Dialogue – A WIN-WIN DEAL (Sylvestre Uwibajije)

 

Gukemura ikibazo cy’ubuhunzi no kunoza Demokarasi mu Rwanda

 

Nasuye u Rwanda guhera tariki 29.05 kugeza tariki 7.06.2012. Nasuye ababyeyi,  abavandimwe n’inshuti, ariko mboneraho no kubonana n’abayobozi b’igihugu.

Nabonanye n’abayobozi benshi, navuga nka Président wa Sénat, Permanent Secretary muri Minadef nuwo muri Mininter , Minaloc, Mineduc,Secrétaire Exécutif Commision Nationale pour l’Unité et la Réconciliation.

 Muri iyo Misiyo yanjye ndibanda ku biganiro nagiranye na Président wa Sénat Jean Damascène Ntawukurilyayo ariko cyane cyane na Ministre de L’Administration Locale James Musoni.

  1. A.     Ikiganiro na Jean Damascène Ntawukuliryayo:  Président wa Sénat

 

Twari tumaze igihe tuganira kuri Document nari nashyize ahagaragara nise «  Ingingo Mpaka kuri ejo hazaza h’u Rwanda – Points de Débat sur l’avenir du Rwanda ».

Muri make ingingo zikubiyemo inyinshi tuzunvikanaho, yibaza gusa abo Leta yaganira nabo kugirango igihugu kibonere umuti ibibazo biri muri iyo nyandiko.

Nashubije ko amashyaka muri rusange ndetse na Société Civile bishaka Dialogue, kandi bibaye ngombwa ko bashaka ababahagarira bitabagora. Yamfashije kandi kubonana n’abandi iyi Dialogue ireba.

Nakwibutsa gusa ingingo zikubiye muri  iyo Document :

  • Demokarasi,
  • Ubutabera, Uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kurwanya ukudahana
  • Politiki
  • Amajyambere
  • Umuco
  • Diaspora

 

  1. B.    Ikiganiro na James Musoni: Ministre de L’Administration Locale

 

 Ministre Musoni ni nawe ushinzwe no kwemera amashyaka.
Twaganiriye neza  kandi yari yatumiye PS muri Mininter Valens Munyabagisha.
Yabanje kumbaza ati twavugana nande? Twavugana iki? Murifuza iki? etc.
Ntagiye muri débat twagiranye dore ahubwo ibyo twagezeho.
Twageze kuki rero:
1. Gutegura Document y’ibyaganirwaho

Gusaba  amashyaka yifuza kuganira na Leta agategura un document  (ashobora guhera ku yanjye) bakavuga ingingo zaganirwaho, n’icyo bategereje cyavamo (outcome) zigashyikirizwa Leta.
Ahamya ko habaye réalisme, nta mpanvu Leta itakohereza Minaloc ushinzwe amashyaka, President wa Sénat, n’abandi bakaza kubonana n’bahagarariye amshayaka bakigira hamwe ukuntu Dialogue yakorwa cg yatangira.

 Namubwiye ko icyo dushyize imbere atari imyanya: kugabana za Ministeri, ibigo etc. Namusobanuriye ko ikitugenza arukubona espace politique ifunguye ejo abashobora kuba abadepite bagatorwa, aba Executive, Mayors etc bagatorwa. Namumenyesheje ko tutirengagiza ishyano ryatuguye hejuru, ko dushobora kunvikana kuri za garde fous, ejo ntizahagire abandi bantu bafungwa barengana cg ngo dusubire inyuma tugwa mu macakubiri. Minaloc yanyijeje ko byunvikanyweho amategeko yahinduka ariko ikibazo cy’ubuhunzi n’urwikekwe bigacika mu banyarwanda, Amashyaka akemerwa, ndetse n’abashaka gukora imishinga y’amajyambere igakorwa bitabagoye.

 

2. Ku byerekeye Imfungwa za Politiki

 

Ari Minaloc cg President wa Senat bambwiye ko bazafungurwa vuba nta kibazo.

Ku bwanjye twasaba ko iyi dialogue itangiye barekurwa ndetse nabo bakayigiramo uruhare.

 Muri iriya Document tuzabiha umwanya ukwiye.

Naho izindi ingingo ntitwazitinzeho kuko twemeza ko twunvikanye uburyo u Rwanda rwashyiraho Demokarasi ibindi byakurikira, kandi bizigwaho cyane mu rwego rwa Dialogue.

 

Icyo mbivugagaho
Ahasigaye bambwiye ko ubu « la balle est dans notre camp ». Nanjye niko mbibona. Inzugi zirakinguye, abashaka gukorera politiki mu Rwanda bizoroha nyuma y’iyi dialogue tugiye gutangira.

Dutekereze mbere na mbere abantu b’impunzi bahozwa ku nkeke aho bahungiye cyane cyane mu bihugu by’Afurika. Dutekereze kandi  ko mu gihugu bahabwa abayobozi ( ex. plus de 400 executifs) baturutse i Kantarange baje kubayobora batazi n’akarere bashinzwe.

Hari uwo twaganiriye arambwira ati bose baturuka muri FPR. Kuba batorwa yaba ari intambawe mu guteza imbere demokarasi uhereye ku buyobozi bw’ibanze.

Mu gihugu hari umutekano, ariko uwo twajyaga kuganira yarebaga neza niba hafunze neza ejo hatagira utwunva. Muri make Sécurité igomba kugendana na Liberté. U Rwanda rwarahindutse, Kigali yateye imbere bikomeye nubwo ibintu bihenda, mu cyaro za infrastructures nk’umuriro uragenda usakara. Ariko ubuntu mu cyaro n’ubusanzwe, guteza imbere icyaro byagombwe gushyirwaho ingufu.

Niba rero dufasha abaturage igihe ni iki ! 
Kubwanjye nunva  Mission yarinjyanye yaratunganye kuko icyo naringamije nuko haba dialogue hagati y’u Rwanda n’amashyaka ya Opposition. Uburyo yaba bazabwunvikanaho mu nama ya mbere.

Kubindeba ndunva Mission yanjye yaratunganye (igice cya mbere) ahasigaye nimuze rero turebe ko twakora bimwe bise :

« Let us Make the Impossible Possible ».

 

 

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus