Ninde uzakiza iki gihugu?

p5fdu

Mu gihugu gifite ibibazo bikomeye nk’icyacu, byaba koko abayobozi dukwiye ari le tueur Kagame cg.se les illuminés muri politiki?? Muti oya se na none! Ngaho ubihinyuza nagire umuti atanga turebe. Hano ndagira ngo mvuge ku bigoragozwa byose kugira ngo abanyarwanda babashe kuva mu kandare, hatabayeho guhoraho impaka zidashira kandi zidatanga umurongo wa politiki ngenderwa wabasha kuzahura igihugu.

 

1. Mu mwaka uhsize wa 2009 inama yigeze ihuza abanyamashyaka i Bruxelles. Yitabiriwe n’amashyaka ya politiki amwe n’amwe akorera hanze, ariko FDU na ODR ntibashatse kuyitabra kubera impamvu z’umurongo udasobanutse neza abateguye inama bari bayihaye.  Inama yavuyemo imyanzuro inyuranye ijyanye no gutegura ishyirwaho rya leta nzibacyuho n’inama ngobokagihugu. Imyanzuro y’inama yarashimwe, ariko se nyuma y’ibyo suivi yabaye iyihe? General Habyarimana yasabwe icyo gihe nk’umuntu mukuru gokora organisation ku buryo abasha guhuza opposition yose mu rwego rwo kuzahura igihugu. Nyuma y’ibyo yarabikoze? Ntibihagije kuvuga ngo abantu nibashakishe amikoro hanyuma babashe guhura. Icya ngombwa kiba iki: Barahura bavuga iki, bateganya gukora iki? Abanyarwanda barabiyumvamo? Uhawe ubushobozi bwo guhuza abandi, acengera ate aya ma puissances atugenga ku buryo initiatives zibasha gushyigikirwa? Ntimumbwire kandi ngo nidukomeze dushake imishyikirano na St Egidio cyangwa indi organisation gatolika ngo niyo izabasha gukora pression kuri ayo mapuissances. Oya. Ni kimwe n’ibi byo gucungira ku baspanyolo bya FDU no gutegura DIR. Oya, umuyobozi ushobora koko gucengera muri izi puissances nyazo (Abongereza n’abanyamerika cyane cyane), akabajyana muri sens yo guhundura page y’ubutegetsi mu Rwanda, uwo niwe ukenewe, ibindi ni ugukomeza gupfunda imitwe hirya no hino nta résultat. None se, dore nk’ubu rapport ya ONU irasohotse. Wari umwanya wo kuyikorera suivi, ikavamo ubutabera ku bahohotewe bose. Niba bidashobotse, raporo irahinduka ibipapuro nk’izindi zayibanjirije!!!

 

2. Mi minsi ishize abantu benshi bagarutse ku kibazo cy’umwami Kigeli. Urwego rw’umwami ubwarwo rwagararije abanyarwanda assurance ko rushoboye kugira influence igaragara kuri izi puissances zitugenga.  Urwo rwego rufite audience ifatika mu nzu z’ibikomangoma hirya no hino ku isi. Icyo abashyigikiye umwami bifuza, ni uko abanyarwanda bagaruka ku mateka uko yayobejwe na gikoronize, bityo bakemera ko ibintu bifite aho byapfiriye, kandi umwami ugendera ku itegekonshinga nk’uko bigaragara mu bihugu byinshi by’i Burayi, abumbatira ubumwe na Demokarasi. Ntiyivanga mu butegetsi bwite bwa gouvernement, premier ministre uriho aba ari umutegetsi mukuru ugenga ibikorwa bya guvernoma. Iyo solution yagombaga gufasha cyane cyane mu mibanire y’amoko atuye u Rwanda, aho nta na rimwe ubwoko ubu n’ubu bwakumva bubangamiwe mu miyoborere y’igihugu, abantu bose bakumva babumbatiriwe ubumwe n’umwami. Abenshi mu barongoye amashyaka bumvise ibyo bati ngari? Ngo ubwami bwaraciwe, ngo byaba bibaye gusubira inyuma, ngo umunyarwada wese agomba kugira uburenganzira bwo kwicara ku ntebe ya Prezida. Bakibagirwa ko mu bihugu byacu bitigenga bihamye, Prezida ajyaho agahita agwa mu gishuko cya mpatsibihugu ushaka kumukoresha, noneho ibyari demokarasi bikaba bivuyemo igitugu. Ikindi kibazo gikomeye kikaba ko nta prezida ujyaho nko mu Rwanda ngo abanyarwanda bose bumve bamwiyumvamo, ikindi bakibagirwa ko gushyigikirwa na nyamwinshi bitavuga ko ibice by’abanyarwanda bose bumva bihagarariwe.

 

3. Ha mbere aha FDU izana agashya. Iti tukajya gukorera mu gihugu akaba ariho duhanganira n’igitugu. Umutegarugori ushize amanga aba arishoye. Ariko mu ntangiriro bigaragara ko FDU itatekereje cyane bihagije kuri icyo cyemezo. Iyo kiba icyemezo gifatika, ntihaba baragiye Ingabire umuhoza aherekejwe n’abantu badafite experience muri politique. Abakuru bazwi muri FDU bahitamo guteleguida Madame Ingabire, biyita comité de soutien. Ntabwo icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu gihugu, iyo gifatika koko, kibangamirwa no kudahabwa passeport. Icyemezo cyo kujya mu gihugu cya FDU cyagaragaye ko ari prematuré, kigendeye gusa kuri opportunisme y’amatora ya prezida. None kuki mu matora y’abashingamategeko icyo cyemezo kitabayeho? Ikindi cyatangaje, FDU yagaragaje ko itahinduye discours yayo ikurikije amateka y’igihugu. Igenda ivuga kamarampaka n’ibindi byagaragaje ko kubyumva hari abanyarwanda bamwe bumva bahejwe. None FDU yumva yari guhuza abanyarwanda ite ikiri mu madiscours yakagombye guhindurwa nyuma ya dialogue? Mu by’ukuri mu byagaragaye kandi bikwiye gushimwa, umuntu yavuga ko icy’ingezi ari ubutwari bwa Ingabire Umuhoza mu kwamagana igitugu, naho FDU nk’ishyaka na programme yayo ntabwo abanyarwanda b’impande zose bayisangamo. Ibyo gucungira rero kuri rubanda nyamwinshi mu mitegekere y’u Rwanda, ibyo nta gaciro ubu bigifite, ari nabyo FDU ikwiye kugarukaho muri programme yayo, naho kuvuga ngo niwo mutwe uhuje abanyarwanda benshi ibyo nta shingiro bifite, n’ikimenyemenyi mu Rwanda ntiyabashije guhuza abo banyarwanda benshi ishobora kwiyitirira, n’ubwo bitaba byanditse, ariko nutangira kuvuga revulusiyo na kamarampaka nta nuance, menya ko wahushije niko biteye.

 

4. Nyuma y’inama ya DIR yo mu cyi rishize, hafashwe icyemezo navuga ko gikomeye cyo gutorera Paul Rusesabagina guhagararira dialogue interrwandais. Nta kabuza ko amateka bwite ya Paul Rusesabagina, yamukinguriye imiryango myinshi abandi banyarwanda badakingurirwa. Ikibazo gusa aho giherereye ni aha: Paul Rusesabagina akoresha iyo avantage mu nyungu z’abanyarwanda, ku buryo agaragaza ubwitange mu kurangiza inshingano yifuzwaho? Aho nta wamenya uko biteye ni ibyo gushidikanywa kubera iyi mpamvu: Paul ashobora kuba umuntu uhindagurika. Hato aba yiyemeje gukora politiki, ubundi agahitamo kuba humanitaire gusa. Paul Rusesabagina umuntu yavuga ko areba aho umuyaga uhushye ugana akaganayo, byahinduka akagana ahandi. Dore nk’ubu abantu barandika babaza aho ageze n’inshingano yo gukoresha dilogue hautement inclusif. Ibyo iyo ubibajije abayobozi bamwe ba Dialogue bakubwira ko ibintu bigishakirwa inzira yo kubinyuzamo. Uretse ibyo umuntu yavuga ko Rusesabagina yagira ikibazo cya kuba indecis, ubundi igitekerezo cya Dialogue rwandais, urasanga aricyo gishobora kuvamo inzira. Nari mvuze ko harimo imbogamizi ku bireba Rusesbagina ubwe, ariko muri rusange umuntu yanavuga ko ntako abantu batari bagize. Ngirango n’igitekerezo cya Gouvernement en exil cyashakuje mu minsi ishize, cyari cyatangiwe mu rwego rwa Dialogue interrwandais. Ariko kubera manque de responsabilité, ugasanga mu gihe nka Rusesabagina ariwe wari ukwiye guha umurongo icyo gitekerezo yarahisemo kurebera. Bamwe mu banyapolitiki mu bato batari bashoboye kurindira, bafata initiative batyo, nibwo hatangajwe gouvernoma mu rwego rw’ubuhubutsi. N’ubwo abantu benshi babonaga ko iyo gouvernoma yashyizweho koko mu rwego rwo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, ko ariko hari habuze ikintu gikomeye. Nta n’umwe mu bantu bakuru, yaba Rusesabagina, yaba Twagiramungu. Amb. Ndajimana, JB Nkuriyingoma n’abandi, wigeze ashaka gufata responsabilité kugira ngo ahe umurongo uboneye icyo gitekerezo cyari giturutse mu bato, kugira ngo bitabangamira inyungu z’abanyarwanda. Ibyo byagaragajwe n’uko nyuma yo gutangaza gouvernoma, byabaye koko mu buhubutsi, abakuru bahise bakarabira imbere y’abanyarwanda bose ko ibyo bintu bitabareba. Nyamara iyo bakibigiramo ubushake, bari bubone indi nzira yahurizwamo opposition, n’iyo itaba yitwa gouvernoma. Bityo amakosa yo kudahuriza opposition hamwe, ndayashyira ku bakuru cyane cyaneTwagiramungu na Rusesabagina. Byonyine kubura umurongo w’aho bumvikanira kuri abo bagabo bombi bibangamiye cyane dialogue interrwandais. Kandi Dialogue ntibivuga ko abayirangaje imbere bagombye kuba bavuga rumwe kuri byose, bigenze bityo ntiyaba ikitwa dialogue. Simbure nabwo kugaya cyane abakuru muru FDU (ndashyizemo Victoire Umuhoza), basa nk’aho bumva ko FDU ariyo yonyine ifitiye abanyarwanda programme ihamye, hanyuma washaka iyo programme ihuza abanyarwanda ukayibura. Ikindi kandi ni uko bafite defaut yo gushaka kujijisha. Dore nk’ubu mu bantu bakuru uretse Eugene Ndahayo ugerageza kwishyira ku itangazo, abandi usanga bakorera mu kinyegero, kandi nyamara bakaba mu ba mbere bo kunenga ibyo abandi bari kugerageza gukora. Ubushize ntawabura kuba yaragaye intervention ya Eugene Ndahayo kuri gouvernoma yo mu buhungiro, washatse kwerekana ko FDU idafite aho ihuriye n’ibyo nyamara kandi bajya gutangaza biriya ntiyahakana ko batari babimubwiye. Ahubwo ikosa ryaba ko yahise abigeza ku bandi muri FDU (mu batigaragaza cyane), bahita batangira ngo abari muri ibyo bari kugambana n’ibindi, ndetse ubwo intambara y’imyanya (yo mu buhungiro vraiment!), iratangira, ngo uyu n’uyu kuki atarimo n’ibindi. Hari benshi bemeza ko projet ya gouvernement yari ikiri mu bigananiro yaba yarashyizwe imburagihe kuri internet n’abo muri FDU bihishe batishimiye icyo gitekerezo na gato.Yego hariho ubuhubutsi mu ishyirwaho ry’iyo kavumenti, ariko byose bari mu bitekerezo. Bityo uwagize ubuhubutsi cyane cyane ni uwahisemo gutangaza abagize gouvernoma bikiri mu gitekerezo. Ubundi rero kuvuga ko FDU ngo iri gukorera mu Rwanda, ibyo bikaba bitaha FDU yo hanze kwitabira ibikorwa bya opposition, wasangaga nta kindi ari uguhunga responsabilites ya ndwara ikomeje kuzambya abavuga ko baberese ku isonga abandi!

 

4. Ku bireba Faustin Twagiramungu, umuntu yavuga ko ubunararibonye bwe ubu bumuha autorité yo kuba yahuza abanyarwanda, aramutse abishatse. Afite abamurwanya benshi nibyo, ariko atabuze n’abemera politiki ye n’umutima wose. Afite akarusho ko yarwanyije ibitugu byose aho biva bikagera. Abataremeraga igitugu cya Habyarimana bamwisangamo. n’abatemere igitugu cya FPR muri rusange ubu, nta mpamvu yababuza kumwisangamo, kandi amoko yose. Icya ngombwa aha kikaba ariko Twagiramungu atakwitwara nawe nk’umuyobozi mukuru (Abazungu aho Faustin atuye bose bamuhamagara Mr. Le Président). Ntiyarakwiye ibyo kubyitaho, ahubwo ahuje abayobozi ba opposition yarakwiye kwitwara nk’umukuru mu bareshya. Aha ikimirijwe imbere ari inyungu z’abanyarwanda bose. Hakabayeho la direction collegiale ya opposition, kandi Twagiramungu iyo principe ayemeye, nta kabuza yagirirwa icyizere n’abakunze kumwishishamo umuntu wakwitwara nawe nk’ikinani ahawe ubuyobozi runaka! Aho kandi Twagiramungu ahatandukaniye tuvuge na Paul Rusesabagina. Twagiramungu agira ijambo rifite ingufu, kandi ntakunze guhindagurika, mbese ni umunyapolitiki wiyemeje. Ikibazo, Twagiramungu asa nk’aho ategereza nawe abazaza kumuterura bagasa n’abamwimitse, bityo ntafata iya mbere mu guhuza opposition kandi yari abifitiye ububasha n’igitinyiro. Twagiramungu ntakwiye kureba abamukoraho critiques, yari akwiye kureba mbere na mbere inyungu z’igihugu, ibindi bikazaza nyuma. Nibyo koko bari gihe abahutu bamwe bamugize nk’umuzimu, ariko niba akunze igihugu ibyo ntiyari akwiye kubyitaho. Indi avantage afite ni uko atabura ijambo mu bihangange by’iyi si. Ntiyarakwiye gutegereza rero ko les politiciens de la nouvelle génération aribo bajya kumureba ngo bamwimike (pardonnez le terme), yari akwiye gufata iya mbere, agashaka uburyo, agahuza abanyapolitiki hanze, ntibabura gukurikira, icya ngombwa nk’uko nabivuze ni iyo direction collégiale yatuma aba nk’umukuru mu bareshya.

 

5. Ndangize ngaruka ku yindi possiblité yatekerejweho, ariyo gushaka umuntu mukuru wakwemerwa na bose, akagirirwa icyizere bitanyuze muri polémique nyinshi n’impaka z’ubuyobozi. Hari benshi batekereza ubu ko ambassadeur Munyeshyaka yashobora kuba umuhuza. Yabaye umudiplomate igihe kirekire, gusa ikibazo abantu bakaba batazi uko yakwitwara muri politiki ifatika ya opposition. Twibukiranye ko iyo uvuze Amb. Munyeshyaka wumva n’abandi bagabo bazwi muri politiki y’u Rwanda bamuri inyuma (Kanyamibwa, Higiro…). Hari abatekereza rero ko hakabayeho inama y’abakuru iyobowe na Amb. Munyeshyaka, igakorana n’inama y’Umwami Kigeri (isanzweho), Noneho ikaba ariyo iba nk’inama nyobozi y’abakambwe ifatanyije n’inama nkuru y’umwami, akaba ariyo iha uburenganzira umuyobozi wa Opposition (Twagiramungu cyangwa undi) kandi igakurikirana imikorere y’umuyobozi wa opposition, ariko ishakisha n’ingufu muri puissances ziyoboye iyi si!!!

 

Ibi mvuze ni expérience  yanjye nkurikije igihe maze mvugana n’abayobozi banyuranye muri opposition, kuko iyo mbona hajyibwa impaka z’urudaca ntekereza ko ntacyo abanyarwanda bakwiye guhishwa ku mikorere y’ababateganyiriza ejo hazaza, bityo n’uwashaka gukora engagement mu gikorwa cya politiki runaka akamenya aho inyungu ze zibasha kurengerwa bya nyabyo. NKaba mbona abanyarwanda bari bakwiye guhera nk’aha bigira hamwe possibilité y’imiyoborere y’ibikorwa bya opposition babona ibatunganiye. Ibi mbivugiye kugira ngo abakunze kuganira ku bibazozo bireba igihugu batabona ko abaleaders bicaye, ahubwo ko bashakisha hose inzira, bityo ngasaba abafata akanya ko gutekereza gushaka scenarios bumva zibatunganiye, bagatanga ibitekerezo byubaka kugira ngo abayoboye opposition bahahere bamenya igikwiye gukorwa. En effet FPR yatugize ingaruzwamuheto kubwo guhora duhuzakurika, tutagena politiki yagangahura igihugu. Nabwo ntawabura gushimira umurimo ukomeye ukorwana societe civile, nk’intarambirwa ziri mu Bubiligi, bakora buri gihe za manifestations,  sit-in n’ibindi, ibyo byose biri mu bifasha kumvikanisha ijwi ry’abanyarwanda  bashaka ukwishyira ukizana. Ariko ngira ngo byose ntibyashoboka hatabonetse umurongo wa politiki rusange ubasha gushyira ibyiyumviro y’abanyarwanda mu bikorwa.

 

Mukomere.

 

Théophile

, ,

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

11 Réponses à “Ninde uzakiza iki gihugu?”

  1. Tatura Luc Dit :

    Amahoro kuri twese abanyarwanda.
    Icyo mbona gikomereye abanyarwanda bose bashaka ko ibintu bihinduka muri Politik iri mu gihugu cyacu. Mbere ya byose ni ukubanza kwemeranya ibi: Ese mu Rwanda hari ibibazo? Ni ibihe? Biterwa ni iki? Twabikemura gute? Ese ni ngombwa ko bishakirwa umuti?…
    Ibyo bitabaye , buri wese agakomeza gutsimbarara ku bitekerezo cg se ku murongo yumva umunogeye
    ntaho dushobora kugera…uretse gupingana…ibyo byitwa gutatanya ingufu…icyo gihe n’ibigezweho iyo bikunze ntibamara kabiri.
    Ikindi ni ukwemera kurwanira no gupfira ukuri…burya nta muntu kamara ndetse burya abo mukeka sibo baba bafite akamaro hari igihe uwo upinga unenga ari we ugera ku bintu…igikuru ni ukubona ukuri kandi ukaguharanira…abakuru bati guca muziko ntugushye kuki? kuko iyo ufite ukuri ubona abakujya inyuma niyo upfuye haboneka abakomeza kuko ibyo murimo bba bisobanutse,,,iyo bidafututse ntawemera kurwanira ikinyoma.

    Mushyire hamwe murebe igikwiye kandi munemere kugipfira…none se abaharaniye ubwigenge mukeka ko bemeye kwitanga kubera iki? kuko bavugaga bati ibi birakwiye bakemera bagahatana, kugera babishyitseho…nubwo wenda bamwe bagenda batatira igihango cya mbere…ariko tujye tumenya gushima no kugaya nta marangamutima cg se kuba ba mpemuke ndamuke…uraramuka ariko ejo ruzakuraha kandi ugende nabi…Hitama kuba intwari…najyaga numva ko habaho abemera gutabarira ingoma ngo itavaho inyagwa…twe rusana ku bifu yacu kandi ngo utinze azanyagwa ni umushumba w’inda…AMHORO

    Répondre

  2. Alan Nkusi Dit :

    Ariko se Theo, upfa iki na revolution ?
    Abantu bose bafite inengeee , uretse umwami wenyine , wabumbatira ubumwe butariho ?
    Analyse yawe ni nziza , ndetse inampaye information ntari nzi ku bijyanye na suivi( apparement ephemere) du DIR na Rusesabagina . Ariko na none , icyo nanzemo ni ton penchant monarchiste , nk’ aho uwo mwami n’ ubwami bwe n’ ukwikanyiza kwabyo atari byo byazanye aya magorwa abanyarwanda bamazemo imyaka irenga 50 ?
    Uwo mwami si we wahaye umugisha FPR itera ?
    Numva ngo yatabarije abatutsi mbere ya genocide , kuki ntarabona atabariza n’ abahutu mu nzira yabo y’ umusaraba toujours en cours ??

    Ikindi mbona wiyibagiza , uravugaaa , ariko ukavuga abaciviles gusa ! Mwana w’ umunyarwanda , abazungu ni nk’ umugore w’ indaya. Iyo ubashyize imbere un fait accompli , barakurikira ! Histoire yarabyerekaaaanye , ariko kubyumva byaratunaniye ! Abashinwa ntibari gukirana na bo tureba , hari indi formule bakoresheje usibye kwiba umugono umuzungu agakanguka bamuriye economie ? Russia ya Putin yazutse ite ?? Ubu iri kuzamuka , slow but sure !!

    Mu Rwanda,Kagame abakina ate ?? Si ugukora ibyo akora , ubundi bagasanga kubyanga n’ ubundi nta we bari bumusimbuze ? Ngiyo impamvu mvuga ko kubara mu gi-civile gusa bitazakora kuri Kagame na regime ye. haragomba parametre militaire ! Nkeka abenshi tuyitinya kubera gupfa ! Ariko niba tuvuga ko dukunda igihugu cyacu, nittwemere kandi twibuke ko uburenganzira buharanirwa (Freedom is taken , never given!)

    Mbaye mpiniye aha. Wari wasabye ibitekerezo , nkeneye reactions zawe n’ iz’ abandi basomyi

    Répondre

  3. Bigirimana Paul Dit :

    Umwami wabanyarwanda bose niwe muti wokunganisha abanyarwanda bose naho abandi nibansumirinda!!!!

    Répondre

  4. Theo Dit :

    Ndagira ngo mbwire Alan ibi:

    Iyo iyo revolusiyo ugarukaho ikigira agaciro ushaka kuyiha, ntiba yaratatiwe na bamwe mu bo yagombye kuba yaragiriye akamaro cyangwa abana babo. Urabaza uti Kagame akina ate? Akina akoresha abakomoka ku bakoze revolusiyo, abereka ko ibyo bubakiyeho nta gaciro bifite. Urabona rero ko atari jye ugomba guhoma ibihomoka si ndi inkorabusa. Ibyo rero navuze mvuga abacivile nta mpamvu mbona ugomba kubinenga, kuko n’iyo wavuga intambara nakumenyesha ko iyo ikorerwa mu mutwe. D’accord sur le principe yo gushyira umuzungu devant un fait accompli. Mais, ntushobora kuvuga intambara hatariho politiki yumvikanisha impamvu yayo. Intambara yakorwa idafite politiki iyumvikanisha iyo uba wayitsinzwe. Niyo mpamvu rero kuvuga ngo Kagame nibamurwanye n’intambara, abenshi bakubaza iyo ntambara uvuga iyo ariyo n’icyo igamije kugeraho. Kurwanya kagame gusa, ibyo bigasaba intambara? Vanaho impamvu zituma Kagame yigira icyo ari cyo, Kagame umukureho kuko atari we Rwanda, ariko wivuga guteza intambara u Rwanda ngo kubera kagame gusa.Ikindi, aho kwica gitera, niwice ikibimutera!

    Répondre

  5. Alan Nkusi Dit :

    Mbashimiye igisubizo mumpaye , ariko hari ikibazo kimwe mwakomeje guhunga. Uruhare rw’ ubwami mu guteza ibibazo biri mu Rwanda ni uruhe ? Ese ahubwo rurahari cg ntarwo ? rubaye ruhari se , Kigeli afite iyihe migambi yo gukosora ibitaragenze neza mbere ?

    Naho revolution mbona uha agaciro kangana n’ ako uyiha yo , wenda ndakumva da . None se urumva uyihaye ako njye mbona ifite utatangira no kwibaza impamvu zayiteye , bityo ugashyira en question ubwami wimirije imbere. Kubibona uko ubibona rero , ni uburenganzira bwawe. Kuri wowe , nibibe ibitekerezo bishaje , et je le respecterai comme ca. Muvandimwe, rwose sinaguhatira kuba inkorabusa ihoma ibyo uvuga ko bihomoka, niba ubona abatekereza gutya ari inkorabusa, umenya tugifite inzira ndende .

    Mu byo nanditse, sinigeze nandikamo ijambo intambara. nanditse ijambo « parametre militaire » , ayo magambo 2 waba nibura wambajije uko nyumva mbere yo gushoka wemeza ko navuze intambara ??? Ese ahubwo wibwira ko ubu deja mutari mu ntambara na Kagame uwo ?? Abo mbona yica, abo atoteza, abo abuza uburyo byo si intambara mu zindi ?
    Byanze bikunze , iyi ni parametre muzatekerezah tot ou tard, nk’ abapoliticien responsable . Soit, muziga gufata umutekano wanyu n’ uw’ abanyarwanda mu ntoki , soit muzawushyira mu maboko ya bene madame (ce que je ne recommenderais pas , vue leur caractere de cameleon). Ngicyo icyo nashatse kwita parametre militaire. Niba kizakorwa comme guerre ouverte (ari yo ntambara uvuga), comme sabotage (nko kwa Mandela) , comme infiltration muri RDF , je ne sais pas … Mais surement, a un moment donne, vous aurez a y penser, kuko ari umwe mu mizi ya politique ya Kagame surtout la politique interieure.

    Mbaye mpiniye aha kandi nongera kubashimira igisubizo muzangenera.

    Répondre

  6. Theo Dit :

    Alan,

    Sinanze na busa ibyo gutekereza kuri paramètre militaire, icyo navuze ni igihe hari politiki idasobanutse kandi itumvikanweho, lutte iyo ari yo yose wakora ntushobora kuyiha umurongo ngo bigukundire. Mandela yarwanye, cyangwa se yarwaniwe n’abe kuko bari bafite icyo barwanya kigaragara, ariyo politiki ya ruvumwa ya apartheid. No mu Rwanda ngirango byabaho kurwanya politiki ya FPR, mais ariko abayirwanya babanje kumvikana kuri principe y’ubuyobozi bashaka, aricyo nita kugira politiki ihamye kandi yumvikanweho.

    Ntabwo abantu bashobora kuba batumvikana ku ntandaro y’ikibazo, ngo noneho bumve ko barwana intambara imwe. Dore nk’ubu wowe uravuga ko ibibazo dufite byazanwe n’umwami. Kandi ibyo simbyemera. Hari undi uzakubwira ngo ibibazo dufite byazanwe na Kayibanda. Undi nawe akubwire ngo byazanwe na Habyarimana. None se uwo mushobora gushoza urugamba urwo ari rwo rwose ukumva mufite intego imwe? Naho navuze ko ikibazo kigomba gukemuka mbere na mbere mu rwego rwa politiki, noneho hakajya habaho kurwanya ubutegetsi bubi ariko buri wese azi ko ikizava muri iyo lutte cyamugirira akamaro.

    Ngarutse ku kibazo cy’umwami, nakubwira ibi: Uko utekereza ko Ubwami aribwo bwazanye ikibazo, hari abandi benshi babitekereza ukundi. None se hari icyo ushobora kwerekanisha ko ari wowe uri mu kuri? Tuvuge nkatwe tumaze kwiga ku bibazo neza kandi twabicukumbuye (ndavuga abo tugendana muri MDPR), twasanze intandaro y’ikibazo cyose ari ubukoloni, akaba ari byo duherutse kwandikiraho memorandum Loni. None se urabona twahuza dute icyo turwanira mu gihe ugitekereza ko ibibazo byazanwe n’ubwami, kandi abantu bashishoza batabuze ubwenge barabiganiriyeho bagasanga ikibazo kiri ahandi?

    Répondre

  7. Alan Nkusi Dit :

    That is getting better and better .

    Muvandimwe Theo,

    ikiri kugenda kinezeza ni uko ndi kubona amaherez tuvuga ururimi rumwe , wenda accents ziratandukanyeho gato. Ariko ni byiza . N’ ubusanzwe ,la lumiere jallit de la collision des idees .

    Muvandimwe rero , hari ahandi hantu wanyumvise uko ntavuze. Ntabwo navuze ko « Ubwami aribwo bwazanye ikibazo ». Nemera ko ikibazo kiri mu rwanda gifite imizi miremire n’ amashami menshi . Imizi yacyo , nibyo koko yahereye mu gihe cy’ ubwami. Ariko amashami yacyo (par exemple ikibazo Kiga-Nduga) yaje deja ubwami bwarirukanwe mu Rwanda. Ubwo bwami si bwo bwohereje abantu mu ishyamba rya Bugesera , si bwo buri kuniga itangazamakuru ,si bwo bwazanye power n’ amajyogi. Ubwo bwami, ntekereza ko atari bwo bwa mbere bukwiye kubaza genocide yabaye kandi igikomeje mu bana b’u Rwanda . Unyumve neza rwose , ikibazo cyazanywe n’ ubutegetsi bubi bwose , guhera ku bwami kugeza aho tugeze aha. Ese wowe, n’ aba « bantu bashishoza batabuze ubwenge », mubona ubwami bwera ngo de , mu kibazo cy’ u Rwanda. Dufate urugero , umwami nta sano yigeze kugirana na FPR igihe yateraga muri 1990 ?? Ese yari relation purement patriotique , nta nyota y’ ubutegetsi yarimo ? Ese 1959 (reka ne kuyita revolution, kugira ngo tudasubira mu mukino w’ amagambo) ubona yaraje uko gusa , cg ari abazungu gusa nk’ uko na FPR ibidutamika mu ngando ?? Nta oppression yari mu Rwanda mbere yaho yari ibangamiye abantu ?? Ese iyi oppression yazanye n’ umuzungi cg yari ihari mbere ye ? Ubwami buvuga iki ku kibazo cyo ku Rucunshu ? Ese cyararangiye neza neza ?? (Inzika zimwe na zimwe zijya zikabya kuba ndende, muvandimwe Theo ! )

    Ikindi nakunze ni uko nasanze ahubwo parametre nita militaire , ari mwe mushobora kuba mwita « umutekano » , ndabona waranayivuzeho mu nama zashize. Certes, abasilikali bagomba kugira abapoliticien . Ndetse la branche politique igomba kuza mbere , aha nanjye ndabyemera. mu mutwe wanjye muto , nibwira ko branche politique ari yo yabomba gutanga mandant branche militaire igenderaho , kandi bigakorwa gusa ari defensive (offensive ikazaza ari uko ibindi byose byananiranye).Aho duhuriza rero hakaba aha : igihe abapoliticien batarumvikana , abasilikali babe baretse kuko batabona n’ icyo bamara . Aha ndabyemera . Sinzi niba ariko namwe mubipanga . Ubwo wazambwira uko abashyiikiye umwami mubyumva.

    Nk’ umunyarwanda waburaniwe rero , wabuze aho yegeka umutwe, wabuze umutwe yafatanya nawo uru rugamba , sinabura kuvuga ko title y’ iyi nyandiko intera kwibaza . ku bwanjye , IGIHUGU CYACU NTIKIZAKIZWA N’ UMUNTU UMWE. cyakora paragraphe ya 4 ya kabiri(nabonye hari 4 abyiri) iravuga idee nkunda kandi nari nsanganywe : « direction collegiale » . Njye mbona abategetsi bateye aka kandare kose bakwiye no kwicara hamwe bakabanza bakumvikana . Ari Kigeli , ari Twagiramungu , abo bakiga n’ abanyenduga , rero numvise ngo haje na nouvelle generation … abo bose bakwiye kwicara bakabanza bakagira vision imwe bemeranyaho .

    Ndabona ahari wowe ujya uvugana n’ abavuga ko ari abayobozi ba opposition. Umbabarire ngire icyo mbagutumaho
    Inama ngobokagihugu niramuka inabaye , ubwabyo mbona bizaba urugamba rurerure kuko iteka buri wese aba ashaka kwerekana ko ari we mwiza . Habuze n’ umwe ugira ati « Mea culpa , ikosa ryanjye riri aha kandi ndateganya kurikosora ntya « . Buri wese aba ashaka gushyira ibibazo ku bandi. Ntawe ushaka guca bugufi , buri wese niwe uzakiza igihugu , ABANDI BAGOMBA KUMUKURIKIRA ! Ibi ntaho bizaganisha , bavandi ! Igihugu gikeneye umucunguzi , ntigikeneye malayika.
    Madame Ingabire yafashe initiative ikomeye . Akeneye inkunga yanyu mwese. Deja mwabonye amangambure yavugishije kandi akivugisha Kigali . NIba mutanumvikana na FDU , as a party , intambwe ya mbere y’ abantu bari responsable & goal-oriented yakagombye kuba reconnaitre ibyo uyu mubyeyi yakoze , iyi sacrifice akayishimirwa. Niba rero mutumvikana na FDU , at least get to her as a person. I am sure she needs U, she needs everybody. Yafashe risk benshi muri mwe mwatinye ! Yemeye kujya mu menyo y’ intare kandi atari ananiwe gukomeza gukina politique comfortable nk’ aba bose bamukwena bagumye hanze . Please , recognize it , and provide help . Njye ubwanjye iki nicyo nashima. Nimumenye gufata advantage y’ ibyakozwe deja, mubigire umusingi , amakosa arimo akosorwe .
    Ntaganda , wabaye uwa mbere mu gushinga ishyaka rihangana na FPR imbere mu gihugu , aka kanya ari kuborera mu munyururu. Uretse human right activists bamuvuga, il est antrain de tomber dans les oubliette de votre opposition ivuga Kagame gusa !! Nimumufashe ave muri kariya kasho kamwica nabi, umunsi ku wundi. Niho koko abantu bazabona bagatinyuka bakavuga imbere mu gihugu . Sinon , niba uwavuze mbere bamwishe rubi murebera ,mukiri muri ninde mubi , ni nde mwiza , ninde ufite iyihe strategie , mwese mugombye kunkurikira, n’ ibindi nk’ ibi … Kagame aramwirenza , ndetse nimureba nabi namwe abasange aho muri.
    La nation d’ abord , le sacrifice de ses interets personnelles ! Le peuple , la region ont besoin de votre aide , de votre courage , de votre devouement (selflessness). Urubyiruko ni mwe duhanze amaso. Please , ntimuzadutenguhe ! Twakwishimira kubona mwe , ba data mwapfuye ubusabusa n’ ubwikanyize bwa muntu , mwongeye gufatana mu mugongo, mugatangiza uru rugamba nka bene mugabo umwe . Ntitubasabye kururangiza , turabizi rubasha kuzaba rurerure . Ariko nibura nimutangire ikivi , as one body . Nibura nimuduhe iyi minumum d’unite , iyi minimum de confiance …
    We need you, we need a starting point from you ! Nimube bakuru b’ ukuri, bakuru beza .Mube ababyeyi batazaturaga urugamba rwabananiye .

    Mbaye mpiniye aha , kandi ngushimira d’ avance kuba uzatumika .

    Alan.

    Répondre

  8. Alan Nkusi Dit :

    Kuba leaders ba opposition :

    Nari nibagiwe undi muntu : Frank Habineza na Rwandan Greens.
    Uyu mugabo yabaye muri FPR , arayizi rero . amaze igihe kandi ari gukirana na yo. Ndakeka amaze no kubona weakness zayo. NImumwegere , nimumufashe hanwe na Ntaganda na Ingabire , bababere platform imbere mu gihugu .
    Aba nibo bari kureba neza imyobo iri mu rukuta rwa FPR kuko banabana nayo ..
    Nibo bazi akarengane n’ akandare FPR yashyize kandi ikiri gushyira ku bantu , niba ntibeshye ni nabo bazi iyo bagombye guhera biga uko bakunga abanyarwanda kuko babana nabo .

    Try get to them , provide a loving and helping hand.

    Mugire amahoro

    Alan

    Répondre

  9. Theo Dit :

    Alan,

    Urakoze kuri iki gitekerezo cyawe n’ubwo ari kirekire ariko kirumvikana neza.

    Nshobora kugira icyo mbivugaho mpereye ku banyapolitiki bariho bicwa urubozo na FPR ya Kagame, by’umwihariko nkagaruka kuri icyo uvuze cyo kureba igikorwa gikomeye cya Madame Ingabire.

    Aha mbonereho kukubwira ko igikorwa cya Ingabire Umuhoza ntawe utagishima, ndetse nta n’ukwiye gupfobya ubutwari bw’uriya mwana w’umukobwa w’umunyarwanda. Gusa igikorwa cya Madame Ingabire nk’uko njye nabivuze kenshi ngishima mu rwego rwo kurwanya igitugu cya FPR. Ariko kurwanya igitugu cya FPR ntibisobanura kugira politiki ihuza abanyarwanda, ari nayo mpamvu mvuga ko mission ya madame Ingabire mu gihugu njye numva yararangiye, icyo twagombye gukora kikaba gushaka uburyo bwo kumufasha kuva muri ariya menyo ya rubamba. Ni icyo umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye gukora, ariko bitavuga gushyigikira politiki rusange ya FDU ku banyarwanda kuko ni urugero njye sinyemera. Ariko kuba ntayemera ibyo ntacyo byari bitwaye cyane, kuko mu gihe twemera plurarisme, tugomba no kwemera ubunyurane bw’ibitekerezo. Icyo nifuje kuva mbere kandi nagejeje no ku bayobozi bamwe ba FDU, ni uko batakumva ko politiki yabo ariyo kamara, bakemera kuganira tuvuge n’abashyigikiye umwami, aribo twe. Ibyo nabivugiye ahabona, ndibuka ko hari benshi mu bahagaririye FDU banyamaganiye kure ngo ubwami bwaraciwe, ndavuga mu bakuru, kuko abo muri nouvelle génération mbona icyo nta kibazo babifiteho gikomeye, ariko nabwo sibo bayoboye urabyumva. Ikindi nagaye ni ukubona abo ba FDU bitwaje ngo kuko ishyaka ryabo rikorera mu gihugu, ngo nta bikorwa bihuza opposition bakwitabira, ngo byabangamira imigambi y’abari mu gihugu. (Yenda naba nkabije, kuko ubundi ibyo byavuzwe ubwo hariho igitekerezo cyo gushyiraho guvernoma ikorera hanze FDU yahise yamaganira kure. Ubundi natwe igitekerezo ntitwagishimye, ariko twe twanenze ubuhubutsi bwaranze ishyirwaho ry’iyo kavumenti, ntabwo twigeze twamagana gushyiraho organes zifatika zihuza opposition).

    Nicyo kimwe rero no ku bandi banyapolitiki bafungiwe mu gihugu cyangwa bagenzwa n’ubutegetsi. Ntaganda Bernard yatangije ishyaka ngirango rifite imigambi ya gisosiyalisti. Uretse ibyo sinigeze menya icyo ishyaka rye ritekereza ku bibazo by’ingutu bireba u Rwanda by’umwihariko. Ariko kuba yararwanyije igitugu cya FPR, ibyo birahagije kugira ngo umuntu abone umurongo mwiza w’ishyaka rye ku buryo yafatikanya n’abandi. Ni muri urwo rwego nafata na Frank Habineza wa parti des verts. Abo bose batinyutse kwamaganira kure igitugu cya kagame, ariko bakeneye gukorana n’abandi kugirango igikorwa cyabo kibashe gusozwa. Hari na Deo Mushayidi ufunze, ariko ishyaka rye PDP rikorera hanze rirakomeje kandi rikora neza. Ibi bikaba binyuranye na FDU ivuga ko yashyizeho comité de soutien wibaza niba ari ishyaka ryabo bakomeje cyangwa niba ari ukujijisha bavuga ngo ishyaka ryabo riri mu gihugu gusa nk’aho ishyaka kuba mu gihugu bivuga ko ritagira branches zaryo hanze!

    Icyo nakubwira ni uko hagati aho amashyaka atagamije kujijisha abanyarwanda arashobora gukorana no kungurana inama. Ni muri urwo rwego nishimira njye imikoranire myiza hagati ya PDP, MDPR na UDFR Ihamye, kandi muri iyi minsi ije imikoranire myiza hagati y’ayo mashyaka na ODR (RUD Urunana, PDR Ihumure, RPR Inkeragutatabara)iraba igenda neza kuko contacts zarangije gukorwa, tutibagiwe na RPP Imvura ya John Karuraranga.Ikindi ni uko na Partenariat Intwari iyobowe na General Habyarimana kugeza ubu tubona nta cyatubuza gukorana neza. Twumva abo bashoboye kujyanira ibikorwa byabo hamwe abasigaye batseta ibirenge batabura gusanga abandi, bityo tukabona ikibazo cyo guhuza opposition hamwe kitazabura gutungana mu minsi ije. Ariko rero discours za FDU zivuga ngo ubwami bwaciwe ngo ntibakwicarana n’abashyigikiye umwami tugasanga ibyo ari ibitekerezo byarenze igihe.

    Muri ibyo byose ariko ntihabura n’inyangabirama ziyita abanyapolitiki ariko zikirirwa zitesha agaciro ibikorwa byagombye gutuma opposition rwandaise igira agaciro. Izo abantu birinda kuzitaho igihe, kuko u Rwanda ruzakizwa n’abafite ubushake, hapana abavugagura ngo barakeka ko ibibazo bizakemurwa n’amagambo. Naho ubundi ibibazo byo gukora mea culpa mu banyapoliti ngirango bizashoboka mu nama ngobokagihugu, ariko iyi nayo izashoboka ariko habayeho koko ubushake bwo gushyiraho politiki iboneye izahura igihugu, bityo abagiye bagwa mu mitego y’uburangare ntibabura kubisabira imbabazi abanyarwanda, ariko icyangombwa ni uko babanza kwerekwa ko hariho koko umurongo utuma igihugu kiva mu rwobo.

    Ndangize ngushimira ku gitekerezo wahereyeho uvuga ko ubwami ataribwo bukwiye kubazwa ibibazo byose byagwiriye igihugu. Ubutegetsi bwose bugira inenge zabwo, ariko ibi bintu byo kwicana no kurimbura abantu bifite ahandi byaturutse, aribyo twashyize muri memorandum yacu twoherereje Loni. Nuyisoma witonze uzareba uburyo twize kuri icyo kibazo. Ibindi rero bakubwira ngo umwami yahaye umugisha FPR n’ibindi binyoma bikwizwa ibyo nta shingiro bifite. None se niba yarahaye FPR umugisha, iyi FPR imurwanyiriza iki? Aho niho wari ukwiye kwibaza mbere yo guhamya ibyo utahagazeho.

    Bana n’Imana.

    Répondre

  10. Alan Nkusi Dit :

    Merci encore pour la reponse si rapide et precise.

    Ndaje ,nzashaka aba FDU impamvu batabasha gukorana na mwe numve .
    Cyakora nanjye sinshyigikiye ubwami , ariko kuvugana na bwo bibaye biri butange amahoro , ca va . Wenda ikibazo cyo kubushyiraho cg kubureka kikazaba kigwa muri rukokoma cg indi kamarampaka y’ abanyarwanda bose, ariko ntibitanye abantu .
    abanyarwanda barambiwe kutagira ubavugira mu gihe abakagombye kubayobora ari bo babagaraguza agati babica urubozo .

    Nimara kubona ibitekerezo bya FDU ku mpamvu badashaka gukorana na mwe , nzagaruka . Jusque la , je vous souhaite de vous porter bien , cher Theo.

    Nawe uhorane amahoro y’ Imana .

    Alan.

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus