Ndasaba Prezida Nkurunziza kumfungurira umwana, kuko nta mpamvu igaragara ihari yo kumucira igifungo cy’imyaka 20! (Padiri Theophile Murengerantwari)

23 février 2019

Société

IMG-20160422-WA0003Charlotte Ingabire Karorero muri 2015, igihe yari akiri mu masomo i Bujumbura

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2018, mushiki wanjye Charlotte Ingabire nibwo yari akirangiza amashuri ya kaminuza i Bujumbura, aho ari avanye impamyabushobozi ye ya Licence mu bijyanye na communication, hanyuma ataha mu gihugu cye cy’u Rwanda aho yatangiye gushaka akazi. Mu gihe yari atangiye ibyo gutekereza imirimo, yaje guhura n’umuntu w’inshuti y’umuryango w’umunyaburayi, waje kumushakira uburyo yajya gukomereza amashuri ye mu Bugereki, akaba yahakorera impamyabushobozi y’ikirenga mubyo yari yarigiye.

Birumvikana ko Charlotte atari kwitesha ayo mahirwe, ari nayo mpamvu yatangiye gushaka ibya ngombwa by’inzira nk’uko undi munyarwanda wese yabisaba agiye hanze, kandi bwari n’uburenganzira bwe. Ntako rero atagize uhereye ku bisabwa guhera mu nzego z’ibanze mu kwaka ibya ngombwa, ariko inzego z’ubuyobozi zimuhakanira ku mpamvu zitumvikana, ko adashobora kuba yabona urwandiko rw’inzira rwa Passeport. Inama twamugiriye nk’umuryango ni uko ibyo byo gukomeza amashuri ye yabyihorera, bityo agakomeza gahunda ze zo gushaka akazi nk’uko yari yazitangiye!

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2019, niho Charlotte yaje kwegerwa n’abantu tutari twamenya abo aribo, bamwumvisha ko kuba yarabaye i Burundi mu gihe cy’imyaka 10 igihe yari mu masomo, mu mategeko byamuhesha uburenganzira bwo kubona ibyangombwa by’icyo gihugu akaba yanabasha kubona impapuro z’inzira. Birumvikana ko cyari igitekerezo kidahwitse, ariko yakurikije abo bamuhaye izi informations, nyuma aza kwisanga yafashwe n’inzego z’umutekano za leta y’u Uburundi zahise zimuta muri yombi, ubu akaba afungiye ahantu hatari hamenyekana neza!

Amakuru yatugezeho, ngo ni uko inzego z’Uburundi zashatse kumushyikiriza ambassade y’u Rwanda i Bujumbura, ariko Charlotte we atanga icyifuzo ko niba hari ikosa yaba yarakoze ryatuma afungwa, ko yafungirwa i Burundi aho kujyanwa mu Rwanda. Igitangaje aha, ni ukumenya impamvu icyo kibazo cyo gusaba impapuro cyaremerejwe, kugeza aho bagishyira ku rwego rwa za leta. Ikindi nabwo cyadutangaje, ni ukuntu urubanza rwihutishijwe, aho gutanga umwanya ko ushinjwa yabanza kubona abamwunganira, ahubwo agakatirwa n’inkiko z’uburundi igifungo cy’imyaka 20!

Maze gutekereza ku by’iryo fungwa, ndasanga uburyo ikibazo cyo gusaba impapuro cyafashwemo na leta y’u Burundi harabayemo gukabiriza cyane, kugeza aho bashaka kubigira ikibazo cya za leta! Ntabwo byumvikana na gato ko ikibazo cyo gusaba impapuro cyavamo urubanza rwihutishijwe, kugeza aho guca urubanza rwo gufungwa imyaka 20 hatabanjwe byibuze kumvwa ingingo z’abunganizi mu mategeko!

Ni muri urwo rwego nsaba Prezida Nkurunziza, cyangwa se abafasha be gusuzumana ubwitonzi icyo kibazo, bagashyira mu gaciro, bakabona ko nta kibazo gihungabanya za leta kigaragara na gato mubyo gushaka impapuro z’inzira, cyane cyane iyo uwazisabaga yabikorereye amaburakindi kuko yari abujijwe ibyo afitiye uburenganzira mu gihugu cye. Bityo ngasaba leta y’u Uburundi kurangwa n’ikigongwe bakaturekurira umwana. Yaba yaribeshye kandi igifungo cy’imyaka 20 ndasanga kitumvikana yewe nta n’inyungu gifitiye Abarundi, bityo nkaba nsaba ko Charlotte afungurwa byihuse agasubira mu muryango we!

Padiri Theophile Murengerantwari

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus