Impongano za Kagame ntawe uzanze, icyo twanze ni akarengane kimitswe mu nzego za leta!

6 octobre 2013

Le Courrier de Nkusi

alt

Kuri Bwana Paul Kagame, Dictateur w’u Rwanda.

Ku itariki ya 5 Ukwakira uyu mwaka, Seminari nto ya Mutagatifu Leon i Kabgayi yizihizaga yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe. Guhera mu 1913 kugeza uyu mwaka turimo, u Rwanda rwahinduranyije ubutegetsi kenshi, hagoragazwa byinshi kugira ngo umuryango nyarwanda wiganjemo abahutu n’abatutsi ubashe kubaho neza mu mahoro nta kuryana no kuryamirana. Seminari nto ya Kabgayi mu by’ukuri yanditse amateka yaranze igihugu cyacu, cyane cyane ko ababereye ku isonga igihugu bagiye bagerageza kugishakira ituze uko bashoboye kose bagiye baherwa uburere mu iseminari ya Kabgayi, bigaragaza ko iyi seminari koko yagiye yita ku bana ba rubanda ikabavanamo abagabo bashoboye gukorera u Rwanda.

Bwana Paul Kagame, abayobozi bakuriye repubulika y’u Rwanda mbere yawe (ab’ingenzi), bose baciye mu iseminari ya Kabgayi. Iyi Seminari yizemo Geregori Kayibanda, yigamo Juvenal Habyarimana, ndetse n’izindi ndatwa zagiye zigira uruhare rukomeye muri leta zaciye mu iseminari ya Kabgayi. Paul Kagame, birakomeye kumenya neza aho wigiye amashuri yawe, ibyo aribyo byose ikizwi ni uko utanyuze mu iseminari, reka iya Kabgayi ho ntibyari no gushoboka kuko waje gutegeka u Rwanda uvuye hanze y’igihugu ari naho warerewe wanakuriye.

Paul Kagame, kuba warerewe hanze y’igihugu, bituma utegeka abanyarwanda mu by’ukuri utazi ibibaranga n’ibyo bifuza by’ukuri,  nyamara mu ijambo wavugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana Seminari ya Kabgayi imaze ishinzwe, niwowe washatse gutanga amasomo ku bize cyangwa bakuriye hafi y’iyo Seminari. Uti « amakosa yakorewe muri iyi seminari umuntu ashobora kuyigiraho ushaka kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza! » Niko se Bwana Kagame, ko umenyereye kenshi kuvugira mu kinyiranyindo, wasobanuriye neza abanyarwanda ayo makosa uvuga yakorewe muri iyo seminari wari wagiye kwizihiza! Ese ayo makosa yaba ari uko, nk’uko Musenyeri Smaragde yabigarutseho, i Seminari yagiye yita buri gihe ku bana ba rubanda ikabavanamo abagabo bashoboye gukorera igihugu? Niba ari ayo makosa uvuga yakorewe mu iseminari ya Kabgayi, biragarara neza ko ibitekerezo byawe bihabanye cyane n’inyungu za rubanda, kuko ayo nta makosa ayarimo.

Kandi rero ni mu gihe, Paul kagame biraboneka neza ko  haba mu mvugo no mu myitwarire yawe, ko ushyira imbere cyane amavuko yo mu bikomangoma nk’aho ibyo ari kamara mu kugira uruhare ku neza y’igihugu! Mu maso yawe mbese ibyo nibyo byitwa amateka, muri make kuri wowe abanyarwanda nyabo ni abakomoka mu mfura n’ibikomangoma! Iyi mitekerereze ihabanye cyane n’amatwara ya repubulika uvuga ko uhagarariye, niyo ituma ubutegetsi bwawe butazigera na rimwe bujyana n’inyungu za rubanda. Aho niho abakubanjirije ku butegetsi byibuze bakurushije kure agaciro mu micungire y’igihugu, kuko bo bemeraga ko mu bana ba rubanda rugufi harimo benshi bafite impano zigirira igihugu akamaro ariko kenshi zipfukiranwa n’uko badahabwa uburere n’ubumenyi buhagije bya ngombwa ngo bibafashe kujya mbere. Aha kandi niho seminari nto ya Kabgayi yatsindiye igitego gikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko abayihagarariye bamenye kare kose kubyaza umusaruro impano nyinshi zihishe mu ntamyekana no mu baciye bugufi.

Paul Kagame, Dictateur w’u Rwanda. Ntawabura na none kugushimira ko hari igihe ugira agatima k’ubumuntu, cyane cyane iyo usumbirijwe n’ibihe bitakoroheye. Bityo icyo umuntu wese yakwifuriza, akurikije amatwara yawe, n’uko bihe bitakoroheye byakwiyongera, bityo wabona ukoze n’ibitangaza abantu batari biteze. Mbese nk’ubu uramutse ufunguye imfungwa zose zigirijweho nkana na politki ruvumwa wimitse mu gihugu, ukeka ko bitakongera amanota mu maso ya rubanda? Itegereze neza ku gikorwa cyiza wigiranye ubumuntu cyo kwiyemeza kubaka amazu y’amacumbi ya Université y’i Kabgayi kimwe no kubaka ibikoni ndetse no gutanga ibikoresho. Irebere mbese ukuntu wateye abantu akanyamuneza igihe waherezaga akaboko abapadiri b’abasaza bahindutse ibimuga kubera gukobokera rubanda. Uratekereza ko biriya bitaguhesheje inota mu banyarwanda? Icyo usabwa nta kindi ni ukurangwa n’ibikorwa nka biriya, cyane cyane kumenya igihangayikishije rubanda no kugishakira igisubizo. Ibyo bizakurinda kwiriwa utuka abazungu, kandi nta n’icyo ushoboye kubahinduraho.

Paul kagame, hari abantu benshi biyemeje kutazigera na rimwe bagucira akari urutega, ndetse bahisemo kuzajya bagutera amase aho unyuze hose cyane cyane mu ngendo zawe mu bihugu byo muri Western bigendera kuri demokarasi n’ukwishyiura ukizana. Hari ikintu kimwe gishobora kukurinda kuvumwa ni isi aho unyuze hose: Nta kindi ni ukuzitura imigozi y’akarengane icyama cyawe RPF gikomeje kubohesha rubanda. Kwicara hagati y’abagore mirongo ibyatsi washyize mu nteko yemeza amategeko yawe ukibwira ko ibyo hari icyo bihindura ku isura y’uubtegetsi bwawe, uko ni ukwibeshya cyane. Uretse no kujijisha abazungu, mu maso y’abanyarwanda biriya uba ukoze biba bigarageje cyane ahubwo ugupyinagaza bikomeye igitsinagore, kuko uba werekanye ko utinya abagabo b’ibitekerezo ugahitamo gukomesha amashyi abagore b’intege nke.

Paul Kagame, Dictateur w’u Rwanda. Hari ubwo natekereje ko igihe cyarenze cyo kwirirwa umuntu ata ijambo aribwira umutwe ufunze nk’uwawe, ariko kandi iyo ugaragaje rimwe ko ushobra kwigiramo ubumuntu, nta cyabuza kugushima, birumvikana ariko ishimo rihoraho ryaterwa n’uko wakomeza ibikorwa byiza nk’ibyo wagaragarije muri Yubile ya Seminari nto ya Kabgayi. Mu gihe nanone igikorwa cyiza wakoze waba warakigiriye ubuntu utagamije kwiyamamaza no kwikura mu ngorane za politiki urimo, aho ntawabura umunsi umwe gukura ingofero agira ati komerezaho. Ntibizabe rero nka ya mbwa idashimwa kabiri, hari byinshi byo gukorwa mu rwego rwo kurenganura rubanda rwacupijwe na FPR, gerageza rero werekane ko n’inyungu z’abaciye bugufi zishobora kwinjira muri politiki uteganya mu gihe kizaza.

Ugire amahoro.

Nkusi (sé)

***************

 

PAUL KAGAME MU MAGANYA NYUMA YO GUFATIRWA IBIHANO N'AMERIKA. dans Politiki 10087776866_1f7a823c48_c
Paul ngo yizihirwa iyo yicaye mu nteko y’abagore…!

 

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus