Ibikorwa by’itekinika mu butabera birarimbanyije! (Radio Ukuri)

17 décembre 2018

Multimedia

FPR Inkotanyi na Paul Kagame muri ncire ayahe ndeke ayahe…

, ,

Une réponse à “Ibikorwa by’itekinika mu butabera birarimbanyije! (Radio Ukuri)”

  1. Admin Dit :

    Mr Marara aragaruka kuri ibyo by’ubuhuza, (niba allusion hano yakoraga) ariko nkatwe twahisemo guha izina Ikinyamakuru biturutse ku gitekerezo cy’Umwami Kigeli ubundi bari barahimbye Umuhuza. Tubona rero ko ari n’izina riberanye n’iki gitangazamakuru, ariko abanyarwanda nibo bashobora kwihitiramo Umuhuza wumva ubanogeye igihe haba habayeho imishyikirano.

    -Ku gihe cy’Umwami Kigeli, igitekerezo cye yabonaga nk’uburyo bwo gukemuriramo ibibazo by’igihugu ari ugukora Table ronde. Ariko kubera ko hagomba kubaho une certaine pression ngo habeho Table ronde, hari Abanyarwanda bizeraga ko Umwami yabigirira autorite. Cyane cyane ko yashoboraga gukoresha iyo autorite ahamagaza Guvernoma y’ URwanda kwitabira Table ronde. Hanyuma kandi itayitabira, Umwami yashoboraga gufatanya n’abamukundiye hakavamo umushinga wa societe, kandi nyine abantu batekerezaga ko impuruza y’umwami yari kugira impact, ariko destin yabishatse ukundi:

    Icyo twavuga ni uko igitekerezo Umwami yatanze cyazaririjwe n’uko muri opposition hahitaga hazamo ikibazo cy’uko ubwami bwaciwe abandi bati ntibwaciye rukabura gica. Niyo mpamvu imyaka yashize indi igataha nta kigezweho, kandi Umwami Kigeli ntawe yashakaga gushyiraho agahato, kuko we yaravugaga ati niba bankeneye igihe cyose ndi disponnible! Ni uko rero Umwami yabonwaga nk’Umuhuza ariko rero impaka ku bwami nazo zari nyinshi!

    -Hanyuma ku basigaye muri opposition bo bakunze kugaruka ku kintu ngo hagomba dialogue hautement inclusif. Ikintu cyamera nk’inama rukokoma. Umuhuza babihitagamo ntibigeze bamwumvikanaho urebye muri rusange. Icyakora hari inama yabereye mu Buholandi muri 2012 bashyiraho Paul Rusesabagina. Hagati aho ntibyashobotse ko leta y’u Rwanda yashobora kuganirira muri Dialogue, ubwo ni ukuvuga ko Umuhuza atagize imbaraga zo kuyishyigura!

    Hanyuma haje kubera indi nama I palma de Mallorca muri Espagne ariko hagati aho habaga n’indi mihuro myinshi. Kugeza ubu uko tubizi nta Muhuza bigeze bumvikanaho, hari umuspanyol Prix Nobel wasaga n’uwibandwaho kandi akurikiranira hafi ikibazo cy’u Urwanda, ariko nta na rimwe leta y’u uRwanda yigeze yemera iyo mishyikirano na Opposition. Na Karangwa Gerard waje kujyayo ngo icyo kibazo acyiteho yagiye nka nyomberi nta wamenye amaherezo.

    Twe rero hano kugumana izina Umuhuza nk’igitangazamakuru biri mu nshingano twihaye hashize imyaka 10! Ni ukuvuga guhuriza hamwe ibitekerezo byose byubaka sous un meme toit. Iyo ntego ntitwayitezutseho kandi tugenda tuvugurura uko bidushobokeye. Ni izina rero twafashe nk’ikinyamakuru cyacu kandi n’Umwami Kigeli akiriho yararishimye. Ngayo nguko

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus