Aho Bwana Sylvestre Uwibajije ntiyaba ari mu banyurwa manuma?

GUKEMURA BURUNDU IBIBAZO BYA POLITIKI BYARANZE U RWANDA:Sylvestre Uwibajije 8123_131313570875_4115981_n-150x150

Sylvestre Uwibajije ati « ntitugomba gufata abagize FPR nk’abescrocs »

Ku wa gatandatu tariki ya 16 Kamena i Bruxelles mu Bubiligi habereye inama ihuza abayoboye DIRHI (Dialogue Interrwandais Hautement Inclusif) n’abayoboye amashyaka n’indi miryango ya politiki. Amashyaka akorera hanze y’u Rwanda yitabiriye Ubwo butumire.  Inama y’Umwami w’u Rwanda CRR nayo yari ihagarariwe ku buryo bw’indorerezi(kuko CRR atari ishyaka rya politiki). Inama nyirizina irangiye, abari bayitabiriye bahawe ikiganiro na Bwana Sylvestre Uwibajije wabaganiriye ku byerekeye icyo yise « gukemura ikibazo cy’u Rwanda mu mahoro ku buryo impande zose zibyungukiramo. » Muri rusange Bwana Uwibajije ntiyabashije kwemeza (convaincre) abari mu nama ya Dialogue. Reka turebera hamwe muri make ibibazo yabajijwe ubwo yari amaze gusomera abari mu nama incamake ya gahunda afite n’uko atekereza ikemurwa ry’ibibazo mu mahoro.

Twibutse ko ingingo Bwana Uwibajije agenderaho muri make ziteye zitya: Avuga ko mu Rwanda habayeho intambara, ariko ko iyo witegereje muri iki gihe usanga hariho indi ntambara ikomeye yise intambara y’ubutita (guerre froide) ishobora kuzabyara indi ntambara ikomeye. Akavuga ko kurangiza guerre froide iri mu Rwanda bikwiye kwihutirwa. Bwana Uwibajije abona ko haramutse hagize uwaba afite igisubizo (solution) cyo kurangiza guerre froide iri mu Rwanda akwiye kugishyira ahagaragara. Ariko ko mu gihe asanga ntawe ugerageza gutanga igisubizo gifatika, abona ko hakwiye kubaho inzira ya dialogue, aribyo kuganira n’ubutegetsi bwa Kigali, nabwo bugatanga urubuga rwa politiki (espace politique). Ibyo bikaba hagamijwe kwirinda indi ntambara.

Bwana Sylvestre Uwibajije yagaragaje atyo ko akurikije ibiganiro aherutse kugirana na bamwe mu bategsi bo mu Rwanda barimo abasirikari (nka Jakob Nziza), ndetse n’abasiviri (nka ba Bwana Ntawukuriryayo na Musoni) asanga leta y’ U Rwanda igeze igihe ibona ko ari ngombwa ibiganiro byo kurangiza intambara y’ubutita. Bwana Uwibajije ngo yaba yaremerewe n’abategetsi b’ U Rwanda ko guhera ubu amashyaka agiye kwemerwa gukorera ku mugaragaro no mu burenganzira busesuye. Ikindi ni uko ngo FPR yiteguye mu minsi ya vuba gufungura infungwa zose za politiki. Ngo ikibazo gusa abayoboye u Rwanda muri iki gihe bibaza ni iki: Tuzaganira ariko se tuganire na nde?

Ikibazo  Bwana Uwibajije nawe yibaza kikaba iki: Ni nde witeguye kuganira ne leta yahagurukiye gukemura ibibazo byari bikomereye abanyagihugu bikaba bigiye kubonerwa umuti? Niyo mpamvu we asanga Amashyaka na Societé civile ubu bakwiye gufata umurongo wo kuyoboka ibiganiro na leta y’i Kigali, bakavuga kandi no ku bindi bibazo binyuranye bijyanye n’ubutabera n’iterambere. Bwana Uwibajije avuga ko n’ubwo hagaragara ubutandukane mu majyambere mu Rwanda muri iki igihe (dichotomie hagati y’imijyi n’ibyaro), ko ibikorwa bya leta y’ U Rwanda mu rwego rw’iterambere bikwiye gushimwa. Agasanga abanyarwanda bakwiye guhagurukira guteza imbere igihugu, ariko bakanashyiraho imipaka ntarengwa (garde fous) mu mibanire ku buryo nta wazongera guhohotera undi.

Bwana Uwibajije asanga kandi hagomba kubaho kubahiriza umutekano n’ukwishyira ukizana mu banyarwanda, kandi ngo abashaka gukorera igihugu ntibashyire imbere inyungu bwite no gushaka imyanya. Gusa agasanga nanone igihe kigeze ngo abaharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda bongere bahe chance FPR (kuyiha bénéfice du doute) yo kwereka abanyarwanda ko igamije inyungu zabo. Kuba FPR ngo yemera ko igiye gufungura imfungwa za politiki icyo akaba ari ikimenyetso gikomeye, bityo rero ngo hakaba hasigaye uruhare rw’abari muri opposition (la balle dans le camp de l’opposition). Bwana Uwibajije yashatse kandi kumara impaka ku waba yibwira ko initiative ye igamije inyungu bwite. Yerekanye ko Societe akorera nka Consultant financier ariyo Amcor imuhemba neza bihagije kandi akaba afitemo umwanya w’ubuyobozi, ko bityo abibwira ko gukorana na leta ya Kigali ari ku bw’inyungu bwite bamwibeshyeho. Agaragaza atyo ko ikimutera gufata initiative arimo muri iki gihe nta kindi uretse urukundo rw’igihugu.

Mu bibazo byisukiranyije mu kubaza Bwana Uwibajije ku gitekerezo cye iby’ingezi ni ibi:

- Initiative ye ni nziza ariko igaragaza ko harimo naiveté (kunyurwa manuma): Ababajije ibibazo Bwana Uwibajije muri ubwo buryo ntibabuze gushima igikorwa yatangiye ubona kigamije koko ibiganiro hagati y’abanyarwanda na FPR. Ariko hakabaho kwibaza icyizere cyahabwa FPR (degré de confiance), mu gihe bizwi ko imenyereye kwiyemeza gukora ibintu ariko ntitinye kwica (violer) amasezerano.

Kuri Icyo kibazo Bwana Uwibajije yasubije ko ari ngombwa kwiga kureba imbere abanyarwanda ntibahere mu byashize. Ngo nta kugirwa imbohe n’amateka. Ngo abanyarwanda bakwiye kubona ko no muri FPR hagaragaramo kugongana abantu bapfuye ubutegetsi kimwe n’uko byahoze iyo inyungu za politiki za bamwe zibangamiwe. Ibihe rero ngo birahinduka, hakagera igihe bose babona ko hakwiye kwemerwa ibiganiro. Dialogue rero igomba gukorwa n’abayemera kandi bayishaka iyo babonye ko igihe kigeze cyo gukemura amakimbirane.

-Kugwa mu mutego wa FPR: hari ababajije Bwana Uwibajije niba atekereza neza ku mitego FPR ishobora gutega abantu. Bamwe mu bamwibukije imiterere ya FPR bayibayemo barayikorera, ndetse n’igikorwa Bwana Uwibijije yaba yarashowemo gifite abari bagishinzwe bari aho mu nama ubu batakibarizwa muri FPR. Uwibajije yasobanuriwe  ko yaguye mu mutego wa escroquerie wa Jakob Nziza na bagenzi be akananirwa kuwigobotora.

Kuri iki kibazo Sylvestre Uwibajije yabaye nk’usubizanya uburakari (nervosité) yumvisha ko guhora abantu batekerereza abandi ibyo batagamije (gushyiraho abantu clichés) atari byo. Avuga ko FPR ari abantu nk’abandi kandi ko nabo baba bakeneye ko ibibazo bibabangamiye bikemurwa.

- Ibibazo byakomeje kwisukiranya kuri ubu buryo: Ni kuki Bwana Uwibajije yagiye gushyikirana yitumirije, kuki atabanje kuvugana n’abo bireba bose ngo abe aribo bamuha uburenganzira bwo gushyikirana mu izina ryabo! Ibyo bituma nta wabura gutekereza ko haba hari inyugu Uwibajije akurikiranye. Muri urwo rwego hari n’abibajije kuri initiative ya Uwibajije bavuga ko bimeze nka Arusha nouvelle formule, aho umuntu ajya gushyikirana atabanje gutega amatwi abamutuma ngo abe aribo bamuha ubutumwa agomba kwitwaza. Abandi bagize bati imyaka yose ishize FPR isuzugura dialogue, ni iki cyemeza ko ubu igeze ku gushaka dialogue ibishyize ku mutima? Abandi nabo  bati ibyo kuvuga ngo FPR igiye gushyiraho espace politique cyangwa gufungura imfungwa zirengana, ko ari burenganzira butagombye kugirwa impaka, kuki FPR yumva ko aribyo igomba gutangaho cadeaux( prestations) yayo kugira ngo abanyarwanda babone kuyemerera kuganira?

Ibibazo muri rusange byakomeje kugaruka ku kintu cyo kunenga  uburyo Bwana Sylvestre Uwibajije yatinyuka kwemerera FPR ibintu ku giti cye, hanyuma akiyumvisha ko azabasha no kubyumvisha abandi mu gihe yagiye kureba FPR atabanje kubagisha inama. Ese mbere y’uko  agenda ntiyari azi ko initiative yo gushaka kuganira isanzweho? Kuki atabanje kuvugana n’abayishinzwe mbere yo kujya i Kigali? Abandi nabo bakomeje bagira bati: Umuntu ushaka ko ibiganiro bitangira atabikoze mu izina ry’abaturage aba yumva ari kubikora mu izina rya nde? Ese aho Uwibajije yaba abona ko urwikekwe ruriho iyo abanyarwanda bavuga FPR n’amayeri yayo nta shingiro rufite? Ese ko avuga gufungura abantu, abo ni bande bavugwa? Ninde uzafungurwa, ninde uzasigara muri gereza? None se uretse imfungwa zizwi za politiki, nta bandi barenganyijwe na gacaca n’ubundi butabera budasobanutse bwa FPR?

Ikiganiro cyarangiye hakiriho n’ubushake bwo kubaza ariko ntabwo umwanya uhagije wabonetse ngo Sylvetre Uwibajije abashe kwisobanura neza, gusa yijeje abantu ko mu nama ateganya tariki ya 23 Kamena i Brussels abibaza ibibazo byose bazahabwa ibisubizo bikwiye. Yanzuye avuga ko abavuga ku butegetsi bw’ U Rwanda muri iki gihe badakwiye kubona Inkotanyi nk’abescrocs. Bityo ngo niba baratanze amahirwe yo kuganira (offre), ngo nta mpamvu yo kuyirengeshwa. Ngo abantu ntibagatangazwe n’uko umuntu kubera ubutwari ashobora gufata icyemezo ku giti cye (initiative personnelle), ngo hanyuma byamara kunguranwaho ibitekerezo bikavamo igikorwa gikomeye cy’ingazamarumbu kikitabirwa n’abantu benshi.

Ni ukubitega amaso, uwapfuye yarihuse atabonye FPR Inkotanyi ivuye ku izima ikemera kuganira nta buryarya! Gacamigani nawe ati ibi bizafata ntangare! Ariko ngo nta n’uvuma iritararenga.

La rédaction, Le Médiateur.

5 Réponses à “Aho Bwana Sylvestre Uwibajije ntiyaba ari mu banyurwa manuma?”

  1. Ntwari Dit :

    UYu mugabo se uvuga ko yagiye i Kigali kuganira n’abayobozi baho,,,yahaguutse mu Bubiligi niho ariho aba yoherejwe na nde..ahagarariye nde…ibyo ko ari byo biteza urujijo…mbona haari abantu bagurisha abandi …byakomera bagacakira iryabo ndavuga ifaranga akaba agurishije abarwashyaka…naho gukemura ibibazo mu gihugu se ni bingahe ko ari icyoba gusa…ntawe ukoma…ntawe ucira ayumye…ni abo gusahura umutungo gusa biyongereraho imishahara…abandi bakabaho mu maganya

    Muzatubwire iby’uwo mugabo ukubutse mu Rwanda. Muzaba mugize neza

    Répondre

  2. gatwa Dit :

    Amateka akwiye kutwigisha,ikindi ibihe turimo nabyo bikatwigisha.

    Icya mbere nuko ibiganiro nkibi byigeze kubaho hagati ya FPR na Twagiramungu alias Rukokoma,uko byarangiye murabizi

    Icya kabiri, ibiganiro biriho bikorwa hagati ya Leta ya kigali na Leta ya Congo byari bikwiye kwigisha benshi mubashaka kuganira na Leta ya kigali,kuko uburyo bakora niburiya ntabundi.ndavuga FPR

    Gatwa

    Répondre

  3. kwizera Dit :

    abagabo nk’ aba baramenyerewe kuva na mbere fpr itarajya ku butegetsi. ese sibo bavangiraga leta ya habyarimana kugeza ubwo genocide ibaye leta itagifite ubushobozi bwo kurwana kubaturage bayo. none nawe arabyivugiye ngo gariho intambara y’ ubutita ishobora kubyara intambara ikomeye. ahubwo niyerure avuge ko avuye mu rwanda gufatanya na fpr gutegura intambara. nyamara akwiye kwibaza, kuko yasanga uyu mukino hari benshi utahiriye

    Répondre

  4. Bizimungu@caramail Dit :

    Abanyarwanda barwaye indwara ebyiri z’ibikatu. Hari abarwaye indwara yo kwibuka, abo ntibazigera babona amahoro. Ariko hari abarwaye iyo Kwibagirwa vuba, abo bo bazoreka u Rwanda.

    Répondre

  5. MARTIN Dit :

    uyu mugabo ubundi yitwa cyokere kubamuzi akaba ari ikimbwa cyambaye ubusa.
    murarye muri menge!!

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus