yasanze iyi Style itabaho kuba Poutine yarigannye Kagame sinzabyibagirwa dore ko bose babaye ba maneko bakomeye.

 

Ni iki cyateye Kagame kuba umunyagitugu?

**************************************************

nzi ku ngufu ari wo muti?

Mbere na mbere, abanyarwanda bahunga u Rwanda babiterwa n’impamvu zitandukanye harimo iza politiki n’izindi zijyanye n’ubukungu ndetse n’imibereho. Ku bijyanye na politiki, urugero, umwuka uri mu Rwanda aho umunyarwanda arengana akabura umurenganura kubera ko akarengane gakorwa na Leta (inzego za Leta, ishyaka riri ku butegetsi n’abayobozi), umunyarwanda adafite ijambo mu byemezo bimufatirwa cyangwa bifatwa ku bimureba, birakomeye kuba wahagarika abantu guhunga.

Abanyarwanda bakora imirimo ifite aho ihurira na politiki, uburenganzira bwa muntu n’abandi bagira uko bagaragara muri politiki isaha n’isaha bahura n’ibibazo byatuma bahunga kubera politiki ya Leta ya Kagame yo kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa ababuvuguruza. Kuva mu 1994, FPR ifashe ubutegetsi, abanyarwanda batangiye guhunga kubera impamvu za politiki.

Mu bijyanye n’ubukungu, dufashe urugero rumwe, nyuma y’abayobozi kwigarurira ibikingi mu Mutara, umuturage wari uhatuye wanyazwe ibikingi, yari gukora iki uretse guhunga? (ntabwo ari ugushyigikira ubuhunzi) ariko buri muntu yabyibazaho. Naho se umucuruzi washoye imari akananirwa gucuruza kubera ikimenyane mu itangwa ry’amasoko n’ibindi? Bamwe bahunga batananiwe gukora ahubwo bananijwe na politiki y’ubukungu iriho mu Rwanda. Ibyo ni ibintu bifite gihamya.

Leta ya Kagame yanze gukora ku buryo habaho ‘Liberalism’ mu bucuruzi, iniga abanyarwanda ku bijyanye no kugira ijambo mu byemezo bifatwa, bituma abantu bakena batagombye gukena. Ni ingaruka zikomeye za ‘capitalism’ mbi cyane aho igihugu gifite ‘class’ y’abantu bake basangira ibyiza by’igihugu, abandi barushaho gukena. Abo bose hari aho bigera bagahitamo guhunga, ngo barebe ko babona aho bakoresha imbaraga zabo bakabaho.

Cyakora, hari n’abahunze ubutabera koko; gacaca n’izindi nkiko. Muri abo harimo abanyabyaha batinye guhanwa koko n’abandi bahunze kubera gutinya kuburanishirizwa mu butabera butigenga; nabyo bigomba kumenyekana.

Abantu bahunze ubutabera kubera jenoside n’ibindi bakwiye gukurikiranwa bakaburanishwa aho bari hose ariko ubutegetsi bw’i Kigali bufite akazi gakomeye ko kwemeza abantu ko imikorere y’ubutabera bwaho ubwayo itatuma umuntu ahunga ubutabera. Hano ndavuga no ku bantu bahunze kubera ibindi byaha bitari jenoside-kuko barahari bahisemo guhunga kuko bari bazi ko nta butabera babonera mu Rwanda.

Bityo rero mpereye ku mpamvu za politiki, uko ibintu bimeze ubu, biragoye kwemeza abantu ko mu Rwanda ari amahoro-amahoro arambye yakwizerwa ari uko igihugu kirimo umwuka w’aho umunyarwanda yakora politiki ntabizire, yavuga icyo atekereza ntabizire, amategeko yubahirizwa impande zose n’ibindi. Ku bijyanye n’ubukungu naho, politiki y’ubukungu igomba kwigwa neza bushya, ikinyoma cy’uko abanyarwanda bose bareshya mu bikorwa nk’ubucuruzi kigasimbuzwa ukuri, bikagaragara koko.

Ibyo nibyo byatuma abari mu gihugu bumva koko nta mpamvu yo guhunga, n’abari hanze buhoro buhoro bakabimenya, bakaba bakwicyura. Gahunda yo gucyura abantu ku ngufu uretse no kuba idashoboka, ntabwo ari ikimenyetso cy’imbaraga, ni ikimenyetso cy’intege nke muri politiki. Imbaraga nyazo ni ukwemeza n’abari mu gihugu ko umutekano uhari koko.

Umutekano ntabwo ari ukuba nta ntambara mu gihugu. Umutekano mu bijyanye n’ubukungu; aho umunyarwanda adakeneshwa na ‘system’ nkuko bimeze ubu, umunyarwanda afite ijambo mu bimukorerwa bituma yiteza imbere koko. Umutekano nyawo uzumvikana igihe Leta izaba ishora amafaranga menshi mu iterambere, aho gushora amafaranga yari agenewe iterambere mu gisirikare cyane cyane ibikorwa byo kuneka abaturage bikorera bashaka imibereho.

Kugeza ubu, umutekano Leta ya Kagame ivuga, ni ushingiye ku kuba imipaka irinzwe, nta ntambara, nta bacengenzi barimo gutera, n’ibindi nk’ibyo ariko umutekano urenze ibyo. Umutekano w’ibiribwa, ubukungu, na politiki ntabwo uhari mu by’ukuri mu Rwanda. Kwiga neza politiki y’ibyo bintu, abanyarwanda bakemererwa kubivugaho uko biri no gukosora amakosa akomeje gukorwa ubu, byagaragaza imbaraga kurusha gucyura abantu ku ngufu no kwangiza igihe bajya kubambuza ‘status’ z’ubuhunzi. None se bazabikora ku isi aho abanyarwanda bagiye bahungira? Leta yahagarika indi mirimo.

Gukomeza gutsimbarara ku kinyoma cy’uko mu Rwanda ibintu bimeze neza ni ukwangiza igihe kuko nkuko Martin Luther King yabivuze muri disikuru ze nyinshi (zibukwa cyane), ngo “Umunara w’isi ni muremure, ariko usoza uhengamira ku kuri’. Ukuri Leta ya Kagame ihisha ubu, kuzagera aho kugaragare. Ni byiza kukureba ubu, ingamba zigafatwa, aho kwangiza umwanya mu bitesha agaciro ubutegetsi-nko gushaka gucyura abantu ku ngufu-isi yose isigara yibaza impamvu abantu bagomba gucyurwa ku ngufu iwabo. Birababaje!

ibimbabazaa@yahoo.com


 

na

Charles B.

 

Le reste dans Umuseso: Voir lien PDF en haut.

KABO

 

 

 

 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

9 Réponses à “Makuru ki mu Museso (Umuseso n°369 kanama 2009: « Ubuhamya bushya ».)”

  1. ruhamnya Dit :

    mwarekeyaho gusebya FPR.

    Nubgo haribyo FPR itashoboye gukora suko yanze kubikora ahubgo nuko bitashoboka.urugero naba nyamerica hari byabananiye kandi tuzi ko aribo bihangange kwisi.
    ibitarakorwa rero bizashoboka ni twihangana kandi tugakora cyane.

    naho gutekereza ko ibibi byose byatewe na FPR nukwibeshya cyane cyangwa kugira ishyari.
    murakoze.
    .

    Répondre

  2. Bisangwa Dit :

    Ruhamanya,

    Ishyari uvuga Umuseso ufitiye FPR kuri wowe rishingiye kuki? Itangazamakuru ribereyeho kumurikira abaturage. None se ibyo FPR itashoboye gukora niba hari abandi bashobora kubikora irabanigira iki? Icyo ni ikibazo wakagombye kwibaza.

    Répondre

  3. Ndabarasa Nkongwe Dit :

    Burya abanyarwanda twanga ukuri tugakund

    Répondre

  4. Théophile Dit :

    Umuseso mushya!!! Rebera muri PDF hejuru.

    Répondre

  5. Théophile Dit :

    Désolé pour ceux qui auraient voulu lire le n°373 d’Umuseso. Le PDF a été reçu, mais il y a eu des difficultés techniques à le télécharger sur le blog. Ils n’est pas correct d’en changer le format, ce qui reviendrait à trahir quelque peu le contenu. Espérons que les internautes trouveront un autre lieu pour lire l’Umuseso 373.

    Répondre

  6. Kabanda. A Dit :

    hey,
    sha,igitugu cya FPR ntabwo kikigaragara mumuryango nyarwanda cyane ahubwo gisigaye kibera mugisirikare ho numukuru igihe ashakiye yica uwo adashaka boshye muri 94 , baragutwara darfur amafranga UN yaguhembye FPR ntiyaguhe!!!!n’agahomamunwa ibinyamakuru byo mu rda ntibitinyuka kubivuga mwebwe ndabona mutobora mukavuga kumugaragaro ibibazo byabanyarwanda mwihangane iyinkuru mbahaye muyicukumbure kdi mujye muyigezaho abanyarda kuko babwirwa ibyiza gusa ibibi ntibajya babimenya mugisirikare ho twarashize,
    ndabashimye cyane

    Répondre

  7. j.p Dit :

    Muraho mukomerezaho kutugezaho amakuru nkayo bamwe muritwe tuba dufite inyota yo kumenya ibiri kubera mu gihugu cyane cyane murikigihe turi kwiteguramo amatora.

    Répondre

  8. mirenge Dit :

    rwose nta mpamvi yo guhisha ibitagenda kuko ibigenda ni ibyakagombye gukorwa nyine tujye tureba ibikocamye bikosoke nibwo tuzagira u rwanda nya rwanda koko aho buri wese atanga igitekerezo kdi kikubahwa igihe cyubaka

    Répondre

  9. Théophile Dit :

    Muvandimwe Sebarenzi,

    Commentaire wohereje yaje ari spam bityo iza gusibika, ariko kuko yari yageze muri boite de réception yanjye nongeye kuyandika. None rero ushatse gutanga igitekerezo wakongera ukandika, ubwo nakwizeza ko ikosa ritazongera nari nakoze réglage ya antispam ku buryo isiba byihutirwa kubera abakunze kohereza message zo gukora dérangement kuri site.

    Ukomere. Theo. (Message wari wanditse urebere aho hasi, ndibwira ko wabwiraga abari bavuze kuri izi nyandiko z’umuseso)

    Auteur : sebarenzi (IP: 41.186.0.196 ,
    E-mail : sebarenzi@yahoo.fr
    URL :
    Commentaire:
    niba ibyo muvuga ari byo nibyiza kubigeza kubanyarwanda

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus