Quelles sont les conditions pour le retour du roi Kigeli V au Rwanda? (Polémique 1e Partie!)

 

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

  Ndagira ngo Nyakubahwa Faustini Twagiramungu anyemerere mwibutse ikintu, iki kimwe rudori! Paul Kagame ntiyigeze yanga na rimwe « koroshya itahuka ry’ uriya musaza twese dukwiye kubahira ko yayoboye igihugu cyacu nk’ « Umwami w’Urwanda » ».

Ahubwo ukuri ni uku: Paul Kagame ubwe yagiye mu mwaka wa 1996 i Washington ajyanwe no kumusaba « gutahuka mu gihugu cye, akaganira n’Abanyarwanda, agahabwa Umwanya akwiye. »

Ibaruwa Umwami Kigeli yandikiye Kagame amwibutsa icyatumye umubonano wabo ntacyo ugeraho irahari iri muri archives. Bisobanura ko Umwami Kigeli V ariwe ahubwo wanze gutaha muri ubwo buryo Kagame yateganyaga, ari nabwo RDI Rwanda nziza iteganya.

Ndagira ngo menyeshe Nyakubahwa Faustini Twagiramungu ko kuri urwo ruhande rw’uburyo umwami yatahamo ariho hari ingata y’ikibazo. Niba kandi RDI Rwanda nziza ishobora gukeka ko ako ari akabazo koroshye, nabwira Nyakubahwa Twagiramungu nti bonne chance, nimubishobora nzakura ingofero. Niba kuri urwo ruhande ntacyo murushije Kagame, njye nababwira nti inzira iracyari ndende. RDI Rwanda Rwiza nimenya gukora définition y’icyo umwami yataha aricyo, bisumbye icyo Kagame yokoze muri urwo rwego, ikagitangariza abanyarwanda bakacyemera, n’umwami ubwe akabyemera, nzamenya ko iyi revoluyiyo muvuga yashobotse. Ariko niba nta proposition isumbye iyo Kagame yakoze muri urwo rwego, ndahamya ko ibintu bizagorana. Icyo nemera cyo ni uko FPR yaha Umwami Kigeli confiance, kurusha uko RDI Rwanda nziza yayimuha. Niba Umwami ataremereye FPR gutaha rero, ntimukeke ko ikibazo cyoroshye na buhoro.

Naho ku bindi biri muri iyi nyandiko, utabyumvikanaho na Bwana Twagiramungu 100 % ni uko yaba atagira ubwenge.

Mukomere.

Théophile.

V. Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin

 

RDI Rwanda Rwiza ije gufasha Abanyarwanda gukora « Révolution ».

Ni ubwa mbere numva ikiganiro cya politiki cyiza , kiryoheye amatwi, cyuzuye urwenya kitaretse no kuvuga ibintu bikomeye bishobora kugirira Urwanda n’Abanyarwanda bose akamaro ! Hari kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29/01/20011, i Buruseli ho mu Bubiligi, aho Twagiramungu Faustin yari yararitse ababishaka kuza kumva imigambi myiza afitiye Urwamubyaye n’Abaturarwanda bose, aba kera, ab’ubu, n’abazaza.

 

Twagiramungu Faustin yatubwiye amateka ya politiki y’igihugu cyacu : amakosa yagiye akorwa, ibinyoma n’amakimbirane byagiye bisenya igihugu buhoro buhoro, n’uko jenoside yakorewe Abatutsi yaje guhinduka intwaro yo kugirira nabi Abanyarwanda bose muri rusange. Hari aho yagize ati « Si Abatutsi bonyine bapfushije …najye narapfucije bitavugwa kimwe n’abandi bahutu benshi biciwe n’Interahamwe na FPR ubwayo. Ni amarorerwa kubona Leta ya Paul Kagame irwanya n’abari ikuzimu ! N’ubwo twataye umuco gakondo,abo bazimu ba bene wacu bandagaye hirya no hino mu Rwanda no mu mashyamba bari bakwiye guterekerwa kugira ngo Abanyarwanda twese tugire amahoro» !

 

Twagiramungu abona ko umuyobozi nka Paul Kagame udafasha Abanyarwanda kwiyunga adakwiye kwitwa « Umukuru w’igihugu » (Chef d’Etat). We yemeza ko kunga Abanyarwanda ari ryo pfundo rikwiye kubumbatira politiki yateza Urwanda imbere. Kandi ngo agaciro k’abenegihugu kagaragarira mu bumenyi bw’ amateka y’igihugu cyabo n’icyubahiro bagenera ababafashije by’umwihariko ari bo bitwa « Leaders ».

 

Dore bimwe mu byakubaka ubwo bwiyunge, ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza ryiteguye gushyira mu bikorwa nirigera ku butegeketsi :

 

I.         Icyubahiro  Gikwiye ababaye abakuru b’igihugu

(« Les anciens chefs d’Etat »)

A.    Gushyingura mu cyubahiro abayoboye Urwanda no kububakira Urwibutso mu Rwanda, duhereye ku baguye hanze y’igihugu :

1.   Gucyura umurambo w’umwami Yuhi V Musinga, akava ishyanga, agashyingurwa mu gihugu cye yayoboye imyaka itari mike(1897-1931). Birababaje kubona umwami acibwa mu gihugu cye , agahezwa ishyanga, akagwayo, agahambwayo nk’udafite agaciro na busa ! Ibintu bikikomereza nk’aho nta cyabaye! Tuzabaza Leta y’ Ababiligi aho bamushyize maze tumugarure mu Rwanda, tujye tumwunamira twibuka uko yaharaniye ko umuco nyarwanda udakwiye kuvogerwa n’imico y’abakoloni.

2.   Gutahura umurambo wa Perezida Habyarimana Yuvenali, agashyingurwa mu gihugu yakoreye, akakigokera imyaka  irenze 21. Twagiramungu yavuganye ikiniga cyinshi agira ati «  Ntabwo rwose narwanyije Habyarimana  ngamije kumugambanira ngo bazamuhanure mu kirere, apfe azira akamama. Twari dufite gusa umugambi wo guharanira ko  demokarasi, ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda  byatera imbere mu gihugu cyacu…none twabuze ihene n’ibiziriko …. ! Abishe Habyarimana ntibazigere babeshya ko babikoreye gukunda Urwanda n’Abanyarwanda. Bagomba kubiryozwa rero ».

3. Kayibanda Geregori

Ukuntu yafashije Abanyarwanda kuva ku ngoyi ya gihake na gikolonize, ubu koko akwiye gusuzugurwa bigeze hariya ? Amahano atari ayo ni ayahe ? Azashyingurwa mu cyubahiro, yibukwe kandi ahabwe agaciro akwiye kuko yagize uruhare rugaragara mu kurema repubulika y’Urwanda no guha icyizere imbaga y’Abanyarwanda.

4. Mbonyumutwa Dominiko

Twagiramungu yatinze ku mahano aherutse gukorwa na Leta ya Paul Kagame ubwo yafataga icyemezo cyo gutaburura umurambo w’umuntu ukwiye icyubahiro cy’Abanyarwanda bose, ari we « Mbonyumutwa Dominiko », wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y’Urwanda guhera ku italiki 28 Mutarama 1961 kugera ku ya 26 ukwakira1961.

Turibuka ko yari yarashyinguwe mu byubahiro bikwiye abakuru b’ibihugu muri 1986. Nyamara Paul Kagame ufite gahunda mbi  yo gusibanganya Amateka no kuyagoreka uko yishakiye yahisemo gusuzugura Abanyarwanda bose ataburura Umurambo wa Mbonyumutwa. Ni amahano, nta handi byabaye ku isi. Twibuke ko Paul Kagame yivugiye  ngo « kuva muri 1959, Urwanda ntirwari ruriho ». Kuko rwayoborwaga n’Abahutu !!!Hanyuma ngo rwongeye kuba Urwanda guhera muri 1994 ?

 

B. « Les Leaders » bafishije Abanyarwanda gukanguka no guharanira uburenganzira bwabo:

Abapfuye bazubakirwa urwibutso :

1. Kanyarengwe Alexis : ni iki  atakoze ngo afashe Inkotanyi gutahuka mu gihugu yizeye ko Abanyarwanda barushaho kugira amahoro ?! Nyamara yararwaye FPR ya Paul Kagame yanga ko asohoka mu gihugu ngo ajye  kwivuza, arinda avamo umwuka.

2. Gitera Joseph, Bicamumpaka Baltazar, Makuza Anastase,Lazaro Mpakaniye, n’abandi ntibakwiye gukomeza gusuzugurwa bitwa « abicanyi». Igihe kirageze ngo bibukwe, bahabwe icyubahiro bakwiye.

 

 

Abakiriho bakwiye gutabarwa :

Abo ni intwari Victoire Ingabire Umuhoza, umutegarugori wahisemo gutabara kuko yabonaga Urwanda rwageze iwa Ndabaga. Yagiye mu Rwanda asize mu Buholandi umwana w’imyaka 6 gusa. Nyamara ntibyabujije Paul Kagame kumushyira ku ngoyi.

Bernard Ntaganda, Mushayidi Deogratias n’abandi bari bafatanije ku itabaro ryo kurwanya akarengane gakomeje kuyogoza ibintu mu Rwanda bakwiye gutabarwa n’Abanyarwanda twese.

 

C. Gutahura mu gihugu no guha ibyangobwa byose birimo   n’icyubahiro gikwiye Abayoboye Urwanda bakiriho.

1. Umwami Kigeli V Nahindurwa

Amaze imyaka isaga 50 mu buhungiro ! Paul Kagame ubeshya Abanyarwanda ngo agamije”ubwiyunge” yanze koroshya itahuka ry’ uriya musaza twese dukwiye kubahira ko yayoboye igihugu cyacu nk’ « Umwami w’Urwanda » . Akwiye gutahuka mu gihugu cye, akaganira n’Abanyarwanda, agahabwa Umwanya akwiye.

2. Pasteur Bizimungu

N’ubwo abatazi ibya politiki y’Urwanda bakunze kwiganirira bamushyira mu mubare w’abitwa “Abahutu b’udukingirizo”(“les Hutu de service”), si ko biri. Mu myaka 5 yose yamaze ari Perezida w’Urwanda , Pasteur Bizimungu ntako atagize ngo Paul Kagame n’Inkotanyi ze bahe Abanyarwanda amahoro.

None dore uko bamugize! Arababaje. RDI-Rwanda Rwiza irifuza ko ahabwa ibyo amategeko ateganya n’icyubahiro gikwiye Umukuru w’igihugu wacyuye igihe (un ancien chef d’Etat). Ntiyihebe, bizaba.

3. Madame Agathe Kanziga, umufasha wa Perezida  Habyarimana Yuvenali

Aho kugira ngo birirwe bamutesha umutwe, bamucunaguza ngo yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, akwiye gutahurwa mu gihugu, agasubizwa imitungo ye kandi agahabwa icyubahiro gikwiye umuryango w’uwabaye Umukuru w’Urwanda.

 

Abo bose n’abandi ntiriwe ndondora, ntibakwiye gukomeza gukandagirwa . Kubaha icyubahiro kibakwiye ni umusingi ukomeye wakubakirwaho “Ubumwe n’ubwiyunge  bw’igihugu”(Unité et Réconciliation nationales)

 

II.       Icyubahiro gikwiye abandi banyarwanda bazize politiki mbi.

Aha Twagiramungu yibanze ku banyarwanda baguye mu mashyamba ya CONGO, barimbaguwe n’ingabo zoherejwe na Paul Kagame, nk’uko twabyiboneye n’amaso yacu kandi na Raporo ya Loni (Mapping Report) ikaba yemeza ko FPR na Kagame bakoze itesembabwoko(genocide). Urukiko ruzabacira imanza ruracyategerejwe.

Twagiramungu yagize atiImirambo y’abo Banyarwanda biganjemo Abahutu izatahurwa, ishyingurwe mu cyubahiro kandi bubakirwe Urwibutso. Birababaje kubona ubutegetsi bwa Paul Kagame butemerera Abahutu kwibuka ababo.( Personne n’a le monopole de la souffrance)”.

 

Iki kiganiro cyamaze amasaha 3 n’iminota 45. Ntawarambiwe, ntawasohotse, nta wateje akavuyo. Abantu basaga 150 baturutse mu Bubiligi, Ubufaransa, Ubusuwisi, Ubuholandi , mu Rwanda n’ahandi, bagikurikiranye batuje kandi nabo batanga umuganda w’ibitekerezo ari nako babaza n’ibibazo byinshi. Twagiramungu yabisubije ku buryo bwumvikana kandi bunogeye amatwi.

Wabonaga bitandukanye cyane na za disikuru Paul Kagame amaze kutumenyereza zuzuyemo kwishongora, agasuzuguro, gutukana…kugera n’aho yita abagabo b’intwari bakoranye ngo ni amabyi, ibigarasha… !

Umusozo :

Ibibazo n’ibisubizo  byatangaje  benshi!

1.   Hari uwabajije Twagiramungu impamvu atabanza kunga Abahutu (Abakiga n’Abanyenduga) mbere yo kugerageza kubunga n’Abatutsi !

Twagiramungu yarasubije  ati : « Abahutu biyunze kera ! Ni wowe utabizi ? Bapfaga ubutegetsi, ubu ari Abakiga, ari Abanyenduga , ntabwo bagifite ? Bakongera gupfa iki kindi ? Ntimukite ku byo abana birirwa biyandikira kuri Internet !!!! »

2.  Undi yabajije Faustin Twagiramungu inzira RDI izanyuramo ngo igere ku ntego yo gufata ubutegetsi ngo ibone uko ishyira mu bikorwa uriya mugambi mwiza  wo kunga Abanyarwanda : « muzafata intwaro cyangwa muzajya mu biganiro ? »

Twagiramungu yarasubije  ati: « Kurwanya Kagame hakoreshejwe intwaro zivusha amaraso ni ukumusubiza igorora, yaba agize amahirwe kuko yaba abonye uko yongera gutikiza imbaga y’ Abanyarwanda. Gusa na none ntidushobora kuganira n’uriya mwicanyi mu gihe akomeje kugaragaza agasuzuguro kajejeta afitiye Abanyarwanda ! »

Rwandan Dream Initiative irashaka gufasha Abanyarwanda guhumuka, bakamenya ko bafite izindi ngufu batazi. Inzo ngufu ni ubushobozi bifitemo bwo guhaguruka , bakavugiriza induru icyarimwe bamagana ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame n’agaco ke k’abicanyi, bifatiye Urwanda bakaba bakomeje gusuzugura Abanyarwanda, baba Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Ni uko bamara gukuraho ubwo butegetsi bubi, bakitorera ababayobora bakurikije ubushobozi bafite bwo kubaka igihugu buri Munyarwanda agendamo yemye. Ibyo ni byo byitwa Revolisiyo. Niba Abanyatusiziya barabishoboye, Abanyamisiri bakaba babirimo, ni kuki Abanyarwanda batahaguruka ngo bigobotore agaco k’abicanyi, bahora babasuzugura, bakabicira ubusa, uko bwije n’uko bukeye ? RDI-RWANDA RWIZA yiteguye kubaba hafi muri urwo rugendo.

     Aimable Rukundo Ruzima

*****************************************************

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 Nta mwanya njye mbona kigeli afite muri politiki izayobora u rwanda mu bihe bizaza!Nk,uko Evode abivuga uriya mwami yimwe gutaha n’abana n’abuzukuru be ari bo bari ku butegetsi!None dore Abahutu bamwirukanye ni bo bahagurukiye kumushyigikira!Mbega impuhwe!Uriya mugabo ashatse gutaha yataha n’ejo! Gusa apfa kugenda adashaka ubutegetsi kuko ntaho repubulika ihuriye na Cyami!Bitabaye ibyo yaba ashaka coup d’état bityo Kagame ntamurebere izuba! Ntako Pasteur MPYISI babanye muri Amerika atagize ngo aburane itaha rye!Ariko mujye mwibuka ibyo Tito Rutaremara yamusubije !

Umwami narekere aho ishyushyu afite ubundi atahe haba ubu cg nyuma afatwe nk’umuntu wayoboye igihugu nta bindi!Ibihe byo guhekwa byararangiye mwa bavandimwe mwe!

M.B

******************************************************

De: Evode Uwizeyimana
Objet: Re : *DHR* Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Dimanche 30 janvier 2011, 19h07

 

Bwana Théophile,

Nagirango unjijure gato. Ndabona wagaye uko Twagiramungu abibona aha ndavuga ibijyanye no gutahuka k’uwo musaza Kigeli. Wowe wumva yataha gute? Yataha ari umwami se kandi ubwami mu rwanda butakiriho? Erega ubu hariho Repubulika kandi imaze imyaka myinshi? Ibyo kumenya ko hari icyo Repubulika yamariye abanyarwanda cg ntacyo byo ni ikindi kibazo ntashaka kujyaho impaka. Gusa ibi ndabikubwira au regard du droit constitutionnel kuko byagorana atashye ari umwami kandi na Repubulika ikiriho kuko byanga bikunda kugirango monarchie igaruke jyewe numva byakwemezwa n’abaturage muri référendum populaire bityo rero jyewe nkumva kubaza abanyarwanda niba bashaka ubwami cg batabushaka byaba Kigeli ari mu gihugu aho kuvuga ngo nimubanze mwemere ko ntaha ndi umwami maze mbone gutaha. Niba narakurikiye neza ibintu byanyu mwe mushyigikiye ubwami ariko bushingiye ku itegeko Nshinga. Iyi ni option parmi tant d’autres. Jyewe personnellement numva ntacyo yaba itwaye ariyo abaturage bihitiyemo bityo mukaba mufite Inshingano yo guconvainca abaturage kuko imyaka yo kuvukana imbuto yo yararangiye Bwana Théophile. Bref, wumva Kigeli yataha yitwa Umwami, bivuze ko mu Rwanda haba ahabaye en même temps Monarchie et la République kuko Prezida Kagame aracyahari kandi ahari nka Prezida wa Republika. Ndumva ikibazo cyanjye cyumvikanye ubwo byaba byiza unsobanuriye.

ugire amahoro

  De: Théophile Murengerantwari Objet: Re : *DHR* Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Dimanche 30 janvier 2011, 22h41

  Evode,

Uriho?

Urabaza ikibazo uti Umwami Kigeli atashye, yataha yitwa umwami? Igisubizo naguha ni Yego. Niko twe tubibona, kandi uwo mwanzuro twawufashe atari uguhubuka, kuko wabanje gukorwaho ibiganiro n’ubushakashatsi bihagije, bityo imyanzuro imwe twabashije kuyigeza ku banyarwanda mu buryo budushobokeye, haba mu nyandiko cyangwa ku buryo busakaza amajwi.

Bityo ukugira uti biramutse bigenze bityo noneho mu Rwanda haba habaye Monarchie na Repubulika icyarimwe, kandi ukabona bidashoboka. Aha ndabona wirengagiza ko conflit yazahaje u Rwanda imaze imyaka iyinga 50, ikaba yaragaritse ingogo nyinshi cyane, kandi n’ubu ikaba itaratuza, kuko bamwe bakiyigenderaho bashyiraho abandi ho ingengabitetekerezo zinyuranye, ko iyo conflit nta handi yaturutse uretse ku kutumvikana kw’ibice by’abanyarwanda bibiri, ni ukuvuga abahutu n’abatutsi ku myanzuro y’ibyavuye muri kamarampaka nyuma ya revolusiyo yo 1959. Byantangaza hagize umunyapolitiki ugize ati icyo kibazo cyakemuka nk’aho mvugiye aha, kandi bigaragara ko kikiri mu mitwe ya benshi.

Bityo rero dusanga Referendum yakuye ho ubwami, ari amatora ataranyuze mu mucyo, kandi hari igice kinini cy’abanyarwanda babibona gutyo, ku buryo uramutse ushaka guhakana nkana iyo migendekere mibi ya referendum, bahora biteguye no kubimenera amaraso. Ntabwo rero abo banyarwanda ushobora kubumvisha ko byose byagenze neza kandi badashobora kubibona gutyo. Aha kandi niko natwe twasanze icyo kibazo abanyarwanda bafite gifite ishingiro. Bityo kugira ngo amatora agire agaciro, ni uko nta munyarwanda ugomba kuyahezwamo ku buryo budasobanutse nkanswe rero kuyahezamo Umukuru w’igihugu kandi ariwe ayo matora areba. None se wari wabona aha ni urugero umuntu yiyamarije kuba Prezida, noneho amatora akaba adahari ngo yisobanure, bityo abaturage bamutore cyangwa ngo bamwanjye ariko ahibereye? Ayo matora se yaba ari demokarasi nyabaki? Nyamara niko byagenze ku gihe cy’umwami Kigeli. Loni yasabye ababiligi ko babanza bakareka umwami akaza mu Rwanda noneho Referendum ikabona ikaba. Ababiligi bamwangira kugaruka mu gihugu. Umwami akora ibishoboka byose ndetse agera no mu Rwanda yiyoberanyije. Ababiligi bamenye ko yahageze baramufata bamwuriza kajugujugu bamwohera ishyanga, barangije bakoresha amatora. Ibyo nibyo Loni yerekanye ko bitakurikije amategeko aho yagize iti: Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye « (…)

1.     Ibabajwe  n’uko Ubutegetsi bushinzwe ubuyobozi bwahagaritse nta mpamvu ububasha bw’Umwami w’uRwanda kandi ntibutume agaruka mu Rwanda gusubira mu mirimo ye y’Umwami;

2.    Irasaba Ubutegetsi bushinzwe ubuyobozi kuvana ho ibyemezo bwashingiye ho ngo buhagarike ububasha bw’Umwami, kandi bukanamworohereza itahuka rye kugira ngo ashobore gukora imirimo ye y’Umwami mu gihe hagitegerejwe ko abaturage bagaragaza ibyifuzo byabo kuri iyo ngingo;

3.    Ifashe icyemezo cy’uko hazakoreshwa kamarampaka igenzuwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Rwanda – Burundi yashyizwe ho ku itariki ya 20 Ukuboza 1960 hakurikijwe umwanzuro 1579(XV) w’Inteko Rusange, kugira ngo  ibyifuzo by’abaturage ku rwego rw’Umwami bimenyekane, kandi nibinashoboka, no ku Mwami w’uRwanda uri ho ubu;(…) »
(V. Traduction de la Résolution 1580 des Nations Unies du 20 décembre 1960 par Léopold Munyakazi)

Ibyo byemezo by’umuryango w’abibumye Ababiligi babisuzuguye nkana, amatora akorwa Umwami Kigeli adahari adafite n’uburenganzira bwo kwibwirira abaturage imigabo n’imigambi ye. Twese tuzi ibyavuyemo. Abaturage basabwe kwanga Umwami, barabikora. Kuvuga ngo ariko hari Ishyaka ryari rishyigikiye Umwami ariryo Lunari ryagize uruhare muri ayo matora nk’uko Bwana Twagiramungu yagerageje kubinyumvisha ntabwo bihagije. Hagombga gukurikizwa amategeko kugirango demokarasi yubahirizwe, bityo Umwami yagombaga kuba mu gihugu. Keretse hagize usobanura ko byemewe guheza umuntu mu matora ngo ni uko utamushaka. Biramutse bigenze bityo noneho twakwemera n’ibyemezo bya Kagame byo guheza Ingabire na Ntaganda mu mu matora bashaka kwiyamamazamo, kandi ibyo kugeza ubu ntawemera ko amatora ya Kagame ari Demokarasi. Ni kimwe rero n’iby’Ababiligi bakoze, bivuguruza cyane Demokarasi. Niku bw’iyo mpamvu rero dusanga referendum ku byerekeye umwami igomba gusubirwamo, kandi kugeza ubu ndumva ibyo Umwami Kigeli atabyanga na gato.

Hagati aho rero iyo matora atakurikije Demokarasi, abaturage ntibafite gusa uburenganzira bwo kwanga ibyayavuyemo, ahubwo bafite n’inshingano yo kwanga ubutegetsi bwayavuyemo. Mbonereho kukubwira ko njye ntemera ibyavuye mu matora ya Prezida wa repubulika yabaye mu Rwanda muri 2010. Kuri njye, nyuma y’amahano Kagame yakoze ngo yongere atorwe, njye kugeza ubu si Prezida wanjye. Ni ikibazo cy’igihe rero agombe asubize abaturage ibyo yabibye muri 2010 yitoresha ku buryo budakurikije demokarasi. Kagame rero agomba kwegura, natabikora ku neza revolusiyo izamuvanaho, kandi ibi nta gutegereza ngo mandat ye igomba kurangira, kuko mandat afite ni iyo yihaye ku kingufu ntabwo ari mandat y’abaturage.

Nkarangiza rero nkubwira kubwo gukomera kucyo umuntu yemera, ko ibyavuye muri referendum byishe cyane amahame ya demokarasi. Bityo ko Umwami Kigeli ataretse kuba umwami. Niba haragiyeho na repubulika yagiyeho mu buryo bufifitse, n’ikimenyimenyi ntiyigeze itanga demokarasi uko yifuzwaga, ndetse kugeza magingo aya abaturage bagize déception ku buryo bukomeye muri repubulika zose uko zasimburanye. Ndumva ntibeshya ko ariyo mpamvu Faustin Twagiramungu yahagurutse akajya guharanira demokarasi, ni uko yari yarabonye ko nta demokarasi yari yarubahirijwe mu Rwanda kuri za repubulika uko zasimburanye.

Umwanzuro rero ni uko umwmi Kigeli agomba kwemerwa mbere yo gusubira mu gihugu ko ari umwami w’u Rwanda kubera impamvu twavuzeho. Ahubwo nyuma yo gusubira mu gihugu niho hagombye gufatwa icyemezo cyo kubaza abaturage bundi bushya. Nibanga Umwami muri demokarasi isesuye, umwami azemera icyo abaturage bahisemo. Nibemera umwami, umwami azayobora mu Bwami bugendeye ku itegekonshinga bukubahiriza demokarasi nk’uko yabirahiye yima. Ntabwo rero njye mbona bishoboka ko umwami yabanza kwemera ko atakiri umwami kandi tubona impamvu zemeza ko ari umwami. Gucurika ibintu ntabwo bishoboka, Abanyarwanda bagomba kubanza kwemera ko Kigeli ari umwami wabo, noneho kubwo gukomeza kuba umwami bikazava mu matora azira uburyarya. Bityo igisubizo kinyuze muri iyo nzira, abanyarwanda bakunda bakabona ko ntawugamije kubabindikiranya ababeshya demokarasi. Biramutse bitagenze bityo, impungenge zagumaho nk’uko Loni yabibonaga itya: « 
« (…)

Yemera ikomeje yuko, niba bashaka kugarura vuba amahoro n’umudendezo mu Rwanda, ari ngombwa ko ikibazo cy’ahazaza h’Umwami gikemurwa bidatinze, ko Guverinoma y’uRwanda n’Umwami bagera ku masezerano kuri icyo kibazo vuba uko bishobotse, hakurikijwe inkuri bemeranyijwe ho, bitaye kandi kuri kamarampaka n’ibyayivuye mo,

1.    Irasaba Komisiyo ishinzwe Rwanda – Burundi yashyizwe ho n’umwanzuro 1743 (XVI) w’Inteko Rusange ku itariki ya 23 Gashyantare 1962 gutangira ku buryo bwihutirwa ibiganiro n’Ubutegetsi bushinzwe ubuyobozi, na Guverinoma y’uRwanda, n’Umwami n’abamuhagarariye, bigamije kugera ku masezerano ashingiye ku nkuri bemeranyijwe ho, kugira ngo ikibazo cy’ahazaza h’Umwami gikemurwe mu nzira y’amahoro;(…) » (V. Traduction par L. Munyakazi de la Résolution 1744 des Nations Unies. 23 Gashyantare 1962).

Aha ikigaragara muri uwo mwanzuro, ni uko nyine nta guvernoma y’u Rwanda yigeze igira ubushake cyo gukemera ibyerekeye ejo hazaza h’umwami. Kubera ko ahari abanyarwanda babonye iby’uburiganya byabaye muri kamarampaka, basanga batazabyemera, noneho na leta uko zasimburanye ntizabasha kubonera umuti ejo haza h’Umwami. Résultat:Amahoro n’umudedenzo mu Rwanda ntibizigera bibaho icyo kibazo kitarakemuka uko bikwiriye….(Dixit L’ONU).

Gira impagarike.

Theophile.

***********************************

De: Evode Uwizeyimana
Objet: Re : *DHR* Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Dimanche 30 janvier 2011, 23h00

 

 

Théophile,

Dore va ku giti ujye ku muntu. Inyenzi zahunganye na Kigeli bari barafatanyije monarchie no gukandamiza abahutu zaraje Kigeli zimuta ku gasozi en plus zigeze mu gihugu zikomereza muri Repubulika zahasanze ntizacyura uwo mwami ngo zisubizeho monarchie. None ku bwawe hagati y’abasangiye monarchie na Kigeli [ abazukuru babo nibo bari ku butegetsi] n’abo iyo monarchie yarenganyaga ni bande wumva biteguye kuzaharanira ko uwo mwami agaruka? Akwiye icyubahiro nk’umuntu wayoboye u Rwanda ariko kuvuga ngo murashaka ko ataha ari umwami mu gihugu kirimo déjà Republika ndakumenyesha ko ibyo bitewmewe n’amategeko. Ibyo bintu umbwira ko mwabyizeho sinzi niba iki kintu mutarigeze mukibona! Gusa nemeranya nawe ko amatora yabaye yamukuyeho atari asobanutse kuko yabaye adahari ariko noneho namanuke niba adatinya amatora abanyarwanda bamwegeke mu kibanza akwiye binyuze mu matora nibemeza ko ubwami busubiraho tuzabyemera.

De : Théophile Murengerantwari À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Dim 30 janvier 2011, 23h 32min 15s
Objet : Re : *DHR* Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin

 

 

Evode, 

Je regrette, je te reconnais plus dans le posting ci-dessous. Nakweretse conditions umwami Kigeli yoherewe ishyanga, nkwereka uburyo binyuranyije cyane n’amategeko, kandi muri iyo domaine ngirango abagutambutse ni bake. Reka turebere ikibazo muri iyo angle, naho ibyabaye hagati y’inkotanyi na Kigeli, ngirango ni calcul zakoze zo kwereka abahutu ko ziri kumwe nabo mu bigaragara, ariko repubulika iriho ubu ngubu ya Kagame, ndakurahiye ko nta repubulika iyirimo. Nta n’ubwo zigeze zitekereza kuri règles élémetaires zireba démocratie. Or Umwami Kigeli yamwe yemera ko azayobora ku buryo bw’ubwami bugendeye ku itegekonshinga kandi bwubahiriza demokarasi. None se urabona yari guhurirahe nyine n’Inkotanyi zitemera demokarasi? Repubulika uvuga rero iriho ubu, ni aho zabuze, nta repubulika ikibaho. Icyo nsaba kandi nakomeje gusaba les autres démocrates, ni uko bemera ko twe twumva agaciro umwami afite tugaragaza ibitekerezo byacu mu bandi nta kumva ko hari uwo tubangamiye ngo ni uko dushyigikiye umwami. Ikindi twakunze kubasaba, ni uko bumva impamvu twemeza ko Kigeli akiri Umwami w’u Rwanda kubera impamvu nasobanuye utigeze umpakanyaho. Naho ibindi rero ntidutinya amatora, kimwe n’uko nemeza ko umwami adatinya amatora. Nidusobanurira abaturage ibyacu ntibatwumve, Umwami azafatwa nk’uwahoze ayoboye u Rwanda. Nidusobanura tukumvwa, u Rwanda ruzahinduka ubwami bugendera ku itegekonshinga, sicyo kizaba kibaye igihugu cya mbere iyo changement ibayeho, na Espagne byarabaye, Dannemark n’ ahandi kandi ibyo ntacyo byishe kuri droit constitutioonnel, kuko amategeko ashyirwaho n’abantu bakanayahindura bakurikije ikibafitiye akamaro, ntabwo droit constitutionnel ari amategeko aturuka mu ijuru.

Ukomere.

Théophile.

De: Antoine Kanobana
Objet: *DHR* Evode vs Padiri Thophile: Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, « urubuga_rw_igihuha » , « rwanda revolution » , « rwandanet » , « umusoto »
Date: Dimanche 30 janvier 2011, 22h44

 

http://www.youtube.com/watch?v=ZR0ZsEFypoo

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

  Kanobana,
Tu lances un autre débat pour Evode et Théophile (République et Monarchie). Nibumve neza iriya link ibisubizo  birimo.
Johanes

**************************************

 

 

De:

 

Ajouter l’expéditeur dans les contacts

 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Cc:

rwandanet@yahoogroups.com

 

 

Mail avec pièce jointe

1 fichier (3 ko)

 

 
Ababaye  igihe kirekire muri Zaire (Kongo) no mu Burundi ,ndetse no mu Bugande ,bagashikirana n’ abanyarwanda bahahungiye  bazi neza ko impamvu Umwami nabo ahuje ubwoko banze gutaha kubera  Repubulika yishe Cyami ..
Iki nikibazo gikomeye cyane kuko hagomaba Revolution ngo umwami yime i Rwanda ,Urwanda ruzaba rubaye nko muri Amerika yepfo hahotra haba amarevolusiyo.Ariko se ko zahagezwehoza foulards rose ou rouges mu bihugu by# abahoze ari ari ibikoministi?
Uko mbizi, cyera Kayibanda bamwitaga  « un genocidaire »  bagomba  kurwanya . Kandi baramurwanije karahava , nawe  ashiraho amategeko akaze agamije kubungabunga umutekano ,nkuko ubu hari amategeko urwanya « terrorisme ».aho yava hose  Kayibanda  yarabatsinze.Ariko ntibyamubujije ygukomeza gusaba Umwami gutaha agahabwa icyubahiro kimukwiriye muri Repubulika  Birumvikana ko Kigeli atari kubyemera
Uretse umuhutu Kayibanda, na
Perezida Habyarimana (umuhutu) bazwi ho kuba yarahuraga kenshi  n’ abatutsi mu mahanga iyo bari barahungiye  asaba gutaha ababishaka kandi babishoboye ,nawe yaje kugirana ibibazo n’ abatututsi ,benshi bari amashuti yibwiragako bamzamufasha kumvisha abo banyarwanada politiki ye yaje itandukanye ho gato niya Kayibanda Hari naho  uwo Habyarimana yavuze ati » Ntibyumvikana ko umwana w’ impunzi yokomeza kuba impunzi nkaho ari umurage ». UmeUbwo yari muri Kanada niba nibuka neza  Yasabye kenshi Umwami gutaha i Rwanda agahabwa icyubahiro kimukwiye muri Répubulika .Birashobokako abaperezida b’ abahutu batashoboye gushiraho politiki itomoye yo gucura abanyarwanda bose   babyifuzaga ariko  ugasanga mu mpande zombi  hakiri imbogamizi zishingiye cyane cyane kumateka  na politiki
Kuba  Habyarimana ataratwewe kenshi ngo byaba byaratewe nuko yiyegereje abatutsi (inararibonye), cyane abibuganda no muri Zaire abifashijwemo  ninshuti ze z’ abatutsi ndetse na ba Perezida  Museveni na Mobutu
bari bafashe neza izo mpunzi z’ abanyarwanda nubwo abaturage bibyoo bihugu batabibonaga neza  Zari zarahawe ubwenegihugu nkuko Ubutegetsi bwa Habyarimana bwabyifuzaga binyuze  muri politiki yaeabgaga Amashirahamwe agizwe n’ Ibihugu byari byarayahinze nka za  CPPGL.
Nyamara abakurikirana ubu icyo kibazo bazi neza ko  « ushaka amahoro ategura intambara «  Intambara itangira  ,byaje kugararagara ako Kigeli yari ashigikiye abarwanyaga Inubutegetsi bwariho  baganije gutaha bafite ubutegetsi  bayoborwa na  Rwigema Gisa ,benshi bavugako yari inkoramutima ya Kigeri   Uwo Kigeri  yari afite mu nyeshamba ingabo nyinshi , zimwe zavuye Kenya aho yari atuye .Karabudiyani Rukeba , mwene Muzehe Rukeba yabigarutse ho kenshi ,mbere y’ intambara no hagati urugamba rukomeye  agira ati « umwami agomba gutaha  uRwanda  kuko niwo muti ukwiye ».

Ikibazo cyaje kuvuka Rwigema apfuye kuko uko byagaragaye nta foto ya Kigeri yigeze iboneka mu banyarwanda ahobwo habonetse ifoto ya Musina na Rwigema bise Chevagara
Mu Rwanda ,  abatinyaga  ko  Ubwami  n’ amateka  bwasigiye u Rwanda,byagaruka   bahise baririmba byabindi mwese mwumvise CDR  ndetse n’ abayobake b’ andi mmashaka nka  MDR,(héritier idéologique ya Parmehutu) na MRND,bari bagize   » slogan fetiche » bagira bati   « bagiye kugaruta ya  ngoma! « 
Ibi byateye amakimbirane mu Banyarwanda  bashigikiye intambara n’ abarwanyaga ubutegetsi bwariho
Aha ninaho abanyarwanda ,amoko yose  , bibeshe  bakaza gusubiranamo  Bibagiwe  ko guhungabanya Leta (destabiliser l’ Etat9 l’ Etat) iyo ariyoyose ni  ubwumvikane bw’ abanyagihugu buhungabanabugakomereka  (destabiliser  la cohésion nationale » )
Uretse na Pasori Mpyisi , hari pasori Jonasi Mbyirukira (uyu yareze Bisengimana umugeza kwa Mobutu ) nawe wakomeje guharanira ko umwami yataha akima i Rwanda

Kuki Perezida wa Repubulika ubu yaba ari umututsi ntashobore  kumvikana na  Kigeri ngo atahe ahabwe icyubahiro kimukwiye muri Repubulika ? Ese Perezida  yanga umwami kuburyo  atamubera   Ministre w’ intebe , bityo abo bahutu (niba aribo koko)   barwanira ubwami  n’ Umwami  bagashira igorora    ndetse n’  abanyarwanda nabo bakabona ituze  Mubanze ariko mubwire abo banyarwanda  icyo perezida wa Repubulika uriho ubu apfa n’ Umwami .Njye mbona ntacyo.Ikibazo  nubutegetsi muharanira   Kubona  abahutu aribo bavugira  Umwami  nabyo ntakibazo mbibonamo kuko ba Rukeba babayeho kandi bari abanyarwanda   Ikibazo gikomeye nuko  bose  bagamije kwirukana ku butegetsi perezida wa  Repibulika uriho ubu  no kuvanaho Repubulika .Iyo ntambara mushaka gushoza muzayitsinda mute?

Ikibazo lero ni politiki Ni kibonerwe umuti wa politiki .Perezida uriho ubu afite uburenganzira busesuye  n’ubushobozi bwo kugikemura
Kandi iyo mwitegereje neza  mwsanga abikorana ubwenge n’ ubushishozi bwishi kuko azi neza abanyatwanda
ab

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 nkeka ko Abanyarwanda ubahitishijemo FPR n’ UMWAMI KIGELI, batora UMWAMI KIGELI.

Ubahitishijemo FPR n’ UBWAMI, ntacyo batora.

ubahitishijemo Ubwami na répubulika bahitamo repubulika. ubahitishijemo umwami kigeli na repubulika (FPR) idahari, batora repubulika. uwumva mbeshya nanyomoze.

Quelles sont les conditions pour le retour du roi Kigeli V au Rwanda? (Polémique 1e Partie!) dans La Révolution en marche 40J’aime mieux me tromper que de me taire. les souffrances me font suer (Jacques Brel)40 dans MDPR

********************************************

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, « IBUKABOSE » , rwandanet@yahoogroups.com

 Cher grand frere Shingiro,

Uziko tujya dufashanya mu bigoranye aha ngaha. Sinzi niba wakurikiye impaka zanjye n’umuvandimwe Murengerantwari Théophile ndetse na Ngabo. Bose banyumvishije ko Umwami yirukanywe ku kazi mu buryo budakurikije amategeko bityo akaba agomba kugasubizwaho nta yandi mananiza bityo ngo agataha ari umwami w’u Rwanda mw’ikamba rye akabyinirwa bigatinda uko byahoze. Ibyo bintu wowe ubibona ute? Ndashaka point de vue yawe nk’umuntu undusha  kumenya byinshi. Gusa jye ibyo nabiteye ishoti ndetse mbwira bene byo ko bidakurikije amategeko kuko  nubwo Repubulika bamwe mu banyarwanda bagokeye ubu yahindutse tyranie mu rwa Gasabo  ikizwi nuko ubu hari ikitwa Repubulika y’u Rwanda idashobora kubangikana na Monarchie en même temps kuko ibyo bintu ari anti-constitutionnelle nityo kugirango ibyo bintu bishoboke jye numva umwami yataha noneho tukabaza abanyarwanda niba bakimushaka ou pas! Abahutu rero bashaka ko asubizwa ku kazi bo barahiye ngo yirukanywe bidakurikije amategeko hari n’abanyandikiye en privé benshi batari abo twaganiriye aha ku mbuga bambwira ko iyi débat ndimo intesha agaciro. Nanjye rero nababwiye nti muvane amanyanga aho ngaho kuko uyo mwami ba so bari mu bamuvugije umujugujugu none ngo murashaka kumucyura. Ngibyo aho twari tugeze ariko bakibeshya bakamusubizayo nanjye bamenye ko nzagumana uburenganzira bwanjye bwo kuvuza uyu muziki uri hafi aha mu majwi aranguruye kuri mégaphone nzashyira kuri Jeep yanjye izaba izenguruka ahari ibiro by’amatora hose.
http://www.youtube.com/watch?v=ZR0ZsEFypoo

 

Ngaho ubeho

********************************

 

 

De:

 

Ajouter l’expéditeur dans les contacts

 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Cc:

« IBUKABOSE » , rwandanet@yahoogroups.com

  Me Evode
Ubundi njye ntekereza ko uwiyita umwami Kigeri atigeze yima nk’uko abandi bami bimaga. Yimye mu buryo butunguranye mubyo bise « coup d’état de Mwima »(nimbona akaya ndajya kubicukumbura kwa Alegisi Kagame, nawe yemera ko atigeze aba umwami!). Ikindi ni uko Ndahindurwa nta wamwirukanye, yagiye yijyanye. Mu gihe yari yibereye hanze, habaye amatora (aha ndibutsa ko yahagarariwe na Loni, abayahakana ngo ntabwo yari akurikije amategeko nibaza aho babivana, yenda uransobanurira) abaturage baramwanga, yiherera mu mahanga. None ngo ni bamugarure, bande se? Yagiye yijyanye, azongere afate urugendo asubire mu Rwanda. Yabibujijwe na nde ko na Kagame yagiye kumuzana akamutera utwatsi! Hari ubwo yigeze abwira Kayibanda cg Habyarimana ati ndashaka gutaha, bakamwima passeport cg bakamubwira ko atagomba gukandagiza ikirenge mu Rwanda?
Ngaho ra!!

« Les grands ne sont grands que parce que nous sommes à genoux: levons-nous » ( Pierre Victurnien Vergniaud)

Eugène Shimamungu
Blog: http://editions-sources-du-nil.over-blog.com/
Site: http://www.editions-sources-du-nil.fr/

******************************************************

 

 

De:

 

Ajouter l’expéditeur dans les contacts

 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 Dr Eugène,

Oya  we nta n’ubwo we yigheze avukana imbuto. Ibintu by’abamushyigikiye ni ugupapira kandi uraza kubisangamo ba bahutu bamuteye ijanja igihe yagurukaga. Ahubwo nshakira ibyo bintu byo kwa Alexis Kagame ubinsukumire aba bantu tubamurure ahubwo  hari ikintu gishya umbwiye ntari nzi, uti ntiyigeze aba umwami nawe arabyemera?  wambonera ikimenyetso simusiga cyabyo? ubu références nari mfite zose zanyerekaga ko yabaye umwami nareba uko yavuyeho ngasanga koko bidakurikije amategeko kuko amatora yo kuvuga ko batamushaka yabaye adahari bityo nkumva ibyo bintu nta mucyo urimo ari nabyo yashingiraho akavuga ko abaturage bahatiwe kumwanga. Ubundi jye nkunda gukubitira ikinyoma ahareba Inzega ari nayo mpamvu navuze nti namanuka abwire abanyarwanda bamusubize ikamba rye nanjye nshyiremo wa muziki wanjye muri mégaphone irangurura cyane nibutse shiku n’ikiboko maze turebe amajwi azabona uko angana. rahira ko atabona nk’amwe ya Nayinzira!

 

Inndi nabonye Théphile ambwira ko ari abakoroni bamuteranyije n’abaturage simbihakana ko bishoboka none ubwo abakoroni bagiye naze tujye mu matora ariko réintégration automatique ku Ikamba yo ntishoboka kandi ntinemewe n’amategeko ubu ahari kuko navuze ko Repubulika en droit ihari idashobora kubangikana na Monarchie. Ni mécanique ntibikunda kuko ibi bisa na wa Musore w’Inkunguzi iyo ajya gupfa ukora ku mabuno ya nyina.

Mugihe yaba yemera ko atigeze aba umwami rero  ubu yaba ashaka iki? Niba aribyo turamuha icyubahiro nk’icyo duha abandi basaza bashaje batanduranyije ubwo ibyo kumshyira ku rutonde rw’abayoboye igihugu tubiveho nidukora liste tujya tuva kuri Rudahigwa dukurikizeho Mbonyumutwa tuzamuke kuri Habyarimana, Bizimungu tugere kuri Paul. Gusa hari akandi nashakaga uze kundebera ako nako ni aka: ubundi ko umwami yasimburwaga n’umwana we none Rudahigwa akaba yari apfuye nta mwana asize amategeko ya Karinga n’ubwiru yavugaga iki mu bihe nk’ibyo? Murumuna w’umwami yashoboraga gusibura mukuru we nk’uko byagenze muri iyi cas d’espèce?

 

 

 

Evode Uwizeyimana,LLM.

 

Ce qui m’effraie, ce n’est pas l’oppression des méchants, c’est l’indifférence des bons

Martin Luther King

*****************************************************

 

 

De:

 


 

À:

Destinataires-non communiqués

 

Mu mateka make y’igihugu cyacu maze kumenya nahamya ko :

-Shiku itazanywe n’ingoma y’Abanyiginya.

-Ibibazo bijyanye na  »Shiku » wabishakira mu bulyo abakoloni bayoboye uRwanda bameze nk’ »aba Subcontracting » nabari basanzwe ku ngoma ndetse na Kiliziya.

-Habayeho ibintu bidakurikije umuco mw’iyima ly’Umwami Ndahindurwa ariko ugiye muri ibyo, wasanga abami bose bimye igihe cy’ubukoloni hazamo akabazo.

-Umwami Ndihindurwa yamurikiwe abanyagihugu iMwima ka Mushirarungu,nk’uko byagombaga kugenda mbere yo gushyingura Umwami Rudahigwa. 

-Hari hasigaye umuhango wo kumwimika ku mugaragaro gusa. 

-Ntiyijyanye yagiye ajya muri Independance ya Congo ashaka kubonana na Dag Hammarskjold wayoboraga U.N. ntiyabona uburenganzira bwo kugaruka.

Niyo mpamvu jye ntekerezako Ingoma-Nyiginya yazunguwe n’Ingoma-Nzungu  igihe cy’ubukoloni kuva berlin 1885. Subiza iJeep yawe mu bindi,  uratereza angahe kujya muri Parc?

 

John

 

*************************

 

 

De:

 

Ajouter l’expéditeur dans les contacts

 

À:

democracy_human_rights@yahoogroupes.fr, Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Cc:

rwanda-l@yahoogroups.com, rwandanet@yahoogroups.com

 Ngabo uragira uti :

 

Amina na Evode,

« kuki mwirirwa muririmba amatora? Ni mu kihe gihugu amatora yaba yarakemuye amakimbirane ya politiki n’amacakubiri mu baturage? »

 

Ikibazo cyawe nticyumvikana, kuko amatora ateguwe neza kandi agakorwa neza ari muri bimwe biranga democracy. kereka niba wumva democracy nta contribution yaba ifite mu kugabanya amakimbirane ya politiki n’amacakubiri mu baturage.  ahubwo nanjye nkwibarize, ni iki gikemura amakimbirane ya politiki n’amacakubiri mu baturage, usibye politiki nziza y’abayobozi? iyo politiki ntishobora nayo kuba nziza mu gitugu kitarimo democracy. Ubona se Kagame yanga compétition mu matora ukagirango ayobowe ubwenge?

 

Kubyerekeranye n’umwami nawe, numva umuntu wirirwa yicaye ahantu, abantu bamarana, ngo ategereje abazamuterura bakamusubiza ubwami, cg abazamuhamagara bakamuha ubwami, ku mugani wa Ingabire Voctoire, ubutegetsi ntibabutanga ku mbehe, yewe n’ubwami nabwo ntibabutanga ku mbehe. Nabirwanirire cyimwe n’abandi barwanashyaka, ni biba ngombwa babimufungire tumenye koko ko arwanirira abaturage atarwanirira imbuto yavukanye.

 

Na yezu kugirango ubwami bwa se bukwire ku isi yarabuharaniye nkaswe Kigeli.

 

Nivugiraga mwami w’i Rwanda, Gira amata n’ubushyo. Nkuko n’abandi barwanirira democracy, nawe narwanirire ubwami bwiwe.

I

40 dans Royauté constitutionnelle-NewsJ’aime mieux me tromper que de me taire. les souffrances me font suer (Jacques Brel)40 dans Société

*******************************************

 

 

De:

 


 

À:

rwanda-l@yahoogroups.com, democracy_human_rights@yahoogroupes.fr, rwandanet@yahoogroups.com

 Et oui, et oui, et oui

 

ikibazo cy’u Rwanda cyaremerejwe n’abahinduye amateka bagamije kwangisha umwami rubanda ingaruka z’iyo ngiro mbi niyo n’ubu igishegesha u rwanda na rubanda  rw’umwami.

 

Ruriya rwango rubonewe umuti tukibohoro iyo ngoyi twashyizwemo n’abakoroni nibwo kwibohora nyakuri by’abanyarwanda bose bashyize hamwe byashoboka twese nk’umugabo umwe twakubakana  u rwanda rurangwa n’amahoro , ukwishyira ukizana kwa buri wese, iterambere rirambye, demokarasi isesuye, ubutabera burenganura ariko kandi bwunga, u rwanda rurangwa n’ubwuzuzanye bw’abana barwo bose gahutu gatwa na gatutsi ndetse n’iterambere rishingiye no ku muco wacu gakondo ujyanye n’ibihe tugezemo nibwo ibyo byose tuzabigeraho, umwami w’u rwanda nawe aganje mu  rwanda ruzira akarengane na genocide

 

De: Evelyne Mpamo
Objet: Re: Re : *DHR* Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin (For Theophile)
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Lundi 31 janvier 2011, 4h36

 Theophile,

 

Amateka yacu ni agatereranzamba.

Hanyuma se mutegenya ko azajya asimburwa gute?

Biriya wavuze ko yaba yaramaganye inkotanyi zigiye gutera mubifitiye gihamya? (ndabaza simpinyuza)

Hari aho ugira uti: « Nta muhutu wigeze wanga umwami. »

 

Unyihanganire ukomeze unjijure, intambara itera muri 1990 nari nkiri muto ngerekaho no kuba muri internat z’ababikira; twasingizaga Bikiramaliya kakahava politiki tutayikurikira ndetse dusa naho tutanabyemerewe. Ariko ndibuka ko imwe muri propaganda zakozwe icyo gihe ni ukubwira abahutu ngo inkotanyi zigaruye ingoma ya cyami, muyandi magambo umwami, yemwe hari nindirimbo zahimbwe zo kubibutsa. Bwarakeye hatera muyaga mumashuri sinakubwira (urabizi). Mugenzi wanjye twiganaga wo mu Gatare (nabonye uvuka i cyangugu urahazi) abahutukazi bamwitaga  Kanjogera wacu. Iyo nibutse ubunyamwatswa babivuganaga nsanga ahubwo ntanarimwe umuhutu yigeze cg azigera akunda umwami nkaba nibaza kuri ubwo bwiyunge muhishiye abanyarwanda.

 

Umuhutu yanze icyo umukoloni yakoresheje abantu bamwe mu gupyinagaza abandi

 

Kandi numva bamwe bavuga ko abakolonie babisanze?None se umukolonie yamaze imyaka 400 abenshi bakunda kwibutsa(cyane cyane bayibutsaga mugihe cy’urugamba rw’inkotanyi).

Njyewe nsanga umushinga w’abahutu bashaka gucyura umwami urimo tena, kereka niba ari impression mbi nabonye hariya mumajyaruguru.

 

Evelyn

 

From: Théophile Murengerantwari Subject: Re: Re : *DHR* Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin (For Theophile)
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Monday, January 31, 2011, 1:22 AM

  Madame,

Umushinga wo gucyura umwami ntabwo urimo tena kubera iyi mpamvu nta yindi, ni uko nemara ko kugira ngo ugere ku kintu cyiza cyose bisaba kwigomwa, bitari ku bw’ibintu, ahubwo no kumenya kwigomwa kw bw’imitekerereze. Bimaze iki gutwarwa ni gitekerezo kigutera passion ngo ushaka une solution facile, iyo solution n’iyo wayigeraho igatera dégats zikomeye?

Naha rero njye numva umunyapolitiki nyawe aba atandukaniye n’undi muntu udakora politique. Ni muri urwo rugero nakubwira ko nyuma y’uko Habyarimana apfuye, igihugu gifite ikibazo gikomeye cyo kugira abanyapolitki bareba kure cyangwa bashobora guhuza abantu. Ntabwo ushobora gutwarwa na ressentiments zigendeye ku mateka zihora ziteramo abantu passions, ngo uvuge ngo uzatuma habaho politique ihuza abantu. Ntibishoboka na rimwe ko politiki igendera ku kababaro k’abahutu mu myaka yashize ishobora kunga abanyarwanda. Tugomba kumenya ikitaragenze ku ngoma ebyiri z’abahutu kigakosorwa. Iyo izo ngoma ebyiri ziba zaragenze neza, ntabwo u Rwanda ruba rwaramenye ibibazo rwagize.

Byanze bikunze hagomba kubaho guhindura imitekerereze. Hagomba kubaho politiki ibasha kunywanisha abahutu n’abatutsi. Iyo politiki kandi ntiyagerwaho tugitekereza uko twatekerezaga ku bwa Kayibanda no ku bwa Habyarimana. Umunyapolitiki wumva twakomeza gutekereza gutyo tugakora politiki y’ubwiyunge, yaba abeshya abanyarwanda. Nkwibutse ko mbere yo kujya mu bibazo bya politiki ku bindeba, nabanje gutumirwa n’abanyapolitki banyuranye bari hanze kwinjira cyangwa gufatanya n’amashyaka yabo. Kugeza aho ku giti cyanjye nasanze ntakwemera gutwarwa mu bigare n’abantu badafite vision, ubona bashaka solutions zoroshye ariko ntabona icyo zakemura ku mibanire y’abahutu n’abatutsi. Byabaye ngombwa rero ko nkora icyo nemera. Nziko gushyigikira Umwami hari benshi bamvanyeho amaboko, ndetse bamwe bagera n’aho bibaza niba ndi sérieux. Gusa nature yanjye sinjya ntwarwa mu kigare iyo mbona ibintu ntaho bigana. Politiki duteganya yakwemerwa itakwemerwa, abanyarwanda bayihitamo cyangwa bayanga, aho sicyo kibazo cyanjye, icya ngombwa ni uko dukora icyo twemera ko gishobora kunwanisha abanyarwanda. Reka mbyihorere bitaba kuramukana kwivuga, gusa nashakaga kugera aho ngaho wibazaga niba Umuhutu agomba kugendera ku kintu ngo yategetswe n’umututsi imyaka magana ane, hanyuma akicara akumva ko ashobora kugena politique umututsi ashobora kwemera!!!

Hagomba kubaho byanze bikunze guhindura imitekerereze, n’imyumvire y’amateka inyuranye n’ibyo twabwiwe ku gihe cya gikolonize. Nta gihugu na kimwe cyo ku isi kitagize dynastie itegeka. Ariko mu Rwanda niho bashaka gufata ibyabaye kuri dynastie bagashaka kubyegeka ku bwoko bwose bw’abantu nta kuvangura. Umuco wo kuvuga ngo Umututsi arategeka umuhutu akaba umugaragu, ibyo bintu byakomejwe n’umuzungu. Simpatira abantu kwemera ibintu uko mbyumva, ariko igihe uzashyira cliché ku bwoko bwose ugendeye kuri passé, ubwo bwoko ntibushobora kubyihanganira. Ntabwo Umututsi wese yari muri dynastie nyiginya, umututsi yarahatswe kimwe n’umuhutu n’umutwa. Ikindi gitangaza, ni ukubona dufata ibibi byazanwe n’abadukoronije ngo gukora akazi ka shiku ukubitwa n’ibindi, tugashaka kwemeza ko ibyo ari ubwami bwabizanye mu Rwanda. Système ya kera yashoboraga kugira défauts zayo kimwe n’izindi régimes zose, ariko iby’agahotoro byagiye bibaho byazanywe n’ubukolonize. Si mu Rwanda gusa rero ibyo byabayeho, byabaye no mu bindi bihugu bya Afrika. Ikosa rya gikolonize ryabaye mu Rwanda, ni uko umuzungu yagennye ko azategekesha umututsi umuhutu. Mu maso y’umuzungu nta gaciro dynastie yari igifite, ntabwo twetegekwaga ku buryo gakondo.

Nanze rero icyo kintu cyo kumva ko ibyabaye byose byakwitirirwa ngo ingoma y’abatutsi, kandi kuri gikolonize abantu bose barasuzuguwe, ndetse n’abakorershejwe muri ubwo buryo nabo barasuzuguwe, kuko nta kwishyira ukizana muri gikolonize.

Régimes zose rero muri rusange zigira défauts, nta wavuga ngo ku gihe cy’ubwami bwa kera ibintu byose byari parfaits, ariko ibya kera nyine ni ibya kera, ikindi kubishyra ku batutsi bose nk’uko nabivuze ni ukurengera bikabije. Hanyuma kandi umwami Kigeli yashyizeho réformes akimara kwima yo kuba umwami ugendera ku itegekonshinga akubahiriza demokarasi. Revolusiyo yabaye yatumye atagera kuri uwo mugambi yarafitiye abanyarwanda, nk’uko nabivuze mu yindi posting, ari ku kagambane k’abazungu. Birakwiye rero ko abanyarwanda duha umwami chance yo kutugezaho iyo système nshya yari yijeje ko izanywanisha abanyarwanda, kuko ibindi byose byageragejwe byadupfubanye kandi ntibitugeze ku bwiyunge. Kugaruka kuri FPR yo n’ingoma ya cyami tubyitiranya ni agahomunwa. FPR igendera ku bitekerezo bya gikolonize, ikaba yaradusubije mbere y’ubwigenge ndumva ntakwinjira cyane muri icyo kibazo buri wese arabasha kwirebera. FPR ni abantu bari baranyotewe na privilèges bahawe na gikolonize, hanyuma babitera mu bana babo, abo nabo batera u Rwanda dusubira dutyo kuri shiku n’ikiboko. FPR n’iyo yakwitwaza ubwami bwa kera, yabwumvishe nabi uko butari kimwe n’ingoma z’abahutu muri urwo rwego.

Ndabisubiramo rero ko nta muhutu wangaga umwami, ahubwo ko umuhutu yanze icyo Umukoloni yakoresheje abantu bamwe mu gupyinagaza abandi. N’ubu kandi ndumva ntacyo Umuhutu apfa n’umwami. Umuhutu ubu yanze FPR n’icyo imukorera. Hari uramutse agize ati umwami ashyigikiye politique ya FPR, ndahamya ko umuhutu yarwanya umwami yivuye inyuma! Ariko mu gihe atariko bimeze, ntacyo umuhutu apfa n’umwami. Umwami ntiyashyigikiye intambara ya FPR, contrairement y’ibyo abantu bamwe bakeka. Ibyo yagize akanya ko kubitangaza mu nyandiko nyinshi, ku bazi gukurikira ibyo barabizi.

Ndagira ngo rero abantu bakwiye kureka politique yo gukora amalgame. Gufatira ku byabaye muri moyen age y’uRwanda, ukumva ko n’ubu bigifite agaciro. Gufata ibyo byabaye ugashaka kubyegeka ku bwoko bwose bw’abantu. Gufata amakosa ya gikolonize ukayashyira ku ngoma y’u Rwanda. Ni bindi byose byo kuvangitiranya, warangiza ukibwira ko wakora politique yunga abantu. Nta harabaye ntihakabe igifite agaciro, nta mbwa n’imbeba zipfa mu bwami bugendeye ku itegekonshinga, nta gaca gacuranga, nta ruvu ruvugiriza, nta nyiramusambi isabagirira inanga, ibyo ni imigani yajyanye n’igihe, nta politiki izagendera ku migani izafata umwanya ku mwami ugendera ku itegekonshinga. Abantu bapfa icyo bemeranyeho, bakacyandika, bagakora contrat de societé ariyo constitution. Icyo nicyo umwami yemera. Hazakurikizwa ibyanditswe, naho ibindi byo kujobora mu mateka byajyanye n’igihe cyabyo. Uko Umwami yasimburwa, cyangwa uko dynastie izagena iby’imisimburanire, ibyo kubyinjiramo cyane nta kavuro bifite. La cour royale izamenya uko ibyo bikorwa, hanyuma ibitangarize abanyarwanda. Ikibazo kireba abanyarwanda kizaba icya politiki rusange y’igihugu. Ni Ukuvuga Premier ministre atorwa ate, avaha ate, azajya yeguzwa ate yataye umurongo, abahashingamateka bazajyaho bate, bazakora iki…? Ibyo nibyo bibazo bya civisme bizaba bishishikaje cyane umunyarwanda, kuko umwami ugendera ku itegekonshinga ativanga cyane muri politiki rusange y’igihugu. Azaba umwami ubumbatiye ubusugire n’ubumwe bw’abanyarwanda, umwami utera ishya mu gihugu, ninaho ibikorwa bye bigomba kugarukira. Niko ntekereza umwami Kigeli yumva ubwami bwe, bidafite aho bihuriye n’ibyo mu mateka bihora bitera abantu imijinya itarangira. Nta politiki igendeye ku nda y’umujinya ishobora kunga abanyarwanda njye ni uko mbitekereza.

Gira umunsi mwiza.
*************************************

De: Evelyne Mpamo
Objet: Re: Re : *DHR* Ikiganiro Mpaka cya Twagiramungu Faustin (For Theophile)
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Lundi 31 janvier 2011, 14h17

 

Theophile,

Ndagushimiye kubisobanuro umpaye.

 

Ntabwo Umututsi wese yari muri dynastie nyiginya

Ibi ndabyemera ariko ntiwibagirwe ko ibyakozwe icyo gihe byose byitirirwa abatutsi bose. Nkuko n’ibyakozwe na leta 2 z’abahutu zayikurikiye byitirirwa abahutu bose. Reka nkongereho nikindi, ntubona ko ubungubu FPR iharaye gukoresha abahutu, ntibizagutangaze nuvugana n’umwe muri abo bahutu bari mubutegetsi bwayo wajya kumva ukumva aravuze ati ‘bene igihugu’ ashaka kuvuga abatutsi!!!

 

Naguhaye urugero rw’imyumvire y’abahutu kubijyanye n’ubwami. Nzi neza ko bitahindutse kuko nyuma yaza propagande zose zo muri za 90-94 na mbere yaho ntakundi kwigishwa kuzinyomoza kwabayeho. Icyabayeho ni fpr yaje isa nirusha ubukana ubwami.Bivuze ngo, kubahutu, ubwami na fpr byose ni iri niri.

 

Reka nkubwire kubatutsi rero: Niba wari murwanda muri za 1998,1999,2000,….uziko hari icyaha cyashoboraga gucisha umuntu umutwe mukanya gato cyane: Kuba ingabo y’umwami cg kuba umushyigikiye gusa. Abatukwaga iki gitutsi fpr yabahigishaga uruhindu ikabatsitsura.

 

Turi kukiriyo cy’umwe mubacikacumu wari wivuganwe muri ubwo buryo umudamu w’inshuti yanjye twakoranaga wavuye TZ yarambwiye ati abacikacumu ni abasazi.Ati Kigeli uwo nguwo bazira kuki batibaza impamvu twebwe tutamucyuye kandi twarajyanye ishyanga. Naramubajije nti ese nyine impamvu ni iyihe?Yambwije ukuri ngiye kukubwira: Yagize ati Kigeli twarahunganye ariko ntacyo yatumariye muri byose kugera no kurugamba rwo kwibohora, ati si ubungubu rero urugamba rurangiye igihugu gifashwe akwiye kumva ko hari icyo yatumarira. Ati natahe nkabandi bose naho ibyo kuza avuga ngo ni umwami ntibishoboka. Ngibyo ngayo. Ubwo bwami budashyigikiwe n’abahutu, ndetse nigice cy’abatutsi nzaba mbwumva.

 

Evelyn

 

 

umututsi yarahatswe kimwe n’umuhutu n’umutwa

************************************************

Théophile Murengerantwari » schrieb:  

Madame Evelyne,

Mu kurangiza utanze gitekerezo cyiza cyane mu gufasha abantu kumva icyo FPR ihora Kigeli:
« Yagize ati Kigeli twarahunganye ariko ntacyo yatumariye muri byose kugera no kurugamba rwo kwibohora, ati si ubungubu rero urugamba rurangiye igihugu gifashwe akwiye kumva ko hari icyo yatumarira. Ati natahe nkabandi bose naho ibyo kuza avuga ngo ni umwami ntibishoboka. Ngibyo ngayo. Ubwo bwami budashyigikiwe n’abahutu, ndetse nigice cy’abatutsi nzaba mbwumva.« 

Aha ngaha bitere kwibaza bamwe mu bahutu benshi ndetse harimo abahanga igihugu gifite, badatinya kwegeka Umwami Kigeli kuri FPR, kuri cause des radicaux tutsi n’ibindi abantu bapfa gukora conclusion hative batabanje gutekereza.

Ndagira ngo nkumenyeshe ko kuva ntangiye kwita kuri iki kibazo, nirinze igihe cyose ikintu cyagaragara muri opinion nka fanatisme ku mwami. Bityo n’inyandiko ntangaza, haba kuri site cyangwa se ibyo mvuga, nifuza buri igihe ko tubigendamo avec un esprit critique,ici pour dire la force des arguments. C’est pas gratuit rero ko mbishyira no kuri izi mbuga, bityo ushaka kumbaza ibibazo akabibaza, mine de rien public nsanga aha ngaha sinzi ko nabasha kuyikoranya nakoze conférence. Niyo mpamvu nanjye nakubaza nti: Icyo FPR ipfa n’umwami, ni nacyo Abahutu badashaka kumva Umwami bapfa nawe? Aha ngaha urabona ku igisubizo cyigaragaza. FPR ipfa na Kigeli ko atayishyigikiye mu rugamba rwo guhashya leta z’abahutu, naho Abahutu bamwe bakarwanya umwami gusa kuko ari umwami, bitwaje ngo baramwanze iyo ntibisubirwaho, kandi wasubira muri circonstances banzemo umwami ugasanga zijyanye n’amanyanga twavuzeho mu bindi biganiro. Bityo rero, kuba FPR irwanya Umwami kuko atayishyigikiye, byagombye gutera abahutu bakandamijwe na FPR indi sentiment ku mwami.

Hagati aho rero nyamara Umwami agaragara nk’igitotsi gikomeye muri politique ya FPR. Kubera iki? Kuko Kigeli ari imwe muri objets de contradictions zitabarika zigaragara muri buriya butegetsi. Kimwe cyo ukuri ni uku nguku, niko FPR ijya gutera yijeje abanyarwanda ko ishaka guca akaregane kagiriwe umwami, ikamugarura ku ngoma. Abanyarwanda haba imbere cyangwa inyuma mu gihugu, utaratangaga inka, amafranga cyangwa se ikindi afite, yoherezaga umwana we kujya kurwana. Abana benshi bagendaga bazi ko bagiye kurwanira umwami. Umuntu ashobora kuvuga ko Rwigema we du moins ibyo yabyemeraga, ko Umwami agomba kugarurirwa agaciro. Bityo Rwigema ubwe yagiye kureba umwami i Nayirobi, amubwira ibyerekeye kubohoza igihugu, umwami amubwira impungenge ibyo abibonamo, anamusobanurira ko gahunda Prezida Habyarimana yari yaratangiye yo gucyura impunzi abona ariyo ifte agaciro, kandi iyo Kigeli ubwe yari yayitabiriye. Kuva icyo gihe niho hatangiye opinion mu nkotanyi ko umwami ntacyo amaze: Nawe se baramubwiraga bati dufite imbunda, dufite controle yose kuri armée ya Uganda, iyi opportunité turayangira iki? Uko byagenze nyine ni uko Rwigema, ngo washyiraga mu gaciro, yabihanganiye na Kagame n’abandi baradicaux, ko nta kundi bigomba kugenda ari gutera, ndetse bivugwa ko Kagame yageze aho ashwana na Rwigema bituma baba bamwohereje hanze.

Ikigaragara rero, ni uko nyuma y’urupfu rwa Rwigema, intambara y’inkotanyi yahise ifata indi sura. Position ya Museveni na Kagame, ko ari ugukura umwanda mu nzira (bisobanura umuhutu wese upinga cg. uzabangamira), ikindi kuri bo, umwami Kigeli yari nk’igiseswa, ntacyo yigeze amenya kuri iyo migendekere y’iyo ntamara. Ku Nkotanyi ziyobowe na Kagame rero, umwami ni uyoboye ingabo, umwami nutsinda, Kagame mu yandi magambo niwe mwami.

Nyamara ariko kuva mu 1996, abantu bashyira Kagame ku nkeke bati, twatanze abana barapfa,dutanga amatungo, dutanga byose tugiriye umwami. Ngaho rangiza amasezerano rero umwami atahe mu Rwanda. Kagame ibyo abifatira urugendo, yari akiri VP, ajya gusaba umwami gutaha nk’umuntu usanzwe wakubahirwa ko yayoboye igihugu, aribyo umwami yamusubije ko atataha avunda kandi ari umwami, ko bazabanza kubaza inama y’abaministri, byaba ngombwa bakabaza abaturage icyo yataha aricyo. Kuva ubwo position ya Kagame yabaye kutongera gukomoza ku kibazo cy’umwami, ukizanye wese akaba ari umwanzi wo kwigizayo (guhitana) nk’uko ariyo système ye. Bisobanura ko Kigeli yagombaga kwemera uko Kagame ashaka kumucyura, bitaba ibyo machine ye d’élimination ikaba imureba. Nicyo gituma kuva ubwo, umuntu wese uzanye ikibazo cy’umwami, aba ari umuntu wo gukura mu nzira, une méthode chère à Kagame. Ibyo byagombaga kumufasha guhosha abo bose basaba ko ikibazo cy’umwami cyakwitabwaho. Kagame asanga kimukomereye, kubera ko agomba kwereka abahutu ko adashaka umwami, bityo akabahuma amaso ko ashyigikiye repubulika yabo. Nyamara mu bikorwa nk’uko twabivuzeho, iyo repubulika ntayemera: icyerekana ko yayizimangatanyije, ni ibimenyetso byose yahinduye: ibirangantego, amabendera, etc.

Kuri ubu rero umwami Kigeli abarirwa mu banzi ba Kagame, kimwe n’umushyigikiye wese. Ngirango ibyo ntubimbwirze kubimenya, kuko ingorane twahuye nazo kuva twatangira ibi nitwe tuzizi kandi twitwa ngo turi hanze. Ntiwirirwe wibaza kandi ku mpamvu y’ifungwa rya Saidati na Agnès no gukatirwa imyaka 30. Ibyo byose ni gahunda zacu bazira. Ubu ngubu ikigezweho ni ukuduteza intozo z’abahutu, nk’uko muri iyi minsi aricyo biharaje. Ubwo mu minsi itaha twiteguye n’izindi « tekiniki ».

Ibyo byose rero mbigarukiye ho iki? Ni aho ugira uti ku bahutu, yaba umwami yaba FPR babona ari iri n’iri! Ku bahutu bavuga gutyo ni ukudatekereza kure! Ntabwo umwami ari iri n’iri. Nta hantu na hamwe umwami ugendeye ku itegekonshinga yagombye kubangamira umuhutu. Ariko Umwami na none, ni ikimenyetso gikomeye, ko mu gihe ahari, ko nta muhutu uzongera gutesha agaciro umututsi, nk’uko byagaragaye kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri. Ikindi biyibagiza, ni uko u Rwanda rwabayemo genocide! Yego habaye na genocide y’abahutu, ariko uko umututsi yafashwe mu mu mezi atatu, avril, mai, juin, uko umuhutu yamutesheje agaciro, hagomba kubaho garantie ko ikintu nk’icyo kitazongera kubaho. Kuvuga ko twera mu by’amaraso y’abatutsi yamenetse ntibihagije. Ni icyo nkunze kwita responsabilité collective. Byanze bikunze bazahora bagira bati abahutu bahohoteye abatutsi igihe iki n’iki. Si uko witwaye gitwari muri ibyo bizavanaho ko icyo ari icyasha kiri kuri communauté ukomokamo. Nta kwitwaza ngo inkotanyi zateye abantu mo umutima wo kwishora muri ibyo. Nibyo ariko ntibagombaga kubikora, kabone n’aho Habyarimana yari gupfa kangahe. Na none ariko Inkotanyi nyirabayazana ntizigomba kuba arizo zitanga amasomo y’ikigomba gukorwa muri urwo rwego. Régime yazo ngome niyo ifite responsabilité ikabije mu byagwiriye igihugu byose.

None rero icyo tubona ubu ni iki? Ni uko Inkotanyi zitwaza ibyo byose, zikerekana ko arizo zikingiye umututsi ingabo zikamuha kutazigera na rimwe ahohoterwa nk’uko byagenze. Umututsi nawe azakubwira ati, mu gihe batari bava kuri ressentiments ngo twategetswe n’abatutsi, badukoloniza imyaka magana, nta garantie dufite ko badushakira icyiza, tuzahitamo Kagame bibe uko byakabaye, naba nawe yatwumvishije ko turi abantu. Kuri benshi muri abo rero, n’iyo Kagame yakwica abahutu akabamara, ntacyo bibabwiye, nibura yabasubije ubuntu nyuma y’intambara.

Umwanzuro rero ni uyu: Ni gute twakwibohoza ingoma ya Kagame, kuko ari uburenganzira bwacu, ariko tugaha na garantie abatutsi ko nta wuzongera kubahohotera bibaho. Ntabwo ari umunyapolitki ukivuga ko amateka mabi yazanwe n’Ingoma z’abatutsi uzabaha icyizere ko agaciro kabo kazarindwa. Ni ukuvuga ngo ibibi Kagame yazanye muri kiriya gihugu, tugomba kubishakira umuti nyawo ubigenewe. Le prix à payer, rero njye mbona nta yindi, uretse kwemera ko tugira Umwami ugendeye ku itegekonshinga. Umunsi umuhutu azemera kwigomwa ibyo akunze gukuraho ishema ngo yibohoye ingoma ya cyami, akemera ko ibyabaye mu gihugu bitagomba kubaho nk’aho natacyabaye, ko hagomba kubaho réparation na garantie, umunsi umuhutu azumva ibyo azaboneraho no kumva impamvu Umwami Kigeli agomba gusubizwa agaciro ke! Nta munyapolitiki uzitwaza ngo azatanga iyo garantie ngo ni uko genocide y’abatutsi itamureba, nk’uko nabivuze, il y a des responsabilités collectives mu byatubayeho, kandi umunyapolitiki ushaka gukemura ibibazo ntiyireba ubwe ahubwo areba ibibazo bibangamiye rubanda muri rusange. Nimuri urwo rwego rero nkomeza kuvuga ko Umwami ari igisubizo ku bibazo byinshi byananiranye.

Bana n’Imana.

Théophile

***************************************

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Cc:

rwandanet@yahoogroups.com

 

 

Mail avec pièce jointe

1 fichier (3 ko)

 

 

Theo, hariya muri  §6 aho uvuga ko Kagame VP yasuye umwami akamusaba gutaha , ibyo kuba umwami bigashikirizwa unama ya Gouvernement cyangwa abaturage ,bigarazako  uwo Perezida afite  ubushake n’ ukuri, kuko azi neza ko uretse abarwanira   Umwami n’ ubwami  byakuweho   na  Révolution ,Réréferendum na Répubulika  ,hari n’ abandi banyarwanda batari bacye batifuza iyo ngoma   Numvako ibibazo bafite ubu atari byo byatuma bitabaza bose Umwami  uganje Nibinyure muri Demokarasi buri wese aharanira ndetse mnamwe muharanira   ,niyubahirizwa  nubwo ubu imerewe nabi ,ndetse n’ Umwami abigiremo uruhari ,yemere igitekerezo yahawe na Perezi wa Repubulika y’ u Rwanda uriho ubu  .Ndumva ikibazo abo bagabo bombi bazaba bagikemuye ku nyungu z’ abanyarwanda bose.Nkuko ubivuga  mbona ibyo uwo perezida wa Repubulika akora  asiba amateka arebana na Repubulika ( nko gutaburura imva y’awakoze révolution agaharanira  Démokarasi,  nayo ninzira ishoboka  irimo   »ubwitonzi » n’ « ubushishozi » bwinshi , bwo kugarura Umwami  n’ umwami .
Uweza wese ko  Kigeli yangwa na FPR yaba yigiza nkana  FPR igizwe n’ abantu ubu bamoko yose ,Sineza ko abanyarwanda bose bari muri FPR kuko hari andi mashaka mu gihugu, numvako na FDU irimo ikwirakwira mu gihugu  Mubagize FPR  harimo  abasuraga Umwmi  mubuhungiro (bataragera ku butegetsi ) buri mwaka i Nayirobi .Ni  abanyarwanda nkawe babaga bavuye imihana yose ngo bibukire hamwe  nawe urupfu rwa Musinga  etc
Ninde wakwmeza ko amaturo bamushiraga  batumwe n’ abandi banyarwanda batashoboraga gukora izo ngendo ,yari arimo urwango bamufitiye ? Kandi mumenyeko ttawe ukundwa na bose . na Kagame mwikoreye ntabuze abamukunda  Muri politiki mujye mubizirikana  Umwami aracyashaka kwima, kandi nuburenganzira bwe ,  uretse ko kwima bisaba  ko abanyarwanda bose bemera ko uaö mwami ari uwabo bose , igihe mutabigeraho ntimwakwemeza ko ariwe makiliro y’ Urwanda   Murasetsa iyo muvugako Perezida
Kagame yamaze abahutu nkaho ariwe  ubatunga imbunda cyangwa ariwe wenyine  uzi gukoresha kandoya . Mwacisha make mukicara mugashishoza  mu gutekereza iyo mugana  cyangwa iyo mushaka kuganisha  muvugira

Umwami n’ umuntu nkabandi. ,ntacyo apfa nabagize FPR uretse intebe y’ Ubwami cyangwa iya Perezida
Abanyarwanda bakeneye ubutegetsi bubafasha kurangiza ibibazo bya Politiki                                                                se bibabangamiye
Njye nasaba Padiri Murengerantwari, perezida fondateri  w’ ishaka rirwanira umwami  uganje  kujya i Rwanda  kwandikisha ishyaka rye  rigakora imirimo ya politiki igamije kumvisha abanyarwandako umwami akenewe bikomeye  .Ishyaka rye ritsinze amatora byanamworohera kwimika umwami uganje,,(ababimufashamo ntibabuze)
aho guhora akanga Abanyarwanda abamenyeshakitahuka ry’  umwami iuko imwaka utashe
i Burundi ,oshyaka eigamije kugarura Ubwami rirahari kandi rikora neza , rifite abashingamateka uretseko iryo shaka  ntabayoboke rigira bahagije ,ariko tsozera kuzagera kunshingano zaryo
Nubwo « victoire » yanyu yaba « coutrte « nibura yaba ari « adoubé par la démocratie » nabataoye umwami n’ ubwami bakayoboka ingoma nsjha nkuko bayobotse izazsimburanye zose  nubwo zirai  zitubahirije inzira ya kidemokarasi                                                                                                                                                                                                                  Ibindi byose mukora  ni « prosélytisme  monarchique »  itazagira icyo ibagezaho vuba  aha  .
Mukomere kumwami uganje #ab

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 
Alphonse,

Uti iki? Ngo nkanga abanyarwanda ko umwami atashye? Ndinda mbakanga se umwami atashye umwami ni igisimba ku buryo bagomba kwikanga? Iyo bitashobotse impamvu ziratangwa, ariko kugeza ubu abanyarwanda bumva ko umwami utashye babibonamo ahubwo inkuru nziza. Njye niko mbibona, sinumva ikigomba gukanga abanyarwanda ngo ni uko Umwami atashye. Niba Kagame yikanga, Kagame ntibivuga abanyarwanda. Naho byaca mu matora, bitaca mu mu matora, gutaha byo ni lazima, naho kwandikisha ishyaka byo sibyo dukeneye ngo tugombe duharanirae uburenganzira bwacu. Courage kuri abo ba FDU, ubwo bumva bandikisha iryabo noneho ryaremewe! Rizemerwa ntangare nibibakundira nanjye uzumva bucya nandikishije iryanjye.

Dutahe cyane!

Theo.

*******************************************

 

 

De:

 


 

À:

memorial-ibukabose@yahoogroupes.fr, democracy_human_rights@yahoogroupes.fr, rwandanet@yahoogroups.com

  Evode,

Urinda  wumva amabwire ya  Murengerantwari Théophile na Ngabo,wakwibarije Nyirubwite,natwe ukazatugezaho amakuru y’imvaho agezweho muri 2011.

 

 

De:

 


 

À:

Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

  Très bonne réponse. Ndetse ngirango niwe umuri hafi kurenza benshi. Baganiriye, ubundi akazaza kujya impaka afite arguments. Ngo utagera i bwami abeshywa byinshi, ushobora gusanga umugani ugana akariho!!!

Quelles sont les conditions pour le retour du roi Kigeli V au Rwanda? (Polémique 2e Partie!)

-Ou bien ce lien-ci(2e partie)…

 

 

 

 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

2 Réponses à “Quelles sont les conditions pour le retour du roi Kigeli V au Rwanda? (Polémique 1e Partie!)”

  1. kajisho Dit :

    Muvandimwe Theophile,
    Iyo ndebye amatiku yose ari mu rwa Gasabo akomoka kuri Rwabugiri burya ni we wasobanyije abintu aho yafashe umwami agahabwa umugabekazi utari Nyina kandi uwo mugore afite Umwana w’ umuhungu…icyo cyaraziraga…ninabyo byatumye Konjogera na Musaza we Kabale n’abandi bene wabo bakora ibishoboka ngo bariture umwami Rutalindwa…byarabaye nuko u Rwanda rutangira imivumo,,,umukoloni na we ntiyaviramo aho ashyiraho ake ashaka ko yaganza….ibindi byakurikiye ni ugusoma ibitabo…abatutsi b’intagondwa batashakaga ko ibintu bihinduka bakomeza itiku, bahura rero n’abasore b’ababahutu n’abatutsi bamaze kubona ibintu mu kuri kwabyo batangira impinduka u Rwanda rurigenga. Uwo mwami rero ushaka gutegeka rero ibye byararangiye ashatse yaza tukamuha icyubahiro tukamushajisha neza akagira n’umugore nuko abana bazamukomkaho bagahatana nk’uko natwe duhatana ngo turamuke,,,,ubundi yasaza tukamushyingura mu cyubahiro…nabe Imena nka Sekuru Musinga wanze ko igihugu kimenekamo amaraso akemera gucirwa ishyanga agira ati mfe ariko igihugu cyo gucura imiborogo..Ndahundurwa rero niba agendera kwi izina amenye ko ubundi atari no mubagombaga gusimbura Rudahigwa nuko intama yari yaramuakandagiye avuka…nuko apfa nta kabuto Bambe… Uwo rero naze niba kandi yumva yaravukiye gutegeka we kamubayeho apfiriye ishyanga inyuma y’ishyamba… Naze erega ruriye abandi rutamwibagiwe ibyo guteta ngo arashaka ubuyobozi ntabwo azoronko…harya ubwo tunabyemeye ubwo yajya atanga umuhungu we agakomeza…yewe burya hari abantu biyemera bagakabya…Natuze aze murwamubyaye ibindi ni ukwiganirira…twese ubu twavukanye imbuto yo kuyobora iyo rubanda rubikwemereye…nuko igitugu cy’urusasu kitabishaka

    Répondre

  2. bihu byose Dit :

    Rwose nimwongere munsobanulire kuriyinkuru? Ngwabaframason babazungu bategyetse ababirabura bo murwanda gukona abagabo babo.Ibyo koko sagahomamunwa?Ngaho mumbwirire baframason bo murwanda babanze bibanzirizeho kwikona maze nibarangiza babgire ababazungu nabo kwikona mbere yo kwadukira abaturagye babagabo.Banyarwanda babagabo mwese muhaguruke mugye kukarubanda mwamagane iyo gahunda ya lucifero.

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus