FPR, Icyorezo cyoherejwe n’Imana!

3 mars 2012

Société

FPR, Icyorezo cyoherejwe n’Imana! dans Société rupiyefuC’est qui le fléau de Dieu? Le FPR ou Kagame lui-même?

Mu minsi ishize mperutse gosoma ku rubuga leprophete.fr inkuru yanditswe n’umwe mu bapadiri bayobora iyo website intera kwibaza byinshi. Padiri wanditse iyo nkuru yahereye ku gitekerezo kivugwa muri bibiliya cyerekeye amagorwa yagwiririye umugabo witwaga Yobu, (amagorwa atoroshye gusobanurwa nk’uko Padiri wanditse yabyerekanaga) hanyuma ahera aho ngaho aha isomo abasomyi be ku bibazo by’u Rwanda. Iyo usomye iyo nyandiko, usanga Padiri wanditse yarasobanuriye uko ashoboye abasomyi uko bakwiye kwakira ibyago n’amakuba byagwiriye u Rwanda, mbese abasaba kutibaza ibibazo byinshi cyangwa ngo bagire bati „Mana y’ Rwanda koko wagiye hehe!“

 

Inkuru twasomye koko igerageza guhumuriza abanyarwanda, ibumvisha ko badakwiye gicibwa intege n’ibyo babonye kandi bakomeje kubona. Nyamara ariko irangira umuntu agifite inyota. Ibibazo nk’ibi bikomeza kugaruka: Ni gute Imana yakomeza kurebera umugiranabi akora amahano, noneho bikagaragarira mu maso y’abantu n’igihugu cyose ko uwo mugiranabi asa n’aho ari mu kuri? Ni kuki Imana irebera ibyo, uwo mugiranabi ntimuhe isomo rimukwiye ngo imumwaze mu maso y’abantu? Ni gute uwo mugirabi yakomeza gukora amahano, abo agaburira ibyo avanye muri ayo amahano bamukubitira amasaluti menshi banamukomera amashyi y’urufaya? Ni gute se ahubwo Imana yarebera iyo myifatire ikayihanganira imyaka n’imyaniko? Ni gute Imana ireka ikinyoma gikwira, inzirakarengane zikagerekwaho ibyaha bizicisha imitwe, zigafungwa cyangwa se zikicwa bose babireba, maze impundu zikanihira, bose bagira bati nyir’ugukora  amahano ni akagabo kuko azi gutikura ntahushe!

 

Kuri ibyo bibazo binyuranye, Padiri wanditse ku nkuru ya Yobu wo muri bibiliya, yatanze igisubizo ko Imana koko ibyo byose ibireba ikabyihorera, itegereje ko abantu bibwiriza bagakora icyo bagomba gukora, ni ukuvuga kwivanira mu nzira ubwabo uwo mugiranabi badategereje ko Imana izabibakorera mu kigwi cyabo! Muri make, umwanditsi arerekana ko Imana idashobora kugira icyo igukorera, mu gihe isanga yaraguhaye ubwenge n’ubushobozi bwo kubyikorera, bityo ikaba itabikora mu kigwi cyawe. Icyo gisubizo n’ubwo cyumvikana, ariko nk’uko natangiye mbivugaho, kirasa n’ikitamara inyota ucyakiriye, cyane cyane iyo agishyize muri contexte y’inkuru ya Yobu wo muri bibiliya. Muri iyi nyandiko ngamije kuvuga uko mbona ku giti cyanjye iyo nkuru nyishyize mu rwego ry’ibyago umutwe wa FPR wazanye mu Rwanda. Ndi buvuge ku cyorezo cyateye mu gihugu aricyo FPR, ngaragaze imiterere y’icyo cyorezo, hanyuma nerekane ibyago nk’ibya Yobu byatwituyeho, ngerageze no gutanga inzira yo kubyivanamo.

 

 

1.Ibyago bishobora kuba igihano cy’Imana!

 

U Rwanda rw’iki gihe rwugarijwe n’ikibazo gikomeye kibangamiye abanyarwanda, kandi hashize imyaka 20 irenga, ni ukuvuga kuva mu 1990 umutwe wa FPR ugaba igitero mu Rwanda, ari uko ibintu bimeze. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya icumu ntiririgera ryunamuka. Ntihashira umunsi w’ubusa utumvise ngo kanaka uyu baramufunze, undi ngo baramurigishije, undi ngo bamuciye umutwe n’ibindi n’ibindi. Hari abatekereza hafi bahita babonera ibyo bintu igisubizo cy’inzira ya bugufi, aha bagira bati izo ni ingaruka za genocide yabaye mu Rwanda tugomba kubyakira gutyo, upfa agapfa ukize agakira! Nyamara si aho igisubizo kiri habe na gato. Ubukozi bw’ibibi bwatangiye mbere ya genocide, kandi abo bwibasira kugeza ubu si abafite icyo bahuriyeho na genocide, ndavuga ababa barayigizemo uruhare. Ntabwo bishobora kumvikana uko uwacitse ku icumu rya genocide Bwana Deo Mushayidi ni urugero, yakatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose nta kindi azira uretse ibitekerezo bye. Ibi byerekana neza ko ikibazo kiri ahandi, kitari habe na gato kuri genocide. Aha rero niho Yobu nawe yakomeza kwibaza ati Mana ni iki nakoze kugira ngo ibi byago bikomeze kumbaho? Mu gihe dutegereje ko umupadiri wanditse kuri leprophete yarushaho kusobanura, twongere dutekereze ku magorwa yagwiriye kandi akomeje kugwira abanyarwanda twibaza n’umuti wo kuyatsinda.

 

 

Umupadiri wanditse kuri leprophete yavuze ko ibyago byagwiririye Yobu bitari igihano cy’Imana. Yerekanye ko inshuti za Yobu zagerageje kumusaba kwisuzuma ngo ashake aho yaba yarakoshereje Imana ubundi abyicuze ababarirwe ibyaha, ibyo bimuhe gukira ibyago. Inkuru ivuga ko Yobu yisuzumye agasanga ntacyo yishinja, yumva ko rwose ntacyo yakoze kugira ngo ahinduke nk’imbeba y’ikivurivundi itakigira n’urwara rwo kwishima. Ibyo Yobu yavugaga kandi yabitangiraga gihamya: None ntihari benshi bakora ibyaha bikaze kandi bagakomeza kwiberaho mu kinyenga? Mu yandi magambo tubishyize muri contexte yo mu Rwanda, wasobanura ute uburyo Kagame n’inkotanyi bahora bacura imigambi y’amahano umunsi ku wundi bagamije kwibasira abanyagihugu ariko ntibahanwe? Ngaho kwica abaturage hato na hato, kubasenyera, kubafunga, kubashoramo abarozi ngo babanangure, kwangiza imyaka abaturage bihingiye, kubakenesha, kubasenyera utururi biberagamo n’ibindi byinshi. Nyamara izo ngirwabategetsi zamara gukora ibyo byose zigacinya ikidiho ngo ziratengamaye! Ni gute umunyabyago wigirizwaho nkana yasobanura ako akaga agirirwa?

 

Abapadiri bashobora kuvuga bati ibyo byago abanyarwanda batezwa n’abandi banyarwanda ntibituruka ku byaha, ariko nanone nta kabura imvano. Ntabwo ibyago byagwiririye Yobu byamwituyeho gutyo giturumbuko, bishobora no kugira imvano. Hari ishyari ry’abantu naryo rishobora guteza ibyago. Bitari uko nyir’ibyago yagiriye nabi undi muntu, ahubwo bitewe n’uko mu mibereho ye myiza aho yari adamaraye, yaba yaratereye agati mu ryinyo akibagirwa aho avuye ntamenye kwirinda. Hariho ibyago bidateguza yego, ariko hariho n’ibindi biva ku ntamenya, mbese nko kutemenya imitego y’abanzi.

 

Ushobora gukira ukagubwa neza, ariko hari n’igihe wakwibagirwa gukinga, ahasigaye ukaba wakwibwira ko ibyiza uri kogamo bituruka ku mbaraga zawe bwite cyangwa se ku bundi bwema waremanywe. Ushobora nibyo gufasha abatindi ndetse ukanakora ibikorwa byiza byinshi, ariko ukaba utashora kumva akamaro k’ibigeragezo igihe bije. Ibyo nabyo ni ukwibagirwa gukinga, kuko iyo ibibazo bije ubura uko ubyitwaramo ukajya kubitura abaguhekenyeraga amenyo nabo bakaboneraho kuguhema bagira bati awa! Ni koko rero ibyiza utunze ntibishimisha abahemu, bashobora nabo kukugira mu migambi yo kugusonga mu gihe usumbirijwe. Bidatewe n’uko hari icyo wabatwaye, ariko bitewe nyine n’urunturuntu. Ninde mbese utarabonye ko ushobora kwangwa bitewe gusa n’uko umerewe neza? Iyo wibagiwe gukinga, ibyononnyi ntibibura. Twabigereranya n’umubiri ufite ibiwuntunga ariko ukibagirwa kwirinda indwara. Iyo umubiri utirinda indwara, microbi zirawutera, ndetse n’indwara z’ibyuriruzi zikaboneraho (opportunistes). Ngo utazi umwanzi asiga umubiri.

 

Nsanga Yobu wo muri Bibiliya yaba yaratejwe ibyago no kuba yarakize cyane kandi agakiranuka ku Mana, ariko akibagirwa ko hariho umwanzi urekereje ushaka kumugusha, ari nayo mpamvu yibazaga ibiri kumubaho akajya guhanuza hose yarihebye. Ntabwo abana be bose bagize gutya ngo bashirire icya rimwe, ngo inzu ze zisenywe n’imiyaga ya serwakira, business ye yose iyoyoke, imirima iterwe n’inzige, umubiri ufatwe n’urushita…hatari umwanzi ubiri inyuma! Byanze bikunze hagomba kuba hari ukuboko kwari kubyihishe inyuma, kwaba kugaragara cyangwa se kutagaragara. Abanyarwanda ba kera bo ntibari gutindiganya kuvuga ko hari umuzimu wari wamuteye.

 

Yego Imana yabwiye Yobu ko atariyo yohereje ibyo byago directement, ariko niba yaremeye ko bimubaho ni uko yari ifite impamvu, kuko iyo ikibishaka yari kumurinda abazimu kuko ibafiteho ububasha. Nabwo birumvikana kugira ngo Imana yemere ko Yobu ageragezwa atyo, ni uko yari imuziho kuba gahanga, ni ukuvuga ko yaba yarashakaga kwerekana ko umuntu wese udacika intege mu magorwa, ko n’iyo yagera kure kubi izageraho ikamwereka ko ifite ububusha busumbye ubw’abazimu n’ibindi binyamuhengeri byose.

 

Reka rero twibaze duhereye kuri iyi nkuru ya Yobu: Ibyago byatubayeho mu Rwanda bizanywe na FPR inkotanyi byaba ari igihano cy’Imana? Igisubizo cyanjye uko mbitekereza ni yego! Imana y’i Rwanda ishobora kuba koko itarohereje icyo gihano directement, ariko yemeye ko kibaho. Imana yemeye ko u Rwanda regeragezwa n’abantu bayobowe n’imyuka y’umwijima, kubera ko abanzi benshi baruririraga. Mbere y’uko FPR itera, abanyamahanga benshi barubonagaho kuba nka paradizo. Ibi si inkuru mbarirano, n’abanyarwanda benshi babibonaga batyo, uretse ngo ko uwambaye ikirezi atamenya ko kera. Igihugu cyagereranwaga n’Ubusuwisi bwa Afrika, bitari kubw’imizosi myiza, ahubwo no kubera ko rwari rwarahindutse igicumbi cy’amahoro:  kurya duke abantu bakoza akarenge, ubwumvikane n’umubano mu bantu kimwe no gushakashaka Imana. Ni ibihugu bike muri Afrika byari bimeze nk’u Rwanda kandi ari agahugu gato gakennye. Ni gute rero abanzi n’amajyini batari kururirira ngo rugeragezwe? Ikibazo kigaruka ni iki: Muri ibyo byiza u Rwanda rwishimiraga, aho abarutuye bari baributse gukinga ngo babisigasire? Bari bazi uko bakwifata baramutse bageragejwe? Simbihamya, kuko iyo witegereje ubwicanyi bwabaye, usanga umwanzi yarageze ku ntego ye! Nibyo tugiye kurebera hamwe mu gice gikurikiye cy’umwandiko.

 

2.U Rwanda rwarakize rwibagirwa gukinga!

 

Ubukungu bw’u Rwanda mvuga aha si ubw’ibintu, kuko nta munyarwanda wari uyobewe ko dutuye mu gihugu kidakungahaye cyane ku mutungo kamere. Ariko u Rwanda rwari rukize, kuko rwageragezaga guharanira amahoro n’umubano mu barutuye. Nk’uko nabikomojeho kandi, uduke dusangiwe nta ntugunda, nta mururumba, turuta kure ibyinshi bamaraniramo. Hariho ubushake bwo gukora no gukoresha neza ibyo abantu bari bafite kimwe no kubibyaza umusaruro, ngibyo ibyari ubukungu bw’u Rwanda. Nta bukire bw’abandi u Rwanda rwagiriraga umururumba, n’agatsinda abaturage bo mu bihugu bifite umutungo kamere usendera bakundaga kuza gushakira amaramuko mu Rwanda. Nta mishahara y’ikirenga ku bayobozi yabagaho, kandi n’imishara y’abaciye bugufi yari ibabesheshejeho. Warakoraga ukarya ibuvuye mu mitsi yawe nta we uza kuguteraho intungunda. Iyo wahitagamo gukora business yawe yarunguka nta we uza kugusaba kumusororera. Nta wagufungiraga ubusa hato na hato agira ngo  akwambure utwawe. Ese ubundi bukungu umuturage aba ashaka ni ubw’iki, ko ibya mirenge ataribyo bitanga umunezero! Ubwo butegetsi benshi birukira,  iyo hariho gusangira no kwikorera nta ntugunda, ntibuba bigishishikaje abantu, kuko icyo bapfa ni uko nyine habaho ubutegetsi bubaha amahoro!

 

Ntabwo rero ubwo bukungu bw’u Rwanda tuvuzeho, mu gihugu cyigenga, bwari kubura gutera ishyari abanzi benshi. Ikibazo ni ukwibaza niba ubwo bukungu bwari bubungabunzwe bihagije, burinzwe ku buryo budashobora guterwa n’ibyonnyi. Ese none ntihaba hari abanyarwanda baba baratereye agati mu ryinyo, bakibagirwa iyo bava n’iyo bajya, bakibagirwa kurinda ubukungu bari bafite? Ese ntihaba hariho bamwe b’umururumba, bashaka gutunga ibya mirenge kugera n’aho bagurisha igihugu? Igisubizo aha naho ni yego! Abanyarwanda bamwe batereye agati mu ryinyo, bibagirwa kurinda repubulika bakeshaga ibyo byose, birukanka mu gushaka ibya mirenge, umuryango nyarwanda uterwa n’ibyonnyi n’ibyururizi kandi urahatsindirwa. Reka mbese turebere hamwe ubwoko bw’icyonnyi karundura cyateye u Rwanda, kuko iyo utazi ubwoko bw’indwara udashobrao no kuyivuza:

 

1°FPR ni iki?

 

FPR (Front Patriotique Rwandais), ni igishyaka cy’igihindugembe (monstre), kikaba ikivange gikomoka  ku ngengebitekerezo (idéologies) nyinshi umuntu yabumbira mu mitwe itanu:

 

-Hari ingengabitekerezo y’ubukoloni: Ishingiye ku bitekerezo bya Apartheid (cyangwa se ivangura ry’amoko). Nk’uko nta wakagombye kubiyoberwa, ku gihe cya gikolinize abanyaburayi bageneye abakolonijwe (indigenes) uburyo bwo kubayobora buzwi ku izina ry’ubuyobozi buziguye, cyangwa se kuyoboza ba indigenes abandi ba indigenes. Mu Rwanda ubwo butegetsi bwa gikolonize bwabaye nk’ubuha faveurs abanyarwanda bamwe, abo bakaba barifashishijwe mu kuyobora abandi (mu rwego rwo kubacamo ibice kugira ngo babashe kubayobora). Mu bari barabonye izo faveurs za gikolonize byumvikane ko hari abakomeje kwibwira ko ibintu byakomeza bityo no mu gihe u Rwanda rwaba rubonye ubwigenge. Mu nkundura yabaye mu mwaka wa 1959, hari bamwe mu bahunze u Rwanda, bakomeje kwibwira ko iyo systeme ya gikolonize yabahaga amata yakomeza ityo. Bamwe mu bakomeye kuri uwo murage wa gikolonize nibo bashinze Front Patriotique Rwandais.

 

-Ingengabitekerezo ya marxisme: Mu gihe cy’ubwigenge bw’ibihungu byinshi muri Afrika, hari abarwanashyaka basanze uburyo bwiza bwo kubohoza rubanda rutsikamiwe mu bihugu ari ukwitabaza inzira yari yarateganyijwe n’umuhanga witwa Marx, iyo nzira ikaba yari yarabashije guhindura byinshi mu mibereho y’abaciye bugufi, cyane cyane mu Burayi bw’Iburasirazuba. Mu gihe système nka Apartheid n’izindi ziyishamikiyeho igendera kuri capitalisme iheza inguni, marxisme yo ingendera kucyo bita communisme. FPR yo yafashe ibitekerezo bimwe dusanga muri capitalisme (ubukungu butsindagiye mu maboko y’abantu bamwe cg se entreprises z’abantu ku giti cyabo cyangwa udutsiko tw’abantu), hanyuma mu nzira yo kwibohoza ihitamo marxisme. Muri rusange ubundi ibyo ni ibintu bitajyana, kuko marxisme iba igamije gurengera rubanda rugufi(socialisme). FPR yo ifite uko yakoze magie maze ibyo bintu irabihuza. Nk’uko tubibona, ibyo ntibyari gushoboka iyo FPR ititabaza izindi ngengabitekerezo tugiye kuvugaho.

 

-Ingengabitekerezo ya imperialisme (mpatzibihugu): Iyo ngengabitekerezo ishingiye nayo kuri capitalisme yavutse muri Afrika mu gihe cy’imyaka ya za 80. Ibihugu bya Afrika hafi ya byose n’ibyari byarasigaye inyuma byari bimaze kubona ubwigenge. Ikibazo mpuzamahanga cyariho cyiswe intambara y’ubutita (guerre froide), ibihugu by’ibihangange byarwaniraga kwigarurira ubukungu bw’ibihugu bito ku buryo bushoboka. Ibihugu bya Afrika byinshi byafashe inzira yo kutagira aho bibogamira mu bihugu bihanganye. Hagati aho ariko hagiye havuka imitwe yibasira leta zo muri Afrika zidafite aho zibogamiye, mu rwego rwo kurwanya cyane cyane Union sovietique n’abakommunisti muri rusange. FPR yavutse muri urwo rwego rwo gufata uruhande rumwe mu bihugu by’ibihangange. Ibyo byarayihiriye, kuko ukugwa kwa bloc y’iburasirazuba i Burayi bwahaye FPR impamvu yo kugaba ibitero byayo mu Rwanda ishyigikiwe n’uruhande yahisemo kubogamiraho mu bihangange (capitalisme occidental). Kuva icyo gihe, hari hatangiye icyo bita ubu ubukoloni bushya (néo-colonialisme), aho bya bihangange na none bikama ibihugu bitoya byifashishije les indegenes. Ni uko FPR yiyemeje kuba igikoresho cyo kubuza ubwigenge bwuzuye bw’ibihugu muri Afrika yo hagati.

 

-Ingengabitekerezo ya FPR nyirizina: Iyi idéologie ari nayo yanditse mu bitabo bizwi ishingiye ku  bintu bitatu aribyo: Demokarasi, iterambere, ubumwe, niyo ngengabitekerezo ivugwaho ku mugaragaro, ariyo ifasha FPR kureshya abantu benshi bayigana. Bivugwa ko abakoze textes FPR igenderaho bazikoze bagendeye ku bitekerezo bya nationalisme  dusanga mu mashyaka amwe namwe yafashije abaturage b’ibihugu akoreramo, twavuga nk’igihugu cya Tanzania n’ibindi. Iyo idéologie iyo itajya gupfukiranwa na idéologies zindi zisigaye ntako yasaga. Ariko kujya muri FPR biba bihindutse nko gutera imbuto mu mahwa. Ntawe ujya muri FPR ngo ayivemo amahoro cyangwa ngo atange amahoro kubera amahwa akura agasumba imbuto nziza. Uyijyamo ukurikiye ibyavuzwe mu magambo, mu bikorwa ugasanga ari ibindi. Ibyo nibyo byabaye kuri ba Seth Sendashonga, Pasteur Bizimungu n’abandi umuntu atabarura.

 

-Ingengabitekerezo ya mafia: Iyi ngengabitekerezo ya gatatu niyo rukukumba, akaba ariyo imira izinde ngengabitekerezo zose, ikaba muri FPR ikuriwe n’agaco kagizwe n’abasirikari kigiye uburwanyi mu bihugu binyuranye. Iyo ngengabitetekerezo FPR iyikomora kandi ku mitwe ikorera mu bwihisho ikomoka muri Occident (Franc maçonnerie cyane cyane, kimwe n’indi mitwe yihishe inyuma y’ibidini by’ibyaduka). Iyo ngengabitekerezo ishingiye ku ihame mu gifaransa bita razzias. Ni ukuvuga kugira intambara nk’igikoresho cyo gukira no kwigwizaho ibintu biturutse mu minyago (butins), intambara kandi ikaba igikoresho gituma uhama ku butegetsi. Muri iyo ngengabitekerezo ikimirijwe imbere ni ukurundanya ifaranga no kurikoresha ufata ubutegetsi cyangwa se ugura intwaro n’abagufasha mu migambi ufite. Nyir’igitero, nyir’intambara niwe uyobora ibikorwa byose by’ishyaka, akaba ari nawe ugena uburyo iminyago igabanwa, akagena kandi ugomba kurigiswa cyangwa kwicwa aramutse anyuranyije n’amategeko agenga razzias.

 

2°Izina Front Patriotique rituruka he?

 

Izina Front Patriotique nk’uko umunyarwanda wese akwiye kubimenya, si izina ry’umwimerere rigaragaza koko urukundo rw’igihugu cy’U rwanda, ahubwo ni iritirano ryaturutse mu bitabiriye ibitero binyuranye byo guhirika ubutegetsi, rikaba rizwi cyane cyane mu gihugu cya Zimbabwe, uretse ko Yoweli Museveni nawe yarikoresheje mu myaka ya za 79 ubwo yaharaniraga bwa mbere kuyobora Uganda yifashishije guerilla yari ayoboye (Mouvement Patriotique Ugandais). Byagenze bite kugira ngo iryo zina rikoreshwe no ku Rwanda? Nibyo dukwiye gusobanukirwa:

 

Igihe ibindi bihugu bibonye ubwigenge mu ntangiriro z’imyaka ya za 60, ibihugu bimwe byahoze bikolonijwe byatinze guhabwa ubwigenge. Muri ibyo harimo cyane cyane igihugu cya Zimbabwe (cyabanje kwitwa Rhodesia), icya Mozambique n’icya Angola.

 

Ku byerekeye Mozambique, bimaze kugaragara ko abanyaportugal badashaka guha icyo gihugu ubwigenge, hahise hatangira resistance itangiriye muri Tanzania, aho abanyamozambique ku isonga Samora Machel mu ishyaka Frelimo, batangiye intambara yo guharanira ubwigenge. Samora Machel yari umumarxiste, bityo ashyigikirwa na Russia n’Ubushinwa babibinyujije kuri Prezida Nyerere wa Tanzania. Icyo gihe niho hatangiye guerilla yagombaga kumara imyaka myinshi. Bamwe mu banyarwanda icyo gihe bari hanze, cyane cyane urubyiruko, rwagiye ruhabwa akazi k’uburwanyi muri Mozambique, kuko bitari byoroshye kubona abarwanyi mu gihugu imbere, bitewe nanone n’ishyaka Renamo naryo ryarwanaga ariko rishyigikwe n’abacapitalisti na Afrika y’epfo, kimwe ndetse n’abarwanyi bo muri Angola bo mu ishyaka Unita naryo ryari rishyigikiwe n’abakapitalisti. Ni uko abanyarwanda benshi barwanye muri Mozambique no muri Angola, ariko ari abacanshuro (mercenaires). Ese abanyarwanda baba barinjiye muri izo ntambara bafite umugambi wo kuzatera u Rwanda? Ni ikibazo kitoroshye gusobanura. Gusa muri izo ntambara, abanyarwanda baje kuhigira uburyo bwo kurwana bita guerilla, ndetse bacengerwa cyane n’uburyo bwo kwibohoza bushingiye ku bitekerezo bya Marx, kandi babonye ko gufata igihugu bishoboka, kuko Mozambique yaje kubona ubwigenge muri 1975.

 

Tugarutse ku izina Front Patriotique, biratuma tugomba no kuvuga ku ntambara yo muri Zimbabwe. Abashakashaka bazagerageze kureba niba abanyarwanda intambara yo muri Zimbabwe nayo barayigizemo uruhare, ariko ikigaragara ni uko intzinzi ya Robert Mugabe muri 1980, yahamirije bamwe mu banyarwanda babaga hanze, cyane cyane abari baragize uruhare muri izo ntambara zinyuranye, ko gufata igihugu bishoboka, kabone n’iyo utaba uharanira ubwigenge nk’uko tubibona mu gihe cy’ibitero by’inkotanyi.

 

Robert Mugabe yafashe ubutegetsi abutsimbuyeho Ian Smith w’umuzungu. Nk’uko tubizi, Zimbabwe (Rhodesia) yamye ifite ubwigenge kuva muri 1965, ariko iyobowe ku buryo bwa Apartheid. Abirabura baravangurwaga kandi igihugu cyigenga. Ian Smith ntiyari ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye, ariko Afrika y’epfo yagenderega nayo kuri apartheid yari imushyigikiye. Nicyo gituma intambara yabaye ndende, kuko ubutegetsi bwa apartheid bwa Smith bwacaga mo ibice abaharanira kwibohoza, bigatuma bibadindiza: Zanu (Mugabe), Zapu (Jochua Nkomo), ANC ya Rhodesia (Musenyeri Abel Muzolewa). Nyuma nibwo Zanu na Zapu byaje kwibumbira muri Front Patriotique, arinacyo cyahaye Intsinzi Zimbabwe mu 1980.

 

Ibyo byo kurwanira ubwigenge birangiye rero niho abarwanyi bahoze ari abacancuro bakomeje ibikorwa byabo mu gushyigikira Yoweri Museveni n’ishyaka rye NRA, bamufasha guhirika ubutegetsi muri Uganda.

 

3°FPR yagiyeho byarateguwe, cyangwa ni ibyayigwiririye?

 

Iyo ubajije ababaye muri FPR, mu bisubizo baguha birakomeye kwemeza niba guhera mu 1962  mu gihe abanyarwanda batangiye kujya barwanira kubohaza Mozambique, niba koko harategurwaga gutera u Rwanda. Ibyo aribyo byose, igihe Yoweri Museveni  mu 1967-70 ajyanye n’abanyarwanda bamwe kurwana muri Mozambique, ntibyoroshye kwemeza ko hariho hacurwa umugambi wo kuzatera u Rwanda. Birumvikana ko Museveni we yari afite muri gahunda ze gutera Uganda, ari nayo mpamvu igihe atangiriye ibikorwa bye bya guerilla muri Tanzania, akaza kugaruka muri Uganda mu 1979 ayoboye “Mouvement Patriotique Ougandais”, byaba  ari nacyo gihe FPR yatekerejwe! Ikizwi cyo ni uko igihe Museveni ahiritse ubutegetsi bwa Obote yifashishije ishyaka rye NRA mu 1986, ariho naho Front Patriotique Rwandais yatangiye byuzuye, kuko umwaka wakurikiye niho hahise haba inama muri Amerika yo gushinga FPR. Bikaba rero byagaragaza ko wari umugambi muremure.

 

3.Ni iki cyatumye Repubulika y’u Rwanda iterwa isa nititeguye bikaviramo leta guhirima?

 

Nta kibaho munsi y’iri juru kiza ari gishya, ibibayeho byose biba byarabaye n’ahandi mu mateka ku buryo ubu n’ubu, kandi n’ibisubizo byo gukemura ibibazo nabyo biba bisa. U Rwanda rwatewe na FPR Inkotanyi mu 1990, mu gihe abantu bose birirwaga baririmba ko u Rwanda ruriho rwiyubaka. Ni iki rero cyatumye igihugu cyari kimaze kugira inzego zihamye gitzsindwa?

 

1°Indwara muraramo: Iyi yakunze kugarukwaho kenshi, ariko abanyarwanda barushijeho kubitekereza muri yi minsi bamwe mu banyarwanda biyemeje kubyandikaho inyandiko zinyuranye. Indwara muraramo si indwara iterwa na mocrobi, ahubwo ni indwara yo gukira ukibagirwa gukinga, ukibagirwa ko hari ibyonnyi hirya no hino birekereje. Nabigarutseho mvuga ku nkuru ya Yobu wo muri Bibiliya. Abanyarwanda kuva baterwa na FPR ubu babaye nka Yobu, bibaza icyo bakoze ngo barinde bagaraguzwa agati bigeze hariya. Indwara muraramo yabaye kwibeshya ku mwanzi wari ubugarije kimwe n’urugero rw’ibikorwa bibi ashobora kugeraho abakandamiza. Niyo mpamvu batewe batunguwe, mu gihe bagombaga kumenya hakiri kare gukumira ibibi byari kuzagwira u Rwanda bizanywe na FPR.

 

2°Ibyuririzi byateye repubulika: Abanyarwanda bibagiwe uburyo buruhije babonyemo repubulika, nuko mu gihe itewe aho gufata ingamba zo kuyitabara, ahubwo baha urwaho ibyuriririzi (opportunisme) byagombaga kubasonga. Mu gihe cy’amashyaka menshi guhera mu mwaka wa 1991, abanyarwanda ntibarebye kure na gato. Bisenyeyeho idéologie ya repubulika bagenderagaho, basigara bameze nk’inzuki z’impehe, kuko iyo nta idéologie ukoreraho, nta gishobora no kugutera ubushake bwo gukorera igihugu. Nta gushidikanya ko ishyaka MRND ubwaryo uko ryari ryubatse iyo hataza akajagari k’amashyaka, nta Nkotanyi yajyaga gufata u Rwanda. Nta gushidikanya na none ko iyo amashyaka menshi akireba inyungu za repubulika mbere na mbere ntatize Inkotanyi umurindi, u Rwanda ntirwajyaga gufatwa. Nyamara ingabo z’u Rwanda zumvishijwe ko ntacyo zirwanira biturutse ku bitekererzo bitagira umurongo by’abari mu mashyaka bari basigaye birirwa bacagagurana gusa. Intambara ingabo z’u Rwanda (Les FAR) zayitsinzwe mbere na mbere mu mutwe kubera ukurindagira kw’abanyepolitiki. Aho kunga ubumwe bashyigikira repubulika, bahise bihutira kunga ubumwe na FPR. Ubona iyo bareka kunga ubumwe na MRND, ariko na none ntibajye kunga ubumwe na FPR? Gushyigikirana kw’amashyaka na FPR nicyo kintu gikomeye cyatumye igihugu gifatwa. Iryo kosa rikomeye ryatumye repubulika ibura imbaraga zo kwirwanaho, irinda irunduka. Iyo abashinze amashyaka bakiga mbere imiterere ya FPR, ntibaba baraguye mu mutego wo kuyibeshyaho. Bose bibutse ubwenge basanga FPR yarabacuritse irabacundagura kugeza ibasinzikaje. Repubulika yari ibabashejeho ntibamenye kuyirinda, none ubu barayifuza batakiyibonye, kuko barundukanye nayo.

 

3°Kutamenya kwirinda: Ngo kwirinda biruta kuvura. Ibyabaye ku Rwanda icyakora byabaye n’ahandi ku isi. Kera ubwami bw’abaromani (Empire romain) bujya guhirima, habanje gutera umugabo w’igihararumbo witwaga Attila wabayeho hagati y’umwaka wa 395 na 453 nyuma ya Kristu, akaba yari umwami w’abantu bitwaga abahuni (the Huns). Attila koko yari igihararumbo, kandi ubwo buhararumbo abutoza ingabo yari ayoboye. Intambara yabo yari ishingiye ku minyago (razzias). Aho bageze bagakukumba n’ishingwe abaturage bakabeza ubundi bakica. Attila yehereye mu bihugu by’i Burayi bw’i Burasirazuba ibintu arabiyogoza, ibitero bye bigenda bisatira uburengerazuba bw’Uburayi. Aho ageze abaturage bose bumvise bavuga ubugome bwe bagahita bahunga. Bari baramugize indahiro. Abaturage b’uburayi bw’icyo gihe mu bihugu byitaruye Roma, abaromani bitaga ababarbari (barbares), mu yandi magambo bababonaga nk’abanyamusozi. Abo baturage bagiye bimuka bagenda basatira Roma , bose kandi bahungana icyoba kinshi cyane bavuga ibikorwa by’ubunyamaswa Attila n’abarwanyi be babakoreraga byari birenze ukwemera. Ibyo nibyo byabaye intandaro cy’icyo bise invasion des barbares, cg ibitero by’abanyamusozi, kuko bose bagendaga bahunga bagana Roma, ariho havuye imvugo ngo inzira zose zigana i Roma. Attila yaje kugera ku marembo ya Roma abaromani bamwigira ubwenge bwo kumugusha neza no kumuhongera byinshi, bagirana imishyikirano yari iyobowe na Papa wa Roma, nuko iyo ndwanyi Attila yemera gusubira mu ndiri ye i Burasirazuba (Hongriya y’ubu ngubu), aho yari yarateye aturutse. Nguko uko Roma itafashwe nk’uko Attila yabishakaga.

 

Attila bari barahimbye izina “Icyorezo cy’Imana” (Le Fléau de Dieu) ntiyabashije gufata Roma kubera ko Abaromani bamwigiye ubwenge bwo kumwigizayo ngo atangiza ibyo bari baragezeho. Bashoboraga kumwegezayo n’intwaro, ariko bahitamo kudateza intambara yashoboraga kwangiza byinshi, bityo bamuhonga ibintu aragenda. Ariko kubera ko muri icyo gihe Abaromani na none bari bararwaye muraramo (kutagira icyo bitaho, kudohoka kuri discipline, kudakunda igihugu, gukunda ibintu n’amaraha gusumbya gukunda imico myiza…). Iyo muraramo niyo yatumye bita Attila icyorezo, kuko babonaga ko hariho kudohoka gukabije, bakabona akaga Attila yari yari yarazanye cyari igihano cy’Imana kigamije kubakebura. Gusa nanone umudamararo no kudohoka ntibyavuyeho, biza gutuma ba baturage (ababarbares) bari barakuwe mu byabo na Attila bavumbukana Abaroma barabiganzura, ni uko ubwami bwa Roma y’Iburegerazuba (empire romain d’occident) yaje kuneshwa irahirima, abari ababarbares kera aba aribo bigabanya igihugu, cyaje guhinduka Uburayi tuzi ubu ngubu. Gusa ubwami bwa Roma ntibwagiye gutyo nka nyomberi, kuko Kiliziya gatolika yiswe iy’i Roma yaje kubukomeza ariko mu rwego rwo guharanira ingoma bw’Ijuru!

 

No mu Rwanda rero ni nk’ibyo ukutamenya kwirinda n’umudamararo ugeza aho kwibagirwa gukinga byatubyariye. Iyo repubulika yavugwaga, yaririmbwaga kera ko idahinyuka, ubu nta waba akiyimenya. Yarahirimye! Ese ibyo twatakaje kubera uburangare no kutamenya icyo inkotanyi zaduteganyirizaga, bizongera bigaruke? Ndi mu bahamya ko ibyatakaye kubera inkotanyi bitazagaruka. Repubulika uko tuyizi ntizongera kubaho, twarayitakaje kuko twatakaje abantu batagira ingano, kandi abo bapfuye kubera uburangare ntibazazuka ngo twongere tubabone tukiri muri iyi isi y’abazima. Abo nibo bari repubulika kandi nibo yaribereyeho. None barashize twese tubireba, uburangare butuma ntacyo tubikoraho kubera impamvu twavuzeho haruguru zose.

 

Umwanzuro: Yobu yavuye mu gicucu cy’urupfu arongera aratunga aratunganirwa.

Nicyo nsozerezaho iyi nyandiko, nemeza ko iki gicucu cy’urupfu cyazanwe n’Inkotanyi kizatamuruka urumuri rw’ubuzima rukongera rukagaruka. Ibyo byazaba tugize imyifatire imwe n’iya Yobu wo muri Bibiriya amaze gutahura ukuri ku byamubayeho, bityo natwe tugahumuka, tukamenya ko twasinzikajwe n’umwanzi kubera uburangare, ko ariko nitwiyemeza kubaka ikindi kintu gishya gifite ireme, tuzashengurukana isheja tugatahana intsinzi, U Rwanda rukongera rukaba igihugu gitemba amata n’ubuki tuzaraga ubuvivi n’ubuvivure. Ntawakwemeza ko repubulika yagize echec iteye kuriya ariyo tuzongera kumenya, kuko igihe cyatakaye kitagaruka, kimwe n’uko abo twapfushije batazagaruka. Ariko nidushishoza neza, tukinjira muri gakondo yahoze iranga abanyarwanda, tugafata n’ibyiza bisigaye dukesha repubulika, nta gushidikanya hazavo ikintu gishya kizatuma abanyarwanda bongera kubana neza, bagasangira uduke bafite mu mahoro n’umunezero. Abapfuye baragiye, ariko ku bakiriho ubuzima bafite nayo ni impano ikomeye yo kudapfusha ubusa. Mu gihe FPR, icyorezo cyateye u Rwanda kitarakugeraho, ushimire Imana ariko ufatireho n’umugambo yo kurwanya ibikorwa byayo bituruka kwa satani.Nitwizere ko umunsi umwe tuzongera kugira igihugu kitagira FPR, tubyemere gutyo kandi tubiharanire. Umunsi tuzatisinda urwo rugamba rwo kwibohoza ingoma y’ikibi, nta kabuza tuzahozwa amarira yose twatewe n’icyorezo cyagwiririye u Rwanda kandi n’abazize icyo cyorezo bose bazabona uburuhukira mu mahoro.

 

Freddy Inkindi.

10 Réponses à “FPR, Icyorezo cyoherejwe n’Imana!”

  1. Akandare Dit :

    Iyi nyandiko y’Inkindi ni ndende ariko nashimishijwe no kuyisoma et je ne regrette pas!!!
    Harimo amateka,harimo impanuro,mbese ni uruhurirane rw’ubucurabwenge!!!
    Uri Inkindi itatse,urakarama!!!!

    Répondre

  2. Tumaini Dit :

    Akandare atumye mvuga nka wawundi wigeze kuvuga ngo ibyo Makuza amaze kuvuga ntacyo nongeraho.

    Biragaragara neza ko Inkindi yumvise neza uko FPR ikora. Mushimiye byimazeyo ibitekerezo bye. Nakomerezaho Abandi nabo barora ntibabone bazagera aho babone ko nyamwanga kumva yanze no kubona.

    Excellent contributions to our common knowledge. Go ahead.

    Répondre

  3. SANGWA Dit :

    Murakoze cyane gutanga impanuro,ariko mwirengagizako icyabiteye byose ari inda nini y,icyo twitaga akazu kuko kari gakabije cyane.Aho rero nkongera nkagaya nanone abantu bazanye IRONDAKOKOKARERE,UBWICANYI N,IYICA RUBOZO bikorwa na F.P.R yari yagize igitekerezo cya kigabo cyo gufata intwaro igahirika akazu.Aha ndagirango nongere mbabwireko niba ntantwari dushobora kwitanga ngo dufate INTWARO tutazigera twivanaho iriya ngoma y,igitugu.Nongere mbakurire inzira ku mulima ntimukomeze guta igihe ngo murarara amajoro mu magambo gusa.Urugero mu rukure ku BURUNDI,n,ubwo nabo bakomeje ubujuju bwo kwikundisha kuri F.P.R(uhongera umwanzi, amara inka) ariko nibura babonyeko amagambo ntacyo amara batangije urugamba ubwabo,kandi batangirira imbere mu gihugu.Politique rero y,ivangura ntanakimwe yageza kubanyarwanda muze twese abasobanukiwe n,amateka turwanye F.P.R KUKO YICA ITAROBANUYE UMUHUTU CYANGWA UMUTUTSI.Gusa kugirango turutsinde ni aho Intwaro n,ubwitange bugaragara kandi mukikuramo ibyahise kuko abahemutse ari benshi(ABARI MUKAZU,ABABAYE IBIKORESHO BY,INKOTANYI BATAZIZI,N,ABAKOREREYE INKOTANYI BAHEMUTSE BAKABA BARASHOBOYE GUSOBANUKIRWA NYUMA) GUSABA IMBABAZI TUKIBAGIRWA IBYASHIZE TUKUBAKA IBISHYASHYA.

    Répondre

  4. MUNYARUGERO Jean Baptiste Dit :

    Imana se ihuriye hehe n’ibyo twe abantu twihitiramo? Ibyo dukora…Amashyaka, imitekerereze runaka bishingiye ku ihitamo twahawe na Yo nyine: Ikibi n’icyiza ni twe tucyibonera twakwijyana mu kibi kikatwokama… twanahitamo icyiza na byo bikatunyura bikatugirira umumaro! Iyo FPR se ko ari « umuryango » bamwe bahisemo kubamo, ukeka ko hari itandukanyirizo rikomeye riri hagati yayo n’andi mashyaka yayibanjirije? Icyakora hari abayifata nk’idini…Ni ukuyoberwa ariko n’Umunyarwanda mu bakurambere yabivuze ukuri ngo « Uko zivuze ni ko zitambirwa »!?! Rubanda burya hari n’igihe tubarenganya: Bigishijwe bike bifatika byatuma bashobora gushishoza mu biriho ubu… Abategetse cyangwa tuvuge ko bayoboye bagomba kuba batari bashishikajwe n’imbonezamubano na politiki ishingiye kuri demokarasi ishinze imizi ku bwigenge bw’ihitamo ahubwo bifuje kuyobokwa buhumyi! None bibaye umurage-akarande i Rwanda. Rubanda ruzahora rwishyura iby’abandi bakoreyemo imyidagaduro batarushyizemo ahubwo barwicariye: Si « Banga – Aheza »… cyangwa « RUSAHUZI »; Ubuyoboke ubwo ari bwo bwose bwakagombye gushingira ku bushishozi na bwo bakura imizi mu bumenyi bw’ibanze: nta bwo rero « éducation socio-politique » et « la culture délibérative », sinzi uko twabyita mu rwacu rurimi; nta byo twimakaje iwacu. Ntibishobora kugwa nk’imvura rero. Bizafata igihe. Ntihari abeza gusa, n’ababi gusa…N’iriya FPR yabaye ko kubera iby’abayibanjirije bigiraga abana b’Abanyarwanda bariswe ab’ishyanga…N’uko ab’ijabiro icyo gihe baryumaho…abandi na bo aho bari banyanyagiye, havamo ingenzi zishyira hamwe uko zishoboye: barigisha bimwe birafatwa ibindi bifatwa bya nyirarureshwa: igihe cy’Intsini kuri bamwe n’Itsindwe ku bandi cyageze hari batiteguye! Guhuzagurika rero ntawabiveba undi. Donner le temps au temps, no koroherana: Bishobora kuzagaragaza ubukure bw’igihugu cyacu cyangwa ubuhone nyuma y’iyi myaka 50 twitwa ko twigenga! Reba Sénégal, bavuye mu ntambara ya casamance ariko ntibyababujije kubaka igihugu , kujya mu nzira y’ubworoherane nk’igihugu kurwanira ubutegetsi bwumvikanweho nta mivu y’amaraso itembye; bari muri entre-deux-tours ubu nimba ntibeshye kandi nta nzu zirimo gutwikwa nta wushushubikanya undi ngw’aha ntibavuga rumwe najye hanze yitwe « Inyagagihugu – avukamo », reba Afrique du Sud, wenda na Kenya iri hafi yacu!?! Nta rirarenga, FPR nta ho ihuriye n’Imana cyangwa ibindi mwashaka kuyitirira… Kimwe n’uko n’ibindi mbere yayo byari iby’abantu; na yo ni iy’abantu…INZIRA IRACYARI NDENDE MW’AFRIKA YACU!

    Répondre

  5. MUNYARUGERO Jean Baptiste Dit :

    Ese mujye musubiza amaso inyuma: il ya de là imyaka nka 20 hari muri za 90 intambara igitangira…ABAVANYWE -MU – BYABO N’INTAMBARA, Nyacyonga hari ku birometero bingahe na KIGALI aho abakuru n’ibyegera bari?!?

    Kirya gihe iyo haza gutekerezwa mu mutima wa kimuntu; Ibikorwa byakozwe bikerekeza mu kubaka igihugu kitari seulement matériel mais kijyanye n’kababaro n’uburenganzira n’ubwisanzure bwa bose! bariya bari babaye impunzi mbere y’abandi (Ni ko byagenze nyuma, na n’ubu hari abari za Kisaro, Nyacyonga n’ahandi baharokotse, bakiri na Kongo mu ipori; Abatahaguye…)

    Ese kuki babwirwaga ngo: »Jya gusaba Kinani! Intambara si iyanjye…; Ntirangeraho, ntizangeraho »; bashoboraga se bose kujyayo? hari ababitinyutse se? None umuntu akamara imyaka yose y’ubuzima buhunzi abaza ngo Imana yazanye uyu ireka uriya…Urya munsi wowe ni wowe wari muntu n’umutima – nama wawe; Imana yakuje imbere ku mayira n’imihanda ya Kigali iragusaba; uyohereza kwa Habyara ngo Imusabe: Ese yajyaga kuyiha iki na we atari afite?!? Ko na we yari asumbirijwe yabuze aho azibandwa azerekeza! Aho amariye gupfa mwabonye ko na we agomba kuba atari azi aho bigana: Zabaye impehe, kandi ni byo Uwo banganaga yifuzaga…Zirangije zacika ibici, zikwira imishwaro, Igihugu kijya ku muhanda: ni ko kuri! mwigeze mwumva ko kurangiza ubutegetsi kariya kageni biteye isoni u Rwanda rwose mu maso y’isi uhereye ku bari baburimo, ntureke n’ababiteye ko biba uko!?! Ariko bo bashobora kuba bateganya uko bizagenda nibajya mu kigwi cye…Nta cyo nemeje; ndatekereje! Nshubije amaso inyuma: hari igihe bigira akamaro!

    Répondre

  6. Paul Arthur GAHUNDE Dit :

    INTAMBARA ZARABAYE NTIZIZONGERA UKUNDI. Kuvuga byari byiza, gutekereza ineza imbere yo kuvuga byo ni akarusho. Ntabwo ibyabaye mu Rwanda byose, kuva rwabaho, ari une fatalité (ni ko byakagombye kuba). Oya namba! Ubutegetsi bwose bujyaho hari impamvu, impamvu zibushyiraho ziba zifite imbaraga, kandi mu gihe nta zindi mbaraga zihari ziburwanya ubwo nyine, nta kundi, akaje karemerwa. Ntabwo rero FPR yagereranywa n’ibya bibiliya.

    Tujye twibuka impamvu zatumye ifata umuheto maze ikabohora igihugu ingoyi cyari cyarashizwemwo na bagashabuhake, n’ Abanyarwanda ubwabo. Un Rwanda paradis des coopérants avant d’être paradis des Rwandais. Kurugereranya n’Ubusuwisi ni byo byatumye intiti zirara cyane ngo abanyarwanda barakize, bya he byo kjya! Wakira ute ubwonko bwaramunzwe n’amavunja, urwango, n’amacakubiri abana barwo bonkaga mu mashereka y’ab’ababyaye? Kwibeshya ko rwari mu mahoro n’ubumwe byo nta wabivuga, amacakubiri muri byose: mu kazi, mu mashuli, mu gisilikare, mw’iyobokamana, kugeza mu miryango yashakanye idasangiye ubwoko? Ntabwo inyandiko ndende nk’iriya iri haruguru yabura inenge na gato; uwayanditse afite icyo ashaka kugeraho, uwayisubiza agomba gushishoza neza akayijora maze agasubiza nyir’ubwite icyo ashaka kwumva.

    La politique qui est l’art de gouverner la cité, n’est pas une affaire d’un aventurier qui verse des balivernes et des falfelues maladroitement. Ntabwo rero guhora ushaka gupiganwa na mugenzi wawe wabanza kumutuka kugira ngo ubone uko umutsinda! Ntabwo byashoboka na gato! Niba ushaka kuvuga Urwanda rwayoborwaga n’Abafaransa bamenyereye kwigisha igifaransa bagashimishwa no kwumva abanyarwanda bavuga ururimi rusa n’igifaransa, tujye tumenya ko hari abanyarwanda bari hanze bari bazi kuvuga neza igifaransa kurusha abafaransa! Iby’indimi ntabwo ari byo binshishikaje hano, n’abatije umurindi FPR ngo ibohore igihugu bavuga urundi rurimi atari igifaransa, nabo bari bafite icyo bashaka kugeraho. Ejo yari MRND-CDR, ubu ni FPR-INKOTANYI, ariko nibura ibibi birarutana.

    Mu butegetsi ubwo ari bwo bwose, uwuburwnya nta mwanya aba afite; ntabwo rero kuba muri demokarasi resiponsabule aribyo abanyarwanda bari bakeneye. Umunyarwanda yabyaye umwana amwita MPATSWENUMUGABO; mpatsibihugu wa mbere yavuyeho haza undi ufite ububasha kurusha uwa mbere. Ni uwarya imbwa yarya inzugu!

    Ntabwo rero tugomba guhora muri mama wararaye tuvuga ibibi gusa nk’aho amaso yacu atatwereka ibyiza. Habyarimana hari ibyiza yakoreye igihugu cye, birahari, ntabwo agomba kubyitirirwa na gato, kuko ibyavuye mu maboko y’abanyarwanda barabikoreye, ibindi n’inkunga cyangwa se imyenda y’amahanga. N’ubu ni uko, abanyarwanda uko tubayeho ntawe tubikesha, uwutishiboye wese hari gahunda yamugenewe yo kwumva situation arimo maze agatanga igitekerezo cy’uko yayivamo cyangwa hari icyo yakwiyongeraho kurusha. Kumwigisha ukamukura mu bujiji ni bwo bukungu bwa mbere, kumugisha inama akakubwira uko yakwiteza imbere, maze ukamukosora aho yibeshye ni bwo bukungu. Ariko byose bigomba gukorwa ku neza ya bose.

    Nta gitangaza rero kwumva abari barashyizwe kw’ibere n’ubutegetsi baramutse bahirimye batavugishwa, nyamara bakiburiho batabumburaga akanwa. Yeee! Ntawuvugana indya mu kanwa, kuko zihita ziva mu kanwa kugira ngo uvuge neza.

    Umutegetsi wese agira gahunda ye, yaba nziza cyangwa se mbi, byose biterwa n’abajyanama aba yarishyiriyeho cyangwa aba yarahatiwe gushyiraho n’abamushyizeho, nabyo tujye tubimenya! La fin justifie les moyens, dit-on!

    Guhora mu bukoloni ntabwo aribyo byoroshye, kuko n’ umukoloni agera aho yibaza niba ukiri umwana ubuzira herezo. Reka nibutse abasoma iyi nyandiko bose ko muri politique iriyo yose, nta morale ibamo! Kwibwira ko kanaka akomeye agomba kurwanya umuyobozi ufite mandat yahawe mu gihe kizwi, ni ukwibeshya cyane. Iyo umuyobozi atapfuye azira akagambane k’abo yahaye amata maze bakarengwa, mu gihe cyose agifite ubutegetsi akwereka aho abera akaga. Hari aho bitaba? No muri les grandes démocraties biraba.

    Niba hari icyo unenga FPR kizagaragare mu byo ikora, ariko nta gahunda n’imwe y’amacakubiri, inzagano, umwiryanye no gutonesha bamwe biyiranga na gato! Amakosa akorwa n’abayirimo bagomba kuyaryozwa nk’abandi bose bari mu yandi mashyaka!

    Intiti rero ntabwo ari kwiratira ubumenyi bwarenze ubwonko butagira icyo bumaze, intiti nya ntinti n’iyubahuka ikavuga ibitagenda inatanga igisubizo ku kibazo ibona. Indwara bamwe mu banyarwanda barwaye kugeza ubu, ni ukwumva aribo bo nyine bashoboye kurusha abandi, bagakora ibishoboka byose kugira ngo batabisa abandi. Yewe, n’uwushaje atakibasha ntabwo yibwiriza kubererekera undi.

    Inama nabagira mwese, tuzabyirinde maze duahane agaciro, twange umugayo niho tuzaba turera neza abazadusimbura ku ntebe.

    Paul Arthur GAHUNDE

    Répondre

  7. Mzee Bisangwa Dit :

    Icyo umuntu yabwira uwanditse iyi commentaire ndende iri aha hejuru ni uko ubutegetsi bubi atari fatalité. Igihe cyose hari abatishimiye ubutegetsi buriho (mu gihe bubavutsa uburanganzira bwabo), nabo ni uburenganzia bwabo bwo kuburwanya. Ikindi uvuga ngo la fin justifie les moyens (ariyo principe ya FPR), hari n’abandi batekereza le contraire, ni ukuvuga « la fin ne justifie pas les moyens ». Ku gihe cya Habyarimana (mbere y’uko FPR itera), nta muntu n’umwe wigeze wumva umuhutu cg umututsi wishwe n’ubutegetsi kubera impamvu za politiki. None FPR bite? Utagera we ntagereranya? Ingoma mpotozi nta mwanya ifite mu banyarwanda. Uyirengera muri ubwo buryo azajyane nayo. ntitugashyigikire amafuti, kandi mujye mwirinda guta umwanya muremure mwandika ibipfuyemyotsi byose, uwo mwanya mwawukoresha mu bindi bifite agaciro. Mutange ibitekerezo nibyo, ariko nabwo mugerageza gutanga umuganda w’uburyo umuryango nyarwanda warushaho kwiyubaka, naho abashaka statu quo ntekereza ko igihe cyabyo cyarenze, ubu abanyarwanda bageze ku yindi stade, kandi kubyirengagiza byaba ari guseseza umutwe mu musenyi ngo utabona danger.

    Dernière publication sur  : Abagiye Inama Imana irabasanga

    Répondre

  8. Paul Arthur GAHUNDE Dit :

    « Uzafate igitabo cyitwa « Inkundura » maze urambure ku ipaji ya 273. uzasanga hari umugabo witwa Andereya Nkeramugabo watumiwe mu Rugwiro habereye inama isa n’iriya y’umushyikirano akahavugira ijambo ryamuviriyemo gufungwa agapfira muri gereza. Birumvikana ko ubwo yishwe urubozo ».

    Nsubiyemo amagambo ya Nkuliyingoma Jean Baptiste wigeze kuba umuyobozi mukuru mu Rwanda, wakoze commentaire ku ruhande rw’iyi nyandiko. Nkurondoreye abishwe n’ingoma ya HABYARIMANA wa mwana we, nakwandika encyclopédie de 5000 pages. Hari abazize ubusa, hari n’abazize kuko bamubwiraga ibinyuranye n’ibyo yatekerezaga, hari abashakaga kumuhirika kuko bumvaga babishoboye, n’abandi benshi cyane! Jya usoma ibyanditswe n’ababanye nawe mu butegetsi

    Répondre

  9. MUNYARUGERO Jean Baptiste Dit :

    Maze gusoma ibisubizo bya Sir Paul Arthur GAHUNDE ndetse n’iby’umukurikiye Mzee BISANGWA (niba iryo ari izina rhye ko!)!

    Igishimisha muri izi nyandiko ni uko bigaragara ko abazandika basoma ibyo abandi bandika. Ni cyo cya ngombwa kuko haba ibyo bemera, haba ibyo batemera ku bintu runaka byaranze amateka y’Igihugu cyacu cyitwa U RWANDA; L’Etat Rwanda cyangwa République rwandaise… Ni byo koko ngo isi ntiyibamba: hari abayibamba! Ikibi gusa cyaba kibabaje kurusha ibyo bindi byose ni uko bayibamba bakurura; Ntibakwisiga!

    Hari abazakomeza kwemera ibintu bidahwitse byinshi. Na bo ni benshi bitewe n’impamvu zitandukanye zijyanye n’amateka yabo: Uyoboka ubu nta cyaha aba akoze ndetse n’bayobokaga kera. Ingoma zirakurikirana ariko nta n’imwe ihwana n’indi: ntizisa; si na yo mpamvu y’ukurwanira ubutegetsi!?! Igitangaje ni ukubona uko iyo umuntu ari mu bintu cyane cyane afite akabanza ahawe n’impitagihe-nyamuyaga ijyanye n’igihe gihita kigata kikagenda gisize abo gisanze cyangwa kijyanye na bo, Kubyumva no kubyumvisha utabirimo ntibyoroshye! Uri mu murima abiba si kimwe n’uwurimo asarura…Usarura yakagombye gusarura aho yatanze nibura umubyizi cyangwa yirimiye. Si ko biri muri porotiki uko bigaragara kandi byanahozeho: Si i Rwanda gusa biri, si na ho bizaba bibaye honyine!

    Ese Gahunde yambwira ukwiriye kwitirirwa ibyiza Runaka kurusha abandi? Ko mbona ahubwo abategeka u Rwanda bameze nk’abagenda barushanwa kurudurumanza no kurukubira mu nda!?! Bararukunda ko, biraboneka…

    Abeza bazangane MUTARA bace ubuhake barwanye Ruzagayura! Bazabe nka Gisa baruhe amaraso yabo… Nibanabishobozwa na Rurema bazzagere mbese ikirenge mu cya YUHI MUSINGA bavuguruze Mpatsibihugu , bo kwemera uko kwemera kw’ishyanga noneho bemere bacirwe aho batazava … Harya we yari yakoze makosa ki ngo agwe Moba nk’utigeze agira ingoma?

    Ba Mfizi ntibaririmbye gake KINANI! Namwe mukomeze mwiririmbire abo mukeka ko ari Messiahs.
    Gusa nta bari abatagatifu abandi amshetani ijana ku ijana: akenshi bagiye baba ku isonga bitabakwiriye: Erega abavutse mu ihanga rimwe havamo umwe cyangwa babiri gusa baba bafite stamina yo kuba leaders au niveau y’igihugu…Akenshi kwishyiraho ni amakosa akabije! Amateka azatubwira ukuri kuri he nyabyo! Two gupfa ubusa nk’uburawe , Bana b’u Rwanda (ababona ko ari bakuru bigisha abndi nk’abana babyaye cyangwa abanyeshuri bigishwa babimbabariremo)Bavandimwe!?!

    Répondre

  10. Joyce Dit :

    Ntunguwe n’ibi bintu byose bitigeze bimenywa kuva cyera kose ariko murakoze cyane kubisesengura. Uwaba azi impamvu inama ya mbere yo gushinga FPR yabereye muri Amerika ntibere muri Uganda kandi ariho impunzi zari ziri nyinshi yatubwira. Icakora cyo twagwiriwe n’intambara hagati y’ibihugu b’ibihangange bifite indi ntumbero tutaramenya kugeza ubu. Abacanshuro bose bakoreshejwe muri iyo ntambara rero bamenye ko izuba ryatangiye kurasa.

    Turamarana tubeshya ngo ubwoko ubwoko ubwoko tukabigira urwitwazo kandi ari ishyari n’urwango n’inda nini iturenze nyamarana turamarana.

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus