Abanyarwanda bamuhamagara Nyiranuma!

 

dialogue249.jpg

„Abanyarwanda mwese mumpamagara Nyiranuma, nyamara ntimwari muzi ko atari njye Nyiranuma“

Ni muri icyo kinyarwanda cyiza gisukuye Mama Dina Martinez yadusobanuriraga uburyo yiswe irya Nyiranuma rikamuhama! Nk’uko bimenyerewe kuri blog yacu, iyo twagize amahirwe yo guhura na bamwe mu banyamahanga babaye mu Rwanda, bagakunda Abanyarwanda nabo bakabakunda, ntidutindiganya kubabwira amakuru yabo. Izo ntwari zakunze kwibagirana cyane cyane nyuma y’intambara kubera imihindagurikire mu gihugu, nyamara zo ntizigera zibagirwa u Rwanda. Bikunze kandi gutera ibyishimo abanyarwanda iyo bahuye n’umwe muri abo „benegihugu“. Ntitwabura kuvuga ko ari abenegihugu kimwe natwe, dore ko abenshi bagiye bagera mu Rwanda ari bato cyane, bakagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abarutuye, ku buryo urukundo usanga bafitiye igihugu cyacu rwagombye kuba icyitegererezo kuri bamwe bagera aho bibagirwa igihgu cyababyaye, bityo aho kukirwanira ishyaka bagahitamo guterera agati mu ryinyo.  Ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga!

Nk’uko rero twabagejejeho mu minsi ishize amakuru ya „bamwe mu banyarwanda b’umutima“ babaye hafi y’abaturage bakabateza imbere muri byinshi, uyu munsi tunejejwe kubagezaho amakuru ya Mama Dina alias Nyiranuma wo muri Institut séculier Vita et Pax. Araho arakomeye, kandi ko arasuhuza abanyarwanda n’umutima wose, akaba abifuriza cyane kongera kuba mu gihugu kirangwa n’umubano n’umushyikirano uzira amatati, ubuzima bugakomeza mu mahoro azira umwiryane n’uburyamirane.

Yaharaniye ko abaturage badakuka umutima kubera icyorezo cya SIDA!

Mama Dina yamenyekanye cyane mu myaka ya za 80, aho icyorezo cya SIDA cyadukaga mu Rwanda, abaturage bagatangira kwiheba, cyane cyane abahuye n’icyo cyago cyangwa se ababaga mu duce tumwe na tumwe byari bitaboroheye kwirinda. Ikindi kigaragara ni uko ubwandu bwa Sida bwatumaga uwahuye nayo afatwa nk’igicibwa. Nibyari byoroshye rero guhangana n’icyago cya Sida mu bwiyumanganye, kandi icyo gihe abarwayi benshi bahitanwaga n’iyo ndwara itaragiraga umuti ntigire n’urukingo, abana benshi bakomoka mu miryango y’abahitanwe na Sida bakaba imfubyi imburagihe ntibabone byoroshye ababitaho. Ntibyari byoroshye kandi na gato gupfusha umuntu mu muryango azize „cya cyago.“ Wasangaga byonyine imiryango biyikomereye kwakira ikigeragezo, upfuye yaba asize uwo bashakanye ubuzima bugahinduka „winsiga turajyanye.“

Ni muri icyo gihe rero kwa Nyiranuma hatangiye kumenyekana cyane. Ikigo  cy’ubuzima Mama Dina yari ashinzwe cyari mu Biryogo,  kikaba cyari gishamikiye kuri CHK (Centre hospitalier de Kigali), ariko kikagira umwihariko wo kwita ku barwayi ba Sida no gushishikariza abantu kuyirinda. Kwa Nyiranuma abarwayi bashoboraga kuhipimishiriza, kuhakirira imiti yoroshya ubukana (cyangwa ihashya ibyuriririzi), ariko cyane cyane bakakirwa nk’abantu mu rukundo rwa kivandimwe kandi bakitabwaho n’abihayimana bari bariyemeje kubaba hafi.

Ngiyo impamvu rero yatumye Nyiranuma amenyekana mu Rwanda hose. Bamwe iyo bumvaga ngo kwa Nyiranuma, bibwiraga ko ari nko ku muvuzi wa kinyarwanda, bityo bagatekereza ko yaba ari umwe muri abo banyarwandakazi bagiye bafasha abantu mu buvuzi gakondo. Byatangazaga benshi rero iyo basangaga Nyiranuma ahubwo ari umuzungukazi w’umuspanyolo wari wariyemeje kwita ku banyarwanda. Birashimisha kandi ko iyo Mama Dina abashije kugera aho abanyarwanda bateraniye, kuko bose bahita bamuramutsa Nyiranuma, nawe akakirana ibyishimo ako kabyiniriro, bigashimisha cyane cyane abatari bamuzi.

„ Ubundi mu ntangiriro ntabwo arijye witwaga Nyiranuma“

Nk’uko Mama Dina abisobanura ubwe, abanyarwanda bamuhaye izina Nyiranuma kubera ikigo yayoboraga nacyo bitaga „Kwa Nyiranuma“. Ariko rero izina Nyiranuma ubundi ngo ryari ryarahawe umwe mu babikira wakoraga mu kigo cye, arihawe n’abaturage ba Nyamirambo. Ngo kubera ko uwo yari akiri muto cyane kandi akagwa neza, ngo abanyarwanda bageze aho bamugereranya n’inuma. Nyuma batangira kumwita Nyiranuma. Hanyuma abantu bongeraho kwita Centre de santé yabo kwa Nyiranuma. Nyuma wa mubikira amaze kuva mu Rwanda, abaturage bakomeza kwita ikigo kwa Nyiranuma. Izina rero rikomereza ku muyobozi w’ikigo ariwe Mama Dina, kuva ubwo riramuhama kugeza magingo aya!!!

Mama Dina Martinez ariwe bakunze kwita Nyiranuma, kuva yava mu Rwanda agasubira mu guhugu cye nyuma y’intambara, ntiyigze yibagirwa abanyarwanda. Kandi ni mu gihe, yivugira ko igihe kinini cy’ubuzima bwe yakimaze mu Rwanda, kuko yahageze akiri umwana. Bityo rero ibibazo by’abanyarwanda, yumva nawe ari ibibazo bye bwite. Ni nayo mpamvu yiyemeje ubwitange bushya mu guharanira ko habaho ibiganiro bihuza abanyarwanda. Mu nama ya Dialogue InterRwandais yabereye i Mallorca mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2011, abayitabiriye babashije gutangarira umutima w’urukundo Mama Dina akomeje kugirira u Rwanda. Bityo bigaragariza buri wese ko Dialogue abanyarwanda bifuza ishoboka koko, birumvikana baramutse babishyizemo ubushake bwiza, kandi noneho dialogue ntihagararire ku moko agize abanyarwanda  gusa, ahubwo ikaba iy’abanyarwanda b’ingeri zoze kimwe n’abandi bakunda igihugu, ibiganiro bikaba mu mucyo kandi biciye mu kuri n’ubwumvikane.

Imana ikomeze ihe umugisha kandi irinde abo bose barwitangiye kandi bakomeje kurwitangira babikuye ku mutima. Nikomeze ifashe abanyarwanda gusohoka vuba mu mutima w’ikinyoma n’ubwikanyize, igihugu kigane inzira y’ukuri n’ubutabera.

Theophile.

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus