Dialogue itarimo abanyapolitiki ntibaho (Ismail Mbonigaba)

d1d13dfad0img0.jpg

Dialogue itarimo abanyapolitiki ntibaho. Ese umunyapolitiki kuri mwe ni ukora iki? Ni utekereza ate? Njye mfata nk’umunyapolitiki umuntu wese ushyira ibitekerezo bye ahagaragara, ku mpaka izi n’izi zigibwa nk’uko turi kubigenza hano kuri Internet. Numva ko namwe muri abanyapolitiki n’ubwo bamwe bakoresha amazina ya baringa. Ahubwo se, umuntu udashobora kugaragaza amazina ye akura he ububasha bwo gukumira abandi muri iyo dialogue muvuga???

Ikibazo dufite rero nk’Abanyarwanda ni uko abiyumvamo kuba abanyapolitiki bakoreshwa n’amarangamutima, inzangano n’inzika, bakongeraho ngo “niba atari njye twese tubibure.”  Abanyarwanda ntibaragira umuco wo kujya impaka batavuga rumwe ngo zirangire, kuko nta wemera gutsindwa. Ariko cyane cyane barangwa no guharabikana no kubeshyera uwo batavuga rumwe bibwira ko ari byo bibahesha agaciro.

Dufate ingero zumvikana: Umuntu akihanukira, ati “muri dialogue dukeneye abantu bo kurwanya Kagame, ariko Faustin Twagiramungu ntakahakoze ikirenge!” Undi, ati “Nyamwasa na Rudasingwa ntibagomba kuhakandagira.”  Ilisiti (liste) bakayigira ndende, maze ugahita ubona abo ari bo utiriwe ujya kure! Ikibazo cy’u Rwanda kivanzemo amoko, kivanzemo uturere, tubishaka tutabishaka, kizakemuka ari uko habayeho ubwumvikane n’ubwiyunge hagati y’abagiye bahohoterana. Abahutu n’Abatutsi, Abakiga n’Abanyenduga… Hari abumva dialogue ari ka processus koroshye, nyamara bakirengagiza ko kubona abahagararira abandi ubwa byo ari ikibazo kuko dialogue nk’iyi idakwiye kugibwamo n’abahezanguni!    

Ntibizoroha rero, abantu bakwiye kwiga ubworoherane, bitavuze ko bose bagomba byanze bikunze kuvuga rumwe, kabone n’iyo baba bari mu ishyaka rimwe. Abanyarwanda muri rusange bagomba “guhindura page”, bakiga uburyo bwo kugera ku butegetsi binyuze muri demokarasi, ababuriho nab o bakitegura kuvuvaho batamennye amaraso.

Ku birebana na société civile (politisée), nab o bagomba kwiga ikintu cya neutralité naho ubundi sibo bazaduhamurira umuti mu gihe Abanyarwanda bose batabibonamo. Ndangize nsaba uwakoze liste y’abanyapolitiki adashaka muri dialogue kuduha n’indi y’abagomba kuyizamo kugira ngo tuzitorere.

Ismail Mbonigaba

 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus