Archive | Services n’Amatangazo (pour les rwandophones) Flux RSS de cette section

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Iyo Abagore batukanye uca Urubanza ute?

16 novembre 2018

0 Commentaire

DRLM

 

1. Ku gihe cya Salomon byari byoroshye! Ureba Umugore ufite urwango ku mutima akaba ari we utakaza urubanza.

Aha ngaha Utsindwa ni Mushikiwabo

2. Dans la Francophonie: Louise vs Michaelle

Ureba umugore w’Igifaransa gike akaba ariwe Utsinda:

Aha ngaha utsinda ni Mushikiwabo

3. Dans la Sorcellerie: Diane vs Louise

Ureba umugore ukuze mu myaka akaba ariwe witwa la Sorciere (N’ubwo abapfumukazi bakunze kubangukirwa no kwita abandi abapfumu)

Muri rusange: Diane Rwigara niwe ufite avenir ifatika. Nta rwango afitiye abantu, avuga indimi zose adategwa kandi ni Umujeune! Arabatsinda cyane, kandi aracyanabatsinda!!!

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

26 mars 2017

0 Commentaire

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

25 mars, 2017 | Non classé | Pas encore de commentaires.

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari) -6145-e4d1f

Kuri Bwana Jean Damascene Bizimana

Umuyobozi wa CNLG Rwanda

 

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 wagize utya uhurutura amagambo yatangaje abakumvise, aho wibasiraga Abihayimana wemezaga mu buryo bushiritse isoni cyane ko ngo baba bapfobya (cyangwa se ngo bahakana) Genocide yakorewe abatutsi. Icyo gihe nohereje inyandiko ikwiyama, cyane cyane kubw’ibyo wari wihaye byo gukomatanya Abihaye Imana biyemeje inzira ya politiki mu rwego rwo kuzanzamura igihugu cyayogojwe na politiki ruvumwa ya leta ukorera benshi bakunze kwita iya FPR hamwe n’abandi batari mu bya politiki. Icyari kinteye kwandika mu by’ukuri, ni uburyo wakururaga izina ryanjye mu bijyanye na politiki, aho nakwibukije ko kuva mu mwaka wa 2013 ntivanga muri politiki ku bw’amabwiriza nahawe n’abayobozi banjye mu Kiliziya. Gusa biragaragarira buri wese ko ibyo nanditse ntacyo waba warashoboye gutoramo cyangwa se ukabyirengagiza ku bushake, bigaragazwa n’uko utavuye ku izima na n’ubu ukaba ukomeje umuco w’ubushotoranyi ku bantu bigaragara ko wawutojwe n’iryo shyaka wayobotse ariryo RPF!

 

Bwana Bizimana,

 

Muri iyi minsi nongeye guhamagarwa n’abanyarwanda banyuranye b’impunzi, bamenyesha ko wageze aho gutinyuka cyane, aho ushyira mu majwi bundi bushya Abihayimana wiyemeje kwibasira ku maradiyo mpuzamahanga, nanone izina ryanjye rikaba rigarukamo. Mu by’ukuri ntibyari ngombwa ko nakomeza gukina nawe umukino w’agatereranzamba ka nyina wa nzamba, ariko kubera ko ibyo wiyemeje bigaragaramo kuba gatumwa, tugiye twicecekera ahari wazagera igihe wibwira ko ufite uburenganzira bwo gukomeza kogera abantu ho uburimiro, kandi ibyo wasobanuriwe bihagije ko ntawabikwemerera. Bityo mboneyeho kongera kukwiyama ku mugaragaro, nizera ko ari ubwa nyuma nterana nawe amagambo, bitaba ibyo hakazafatwa ibindi byemezo. Hagati aho ariko nkaba nifuza ko unsubiza ibi, mbere yo kwiha uburenganzira bwo gutoteza abandi banyarwanda nkawe!

 

1. Bwana Bizimana, uvugira abatutsi nka nde?

 

Mu mvugo wiharaje muri iki gihe, iyo uvuga ijambo umututsi, wagira ngo nta bandi banyarwanda babaho mu moko yandi, ndetse umuntu akaba yakeka ko abandi banyarwanda basigaye bo nta burenganzira bagira, kandi nk’uko tubizi twembi, abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bazikuye akababaro kabo katurutse ku guhohoterwa cyane cyane n’abayoboye leta ukorera, nta wakira amarira n’imiborogo benshi bagerageza gutsinda no kurenzaho cyane mu rwego rwo kugerageza gutanga amahoro. Kuba ako kababaro katavugwa cyane, ntawe biha uburenganzira bwo gukomeza gushotora abandi banyarwanda yitwaje abatutsi.

 

Niba ntibeshya, Komisiyo uvuga ko ukuriye yahoze ihagarariwe na nyakwigendera Jean de Dieu Mucyo, bizwi ko yari n’umucikacumu wa genocide yakorewe abatutsi. Mu gihe cyose Nyakwigendera uwo yamaze akuriye iyo Komisiyo, nta wigeze amwumvaho ubushotoranyi n’ubutindi ku bantu bigeze ku gipimo uriho kuri iki gihe. Bityo ikibazo cya mbere aha nkubaza: Wibwira ko uri nde, wishingikiriye iki cyatuma ukomeza guteza ubwega ku bantu witwaje abatutsi? Muri abo barokotse mbese ubundi uhagarariye nde muri abo, ninde wagutumye kujya gushakisha za boucs emissaires, kugeza aho wibwirako abo ugomba kuzishakamo nta kundi byagenda ari abihayimana? Ibi biraganisha cyane ku kibazo gikurikiye.

 

2. Bwana Bizimana, ni uwuhe mukoro w’ukuri ufite muri ayo mabanga washinzwe?

 

Impamvu y’iki kibazo irumvikana cyane. Iyo umuntu ahawe imirimo adasobanukiwe n’ikigamijwe, akenshi yishakira umukoro uko abyumva. Aha nkaba nsanga ariyo cas nawe uherereyemo. Kugeza n’ubu sinumva icyo ushaka kugeraho, aho wumva ko inshingano wahawe uzazitunganya ari uko wibasiye abayoboke ba Kiliziya gatolika, kuko bigaragara neza ko nta yindi ntero ugira iyo uvuga ibyerekeye Genocide! Aha umuntu akaba yakwibaza icyo waba upfa na Kiliziya, amateka mwaba mufitanye kugeza aho wasanga ibijyanye na genocide ariho aho bikwiye kubarizwa!!!

 

Kubwanjye nkurikije ibi umaze iminsi utangaje, biranyereka ko ushobora kuba uri imburamukoro. Ni ukuvuga umuntu ufite umurimo ahemberwa ariko ataziye inshingano nyazo zijyanye nawo, ku buryo yahora ashakisha icyatuma yerekana ko ari ku kazi.

 

Bwana Bizimana, icyo ukwiye kuzirikana ni uko abantu abantu bose atari imburamukoro. Ibyo utangaza muri iki gihe, birimo ikintu cy’ubushake bwo gutesha abandi umwanya ku busa. Igisubizo kuri ibyo byose uba uvuga ukwiye kukimenya utagiye kure. Muri abo bose uvuga mu Kiliziya bapfobya genocide cyangwa bayihakana, siko biri. Uko niko kuri. Bityo ntiwagombye nawe ubwawe kwitesha igihe, ahubwo wakagombye gukoresha umwanya ufite ubaza abagushinze imirimo icyo bakwifuzaho cy’ukuri. Ngirango ukuri nako utagombye kwirengagiza, ni uko ugerageje wese kunenga amahano leta ukorera igirira rubanda, uwo wese ashakirwa ibyaha agerekwaho, icyo gupfobya genocide kikaza ku isonga. Bityo gushakiriza mu Bihayimana muri ibyo ni ukuyoba inzira.

 

Ukwiye kuba wararangije kubona ko yaba umuhutu cyangwa se umututsi uzatinyuka kunenga politiki ruvumwa muyoboresheje abaturage, ibyo byose azabigerekwaho kabone n’aho yaba umucikacumu wa genocide. Ndumva bidakwiye kuzagutangaza igihe kimwe bagukuye muri ayo mabanga ushinzwe nawe ukazisanga bagushinje genocide, kandi witwa ko wahoze uyoboye Komisiyo iyirwanya. Experience ku bantu batagira umubare bakoze nk’ibyo ukora bikarangira aribo bashyizwe ku gatebe yagombye kugufasha kutihenura ku bantu witwaje imyanya ufite, RPF ikaba yaragaragaje bihagije ko kuyiringira ari kimwe no kwiringira ijosi rizakubyarira umwingo. Ntacyo rero tutabonye kuri iyi ngoma ya RPF ku buryo wakwiha gukangisha imyanya muri leta, bityo ubishatse wava mu kwijijisha ugaha abandi amahoro nk’uko nabo batayakwimye!

 

3. Ese ibi bivugwa muri iyi minsi nabyo ni ugupfobya genocide, cyangwa ni ukubona insina ngufi gusa mu Bihayimana?

 

Bwana Bizimana,

 

Mbere yo kugena ba boucs emissaires bawe nk’uko mbona waduhagurukiye, sa n’unyuranganya amaso ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye urebe ibihanditswe kuri leta ukorera. Ni ukurikirana neza urasanga ababyandika atari Abihayimana, ahubwo ari abanyarwanda uko bari mu ngeri zinyuranye. Kubera ko ntari mperutse gukurikirana ibyandikwa mbere y’uko uhagurukije ibi by’ubushotoranyi, jye ndaguha incamake y’ibivugwa kuri leta ya FPR muri iki gihe muri rusange:

 

1° Kurigisa abantu birabandanyije!!! Nta kwezi, yewe nta cyumweru cy’ubusa gishira utumvise abo leta ya RPF yarigishije. Hari abaza gusura bene wabo mu Rwanda, ukumva ngo barigise. Muri iki gihe haravugwa cyane uwitwa Uwamahoro ushatse mu Bwongereza. N’abandi n’abandi n’abandi: Gufunga, kurigisa, guhimbirwa ibyaha bicisha abantu imitwe….Izi rapports zitangwa n’abanyarwanda aho bari hanyuranye, kandi zivuga ibintu zihereye kuri facts. Ni ukurikirana neza urasanga atari abihayimana babyandika, ni abanyarwanda muri rusange. None se kwamagana ibi mwimonogojemo byo kurigisa abantu, kubivuga bihuriyehe no gupfobya genocide?

 

2° Politiki mbi y’ubuhinzi mu Rwanda yateye inzara Nzaramba: Abaturage bambuwe ibyabo, babuzwa uburyo mu mirimo y’ubuhinzi, bacibwa imisoro y’ikirenga ku masambu yabo, ubundi imirimo y’ubuhinzi iradindira, bitera inzara abaturage bahaye izina bakurikije ko itazarangira mu gihe hakiriho iyo politiki mbi. Inzara bayihaye izina Nzaramba. Kuvuga ibyo bihuriye he no gupfobya genocide?

 

3° Haravugwa amahano anyuranye mu gihugu, aturuka cyane cyane ku bwihebe mu bantu. Abantu baragera n’aho kubaga imbwa bakarya. Ibyo ntibyahozeho, birerekana ikibazo gikomeye cy’ubukene mu bantu. Kuvuga ibyo hari aho byaba bihuriye no gupfobya genocide?

 

4° Abanyeshuri muri za kaminuza barabuzwa epfo na ruguru. Universites zigenga zikibasirwa amashami agafungwa nta nteguza nta n’ibisobanuro. Ibi bikajyana n’abayobozi mu nzego zinyuranye beguzwa ku ngufu kugirango imyanya barimo ihabwe abandi mu karengane katoroshye. Ibi kubivuga ni ugupfobya genocide?

 

5° Abantu baricwa ku manywa y’ihangu, nta perereza nta ki! Ibi bimaze kuba akamenyero, ku buryo bisa ntawe bigitangaza iyo humviswe ngo nyanaka baramunize cyangwa se bamuhaye ubutaraza! Byageze aho bamwe bavuga ngo kanaka „yahawe kuri twa tuzi“. Utwo tuzi nta tundi ni ibi byo kwica abantu hakageragezwa ibyo guhishahisha bikomeye kugirango hatamenyekana ababiri inyuma, n’ubwo bigeraho bikajya ku itangazo. Iyo leta igeze aho kuroga abaturage, ayo ni amahano mu yandi. Bite rero no gupfobya genocide nyuma y’ibyo?

 

6° Gucecekesha abandi no gupfukirana ibitekerezo bitanga alternative. Politiki ya RPF yabaye akayobera ntigira indi yo kuyikumira, Bamwe babibonye batyo ubu bahisemo kwishyiriraho guvernoma ikorera mu buhungiro. Ubanza koko ari nacyo gisubizo cyari gikwiye nyuma yo kunangira kw’abayoboye leta iri Kigali. Ejo rero abaturage nibayoboka izindi guvernoma biturutse ku kunangira kw’ab’i Kigali ngo ngaho kandi bapfobeje genocide?

 

7° Kubiba urugomo mu baturage. Mbere havuzwe cyane za lokodifensi ubu ngubu ubanza bigeze mubyo bita Dasso! Kandi hose gahunda ari imwe. Kubuza umuturage uburyo n’amahwemo. Bavuga gahunda ziteye isoni zo gukumira abirwariza bazunguza utuntu mu mugi. None niba nta kazi kaboneka, wabuza ute umuturage kwirwanaho, kabone n’iyo haba ku gataro? Kuvuga ibyo rero byitwe gupfobya genocide?

 

Umwanzuro

 

Bwana Jean Damascene Bizimana,

 

Ndasanga nyuma y’ibyo nkubwiye haruguru (n’ibindi n’ibindi ntabonera umwanya wo kurondora), kwirirwa utesha abantu umwanya ngo barapfobya Genocide nawe ubwawe urabona ko bitaguha amahoro. Wari ukwiye kubwira abakuyoboye bakaguha undi murimo ukubahisha kandi udatuma wirirwa wiha rubanda. Genocide uvuga kuyikumira mbere na mbere ni ugushaka uburyo bwo guha abaturage amahoro no kubazikura mu butindi bubugarije. Icyo nugishobora nta mpamvu nimwe izaboneka yo kwirirwa wanduranya ku bihayimana na Kiliziya muri rusange. Nabonye ahari mu mvugo zawe ziherutse (nk’uko tubisoma kuri rushyashya.net cyangwa igihe.com), ari uko ngo mwaba mugeze igihe cyo kwitabaza Papa wa Roma nka arbitre. Hinga mbese tuzamugezeho biriya byose navuze haruguru mukorera abaturage, maze dutegereze mu gisubizo cye niba bikwiye koko kwihanganirwa. Niba kandi Papa Francis yasanga iriya politki ya ruvumwa ariyo ibereye rubanda, icyo gihe twagerageza gusaba abaturage kuba bakura akabo karenge mu Kiliziya gatolika ubundi bakibera abarokore ahari amasengesho asumbyeho yabafasha gukomeza kwihanganira ingoyi muyoboresheje igihugu. Ibyo aribyo byose niba mutigiza nkana, mwagombye kumva ko kwirukira kwa Papa w’i Roma byakabanje gutangizwa no koroshya ingoyi, autrement mwaba muvomera mu rutete.

 

Nkwifurije amahoro aturuka ku Mana nzima

 

Padiri Theophile

 

 

Wa Mushyikirano ubanza ugenda uhinduka Umushyikirano naho Evode ararengana!

18 décembre 2016

0 Commentaire

Wa Mushyikirano ubanza ugenda uhinduka Umushyikirano naho Evode ararengana! dans Focus_Ligne editoriale -5102-11379

Evode Uwizeyimana ati njye sinumva impamvu mwumva hari ibintu tatavugaho kandi byitwa ko turi muri Demokarasi!

Mu mpera z’ Umwaka bimaze kumenyerwa ko Leta ya FPR itegura Inama rusange ihuza abanyarwanda b’ingeri zinyuranye. Ntawe uzi urwego Iyo Nama ibarizwamo mu byerekeye amategeko agenga u Rwanda ubu, gusa ikizwi ni uko atari inama ifite ububasha nk’izi twumva mu bihugu bimwe na bimwe bigendera kuri Demokarasi, aho inama rusange y’igihugu ishobora ni urugero guterana ikaba yatora Umukuru w’igihugu (Ahaba za democraties parlementaires). Ni Ukuvuga ko abahagarariye abandi mu nama Rusange bagira uburyo batorwamo, amategeko akaba abagenera inshingano kimwe n’uburenganzira. Bite rero n’Inama y’Umushyikirano w’uyu mwaka isa n’iyavugishije benshi amagambo, cyane cyane biturutse ku buryo butari bwiteguwe Sekreteri wa Leta Evode Uwizeyimana yaba yayitwayemo! Yaba  se noneho ari intandaro yo kujya impaka mu materaniro y’abanyarwanda ubundi akunze kurangwa no kwikiriza yego biturutse ku ijambo ry’abari hejuru?Abagerageza guta ibyatsi kuri Evode Uwizeyimana bagombye kuzirikana ko byibuze yatumye habaho impaka ku bibazo, ubundi zisa n’izitemewe muri leta y’igitugu ya FPR!

Inama y’Umushyikirano ikunze kuvugwa mu mpera z’umwaka, kugeza ubu yakunze kugaragara nk’umunsi mukuru ukorwa n’ishyaka riri ku butegetsi, rigamije kurata ibyo ryaba ryaragezeho. Nta bibazo bikomeye bya politiki byemerewe kuvugwaho, mbese inama yabaye nk’umuyoboro wo gutanga akabarore ko byose muri FPR bigenda sawa sawa.  Kubera ko abatumirwa aba ari ab’Ishyaka FPR (ryitirirwa leta cyangwa se rikisanisha nayo), birasa n’ibitazigera bibaho igihe FPR igicigatiye ingoma ko ababona ibintu ukundi kunyuranye nayo batumirwa mu gushyikirana. Aba basa n’ibicibwa mu gihugu cyabo, abo bahagarariye bagafatwa nk’ho atari abanyarwanda. Tudatinze mu byo gusesengura iby’iriya nama kugeza ubu yibazwaho byinshi, birakwiye ko twagaruka ku Gucyocyorana kwa Sekreteri wa Leta Me Evode Uwizeyimana na Musenyeri Serviliyani Nzakamwita wa Diyosezi Gatolika ya Byumba. Nk’uko ibinyamakuru byinshi bikomeza kubigarukaho, hariho ikintu cyo gutwama Evode Uwizeyimana, mbese nk’aho ngo atagombaga gucyocyora Musenyeri Nzakamwita nk’umuntu wubashywe muri rubanda! Bityo tukibaza tuti, Ese koko mu nama yiswe iy’Umushyikirano, byaba  bikwiye ko unenze igitekerezo kitamunyuze yafatwa nk’aho yaciye inka amabere, mu gihe biba bivugwa ko igishyizwe imbere ari Dialogue?

Burya nta kintu gitera ishozi nko kubona ikivunge cy’abantu bateranye (baba bari muri za assemblees z’abadeptite, cyangwa se andi manama ayoboye igihugu), ugasanga ba nyiriguterana bavuye mu by’ubwenge bwabo bwite bityo bakigira abacakara b’umuntu umwe baba bumva ko ariwe ubasumbije umutwe. Birushaho gusa nabi iyo ba bantu baterana bagamije kitigera nari mwe bagisha inama umutimanama, ahubwo ibyo bakora bakabikora gusa bategereje igihe ukwezi kuzashirira bagahabwa iposho, dore ko abari aricyo kintu important baba binshingikirijeho. Bityo umuntu akibaza ati, gukunda igihugu byaba biri he, guha ubuzima bwawe sens ubikesha kwishimira guha abandi service byazaturuka he abantu bagiye bakora kuri ubu buryo tuvuzeho?

 

***

Mu Rwanda hari ikintu cyadutse cy’umuco mubi kuva aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi (Wenda ni nako byari bisanzwe mu muco karande!) wo kureba ibiba, ugasa n’aho utabibona, haba ku bayobozi bamwe muri leta cyangwa se mu Kiriziya. Bityo ugasanga umuyobozi runaka mu gihe cyose afashe ijambo, akihitiramo kuvugira muri generalites (Imvugo y’ubwihisho, yo kwirinda kwiteranya), ariko wasa n’ubaza concretement (Ibifatika), nyir’ukuvuga ashaka kugeraho, akaba atabikwerurira n’iyo wagira ute! Ashaka iki? Hato habe hagira umufatira ku ijambo? Uyu muco niba twawita kubeshya, cyangwa se kwiziga (muri sagesse ya kirwanda), birashoboka, gusa ikizwi ni uko bene uyu muco uhabanye na Demokarasi, bityo nta watinya kuvuga bene ibyo bisigisigi by’amateka bisenya byinshi aho kubaka, kubera bisa nk’ibishimashima ikibyimba cyagombye kuvurwa. Mu bihugu byateye imbere muri Demokarasi impaka muri za assemblees akenshi zirashyuha, ku buryo rimwe na rimwe abo mu gice cya gauche benda gusumirana n’abari a droite! Ni kuki rero impaka zubaka zitagibwaho, ngo umuntu ahagarare kubyo yemera, abirwanire ishyaka? N’umuco wa gikirisitu uvuga ko yego y’umuntu iba igomba kuba yego na oya ikaba oya, bityo kuruma uhuha bya kinyarwanda bikaba nta gaciro mu by’ukuri byagombye kugira muri iyi si y’iki gihe!

Tugarutse nanone ku ihangana rya Evode na Musenyeri Nzakamwita, birakwiye ko mbere na mbere abantu bamenya imiterereye y’abo bagabo bombi, kuko urebye neza wasanga harimo n’ikibazo cy’imyumvire gishingiye kandi cyigaragariza muri conflit de generations, n’iyo haba abagerageza kubibona ukundi.

Ku byerekeye Musenyeri Nzakamwita, umuntu yavuga ko ari prototype koko y’umuntu urangwa n’ubupfura  nk’uko bizwi mu muco wa gakondo. Musenyeri Nzakamwita n’umuntu mbese ugerageza kuba imberabyombi, kutagira cyane cyane aho yafatirwa mu ijambo, cyane cyane ku mpande zombi zikunze guhangana mu Rwanda. Gusa rero imyifatire nk’iyo, n’iyo yaba iya gipfura ite, ifite uburyo ishobora gusigasira akarengane mu bantu, cyane cyane iyo utatinyuka kugira ibyo uvuga ku bibazo concrets, abantu baba barimo. Mu by’ukuri imyifatire ya Musenyeri, n’ubwo yakwitwa kuri bamwe iy’abatera amahoro (bamwe bahirwa!), ariko kandi inatanga urwaho ku gahotoro mu bantu nk’uko tubibona muri iki gihe kuri FPR. Ibi ngirango twanabivuga duhereye ku ngero:

Mu mwaka wa 1994, Padiri Nzakamwita (Musenyeri ubu), yabanaga na mugenzi we Padiri Niyitegeka Alfred, alias Sozo, umwe mu byatwa by’abapadiri u Rwanda rwagize! Inkotanyi zifashe Rutongo, Padiri Niyitegeka ngo yaba yarahise yicwa, nk’uko byakomeze guhwihwiswa. Hakaba nabwo n’ababyegeka ku nterahamwe. Gusa bivugwa ko Inkotanyi ngo zaba zaramujije isura ye (yenda kumera nk’ibisanzwe bivugwa ko biranga abahutu), ariko mu by’ukuri Padiri Alfred yari umututsi. Nyuma y’intambara abantu bakomeje ibyo kubijyaho impaka, babaza iby’urwo rupfu cyane cyane Musenyeri Nzakamwita, dore ko yari kumwe na Padiri Afred. Ababikurikirana bavuga ko Musenyeri Nzakamwita yaruciye akarumira kugeza n’uyu munota.

Uretse n’ibyo, hari ibindi abantu bibaza: Ko Inkotanyi igihe zifashe Byumba zarengeye ku bapadiri bari bateraniye ku Rwesero (barimo Padiri Mudashimwa) zikabarimbagura, Nzakamwita nka Musenyeri wa Byumba yaba yarashyinguye ku mugaragaro abo bapadiri be mu Cyubahiro, kandi akaba yatinyuka akavuga n’urwo bazize? Birazwi ko ibyo Musenyeri Nzakamwita atabitinyuka.

Ibyo kandi ninabyo abakirisitu bakunze no kwibaza ku bayobozi babo ba roho muri rusange. Tufatiye urugero kuri Musenyeri Mbonyintege wa Kabgayi. Ko yabaye Musenyeri ashoboye kuvuga rikijyana kuri iyi leta, hari ubwo yaba yarafashe akanya ngo ashyingure bagenzi be b’abasenyeri barimbaguriwe i Gakurazo n’Inkotanyi, kandi anatinyuke akomoze ku cyatumye bicwa (bazizijwe ubwoko bwabo?). None se niba ibyo Musenyeri Mbonyintege atarashoboye kubikora mu gihe yari akibifitiye ubushobozi, yazategereza ko ari nde wundi uzabasha kuvuga kuri iyo injustice kugira yoye kuzasubira ukundi.

Nyamara hari ukuntu abayobozi mu Kiliziya bakora kandi bakarashaho kugaragariza intama baragiye ko bazitayeho. Dore nko muri uyu mushyikirano, ninde utabura mbese gushima igikorwa cya Musenyeri Rukamba? Yavuze atarya iminwa, dore ko nta n’uwo aba yikanga muri abo bose, atangaza atajijinganya position ye ku ndishyi zitumvikana FPR yasabaga Kiriziya. Nsanga bene iyi myifatire ariyo itera abakrisitu kwiyumva mu bashumba babo. Binyuranye rero no gukoresha langue de bois nk’uko kwa Musenyeri Nzakamwita, aho avuga asa n’utanga impuruza ko byacitse mu muryango nyarwanda, ariko adashobora na gato gutunga urutoki imigirire idahwitse ya FPR. Ntibishobora rero gutangaza ko umuntu nka Evode adashobora kwihanganira bene iyo nyifato kabone n’aho yaba ishingiye kuri gakondo!

 

***

Kugerageza kumva Imyitwarire ya Evode kuri Musenyeri Nzakamwita n’impamvu atashoboye kwihanganira bene iriya mvugo ya gipfura ya Musenyeri, birasaba kumenya Evode wo mu bihe bishize!

Niba hari umuntu wariye isataburenge ku buryo buhanitse mu minsi ishize leta ya Kagame, ni Evode Uwizeyimana. Uyu mugabo, ukiri muto mu by’ukuri, twavuga ko ari umwe mu bapromoteri b’icyiswe nouvelle Generation y’abanyapolitiki, mu barwanira impinduka baba hanze y’u Rwanda, kandi koko ishyaka ryo guharanira kuva mu mico y’amacakubiri yakunze kuranga generations zo mu gihe cyashize, ibyo Evode yabirwaniraga ishyaka rigaragara afatikanyijemo cyane cyane na mugenzi we Patrick Ndengera (Batwariwe ahari igihe kimwe mu Nkotanyi). Evode niwe wadukanye mu manama imvugo yise « gukubitira ikinyoma ahareba inzega » (Avuga RPF Inkotanyi muri rusange). Umuntu yanavuga ko muri abo banyapolitiki babyiruka, Evode ariwe wari ushoboye undi witwa Nduhungirehe, we wari wariyemeje kurwana intambara ikomeye yo kubunganga ikinyoma cya FPR, aricyo cyanagombaga gutsimburwa bidasubirwaho (Postion ya Uwizeyimana).

Birakomeye kuba wavuga ko Evode adateye neza, gusa ikigaragara ni uko uwabashije kumuroba wese akamushyikiriza FPR, uwo muntu nawe ni gahanga kuko yarobye igifi kinini. Ikibazo kikaba kumenya uburyo Evode Uwizeyimana, wagaragaye nk’umudemokrate yokorana na systeme y’Inkotanyi bigashoboka, ku buryo ndetse umuntu atatinya kuvuga ko ubu Evode (ngo washinzwe kuboha amategeko abuza inzira abahangara Kagame mu matora), akari kera FPR nitamukoraho we azayikoraho! Bityo kuvuga ko yaciye inka amabere mu kubahuka Musenyeri Nzakamwita byaba gukabya, twavuga ahubwo ko n’aho yihanganye kutavuga, buriya yacyashye uwo yari ashyikiriye! Birakomeye kuba umuntu yatekerereza ko aba banyapolitiki bato babyiruka ubu bazakomeza imikorere ya FPR. Bityo ntitwatinya kuvuga ko umushyikirano urimo ba Evode ahubwo ubanza wajya waba umushyikirano!!!

****

Icyo twabivugaho muri rusange:

Niba hari abanyapolitiki nouvelle Generation nka Evode Uwizeyimana baribwa akara n’Inkotanyi bakiyemeza kuva ku migambi bahoranye, ni ikimenyetso gikomeye ko abanyapolitiki aba basanzwe barwanira impinduka mu Rwanda ko bagombye ubwabo guhindura imikorere. Evode Uwizeyimana ni urugero nyarwo rwo gutsindwa kw’abaharanira impinduka mu Rwanda. Umuntu nka Evode ajyanwa muri FPR biturutse effectivement kuri deception: Mu gihe cyose abanyapoliti bahura nk’aho bavuze ku bibazo byo gukemura umwanya munini bakawuta muri querellers intestines z’ibyahise (kiga Nduga n’andi manjwe), ntibakavuge ko ikibashishikaje muri ubwo buryo ari ugutabara rubanda. Igihe cyose abantu bazagumya kurwana intambara z’amafuti zo gusubiranamo, hazakomeza kuboneka ba Evode benshi basaba Kagame kugomeza politiki ye ishingiye ku bucakara, kuko n’ubundi nta bushake bwo kuva muri ubwo bucakara buzaba buriho!

 

La Redaction, Le Mediateur

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

17 décembre 2016

0 Commentaire

 

Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE »

red-lineItangazo rigenewe abanyamakuru

ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE »

  1. « Intego y’ishyirahamwe iryo ari ryo ryose rikora politiki ni ukubungabunga uburenganzira ndakorwaho umuntu wese avukana. Ubwo burenganzira ni ukwishyira ukizana, kugira umutungo utavogerwa, kubaho ufite umutima mu gitereko n’ubwo kurwanya akarengane »(Ingingo ya 2 y’itangazo ry’amahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abenegihugu ryo mu w’1789).
  2. Kubera ko Ishyaka ISHEMA ryubatswe hashingiwe ku ihame rikubiye mu ngingo yibukijwe haruguru, nibimenyekane neza ko ba nyir’ibitangazamakuru n’amashyirahamwe akunze guha rugari icengezamatwara risenya, bikaba bigaragara ko muri iki gihe bashishikajwe cyane no guharabika Ishyaka ryacu mu kuryambika nkana isura y’ubuhezanguni, baba babiterwa no kutamenya, kugambirira ikibi cyangwa uburwanashyaka bw’agakabyo, ntibazatinda kubona ko badashobora kurwanya ukuri ngo bagutsinde.
  • Koko rero« KUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE » ni wo mushinga wonyine dushoreye kandi twiteguye kuzamurikira imbaga y’abanyarwanda bityo tukaba twizeye ko, mu gihe gikwiye, rubanda itazabura kwishimira inyungu nyakuri izawusaruraho mu gihe cya vuba, ikiringaniye n’ikirekire, ni ukuvuga amahoro arambye n’iterambere risangiwe na bose.

Kubera izo mpamvu dutangaje kandi tumenyesheje imbaga y’abanyarwanda n’Umuryango Mpuzamahanga ibi bikurikira:

  1. Twakiranye ubwuzu n’icyubahiro ijambo ritazibagirana ryavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku cyumweru gishize tariki ya 11 Ukuboza 2016, anenga, mu ruhame kandi nta guca ku ruhande, inzego za leta zafashe icyemezo cyo gukumirira umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA, Bwana Padiri Thomas NAHIMANA, n’ikipe ye bagahezwa ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, bityo, mu buryo butemewe n’amategeko, bamburwa uburenganzira bwabo bwo gutaha mu rwababyaye no kugira uruhare mu bikorwa mboneragihugu n’ibya politiki.
  2. Dushyigikiye kandi dushimye iyo ntambwe y’ingirakamaro itewe na Perezida wa Repubulika nk’«ikimenyetso cy’ubushake bwo gufungura urubuga rwa politiki no gutanga ihumure »kigenewe abanyapolitiki ba Opozisiyo iharanira demokarasi, bityo nabo bakaba bakwiye kugiheraho bakisuganya bwangu, kugirango uruhare rwabo rugamije kubaka ruzagaragare mu mahinduka yegereje aganisha u Rwanda ku butegetsi bugendera koko ku mahame ya demokarasi.

3.Turashimangira ubushake dufite bwo kuva mu buhungiro tugataha mu Rwatubyaye kugirango bidufashe kuzuza ibisabwa n’amategeko, twandikishe Ishyaka ryacu ISHEMA ry’u Rwanda bityo tuzashobore kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017 n’ay’Intumwazarubanda yo muri 2018. Tukaba rero twishimiye gutangaza ko ubu noneho twiteguye gusesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.

  1. Tuboneyeho akanya ko gushimira byimazeyo ABATARIPFANA bose b’Ishyaka ISHEMA n’abandi ba « Bakunzi bacu », abashya n’abasanzwe, baduteye ingabo mu bitugu mu bihe bikomeye, tunabibutsa kandi ko ubu  inkunga yabo  ikenewe kurushaho kugirango iyi nzira y’amahoro twahisemo yemererwe n’Abanyarwanda benshi kandi ibasubize icyizere ko bifitemo ubushobozi bwo kwiyubakira igihugu cyunze ubumwe kandi kirangwa n’ubusabane bw’abagituye.
  2. Turasaba Umuryango Mpuzamahanga kuba hafi y’Abanyarwanda no gutanga ubufasha bukenewe kugirango, mu buryo bwihuse, imfungwa za politiki zose zifungurwe, hubakwe umuco wo kujya impaka zubaka kandi zituje kandi hategurwe amatora adafifitse.

Harakabaho Repubulika
Harakabaho imbaga y’abanyarwanda bunze ubumwe.

Bikorewe i Paris, ku ya 15/12/2016

Padiri Thomas NAHIMANA
Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA
Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

logo-300x135

Source: https://gahunde.org/2016/12/16/4951/

Amahoro by Nkurunziza Francois

1 février 2016

0 Commentaire

Image de prévisualisation YouTube

 

Zuba ryaka (Fr. Harelimana)

1 octobre 2015

0 Commentaire

Nkabura Jabo (rubanda15@yahoo.com) a écrit :

Zuba ryaka
Izuba rirazima i Nyarugenge
Ari abazimu bacaniye mu birunga
Gihanga ahaye imbwa Rwabugiri
Gatera atwenga na Nyiransibura
Ngunda asangiza Rwanyonga
Nyabingi yasuye Semuhanuka
Mashira ashyenga na Mutabazi
Ndori arabuguza na Rukara
Nyirabiyoro asetsa Rugaju
Basebya ajya inama na Nyagakecuru
Nyirarunyonga yongorera Mirenge
Ko Mwungeri yambaza Lyangombe
Gitera anenga ikibimutera
Ati: Bijyiyobyenda na Bihibindi
Muhumure iryirabuye rizaka
Kuko ntagahora gahanze
Froduald Harelimana
Rubanda15@yahoo.com
FB: Nkabura Jabo
Copyright © 2015

Site Web :
IP : 198.209.226.131

 

Votre nom : (oblig.)
Votre email : (oblig.)
Site Web :
Sujet :
Message : (oblig.)
Vous mettre en copie (CC)
 

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus