Ninde uzakiza iki gihugu?

p5fdu

Mu gihugu gifite ibibazo bikomeye nk’icyacu, byaba koko abayobozi dukwiye ari le tueur Kagame cg.se les illuminés muri politiki?? Muti oya se na none! Ngaho ubihinyuza nagire umuti atanga turebe. Hano ndagira ngo mvuge ku bigoragozwa byose kugira ngo abanyarwanda babashe kuva mu kandare, hatabayeho guhoraho impaka zidashira kandi zidatanga umurongo wa politiki ngenderwa wabasha kuzahura igihugu.

 

1. Mu mwaka uhsize wa 2009 inama yigeze ihuza abanyamashyaka i Bruxelles. Yitabiriwe n’amashyaka ya politiki amwe n’amwe akorera hanze, ariko FDU na ODR ntibashatse kuyitabra kubera impamvu z’umurongo udasobanutse neza abateguye inama bari bayihaye.  Inama yavuyemo imyanzuro inyuranye ijyanye no gutegura ishyirwaho rya leta nzibacyuho n’inama ngobokagihugu. Imyanzuro y’inama yarashimwe, ariko se nyuma y’ibyo suivi yabaye iyihe? General Habyarimana yasabwe icyo gihe nk’umuntu mukuru gokora organisation ku buryo abasha guhuza opposition yose mu rwego rwo kuzahura igihugu. Nyuma y’ibyo yarabikoze? Ntibihagije kuvuga ngo abantu nibashakishe amikoro hanyuma babashe guhura. Icya ngombwa kiba iki: Barahura bavuga iki, bateganya gukora iki? Abanyarwanda barabiyumvamo? Uhawe ubushobozi bwo guhuza abandi, acengera ate aya ma puissances atugenga ku buryo initiatives zibasha gushyigikirwa? Ntimumbwire kandi ngo nidukomeze dushake imishyikirano na St Egidio cyangwa indi organisation gatolika ngo niyo izabasha gukora pression kuri ayo mapuissances. Oya. Ni kimwe n’ibi byo gucungira ku baspanyolo bya FDU no gutegura DIR. Oya, umuyobozi ushobora koko gucengera muri izi puissances nyazo (Abongereza n’abanyamerika cyane cyane), akabajyana muri sens yo guhundura page y’ubutegetsi mu Rwanda, uwo niwe ukenewe, ibindi ni ugukomeza gupfunda imitwe hirya no hino nta résultat. None se, dore nk’ubu rapport ya ONU irasohotse. Wari umwanya wo kuyikorera suivi, ikavamo ubutabera ku bahohotewe bose. Niba bidashobotse, raporo irahinduka ibipapuro nk’izindi zayibanjirije!!!

 

2. Mi minsi ishize abantu benshi bagarutse ku kibazo cy’umwami Kigeli. Urwego rw’umwami ubwarwo rwagararije abanyarwanda assurance ko rushoboye kugira influence igaragara kuri izi puissances zitugenga.  Urwo rwego rufite audience ifatika mu nzu z’ibikomangoma hirya no hino ku isi. Icyo abashyigikiye umwami bifuza, ni uko abanyarwanda bagaruka ku mateka uko yayobejwe na gikoronize, bityo bakemera ko ibintu bifite aho byapfiriye, kandi umwami ugendera ku itegekonshinga nk’uko bigaragara mu bihugu byinshi by’i Burayi, abumbatira ubumwe na Demokarasi. Ntiyivanga mu butegetsi bwite bwa gouvernement, premier ministre uriho aba ari umutegetsi mukuru ugenga ibikorwa bya guvernoma. Iyo solution yagombaga gufasha cyane cyane mu mibanire y’amoko atuye u Rwanda, aho nta na rimwe ubwoko ubu n’ubu bwakumva bubangamiwe mu miyoborere y’igihugu, abantu bose bakumva babumbatiriwe ubumwe n’umwami. Abenshi mu barongoye amashyaka bumvise ibyo bati ngari? Ngo ubwami bwaraciwe, ngo byaba bibaye gusubira inyuma, ngo umunyarwada wese agomba kugira uburenganzira bwo kwicara ku ntebe ya Prezida. Bakibagirwa ko mu bihugu byacu bitigenga bihamye, Prezida ajyaho agahita agwa mu gishuko cya mpatsibihugu ushaka kumukoresha, noneho ibyari demokarasi bikaba bivuyemo igitugu. Ikindi kibazo gikomeye kikaba ko nta prezida ujyaho nko mu Rwanda ngo abanyarwanda bose bumve bamwiyumvamo, ikindi bakibagirwa ko gushyigikirwa na nyamwinshi bitavuga ko ibice by’abanyarwanda bose bumva bihagarariwe.

 

3. Ha mbere aha FDU izana agashya. Iti tukajya gukorera mu gihugu akaba ariho duhanganira n’igitugu. Umutegarugori ushize amanga aba arishoye. Ariko mu ntangiriro bigaragara ko FDU itatekereje cyane bihagije kuri icyo cyemezo. Iyo kiba icyemezo gifatika, ntihaba baragiye Ingabire umuhoza aherekejwe n’abantu badafite experience muri politique. Abakuru bazwi muri FDU bahitamo guteleguida Madame Ingabire, biyita comité de soutien. Ntabwo icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu gihugu, iyo gifatika koko, kibangamirwa no kudahabwa passeport. Icyemezo cyo kujya mu gihugu cya FDU cyagaragaye ko ari prematuré, kigendeye gusa kuri opportunisme y’amatora ya prezida. None kuki mu matora y’abashingamategeko icyo cyemezo kitabayeho? Ikindi cyatangaje, FDU yagaragaje ko itahinduye discours yayo ikurikije amateka y’igihugu. Igenda ivuga kamarampaka n’ibindi byagaragaje ko kubyumva hari abanyarwanda bamwe bumva bahejwe. None FDU yumva yari guhuza abanyarwanda ite ikiri mu madiscours yakagombye guhindurwa nyuma ya dialogue? Mu by’ukuri mu byagaragaye kandi bikwiye gushimwa, umuntu yavuga ko icy’ingezi ari ubutwari bwa Ingabire Umuhoza mu kwamagana igitugu, naho FDU nk’ishyaka na programme yayo ntabwo abanyarwanda b’impande zose bayisangamo. Ibyo gucungira rero kuri rubanda nyamwinshi mu mitegekere y’u Rwanda, ibyo nta gaciro ubu bigifite, ari nabyo FDU ikwiye kugarukaho muri programme yayo, naho kuvuga ngo niwo mutwe uhuje abanyarwanda benshi ibyo nta shingiro bifite, n’ikimenyemenyi mu Rwanda ntiyabashije guhuza abo banyarwanda benshi ishobora kwiyitirira, n’ubwo bitaba byanditse, ariko nutangira kuvuga revulusiyo na kamarampaka nta nuance, menya ko wahushije niko biteye.

 

4. Nyuma y’inama ya DIR yo mu cyi rishize, hafashwe icyemezo navuga ko gikomeye cyo gutorera Paul Rusesabagina guhagararira dialogue interrwandais. Nta kabuza ko amateka bwite ya Paul Rusesabagina, yamukinguriye imiryango myinshi abandi banyarwanda badakingurirwa. Ikibazo gusa aho giherereye ni aha: Paul Rusesabagina akoresha iyo avantage mu nyungu z’abanyarwanda, ku buryo agaragaza ubwitange mu kurangiza inshingano yifuzwaho? Aho nta wamenya uko biteye ni ibyo gushidikanywa kubera iyi mpamvu: Paul ashobora kuba umuntu uhindagurika. Hato aba yiyemeje gukora politiki, ubundi agahitamo kuba humanitaire gusa. Paul Rusesabagina umuntu yavuga ko areba aho umuyaga uhushye ugana akaganayo, byahinduka akagana ahandi. Dore nk’ubu abantu barandika babaza aho ageze n’inshingano yo gukoresha dilogue hautement inclusif. Ibyo iyo ubibajije abayobozi bamwe ba Dialogue bakubwira ko ibintu bigishakirwa inzira yo kubinyuzamo. Uretse ibyo umuntu yavuga ko Rusesabagina yagira ikibazo cya kuba indecis, ubundi igitekerezo cya Dialogue rwandais, urasanga aricyo gishobora kuvamo inzira. Nari mvuze ko harimo imbogamizi ku bireba Rusesbagina ubwe, ariko muri rusange umuntu yanavuga ko ntako abantu batari bagize. Ngirango n’igitekerezo cya Gouvernement en exil cyashakuje mu minsi ishize, cyari cyatangiwe mu rwego rwa Dialogue interrwandais. Ariko kubera manque de responsabilité, ugasanga mu gihe nka Rusesabagina ariwe wari ukwiye guha umurongo icyo gitekerezo yarahisemo kurebera. Bamwe mu banyapolitiki mu bato batari bashoboye kurindira, bafata initiative batyo, nibwo hatangajwe gouvernoma mu rwego rw’ubuhubutsi. N’ubwo abantu benshi babonaga ko iyo gouvernoma yashyizweho koko mu rwego rwo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, ko ariko hari habuze ikintu gikomeye. Nta n’umwe mu bantu bakuru, yaba Rusesabagina, yaba Twagiramungu. Amb. Ndajimana, JB Nkuriyingoma n’abandi, wigeze ashaka gufata responsabilité kugira ngo ahe umurongo uboneye icyo gitekerezo cyari giturutse mu bato, kugira ngo bitabangamira inyungu z’abanyarwanda. Ibyo byagaragajwe n’uko nyuma yo gutangaza gouvernoma, byabaye koko mu buhubutsi, abakuru bahise bakarabira imbere y’abanyarwanda bose ko ibyo bintu bitabareba. Nyamara iyo bakibigiramo ubushake, bari bubone indi nzira yahurizwamo opposition, n’iyo itaba yitwa gouvernoma. Bityo amakosa yo kudahuriza opposition hamwe, ndayashyira ku bakuru cyane cyaneTwagiramungu na Rusesabagina. Byonyine kubura umurongo w’aho bumvikanira kuri abo bagabo bombi bibangamiye cyane dialogue interrwandais. Kandi Dialogue ntibivuga ko abayirangaje imbere bagombye kuba bavuga rumwe kuri byose, bigenze bityo ntiyaba ikitwa dialogue. Simbure nabwo kugaya cyane abakuru muru FDU (ndashyizemo Victoire Umuhoza), basa nk’aho bumva ko FDU ariyo yonyine ifitiye abanyarwanda programme ihamye, hanyuma washaka iyo programme ihuza abanyarwanda ukayibura. Ikindi kandi ni uko bafite defaut yo gushaka kujijisha. Dore nk’ubu mu bantu bakuru uretse Eugene Ndahayo ugerageza kwishyira ku itangazo, abandi usanga bakorera mu kinyegero, kandi nyamara bakaba mu ba mbere bo kunenga ibyo abandi bari kugerageza gukora. Ubushize ntawabura kuba yaragaye intervention ya Eugene Ndahayo kuri gouvernoma yo mu buhungiro, washatse kwerekana ko FDU idafite aho ihuriye n’ibyo nyamara kandi bajya gutangaza biriya ntiyahakana ko batari babimubwiye. Ahubwo ikosa ryaba ko yahise abigeza ku bandi muri FDU (mu batigaragaza cyane), bahita batangira ngo abari muri ibyo bari kugambana n’ibindi, ndetse ubwo intambara y’imyanya (yo mu buhungiro vraiment!), iratangira, ngo uyu n’uyu kuki atarimo n’ibindi. Hari benshi bemeza ko projet ya gouvernement yari ikiri mu bigananiro yaba yarashyizwe imburagihe kuri internet n’abo muri FDU bihishe batishimiye icyo gitekerezo na gato.Yego hariho ubuhubutsi mu ishyirwaho ry’iyo kavumenti, ariko byose bari mu bitekerezo. Bityo uwagize ubuhubutsi cyane cyane ni uwahisemo gutangaza abagize gouvernoma bikiri mu gitekerezo. Ubundi rero kuvuga ko FDU ngo iri gukorera mu Rwanda, ibyo bikaba bitaha FDU yo hanze kwitabira ibikorwa bya opposition, wasangaga nta kindi ari uguhunga responsabilites ya ndwara ikomeje kuzambya abavuga ko baberese ku isonga abandi!

 

4. Ku bireba Faustin Twagiramungu, umuntu yavuga ko ubunararibonye bwe ubu bumuha autorité yo kuba yahuza abanyarwanda, aramutse abishatse. Afite abamurwanya benshi nibyo, ariko atabuze n’abemera politiki ye n’umutima wose. Afite akarusho ko yarwanyije ibitugu byose aho biva bikagera. Abataremeraga igitugu cya Habyarimana bamwisangamo. n’abatemere igitugu cya FPR muri rusange ubu, nta mpamvu yababuza kumwisangamo, kandi amoko yose. Icya ngombwa aha kikaba ariko Twagiramungu atakwitwara nawe nk’umuyobozi mukuru (Abazungu aho Faustin atuye bose bamuhamagara Mr. Le Président). Ntiyarakwiye ibyo kubyitaho, ahubwo ahuje abayobozi ba opposition yarakwiye kwitwara nk’umukuru mu bareshya. Aha ikimirijwe imbere ari inyungu z’abanyarwanda bose. Hakabayeho la direction collegiale ya opposition, kandi Twagiramungu iyo principe ayemeye, nta kabuza yagirirwa icyizere n’abakunze kumwishishamo umuntu wakwitwara nawe nk’ikinani ahawe ubuyobozi runaka! Aho kandi Twagiramungu ahatandukaniye tuvuge na Paul Rusesabagina. Twagiramungu agira ijambo rifite ingufu, kandi ntakunze guhindagurika, mbese ni umunyapolitiki wiyemeje. Ikibazo, Twagiramungu asa nk’aho ategereza nawe abazaza kumuterura bagasa n’abamwimitse, bityo ntafata iya mbere mu guhuza opposition kandi yari abifitiye ububasha n’igitinyiro. Twagiramungu ntakwiye kureba abamukoraho critiques, yari akwiye kureba mbere na mbere inyungu z’igihugu, ibindi bikazaza nyuma. Nibyo koko bari gihe abahutu bamwe bamugize nk’umuzimu, ariko niba akunze igihugu ibyo ntiyari akwiye kubyitaho. Indi avantage afite ni uko atabura ijambo mu bihangange by’iyi si. Ntiyarakwiye gutegereza rero ko les politiciens de la nouvelle génération aribo bajya kumureba ngo bamwimike (pardonnez le terme), yari akwiye gufata iya mbere, agashaka uburyo, agahuza abanyapolitiki hanze, ntibabura gukurikira, icya ngombwa nk’uko nabivuze ni iyo direction collégiale yatuma aba nk’umukuru mu bareshya.

 

5. Ndangize ngaruka ku yindi possiblité yatekerejweho, ariyo gushaka umuntu mukuru wakwemerwa na bose, akagirirwa icyizere bitanyuze muri polémique nyinshi n’impaka z’ubuyobozi. Hari benshi batekereza ubu ko ambassadeur Munyeshyaka yashobora kuba umuhuza. Yabaye umudiplomate igihe kirekire, gusa ikibazo abantu bakaba batazi uko yakwitwara muri politiki ifatika ya opposition. Twibukiranye ko iyo uvuze Amb. Munyeshyaka wumva n’abandi bagabo bazwi muri politiki y’u Rwanda bamuri inyuma (Kanyamibwa, Higiro…). Hari abatekereza rero ko hakabayeho inama y’abakuru iyobowe na Amb. Munyeshyaka, igakorana n’inama y’Umwami Kigeri (isanzweho), Noneho ikaba ariyo iba nk’inama nyobozi y’abakambwe ifatanyije n’inama nkuru y’umwami, akaba ariyo iha uburenganzira umuyobozi wa Opposition (Twagiramungu cyangwa undi) kandi igakurikirana imikorere y’umuyobozi wa opposition, ariko ishakisha n’ingufu muri puissances ziyoboye iyi si!!!

 

Ibi mvuze ni expérience  yanjye nkurikije igihe maze mvugana n’abayobozi banyuranye muri opposition, kuko iyo mbona hajyibwa impaka z’urudaca ntekereza ko ntacyo abanyarwanda bakwiye guhishwa ku mikorere y’ababateganyiriza ejo hazaza, bityo n’uwashaka gukora engagement mu gikorwa cya politiki runaka akamenya aho inyungu ze zibasha kurengerwa bya nyabyo. NKaba mbona abanyarwanda bari bakwiye guhera nk’aha bigira hamwe possibilité y’imiyoborere y’ibikorwa bya opposition babona ibatunganiye. Ibi mbivugiye kugira ngo abakunze kuganira ku bibazozo bireba igihugu batabona ko abaleaders bicaye, ahubwo ko bashakisha hose inzira, bityo ngasaba abafata akanya ko gutekereza gushaka scenarios bumva zibatunganiye, bagatanga ibitekerezo byubaka kugira ngo abayoboye opposition bahahere bamenya igikwiye gukorwa. En effet FPR yatugize ingaruzwamuheto kubwo guhora duhuzakurika, tutagena politiki yagangahura igihugu. Nabwo ntawabura gushimira umurimo ukomeye ukorwana societe civile, nk’intarambirwa ziri mu Bubiligi, bakora buri gihe za manifestations,  sit-in n’ibindi, ibyo byose biri mu bifasha kumvikanisha ijwi ry’abanyarwanda  bashaka ukwishyira ukizana. Ariko ngira ngo byose ntibyashoboka hatabonetse umurongo wa politiki rusange ubasha gushyira ibyiyumviro y’abanyarwanda mu bikorwa.

 

Mukomere.

 

Théophile

, ,

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

11 Réponses à “Ninde uzakiza iki gihugu?”

  1. Theo Dit :

    Alan nawe ngushimiye kuri izi mpaka zubaka twagiye, ibindi ubwo ni ah’ubutaha, nawe uhorane amahoro y’Imana.

    Theophile.

    Répondre

Répondre à Theo

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus