Incamake ku kiganiro Chancelier Boniface Benzinge yagiranye na BBC ku mpamvu zituma Umwami Kigeli V atarashobora gutaha mu Rwanda.

Mu makuru ya gahuzamiryango yumvikanye ku wa 25 Ugushyingo 2010, baganiriye n’umujyanama wa Kigeli wa 5, Bonifasi Benzige wali wasuye gahuzamiryango. Benzinge yabanje gusobanura impamvu Kigeli atarataha kandi mu ntangiriro z’uyu mwaka yarabwiraga abanyarwanda ko uyu mwaka utazarangira adatashye.


B. Benzinge : Ntabwo ibintu byamutunganiye nk’uko byagombaga kuba, aliko uwo mugambi n’ubu ng’ubu ntabwo yawuvuyeho. Ashobora gutaha igihe icyo ali cyo cyose, ntituzi italiki ntituzi umunsi ntituzi n’ukwezi. 

BBC: Habaye iki cyatumye Kigeli atagera ku mugambi we ?

B. Benzinge: N’uko ibintu ntabwo byali bitunganye ikindi no mu Rwanda nta mahoro yali ahari, byatumye rero atabyihutira nk’uko yabishakaga.

 BBC: Ese ikibazo ni cya kindi cy’uko we ashaka gutaha nk’umwami mu gihe leta yo ivuga ko yataha nk’umunyarwanda usanzwe?

B.Benzinge:  Icyo kibazo yavuze y’uko, si we ugomba kugisubiza gikwiriye gusubizwa n’abaturage.

BBC: Icyizere cya Kigeli cyo gutaha kingana gite?

B.Benzinge:  Igihe cyose ashobora gutaha, kandi n’ubu ng’ubu aracyashaka gutaha, kuko akunda u Rwanda akunda n’abanyarwanda kandi na bo baramukunda. Kandi ni igihugu cye ntiyumva rero ikintu cyamubuza gusubira mu gihugu cye.

BBC: Hali imishyikirano mugirana na leta y’u Rwanda kuli iki kibazo ?

B.Benzinge: Oooh nta mishyikirano dufitanye na leta kugeza ubu ng’ubu.

BBC: None niba nta mishyikirano se ubwo gahunda zo gutaha umwami yavuze zaba zishingiye ku ki ?

B. Benzinge:  Zishingiye ku bushake bwe, kuko mu kuri ntawamubuza gutaha mu gihugu cye, cy’u Rwanda kandi u Rwanda ni igihugu cye ni ho yavukiye ntawamubuza kujya iwabo.

BBC: Aliko igihe duheruka kuvugana yavugaga ko atataha avunda kuko ali umwami .

B. Benzinge:  Ni ukuvuga ko mu gihe u Rwanda rutarimo amahoro, ntiyarwirukiramo ako kanya.

BBC: Ishyaka njya mbona rivugira umwami ko ashaka gutaha ni irye?

B.Benzinge: Umwami ntagira ishyaka, ali hejuru y’amashyaka ayo ali yo yose. Umwami ntabwo ali muri parti politique, ali hejuru ya za partis politiques zose, na politique ntabwo ayibamo kuko, umwami ni umwami uganje, kandi ni ko yabisezeranye kuva yima. Abanyarwanda berekana uko bashaka uko bamukunda, ibyo ni abanyarwanda berekana icyifuzo cyabo. 

BBC: Iryo shyaka rikorana n’umwami?

B.Benzinge: Umwami nakubwiye nti ntakorana n’amashyaka, kuko atagenda muli parti politique, aliko abamushyigikiye ntiyababuza kumushyigikira, kandi abamukunda ntiyavuga ngo we ntiyabakunda. Akunda abanyarwanda bose atavanguye amoko, atavanguye na za partis politiques.

www.bbc.co.uk/greatlakes

Ikiganiro cyakozwa na A.Y. Mugenzi, incamake ikorwa na A. Murebwayire

********************

[NDLR]: Hari bamwe bakunze kubaza bati Umwami Kigeli azahaguruka ryari, ngo atangaze programme ya politiki ye, hanyuma abanyarwanda babone kwerekana ko bamuri inyuma! Igisubizo kirabasha kugaragara neza muri iki kiganiro. Kigeli V nk’umwami uganje, ntabwo ariwe uteganya gutanga programme ya gouvernance y’igihugu, nta n’umbwo yumva ubwami bwe nk’uko abantu bamwe bashaka kubimutwerera nk’aho yaba ari monarque absolu, ugena gupfa no kugira kw’abanyarwanda. Oya si uko umwami Kigeli ateganya ubwami bwe, bigaragara nk’uko yabirahiriye yima ko yiyumva neza nk’umwami wo mu gihe tugezemo, ni ukuvuga umwami constitutionnel. Bisobanura neza ko yifuza kurekera abaturage uruhare rusesuye mu kwihitiramo uburyo bw’imiyoborere muri demokarasi no kwishyira ukizana. Bityo, si umwami usabwe kugena ibyerekeye imiyobere muri politiki y’igihugu, kuko yemera ubutegetsi buva ku baturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage.

 

Ibi bisobanura nk’uko twakunze kubivugaho, ko ari abanyarwanda bo ubwabo bagomba guhaguruka bakavuga ko bahisemo umwami Kigeli V nk’umuntu ubafasha kubana mu mahoro, mu bumwe no mu bwumvikane. Abo baturage kugirango babigereho, bazabifashwamo n’amashyaka ateganya muri programme yayo ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Ayo mashyaka ntakorerwamo n’umwami nk’uko bisobanurwa, (bitamubujije gushima ibikorwa byayo) bityo bikumvikana neza ko atariwe ujyena programme y’ayo mashyaka. Ayo mashyaka nageza programme afite ku baturage bakazishima, niyo ubwayo azatuma abaturage bihitiramo ubuyobozi bubabereye, akaba ari nayo yabasha gukoresha kamarampaka kugirango abanyarwanda bihiteremo umwami.

Ibi birasubiza ikibazo cy’abibaza inzira ya politiki umwami ateganya kunyuramo kugirango asubirane intebe ye yavanweho ku maherere na mpatsibihugu. Icyo kibazo ntibagomba kukibaza Umwami, ahubwo bagomba ku kibaza amashyaka amushyigikiye aho akigeze mu gukangurira abaturage kwakira umwami wabo. Abashaka rero kumenya uko politiki ijyanye no gusubiza umwami Kigeli V icyubahiro nk’umukuru w’igihugu, basabwe kubibaza amashyaka ateganya muri programme yayo iyo nzira, kuko ayo mashyaka niyo azabasha kumvisha abaturage akamaro ubwami bugendeye ku itegekonshinga bubamariye, n’ibibazo bya politiki biganisha muri iyo nzira.

Hagati aho mu gihe programmes z’amashyaka zitarajya mu bikorwa uko zifuzwa, ibyo ntibyabuza Umwami Kigeli gusubira mu gihugu cye igihe ashatse cyose, aramutse abonye hari amahoro ahagije yatuma atabangamirwa mu mikorere ye ku bimureba. Umwami afite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cye, haba igihe abanyapolitiki banogeje inzira ibyo byanyuramo muri urwo rwego, haba ndetse no mu gihe abanyepolitiki batari bemeza politiki ihamye muri ibyo. Ariko bikumvikana ko ishyaka byagaragaye ko rifitiye abaturage programme ihamye yo kubazahura mu bibazo barimo, ikindi rigateganya muri gahunda yaryo ubwami bugendeye ku itegekonshinga, igihe iryo shyaka ryaba ryageze ku ntego yaryo yo gushyigikirwa n’abaturage, nta kabuza ni aho hashobora guturuka n’icyemezo gishimangira ko Umwami Kigeli ari umwami uganje mu Rwanda.

 

Théophile.

-Ibiganiro:

1.  Incamake ku kiganiro Chancelier Boniface Benzinge yagiranye na BBC ku mpamvu zituma Umwami Kigeli V atarashobora gutaha mu Rwanda.

 

 

2.  ijwiryubumanzi

ijwiryubumanzi header image 1

Munyerangwe Jackson

November 27th, 2010

Dusesengure neza ibyavuzwe na Bwana Jackson Munyerangwe.

Listen Now:

icon for podbean  Standard Podcasts [02:00:00m]: Hide Player | Play in Popup |

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

5 Réponses à “Incamake ku kiganiro Chancelier Boniface Benzinge yagiranye na BBC ku mpamvu zituma Umwami Kigeli V atarashobora gutaha mu Rwanda.”

  1. simbi Dit :

    Mbona igikwiye mu Rwanda ari umuntu waza atanga amahoro n’ubutabera…ikiganiro cya Jackson…Erega abayobora bose bagira utugambo twiza…aravuga umwami ukagirango we si umuntu nk’abandi, si Imana iyaba twabonaga abayobozi bubahiriza amategeko ariho…ibindi byose byaza naho ubundi nta muntu kamara niba nawe aramutse aje atazubahiriza amategeko ntacyo biba bimaze…musabe abanyarwanda bubahirize amategeko kandi birinde kuyahindura kubera inyungu zabo. Dore aho nibereye u Rwanda rwa Mungu ruzakizwa na we abandi bose ndabona ari ikangata

    Répondre

  2. Theo Dit :

    Kuri Simbi,

    Ndumva bidakwiriye ko wahita ufata amagambo undi yavuze ngo uyahinduremo gukangata, mu gihe wowe utiteguye kugira aho umwunganira mu byo wumvise avuga. Mu kinyarwanda bavuga ko nta mugabo umwe, kandi ko abagiye inama Imana ibasanga. Jackson aravuga uko yumva inzira yanyurwamo kugira ngo amahoro n’ituze bigaruke mu gihugu. Naba nawe ntiyicaye ngo ategereze ko Mungu ari we uzakora ibintu mu mwanya w’abo yahaye ubwenge n’ubushobozi kugira ngo bikemurire ibibazo. Ese ntiwigeze wumva n’umugani uvuga ngo Imana igira aho imanira. Kugeza ubu ntaho ndigera mbona Imana ikorera abantu ibitangaza mu mwanya wabo batashyizeho ho akabo, kuko ifasha abifashije. Simbona uburyo Imana yajyaga kuvana abayisraheli mu giputa iyo hatabaho ubushake bw’igikoresho cyayo Musa. Nimuri urwo rwego abantu banatekereza ko n’umwami agomba amaboko y’abanyarwanda kugirango abashe kubageza ku mahoro n’umubano bifuza. Mukwiye rero gutanga ibitekerezo mwubaka, cyane cyane muvuga icyo mutekereza ku buryo itahuka ry’umwami Kigeli V ryagenda neza kandi rikagirira imbaga nyarwanda akamaro. Nguwo umuganda buri wese ategerejweho mu gihe hatangajwe inyandiko nk’iyi.

    Ubane n’Imana.

    Répondre

  3. simbi Dit :

    Theo,
    Horana amahoro y’Imana…Theo iyo umuntu atanga ikiyumviro cye aba afite uko yumva ibintu, Imana niba navuze ngo niyo izakiza u Rwanda ni muri urwo rwego uvuga ko Imana yanyuze kuri Musa mugukiza Abayisraheli ubucakara bwa Farawo….niba Imana imushaka, niba ari wowe ishaka, cg se ikaba ishaka n’undi mu gufasha bene u Rwanda kubona amahoro,ibyo ntacyo byica rwose.Impamvu navuze gukangata ni uko iyo amuvuga wumva ari nkaho rwose yeretswe ko ari ntawundi muntu ushobora kubaho, mbese ko nta mahoro ashoboka umwami akiri ishyanga…ibyo ni ugukanagata rwose…niba yarabyeretswe mushubije icyubahiro cye, ariko niba ariko abyumva amababarire nanjye ni uko mbyumva. Dukeneye kwicara hamwe tukaganira ku kibazo cyacu, iyo numvise rya shyaka mwashinze bintera akanyamuneza nkavuga nti, mwishakemo abantu barenze umwe bahatanira ayo mahoro n’umwami arimo ntako bisa…ariko se, ko ntawe umenya imyaka ashigaje kubaho, amenya iyo amaze, iyo Jackson abitsindagira aba yumva ko umwami atanze mbere y’uko ibyo biba yahita acika intege ati:musigeho ntacyo tukimaranira…nyuma y’imvura haba umucyo, kandi na nyuma y’amarira haza agatwenge…twiyemeze gushaka amahoro mu bufatanye ariko nta kuvuga ko uyu ari kamara…ahubwo abantu bishakamo abo babona ko babarangaza imbere…ariko bose siko babishobora ahubwo hari uwo bahita bashyira imbere, bakanateganya n’abandi bamwunganira bibaye ngombwa….kuko inyamaswa idakenga umututizi ayitahana atari cyo camuzinduye,… agafata iya mbere, yananirwa hakaba abandi bakomeza urugendo, kugeza ku ndunduro kuko amaherezo y’inzira ni mu nzu.
    Theo, Umubyeyi B.MARIYA UMWAMIKAZI WA KIBEHO akurinde hamwe n’abawe kandi tumusabe adusabire kuronka amahoro…abwira Yezu…NTA MAHORO BAFITE…

    Répondre

  4. Theo Dit :

    Simbi,

    Aha urangije neza cyane aho ugira uti tujye twibuka kubwira n’umubyeyi Mariya adusabire imbaraga, kuko kuba akunda u Rwanda ibyo si ibanga, yarabigaragaje bihagije. Na none biterwa n’imyemerere ya buri wese, ariko umuntu wese ntiyari akwiye kwibagirwa gusenga Imana buri minsi ngo igangahure u Rwanda. Ntawe utakagombye kumenya ko Umwami Kigeli ajya gusengera i Fatima nibura rimwe mu mwaka. Kuki yahisemo kubikora gutyo? Ni uko yumvise akamaro kwizera Imana bifite mu gukemura ibibazo bikomeye nk’ibyacu. Ariko ibyo na none, ari kuri we no ku bandi bose, ntibyibagiza ko Imana mu gukiza isi yifashisha abantu. Bitabaye iby’amasengesho gusa, nkaba nakwibutsa buri wese ko ibitekerezo bye bikenewe cyane kugira ngo dufatanye gushakisha umuti w’ibibazo, bitari ibyo gukangata nk’uko ubigarukaho, ahubwo ku bwo kwemera ko umuti uzahura igihugu n’iyo waba usharira uba ugomba kunyobwa.

    Gira amahoro y’Imana.

    Répondre

  5. Kabasha Dit :

    biranshimishije kubona abantu babasha kuvuga uko bumva ibintu gutandukanye ariko mukinyabupfura no kubahana. iyo n’abatanga ibitekerezo kuri le prophete babigenzaga gutyo, cyangwa se abanyarwanda bose cyane cyane abanyapolitiki bagakoresha iyo nzira ‘agree to disagree’ ntabwikanyize n’urwango, u Rwanda rwakabaye ari paradizo.

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus