Archives des tags : Condo Gervais

Mu ntangiriro zayo Inama y’Igihugu CNCD ihanganye n’ikibazo cy’ingutu aricyo « FDU Inkingi! »

8 mars 2013

16 Commentaires

RWANDA POLITICAL OPPOSITION FDU-INKINGI AND RNC HELD JOINT MEETING IN JOHANNESBURG. mex_imagefromdoc.php?DOCID=0000000898&DOCUMENTTAB=rportal_documents&TRANSFERTAB=theportal_objecttransfer&DBNAME=usr_web0_1&COREDBNAME=usr_web0_1&LOCALSYS=&APPLNAME=V2010&
Col. Patrick Karegeya, Gervais Condo, Sixbert Musangamfura, Dr Charles Ndereyehe, Dr Paulin Murayi, Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Dr Nkiko Nsaengimana! Bagabo, ni ryari kubohora rubanda nk’uko mwabisezeranye?

 

Biramutse bigaragaye ko ishyaka FDU Inkingi, uruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko, ryaba ritarahawe ubutumire mu gikorwa cyo gushyiraho Inama y’igihugu CNCD cyabereye I Brusseli tariki ya 2 Werurwe 2013, ni inama CNCD yaba ifite ikibazo kiremereye gishobora no kudindiza bikomeye imikorere yayo, kuko byaba bigaragaye mu ntangiriro ko Inama y’igihugu yubakiye ku Kinyoma. Ariko niba FDU Inkingi uruhande rwa Nkiko bigaragaye ko yakiriye ubutumire ntigire ubushake bwo kwitabira umushyikirano, ikibazo kiremereye cyaba kireba FDU ubwayo, bityo kikaba ari ikibazo kitabasha kudindiza CNCD. Hakurikijwe amakuru acicikana muri iki gihe, ni uko Hypothese ya kabiri ariyo y’ukuri, bityo ikibazo cya FDU Inkingi nta ngaruka zikomeye cyazagira ku nama y’igihugu. Ariko se igiteye FDU Inkingi, uruhande rwa Nkiko, guteza ubwega, kugera n’aho yibasira ku mugaragaro Inama y’igihugu igitangira cyaba ari iki? Nicyo dukwiye kurebera hamwe muri iyi nyandiko!

 

1. Kwiha gusuzugura nkana abandi bavukagihugu kwa FDU Inkingi!

Nk’uko amakuru agera ku banyarwanda hirya no hino aturuka mu mashyaka yashyizeho Inama y’igihugu CNCD abivuga, FDU Inkingi uruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko, yararitswe nk’andi mashyaka yose ya politiki mu gikorwa cyo gushyiraho inama y’igihugu. Igisubizo cya Bwana Nkiko cyaba cyarasomewe abahagarariye amashyaka yabo cyagiraga giti: « Twabonye ubutumire bw’inama irarikira amashyaka ya politiki arwanya igitugu cya FPR gushyira hamwe imbaraga z’abayagize. Gusa tubabajwe no kubamenyesha ko tutashimishijwe n’ukutagezwaho mbere imitegurire y’iyo nama kugirango natwe tube twabigiramo uruhare. Ikindi ni uko umurongo wa FDU Inkingi uteganya gusa ibiganiro bya politiki mu gihe bibereye muri cadre ya Dialogue Interwandais hautement inclusif. Tubashimiye ubushake mwagize bwo kudutumira kandi tubifurije no kuzagira inama nziza! »

Amakuru ajyanye n’igisubizo Nkiko Nsengimana yatanze (turisegura kuko yatanzwe mu buryo bw’imvugo, ariko n’inyandiko nyayo ibonetse ntiyavuguruza ibyatangajwe) ntaho agaragaza ko igitekerezo cyo gushyiraho Inama y’igihugu gifutamye, uretse kwerekana ko FDU Inkingi yo ifite undi umurongo yihariye iteganya guhuriramo n’abandi banyapolitiki mu biganiro. Bityo campagne yatangiye y’abagize FDU INkingi (uruhande rwa Nkiko) yo gushaka kwibasira CNCD, ikaba aha ngaha ihushije cyane. Kuko niba bafite inzira yabo bateganyamo guhuza imbaraga z’abanyarwanda mu kurwanya igitugu cya FPR, bakwiye kuyikurikiza, ariko bagaha amahoro abahisemo indi nzira yabo kandi bakabishyira no mu bikorwa!

Imyifatire ya FDU (Uruhande rwa Nkiko) iragaragaza ikintu kimeze nk’agasuzuguro ku bandi banyarwanda, aho abashobora kuba bayigize baba bibwira ko aribo bonyine n’abo bafatanyije bafite urufunguzo rw’ibibazo by’igihugu. Nk’uko bigaragara muri iki gihe, icyemezo gifashwe na FDU (NKiko), gikurikirwa buhumyi n’ishyaka RNC bafatanyije. Ninako bigenda iyo icyemezo gifashwe na RNC, nabwo gikurikirwa buhumyi na FDU ya Nkiko. Icyo nicyo bo bita ubufatanye, butagaragaza muri iki gihe umusaruro, uretse uwo gukomeza kwizeza abanyarwanda ibitangaza.

Nk’uko biboneka, impande zombi zigize FDU zararitswe hamwe n’abandi banyarwanda mu gushyiraho Inama y’igihugu. Uruhande rukunze kwitwa urwa Ndahayo rwitabiriye ihuriro n’abandi banyarwanda, nta gusuzugura abandi cyangwa gushaka kwerekaka ko aribo bafite ibisubizo ku bibazo by’igihugu bonyine. Bityo kuba FDU igice cya Ndahayo cyarasinyanye amasezerano yo gufatanya n’indi mitwe ya politiki, nta kosa na rimwe ryabarwa ku nama y’igihugu CNCD. Niba hari amakimbirane arangwa mu ishyaka FDU, ba nyirayo bakwiye kuyakemura batikoreje uwo mutwaro CNCD ishyize imbere inyungu z’abanyarwanda kurusha inyungu z’ibice abanyapolitiki babarizwamo. FDU Inkingi (Nkiko) rero mu guteza ubwega yibasira CNCD, biragaragara neza ko yibeshye mu nzira yo gukemura ibibazo biyireba!

 

2. Kwitwaza ishusho nziza Madame Victoire Ingabire afite mu banyarwanda ntibihagije!

Nk’uko biboneka muri iki gihe, nyuma y’aho Madame Victoire Ingabire Umuhoza agiriye mu gihugu FPR na Kagame bakamukorera ibya mfura mbi, nk’uko badahwema kubigirira n’abandi banyarwanda benshi, hari koko popularité uyu mutegarugori w’intwari yagize, ndetse kenshi ishingiye ku gutangarira ubutwari bwe, kimwe n’impuhwe muri rusange rubanda ikunze kugaragariza umuntu uri mu byago. Iyo shusho nziza ya Madame Ingabire FDU Inkingi (Nkiko) yamenye kuyigenderaho nibyo, ariko kuba yayibyaza ibikorwa bya politiki bijya mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwibohora igitugu nk’uko yari intego ya Madamne Ingabire, ibyo FDU ntiyabishoboye. Nyuma y’imyaka itatu Madame Ingabire atawe muri yombi n’agatsiko ka Kagame, ibikorwa bifatika bikomeza Inkundura yari yarajyanye Madame Ingabire mu Rwanda ntibyabonetse. Ndetse hari benshi bemeza ko abayobozi ba FDU Inkingi bo ubwabo batabye umugore mu nama, ubundi bikomereza politiki y’amagambo atagira ibikorwa. Ibi birerekana ko FDU mu guteza ubwega no kwamagana Inama yIgihugu CNCD ari nko kurasa ku ruhande, kubera ko kurasa ku ntego byayiyobeye!

Madame Victoire Ingabire mu buroko mu Rwanda aragenda yibagirana! Ibyo niko agatsiko ka Kagame kabigenza buri gihe. Umuntu arafungwa abantu bakavuga bageraho bakarambirwa, akazagwa mu munyururu cyangwa ku bwa burembe agafungurwa ari igisenzegeri. Kwizera ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubu ari we leader ari muri prisons z’Inkotanyi zisanzwe zizwi uko zikora, kwaba ari nko guhindukira ukemera FPR Inkotanyi ubwayo. Ba FDU babishaka batabishaka, barasabwa gutangiza indi nkundura, birumvikana ntibibagirwe Madame Ingabire, ariko gucungira kuri leadership ya Vicotire Ingabire muri iki gihe, byasa nko kwibeshya kuri FPR icyo ari icyo. Nta wigeze ava muri prison y’Inkotanyi ngo yongere kugira umutima wo kugira ikindi akora kijyanye na politiki niba yari umunyapolitiki. Uri muri gereza y’inkotanyi, zimwica urubozo, zikamuhahamura, ku buryo ataha ari nk’igishushungwe kidashobyoe no kongera kugira icyo kimarira. Kwizera ko Madame Victoire Ingabire azava muri gereza yemye nk’uko FDU INkingi Nkiko ibibona, byaba ari nko gutekereza rwana kandi ibyo ntibikwiye muri politiki. Ni iki rero cyatera FDU Inkingi ya Nkiko gusa nitera umugongo abandi banyarwanda yitwaje ishusho nziza ya Victoire Umuhoza? Ntacyo! Ntibakwiye nibyo koko kwibagirwa Intwari yabo, ariko no kumucungiraho mu nkundura byaba ari ugutekereza hafi cyane!

3. Ubufatanye bwa FDU na RNC buranukamo muraramo!

Kuva aho FDU Inkingi (Nkiko) ifatiye icyemezo cyo gukorana n’abahoze muri FPR Inkotanyi bayoboye ihuriro RNC, abanyarwanda bagize icyizere ko igihe kigeze cyo kubagobotora ingoma ya ruvumwa! Nyamara kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Imyaka ibaye hafi itatu hariho ubwo bufatanye! Mu nama iherutse guhuza i Johannesbourg abayoboye ayo mashyaka yombi afatanyije, urasanga bilan batangaza y’ibyakozwe muri iyi myaka yose bagana intego yari igamijwe idashamaje na gato. Biraboneka yego ko bafashe imigambi mishya, ariko se abanyarwanda bajyeho bizere akaburiye mu isiza? Ibyo FDU Nkiko irasa n’ibyirengagiza, ahubwo igakomeza kumvisha abanyarwanda ko ariyo ibitse urufunguzo rwo kubakemurira ibibazo! Bazategereze rero ibyo FDU na RNC bazabakorera kugeza ryari? Niba banafite ibanga ryo kubohora rubanda, ntibari bakwiye kuriryamaho, mu gihe hari abandi banyarwanda bifuzaga kubatera ingabo mu bitugu, aribo banahuye bagashyiraho CNCD! Kurwanya CNCD rero kwa FDU Nkiko kuragaraza iki uretse ubwiyemezi budafite icyo bushingiyeho!

Icyizere abantu bari bateze ku runana rwa RNC na FDU cyaraje amasinde! Inkundura yariho yagiye nka nyomberi kuva Victoire Ingabire  yafungwa. Umugore yabarushije ubutwari yitwaje imbokoboko, abagabo bavugwaho no kuba indwanyi banahoze bamwe mu Nkotanyi bihitiramo imvugo ya gusinziriza, maze FDU nayo ijya gusinzirana nabo! Kagame aboneraho kubannyega karahava, arabacunaguza, abita ibigarasha n’amazirantoki, ndetse bamwe muri bo abavuzamo urusoro. FDU na RNC ibyo barabirebera baricwendekera ngo bategereje ko sakindi izaba ibyara ikindi! Icyizere rero FDU na RNC baha rubanda ni  ikihe hanyuma ngo ibyo bibahe impamvu yo guteza ubwega no kwibasira inama y’igihugu igishingwa ariyo CNCD? Iyo uvuga avugira ku bikorwa bifatika abantu bashobora kumwumva, ariko ko ikibazo cy’amacakubiri muri FDU cyaba intandaro yo gutesha agaciro CNCD, ibyo rwose nta njyana na gato bifite.

 

Umwanzuro

Ibabazo biberaho gukemurwa, kandi gukemura ibibazo nibyo bitandukanya umuntu wifitemo agaciro n’undi wa birihanze. Kuba inama CNCD igiriyeho gukemura ibibazo bikomeye, ibyo bigaragarira buri wese ntibisaba na demonstration. Ikibazo cy’amacakubiri ya FDU gishobora koko kuremerera CNCD, ariko nticyagombye kuza ku murongo w’ibanze w’ibibazo bisaba gukemurwa byihutirwa, kuko ibibazo bikomeye biri iyo biri. Iyaba abagize FDU (Nkiko) batekerezaga bihagije, bakagombye kumva ko guteza ubwega kuri CNCD ari ugushyiraho ibibazo byagombye gukemurirwa ahandi, bityo bakoroheraza akazi Inama y’igihugu itaramara kabiri ishinzwe! FDU ishobora kuba yifitemo ikibazo kiyiremereye koko, ariko ntiyakagombye kukigira ikibazo cy’abanyarwanda muri rusange. Niba badashoboye kwikemurira ibibazo interne bafite ubwabo, nibashake abunzi babibafashemo, ariko bareke kudindiza ibikorwa by’abanyarwanda. FDU Nkiko yagombye kumva ko kugeza ubu nta bandi banyarwanda bayiheje, ko ariyo yiheje ubwayo, kandi uko kwiheza ikagashoramo abo bafatanyije muri RNC. Impamvu zo kwiheza kwabo ntizishobora kumvikana kandi nta n’ubwo zagombye kugerekwa ku nama y’igihugu CNCD. Inama yakiriye uruhande rwa FDU rwiyemeje ubufatanye n’izindi organisations ziyigize. Iryo nta kosa na gato ririmo. Kuba iyo FDU yifitemo amacakubiri mu by’ukuri si ikibazo cyagombye kureba CNCD. Nk’uko amakuru abitangaza, Inama y’igihugu ifite code d’ethique igenderaho, kandi gukurura amacakubiri ntibishobora kujyana n’iyo code. Ibyiza rero byaba ko ishyaka FDU ryafata umwanya wo gutuza no gutekereza bihagije, hanyuma ryazamara gusubiza ubwenge ku gihe rigasanga abandi banyarwanda baharanira kurutabara!

Harakabo amahoro n’ubwumvikane mu Bana b’u Rwanda.

Mzee wa Bazee

 

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus