Ubamba iyi si ntakurura: Yitaga abandi imbeba, amagarasha, useless, amazira…Naho burya yari ikigarasha gicitse!!!

 

Barack OBAMA: « Kadhafi vient d’être tué. Désormais,tous les régimes à poigne sont voués à disparaître »!

 

Ubamba iyi si ntakurura: Yitaga abandi imbeba, amagarasha, useless, amazira...Naho burya yari ikigarasha gicitse!!! dans La Révolution en marche abiyita-ibyatwa-mu-kwica-rubanda-ngaya-amaherezo-yabo-urabe-wumva-mutimamuke-wo-mu-rutiba Abiyita Ibyatwa mu kwica rubanda, ngaya amaherezo yabo ! Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba !

(v.www.leprophete.fr)

 

********************************

Padiri Theophile muraho, nifuje gutanga igitekerezo kuri uru rubuga rwanyu, ku bijyanye n’ urupfu rwa kadafi, kimwe  n’ umwanzuro twarufataho nk’ abanyarwanda ku bitureba.
Bityo rero nk’ abanyarwanda ntitugomba kwirengagiza ibibera ahandi , kuko natwe biba bishobora kudushyikira.

Inkuru y’ urupfu rwa kadafi yamaze gukwira, kandi buri wese arabona uburyo bugayitse umuntu wiyumvaga ko ari akataraboneka yapfuyemo, umuntu akaba yavuga ko burya nta gahora gahanze!
None ndibaza nti: uwo kadafi yakoze ibiki byamuviramo ibyago nk’ ibyo ahuye na byo!?

Ntagushidikanya ko yari umuyobozi ufite imyumvire yo hejuru mubijyanye no guhindura ibintu, mu guteza imbere igihugu cye , ndetse n’ isi bishobotse. Biragaragara kandi ko mu myumvire ye atihanganiraga umuntu uwariwe wese wabona ibintu mu buryo bunyuranye n’ ubwe.
None umuntu yakwibaza, ni iki cyatumye abasha gutegeka imyaka 40 yose?

Ntawashidikanya ku bushobozi yarafite bwo kubasha kuburizamo ingufu izo arizo zose , zinyuranije na gahunda ze. bityo yashoboye kuba umuntu umwe mu gihugu, ufite gahunda abantu bose bagomba kugenderaho no gukurikiza. Biragaragara kandi ko muri ubwo buryo nta muntu n’ umwe wari wemerewe kugira icyo ahindura kuri gahunda y’ umuntu umwe abandi bose bagomba gukurikiza. birashoboka rero ko hari abantu benshi bagiye bagaragaza uko babona ibintu byagenda mu buryo bunyuranye n’ ubwe bakabizira.

None kadafi yamariye iki igihugu cye?
Nta gushidikanya ko muri iyi myaka yose, igihugu cye cyakomeje gutera imbere mu butunzi no mu bikorwa remezo, ari nako kadafi akomeza kwiyumvamo ingufu, anarushaho gupyinagaza abaturage be, yifashishije ibyo amaze kugeraho, maze abaturage nabo barushaho kumwanga urunuka, basigara bategereje igihe nyacyo cyo kumwitura ibyo yabakoreye. Nyamara aba baturage be ntibari bayobewe ko ibyo yiyitirira byose ari ibyabo: Ubutegetsi, ubutunzi, ingufu,ukwishyira ukizana. Nibwo biyemeje kubyisubiza.
Ariko ntibyari bihagije. Bagombaga kandi kumuryoza ibibi yabakoreraga, abicira ubusa n’ igihe ashakiye mu gihe baharaniraga ibyo bafitiye uburenganzira. Ntiwavuga rero ko atakoreye libiya ibyiza, ariko yirengagije abo biturukaho ari nabo bibereyeho  ashaka kwiyitirira byose nk’ aho ari imana. urupfu rwe rero rukwiye kubera isomo abishyira hejuru bose, bakamenya ikibategereje.Bage bamenya ko ibyo bagirira abandi nabo byabageraho. Bage bibuka ko ingufu bakoresha bakandamiza abandi atari izabo kandi ko hari igihe ba nyirazo bazazisubiza , bakazihereza abashoboye kuzikoresha neza.

Narangiza mbwiye aba hano iwacu mu rwanda ngo ruriye abandi rutakwibagiwe.

Mukomere kandi muge mukomeza mutugezeho ibitekerezo byanyu byiza kandi  byubaka.
Inkuru mwatugejejeho mu minsi yashize , kandi mwakoreshaga ku buryo bw’ ibigereranyo ku bibera murwanda , zirashimishije, kandi uburyo muzikoresha mutangamo ibigereranyo burumvikana. Muge muzigaruraho. Navuga nka saruhara rwa nkomokomo imaze gupyinagara ikinwa bitewe n’ impiri ya ngarama. kandi akaba asigaje kuyirasa umwambi ikirunda hasi , ingabo yayo zigakwira imishwaro. kimwe n’ izindi, nk’ umugani w’ abidishyi, indyoheshabirayi, na rwamuturagarakubijumba… mbifurije kugira amahoro y’ imana. Dusabirane

 

P. Kwizera, Kigali.

 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus