Kagame ngo yatangije urugamba rwo kurwanya abazungu (T.Kayijamahe)

Muri discours ya prezida Kagame yavuze mu irahira ry’aba ministres ku ya 7 octobre 2010 yavuze ibi bikurikira ati: « Ujyana n’umuntu muri corruption hanyuma byarangira akaba ariwe uhindukira akagucira urubanza  » Prezida Kagame.

Prezida Kagame ubu atangiye strategie yo gushyira hanze abazungu bakoranye nyuma yaho abonye ko ibyo bamukoresheje byose aribo bari kumucira urubanza kandi ko nta na preuve yabona yo kuzabarega ko aribo bamutumye.

Ese iyi ntambara azayivamo ra ?

Gutsinda iyi ntambara birasaba prezida Kagame guhinduka we ubwe kandi iyo ntambara akayigira iy’abanyarwanda bose aho kuyigira iy’intore ze zirirwa zigaragambya hirya no hino ku isi zitabona aho ikibazo nyamukuru kiri. Abenshi mu ntore bitiranya intambara ya politiki n’intambara y’amoko.

Prezida Kagame niba ashaka kurwanya abazungu nabanze agire humilité ace bugufi yemere guhuza abanyarwanda batavuga rumwe bahure bicarane bacoce ibibazo, bavuge ibitagenda bahane imbabazi muri dialogue abantu bose basaba.

Ibi niba yumva bitari mu rwego rwe, nibaza ko ibyo asaba abanyarwanda ngo bamufashe urugamba ari ukubagondoza no kubakorera umutwaro uremereye cyane. None se inyungu dufite yo gushyigikira Kagame muri uru rugamba ni iyihe ? Ayo masezerano yagiranye n’abazungu twari duhari ?? Ubwo bwicanyi bw’abasirikari be buba muri Congo twari duhari ?? None ngo abanyarwanda tujye mu myigaragambyo ?? WHY ???

Njye nubwo nemera ko ibyo prezida Kagame avuga ku bazungu aribyo (kugira abayobozi bacu ibikoresho), ariko biramusaba nawe kwireba agahinduka akareka guhakana ibyo bamubwira byose. Nibyo koko mu Rwanda nta espace politique ihari, nta demokarasi ihari, ubucamanza burarenganya abantu, hari corruption, …ibi niba bivuzwe n’abazungu ntabwo baba baciye inka amabere kuko na opposition nyarwanda ntagihe itabivuze. Kandi ni ukuri kwambaye ubusa. Niba prezida Kagame atabibona ntazanadusabe kumushyigikira mu gikorwa cyo kurwanya abazungu !!

Ahubwo igitangaje ni uko prezida Kagame yemeye ko yakoranye n’abazungu ubu abo bakoranye bakaba aribo bamuhinduka !!!! None se ni iki kibuza prezida Kagame gutanga temoignage complet y’iyo complot y’abazungu nuko n’abandi ba prezida ba Afrika bakaboneraho bakamushyigikira ? Ni iki kimubuza kunga abanyarwanda koko ??? Icyo kintu cyaranyobeye pe !!!

Ikibazo kiri kuri prezida Kagame utumva ko agomba gusangira ubutegetsi nabo batavuga rumwe. Ubu abo asuzugura nibo abazungu bateze amatwi, ejo byari we none uyu munsi ni abandi, gusaba aba ministre be ngo bavuge NON ku bazungu bimaze iki ?

Bizadukururira embargo ntitwongere kubona imfashanyo, byaratangiye abanyeshuri bakupiwe amafaranga y’inguzanyo, ejo abakozi ba leta  n’abarimu ntibazahembwa, none amaherezo ni ayahe ?

Prezida Kagame nashyire ubwenge  ku gihe akore ibintu atigeze akora mu buzima bwe narimwe: NEGOCIATION. Niyumvikane n’abandi banyarwanda bose bari muri opposition ni uko dukore front commun ya panafricanisme irwanya abazungu.

Ariko ntazabwire abanyarwanda n’abanyafrika kumukurikira muri iyo ntambara atararangiza ibibazo by’iwe mu rugo mu Rwanda. Mu Rwanda hari ibibazo, prezida Kagame niyemere kwicisha bugufi ave mu kirere no mu bicu aganire natwe rubanda turi hasi ku butaka tumufashe kurwanya abazungu.

Ariko ntazabidusabe yibwira ko ari mu bicu aturuta twese ko ntawe bavugana numwe ko twese abanyarwanda turi hasi ye. We ubwe yivugiye ko iyo ageze imbere y’abazungu aca bugufi akavuga ngo « yes madam ….yes sir  » . Yatugera imbere akaba intare abantu bahunga. Ibi ni ibiki koko banyarwanda ??? Turanze tubaye abidishyi pe ???

Panafricanisme yo kurwanya mpatsibihugu ndayishyigikiye ariko nemera ko igomba kuza gusa ari uko tumaze kwiyunga nk’abanyafrika kandi biturutse ku batuyobora. Ntibakiyambaze abaturage ari uko bikomeye gusa ahubwo nibakemure ibibazo nyamukuru bihari kandi bibonwa na buri wese.

Prezida Kagame niba akeneye inkunga yacu abanyarwanda mu kumufasha kurwanya abazungu azayibona kandi tuzayimuha ariko nabanze yemere kwicarana n’abanyarwanda yita abanzi be. Niba ibi bidashoboka iyo ntambara azayirwane wenyine n’intore ze. Tuzacagagurana mu Rwanda , ducagagurane mu mahanga rubure gica, ahasigaye dusige inkuru mbi imusozi. Nguwo umurage tuzasigira abana bacu.

Ikindi niba prezida Kagame atazi kurwana n’umuzungu azatubaze twe tubabamo uko turwana nabo intambara ya buri munsi. Atari bimwe by’intore ariko z’inkomamashyi zirukira mu mihanda zitazi ikibaye !!! Ariko biramusaba guca bugufi akemera dialogue na opposition kandi agafata iya mbere mu guhuza abanyarwanda batavuga rumwe. Sinumva impamvu twamushyigikira kandi we adashyigikiye ubwo bumwe bw’abanyarwanda bose barimo n’abatavuga rumwe nawe.

Njye nemera ko politiki yo kwihambira ikurura ibibazo byinshi kurusha uko ibikemura. Prezida Kagame ubu niwe kibazo , rero nakore iyo bwabaga abe n’igisubizo….sinon biramukomerana mu minsi mike kuko abazungu baramuhagurukiye nkuko abyivugira. Ngo gutegeka u Rwanda birakomeye ??? Ahubwo iyo avuga ati kunga abanyarwanda biramukoreye !! Kuko nitwiyunga niyo SOLUTION ku bibazo byose.

KAYIJAMAHE TITO
Montreal.

 » The significant problems we face cannot be solved by the same level of thinking that created them.  » Albert Einstein

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

2 Réponses à “Kagame ngo yatangije urugamba rwo kurwanya abazungu (T.Kayijamahe)”

  1. Yohani Dit :

    Muvandimwe KAYIJAMAHE, aha rwose turemeranya!

    Wagize uti:
    « Njye nemera ko politiki yo kwihambira ikurura ibibazo byinshi kurusha uko ibikemura. Prezida Kagame ubu niwe kibazo , rero nakore iyo bwabaga abe n’igisubizo….sinon biramukomerana mu minsi mike kuko abazungu baramuhagurukiye nkuko abyivugira. Ngo gutegeka u Rwanda birakomeye ??? Ahubwo iyo avuga ati kunga abanyarwanda biramukoreye !! Kuko nitwiyunga niyo SOLUTION ku bibazo byose »

    Kagame niwe kibazo abanyarwanda dufite! Atubuza kwiyunga n’amateka yacu, maze akigira Malaika kandi azi neza uko yahemukiye abanyarwa! Ibye (KP) byarenze igaruriro, nta ntsinzi mubona! Nakomeze yongere amakosa kuko ayo yakoze (yishe benshi brother!) nta teka (ishema) yamuhesha/yabona mu maso y’abatuye isi!

    Répondre

  2. Ngendahayo jean Baptiste Dit :

    kwiyunga kwabanyarwanda ntikuzashoboka kuko hakili inzira ndende ,kuko inzika iracyali ndende,

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus