Menu Special Rwanda

Rwanda

 

Umwami Kigeli V yatangariza abanyarwanda ibyifuzo bye ku byerekeye ikemurwa ry’ikibazo cy’impunzi

5 décembre 2011 | Modifier

Société

 

Umwami aharanira amahoro n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bose. 

Ku wa kane tariki ya 08 Ukuboza 2011,  i Geneve mu Busuwisi hateganijwe inama izahuza UN HCR na Leta y’u Rwanda, hagamijwe gufata icyemezo cyo gusesa ubuhungiro ku banyarwanda, hitwajwe ngo ko impamvu z’ubuhunzi bw’abanyarwanda zitakiriho. Iki cyemezo gitangaje, kirasa rwose n’icyafashwe mu myaka ya mbere gato y’uko FPR itera u Rwanda mu 1990. Aho bitandukaniye gusa, ni uko impunzi zariho mu 1989 (ziswe iza 59), zaharaniye cyane kugira uruhare rugaragara mu byemezo bizifatirwa. Siko ariko bisa n’ibimeze ubu ngubu. Icyemezo kireba impunzi z’abanyarwanda ubu kirihereranwa na Leta y’u Rwanda na HCR yonyine, abo ikibazo kireba bagafatirwa ibyemezo nta wubabajije. Ibi bikaba byerekana intege nke cyane ku banyapolitiki n’amashyirahamwe ahagarariye izo mpunzi.

Umwami Kigeli V amaze kubona ko ikibazo cy’impunzi z’ubu gisa n’icy’izazibanjirije, nk’uko yamwe abigenza kuva mbere, yanze guceceka kandi abona hariho ibibazo bikomeye. Mu gusanga abanyapolitki bakomeje guhuzagurika ntibarengere rubanda, yasanze ataberaho kurebera gusa kandi ari umubyeyi w’abanyarwanda, ibyo akaba yarabyerekanye ubwo aherutse gushyiraho akanama k’umwami w’u Rwanda CRR. Niyo mpamvu ibisubizo (propositions) yatanze mu mwaka wa 1989 mu gukemura ikibazo cy’impunzi, asanga bigifite agaciro n’ubu ngubu, bityo akaba yiyemeje kubigeza ku banyarwanda. Icy’ingenzi kiboneka mu nyandiko zashyizwe ahagaragara n’umwami Kigeli, ni uko hagomba kubaho mbere na mbere Table-romde ihuza abahagarariye impunzi, leta y’u Rwanda kimwe n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga. Iyo Table ronde yakwiga ku mivugururire y’ubutegetsi, ku buryo byatuma impunzi zitahuka mu gihugu kavukire ntacyo zikanga.

  1. Table-Ronde ku kibazo cy’impunzi niyo yagombye kubera i Geneve.

Umuti ku kibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda nk’uko umwami Kigeli atahwemye kubyerekana, ni ugukora byihutirwa Table-ronde (Inama yo gusasa inzobe), igomba guhuza abarebwa bose n’ikibazo cy’ubuhunzi. Ni ukuvuga ko impunzi ubwazo zigomba guhagararirwa mu nama yiga ikibazo kizireba, ibyo bigakorwa mu buringanire, nta wushatse kwerekana ko afiteho abandi ububasha, impunzi by’umwihariko zikagira uruhare mu kwerekana inzitizi zigomba kuvanwa mu nzira kugira ngo ikibazo cyazo gikemuke.

Abifuza gusubira mu gihugu ku bushake bwabo babikora ari uko habanje kwemezwa imihindukire mu butegetsi bwa leta, yatuma impunzi zumva umutekano wazo utabangamirwa mu gihe zaba zitashye mu gihugu cyazibarutse.

Nk’uko umwami Kigeli abigaragaza, Table ronde igomba guhuza intumwa za Guvernoma y’u Rwanda n’abahagarariye impunzi, mu bice byose barimo, yaba amashyaka ya politiki cyangwa se andi mashyirahamwe impunzi zisanzuriramo, ibyo bikaba nta shyirahamwe na rimwe rihejwe. Abahagarariye impunzi bagomba kugeza kuri leta ibyifuzo byabo mu kugena ibya ngombwa byose bituma habaho gutaha mu gihugu mu mahoro. Table ronde kandi yakwitabirwa n’abahagarariye umuryango w’abibumbye (Nations Unies), Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, abahagarariye UN HCR i Geneve, n’abahagariye ibihugu impunzi zibarizwamo.

2. Prezida Habyarimana yirengagije igitekerezo cya Table ronde bibyarira igihugu ingorane zikomeye.

 

Nk’uko bigaragara kandi mu nyandiko z’umwami uko Kigeli V yabitangaje muri Memorandum yoherereje Nations Unies mu 1989, ikibazo cy’impunzi za mbere y’intambara ya 1990 nticyajyaga gukomera, iyo leta yariho icyemera igitekerezo cyari cyatanzwe n’umwami cyo gukora Table ronde hakiri kare. Aho kwita ku byasabwaga n’impunzi, Prezida Habyarimana yajenjekeye ikibazo gikomeye, yiyibagiza nyamara ko impunzi  zitari zigishoboye kwihanganira guhezwa mu miyoborere y’igihugu.

 

Amagambo Umukuru w’igihugu yatangaje icyo gihe, avuga ko u Rwanda rwari ruto cyane, ko impunzi zishobora kuguma mu bihugu byazakiriye, ntiyashimishije na buhoro abo ikibazo cyarebaga. Gusuzugura nkana ikibazo gikomeye, n’ubwo haba haratekerezwaga uburyo impunzi zibishaka zajya mu Rwanda nta nkomyi, ntabwo byashubije ikibazo cyo guhindura imiyoborere, mu gihie ibyo aribyo byari gutuma impunzi zisanga mu gihugu cy’amavukiro, zikabaho mu mutekano. Kunangira nibyo byateye impunzi gufata icyemezo cyo gutera u Rwanda ziharanira uburenganzira bwazo, iyo ntambara ikaba yaraje kuvamo akaga gakomeye ku baturage nk’uko buri wese abasha kubyibonera.

 

Kugira ngo ikibazo cy’impunzi gikemuke ku buryo kitazakurura ibibazo nk’uko biboneka mu nyandiko z’umwami Kigeli, birasaba leta kutirengagiza ibyo impunzi zisaba kugirango zibe zataha zumva ko zirindiwe umutekano. Birasaba kandi kudasubira mu makosa yakozwe mu gihe cyashize, ariyo yabyariye igihugu amakuba menshi, ku buryo n’ingaruka zayo zikomeje kuba urusobe.

3. Uwishe amasezerano ya Arusha yoretse igihugu.

Umwami Kigeli agaragaza mu nyandiko ze ko atigeze na rimwe ashyigikira intambara mu gukemura ibibazo. Icyo ashyira imbere buri gihe ni amahoro n’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda. Yatanze igihe cyose inzira yanyurwa kugira ngo leta ikemure ikibazo cy’impunzi hatamenwe amaraso. Leta yariho yirengagije ikibazo, bituma bamwe mu mpunzi biyemeza gukoresha ingufu kugira ngo bumvikanishe ikibazo cyabo. Ibyo byateye Leta noneho kwemera kwicarana n’abahagariye impunzi, mu gihe mbere itashoboraga kubirota. Ntabwo umwami Kigeli yahaye umugisha intambara, ariko yasabye Imana gufasha abaharanira uburenganzira bwabo batagendeye ko ivangura iryo ari ryo ryose, akaba ari nayo mpamvu yashyigikiye atizigamye amaseserano ya Arusha yagombaga kurangiza intambara.

Prezida Habyarimana yemera gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha tariki ya 4 Kanama 1993,  ibyifuzo by’umwami ubwabyo byari bibonewe igisubizo. N’ubwo hariho umwaryane kandi n’inzirakarengane zibigenderamo, ariko ayo masezerano yari yatanze icyizere ko bibazo by’imibanire y’abanyarwanda muri rusange.

Amezi atandatu yose amasezerano ya Arusha adashyirwa mu bikorwa, yateye Umwami Kigeli guhangayika, kuko yabonaga neza ko ayo masezerano aramutse asheshwe, igihugu cyakuzura amaraso n’imiborogo. Nicyo gituma tariki ya 21 Werurwe 1994, Umwami yandikiye ibaruwa Nations Unies ageza ku muryango mpuzamahanga impungenge afite, kandi awusaba gukora ibishoboka byose hakirindwa ko u Rwanda rwagana inzira y’urwobo.

Umwami Kigeli avuga ko bikomeye gufindura ibanga ryari ryihishe inyuma y’idindizwa ry’amasezerano ya Arusha, kubera ko impande zombi zitanaga ba mwana. Bityo abanyarwanda bo ubwabo n’ababahagarariye, nibo bakwiye guterana, bagasasa inzobe, bagasuzuma impamvu amasezerano ya Arusha atabashije kujya mu bikorwa, nyuma bakagena icyakorwa kugira ngo hongere habeho ibiganiro bihuza abanyarwanda,  ibibazo byose harimo n’ikibazo cy’ubuhunzi bikabasha gukemurwa.

Umwanzuro

Amashyirahamwe y’abanyarwanda ari mu buhungiro muri iki gihe ariho arakoranaho, ngo abashe byibuze kugaragariza mu myigaragambyo ko ibyemezo byo gusesa ubuhunzi bizafatirwa i Geneve bitanyuze na gato abo bireba, ni ukuvuga impunzi ubwazo. Inkurikizi zivugwa mu gusesa ubuhunzi, ni uko abanyarwanda kugeza ubu batarabona ibya ngombwa by’ubuhungiro mu bihugu byabakiriye batazaba bakibonye uburenganzira bwo kuguma muri ibyo bihugu. Birumvikana ko gusaba ubuhunzi ku munyarwanda bitazongera kwakirwa aho ari ho hose mu bindi bihugu. Uretse abashoboye kubona ubwenegihugu, abanyarwanda basigaye bashobora mu minsi iri mbere kumererwa nabi mu bihugu barimo, cyangwa se bagacyurwa ku ngufu mu Rwanda. Ibyo bibazo n’ibindi bitaramenyekana bizakurikira icyemezo cyo gusesa ubuhunzi, nibyo biri gutera impunzi hirya no hino gutegura imyigaragambyo. Gusa na none, umuntu ntiyabura no kuvuga ko imyigaragambyo ubwayo idahagije. Birakwiye ko abahagarariye impunzi bakurikiza inama Umwami Kigeli V atanga kugira ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo. Nk’uko amasezerano ya Arusha yari yatanze icyizere, abanyarwanda babishyizeho ubushake, mu minsi iri mbere hazaboneka ubundi buryo bwo gufasha abanyarwanda kugirana ibiganiro nta buryarya bakagera ku masezerano y’imibanire.

Imana ikomeze ibe hafi y’impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose.

Theophile Murengerantwari.

**********************************************

-Annexes (Inyandiko z’umwami zizagenda zigezwa ku basomyi buhoro hakurikijwe uko ziboneka muri format ibasha gufunguka kuri site yacu)

 

************

Indwara « Muraramo » niyo yatumye dutegekwa n’amabandi!!!

18 novembre 2011 | Modifier

MDPRSociété

 


Muraramo yibasira cyane cyane amatungo magufi! Mbese nk’uko byagendekeye iyi pauvre Rwarikamavubi…N’ubwo iraramye isanga igitebo cy’ibijumba, nyamara uwayikozaho n’urwara yahirima!

Mu mwaka ushize wa 2010, kugira ngo Paul Kagame ashobore kwisubiza ku butegetsi yibye amatora, yakoze ibikorwa by’urukozasoni, biza bisanga ibindi byinshi cyane umuntu atarondora byamuranze kuva yatangira intambara ye mu 1990. Reka ariko twongere twiyibutse amwe mu mahano yaranze umwaka wa 2010 agamije kwiba amatora: Abanyapolitiki yaketse ko bamubangamira mu matora afifitse yarabafunze abahimbira ibyaha agasitwe, ubu baraborera mu munyururu: Victoire Ingabire Umuhoza, Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda, bagiye basanga muri prison izindi nzirakarengane ibihumbagiza. Abanyamakuru benshi barafunzwe, bakatirwa imyaka myinshi by’amahugu: Aha Twibuke Agnes Uwimana na Saidati Mukakibibi. Umunyamakuru Rugambage yagandaguwe ku manywa y’ihangu n’abambari b’ingoma mpotozi. Uwo yahonyowe nk’uko wahonyora agasimba, ubu ntawe ukimuvuga. Umunyapolitiki Rwisereka yakaswe umutwe izuba riva n’inzego za Kagame. Uwo yaribaswe nk’agasimba, nta rundi rubanza. Uretse abanyapolitiki bazwi, hari n’izindi nzirakarengane nyinshi zagendeye mu gikorwa cya leta mpotozi cyo kwitera amagrenade mu rwego rwo gukanga abaturage. Ibyo umuturage wabigendeyemo n’ubwo atavugwa ni umuntu. Igitangaje aha si ukwibuka abo bose Kagame yagize ibitambo ngo ahame ku butegetsi, mu by’ukuri akumiro ni uko abanyarwanda bamwe ibyo bikorwa by’urukozasoni basa n’ababihaye umugisha, bahereye ku basaza b’imvi nyinshi cyane! (Ngo bateramo za kanta kugirango hatagira utangara abonye ibyo bakora ari rwana kandi basheshe akanguhe!).

Iyo umuntu yitegereje uburyo bamwe mu banyarwanda bamaze kubona ibyo bikorwa by’urukozasoni, aho kugira ngo bagire bati Kagame sigaho warengeje igipimo ntugikwiye kwitwa umukuru w’U Rwanda, ahubwo inkomamashyi zaboneyeho akaryo ko kujya kumupfukamira zigira ziti: « Uri akagabo! » Ibyo bikorwa bihereye nanone ku basaza, ndetse bamwe ngo batashye mu Rwanda bajya gusaba imyanya, ngo biteganyirize mbere gato y’ikiruhuko cy’izabukuru! Nibarye ga ntawuzabuza amariro uwiyemeje kurya ibumurya! Ibyo se ariko ni ibiki muri uru Rwanda rwa Kanyarwanda! Wasobanura ute ukuntu n’abantu bakagomye kuba aribo bayobora abandi  inzira y’ukuri bajya gupfukamiriza imbere y’amahano babona bagira bati: « Yego mwidishyi! ». Ubu biravugwa ko zimwe mu nkomamashyi ngo zimaze kubona ibyo byose ubu zitangiye no kwigira nyambere ngo zisaba ko itegekonshinga rivugururwa hanyuma Kagame akazongera kwitoza muri 2017. Arinda se yongera kwitoza, u Rwanda rwabuze abantu ku buryo rugomba gutegekwa byanze bikunze n’umuntu ujejeta amaraso umubiri wose uhereye ku biganza? Byagenze bite kugira ngo abanyarwanda bibone ko muri bo nta wundi ushoboye uretse uzabahoza ku gahiri n’agahinda? Nitwemere bivugwe bisubirwe, umuryango nyarwanda urarwaye, kandi indwara urwaye si iya none!

1.     Twarinze tugera aha hose biturutse kuki ?

 

 

Muri iyi minsi ishize, umwe mu basangiragihugu yanditse igitabo asobanura ibyerekeye „intambara ya ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi.“ Johani Baptista Nkuriyingoma, nk’umuntu wakurikiraniye hafi amateka y’igihugu cyacu, akaba yarabaye umunyamakuru igihe kinini kandi akaba n’umwe mu bagize guvernoma ya FPR igifata ubutegetsi muri 1994, yashoboye gutanga umuganda we yerekana  ko kugira ngo hatangirwe ibyo gushakira umuti ibibazo biri mu gihugu, hagomba kubaho mbere na mbere kumenya kwinenga. Burya ngo utazi aho aturuka ntamenya n’aho agana.

Nk’uko dushobora kubisanga mu gitabo Inkundura kimwe n’izindi nyandiko zitera muri bene iyo nsanganyamatitsiko, U Rwanda rujya kugwa mu kaga rwagenderewe n’indwara y’icyorezo, iyo ikaba indwara  itari iy’umubiri nk’uko dushobora kubyiyumvisha, ahubwo ikaba ari indwara yaje ijundika ubwenge bw’abanyarwanda cyane cyane abategetsi, maze aho kugira ngo berebe kure bahinduka amadebe n’abanyenda. Iyo ndwara yahawe izina rya Muraramo, yabayeho, ituma ibibazo by’igihugu bitigwa uko bikwiye, habaho kurangara gukomeye, kwatumye repubulika yaharaniwe  mu mpera z’imyaka ya 50 itagira icyo igeza kigaragara ku banyarwanda, cyane cyane mu rwego rw’imibanire n’ubwiyunge.

 

Muraramo yateye abategetsi guterera agati mu ryinyo, birengagiza ko inzira yo kwibohoza aba ari ndende, kandi ko ntawe ugomba kwirara mu gihe ibibazo bikiriho.

Kimwe mu bibazo bikomeye byaturutse kuri Muraramo, habayeho kwirengagiza cyangwa se  gukemura nabi ikibazo cy’impunzi za 59, kimwe no kwirengagiza gukemura ikibazo cy’umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa. Nyamara ibyemezo bya Nations Unies byasohotse mu ntangiriro y’imyaka ya 60, byagiye bigaruka ku kintu ko mu gihe ikibazo cy’umwami by’umwihariko kitarakemurwa mu nzira zinoze, u Rwanda ruzahora rwicariye ikirunga. Ibyo Loni yarabibonye, bibwirwa abayobozi bashya ba repubulika, ariko ingamba ntizafatwa kubera kurwara Muraramo. Inkurikizi twaraziboneye. Intambara ya 90, Genocide n’ibyayikurikiye byose bikiri kuba no mu gihe turi kuvigira aha nk’uko bigaragazwa n’amahano yajyanye n’amatora afifitse ya Prezida muri 2010 .

2.     Gukiza u Rwanda mbere na mbere ni ukubanza kurukiza Muraramo!

Nibyo koko, ibibazo ni byinshi nk’uko tubibona muri iki gihe haba mu gihugu imbere, ndetse no hanze yacyo. Abanyarwanda barifuza kwibohora ingoma y’igitugu ibakandamiza, kandi n’uburenganzira bwabo. Ariko byaba bitoroshye, dutekereje gukiza indwara z’ibyuririzi tubona mu muryango nyarwanda, twirengagije kuvanaho indwara nyirabayazana.

Birababaje kuba bamwe bagira bati nta kundi byagenda tugomba gutegekwa n’umwicanyi nk’aho hafashwe ingamba nyazo zo kumusezerera! Bityo birakwiye ko abanyarwada duhindukiza amaso, tukabona ko indwara ya Muraramo itigeze ikira. Benshi usanga bibireye muri „twasezereye ingoma“ n’ibindi…wababaza icyo gusezerera ingoma byagejeje ku bwiyunge bw’abanyarwanda bagakanja amanwa. Ese gusezerera ingoma, ubundi tukaba mu mwiryane utagira iherezo, niko kwishyira ukizana abarwanashyaka ba repubulika baharaniraga? Ese repubulika abanyarwanda bose batisangamo, ikwiye koko gutera ishema umunyarwanda? Byaba bimariye iki mvuze ko nibohoye, ariko undi munyarwanda nkanjye akabaho akandamijwe?

Kutamenya kujya ku muzi w’ikibazo ngo umenye impamvu ugeze aho uri n’impamvu ushaka ibisubizo ntibiboneke, ni inkurikizi z’indwara ya Muraramo. Ntibikwiye ko tuguma kuba mu bujiji. Abadukoronije batwumvishije ibintu byinshi bitari byo ku mateka yacu, turasama turamira tutabanje gushungura. Ibyo biri mu byaduteye kurwara muraramo. Igihe kirageze ngo umunyarwanda yumve ko icyangombwa atari ubutegetsi ubu n’ubu bwaba repubulika cyangwa ubwami, ahubwo ko icya ngombwa ari ubutegetsi buha rubanda ukwishyira ukizana nyako, bikaduha umubano w’abaturarwanda bose nta kuvangura amoko cyangwa uturere. Ubutegetsi bubereyeho abaturage, ni ubutuma bagubwa neza, kandi ntihagire abakandamizwa.

Birakwiye ko tubona ko kimwe mu bibangamiye umuryango nyarwanda, ari uko twasamye tukamira ibije tutabishunguye kugeza bitubyariye Muraramo, twibagirwa umuco gakondo wahoze utera abanyarwanda kubana mu bwubahane no mu bwizerane. Birakwiye ko twizibukira imwe mu myemerere twagize ifutamye, aho amakosa yose y’ubukolonize bamwe bibwiye ko yazanywe n’ubutegetsi gakondo mu Rwanda, kandi siko bimeze. Mu bihugu byose byakoronijwe, habayeho shiku n’uburetwa n’ibiboko n’ibindi byose abanyarwanda banga urunuka. Hari igihe cyageze icyorezo gikomeye muri Afrika yose ari ubukolonize. Mu bihugu byose habayeho amahano ya gikolonize. Mu Rwanda honyine niho habayeho kwegeka amakosa yose ku butegetsi gakondo, Ibyo byaviriyemo benshi kurenganwa n’amateka. Ibyo bigomba guhinduka.

3.     Hari impamvu nyinshi zo kugira icyizere.

Muri iyi minsi ishize, Umwami Kigeli V Ndahindurwa, umwe mu bayobozi b’inararibonye ukiri muri ubu buzima (dore ko abandi bose repubukika uko zasimburanaga zagiye zibirenza! Ibyo bintu si normal, kandi nacyo ni ikimenyetso ko hari ikitagenda gikomeye), yashyizeho inama y’umwami w’URwanda, CRR. Zimwe mu nshingano zikomeye Umwami yahaye inama ni ugutegura itahuka rye mu Rwanda no kugira uruhare rukomeye mu kurangiza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda. Ibyo byahuriranye n’uko umuryango mpuzamahanga wafashe nawo icyemezo cyo kurangiza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda bidasubirwaho.

Ese ikibazo gitera ubuhunzi bw’abanyarwanda cyo cyavuyeho? Mu gihe abanyarwanda bakirangwaho ibimenyetso bya Muraramo, ntabwo ikibazo gitera ubuhunzi cyaba kivuyeho. Ikindi kandi ikibazo cy’impunzi ni kimwe mu bibazo byinshi tubona  mu miyoborere nabyo bigomba kubonerwa igisubizo cyihutirwa.

Uyu rero wari umwanya wo gushaka uburyo ibibazo byose byirengagijwe cyane cyane kuva u Rwanda rwabona ubwigenge byasubirwaho bigahabwa ibisubizo binoze. Twibuke ko umwami Kigeli ariwe mpunzi irengeje izindi zose uburambe mu banyarwanda. Impamvu zamuteye ubuhunzi zikwiye kwigwaho hakaboneka igisubizo. Twibuke kandi ko Umuryango w’abibumbye wavuze kare kose ko mu gihe ikibazo cy’umwami kitarabonerwa igisubizo cyumvikanweho, u Rwanda ruzahora rumeze nk’urwicariye ikirunga. Igihe ikibazo cy’umwami w’u Rwanda kizabonerwa igisubizo gikwiye, n’ikibazo cy’impunzi zindi kizaboneraho gutungana, kandi bizatanga intandaro y’ubwiyunge mu banyarwanda. Ibibazo bindi  bishamikiyeho nabyo bizigwaho kandi bibonerwe ibisubizo bikwiye.

Umwanzuro: Igihe cyo kwibohora nyabyo ni iki ngiki:

Mu mwaka wa 1990 FPR yateye intambara mu Rwanda, hagamijwe gukemurwa ibibazo bimwe na bimwe nk’ibyo twavuzeho, n’ubwo uburyo n’inzira yanyuzemo ngo ibikemure buri wese abona ko bifutamye, kandi byarigaragaje igeze ku butegetsi, ibyo ikorera abanyarwanda si ibyo kwihanganirwa. Ntabwo waharanira kurenganura abaturage, ngo uhitemo inzira yo kubayogoza, ubica, ubarigisa, ubafungira ubusa, ngo uvuge ko uko ari ukwibohora. Ikindi kandi kigararaga, ni uko FPR ifata intwaro yahereye ku ndwara ikomeye yari mu banyarwanda nk’uko twabibonye ariyo Muraramo.

FPR yashoboje abanyarwanda cyane cyane kubabibamo ikinyoma gikomeye. Kuri sosiyeti irwaye Muraramo, byarayoroheye cyane ngo ikinyoma kiyihire igihe kirekire. Ariko rero ubu ibintu birahinduka, kandi ikinyoma ni cyo cyambere abanyarwanda barokotse Muraramo bihatiye kurwanya mu buryo bubashobokeye. Ngirango mu gihe benshi mu bahoze muri FPR bamaze kuvumbura ko abababereye ku isonga bashoye u Rwanda mu kinyoma gikomeye, biyemeje kugikubitira ahabona. Ibyo ni ibyo kwishimirwa, kandi byerekana ko iminsi y’ikinyoma iri kurangira.

Gusa rero ibyo byose ntibihagije. Kuba abanyarwanda bagomba kwibohora ingoyi nshyashya FPR yabashyizeho, ibyo byo ni inshingano, nta kundi byamera. Gusa nanone ntibyashoboka, indwara ya muraramo ikiri mu banyarwanda benshi. Niturwane koko inkundura, duharanire ukwishyira ukizana mu Rwanda, ariko habeho kwiyemeza mbere na mbere kuva ku k’ejo, abantu bashakire hamwe umuti w’ibibazo ubereye u Rwanda.

Ntacyo byaba bimaze FPR ikuweho, ejo kandi hakimikwa ubutegetsi bwongera gusubiza abanyarwanda mu kangaratete. Niduhere ku mateka yacu. Nitwegere umwami Kigeli V, ni inararibonye, twigire hamwe uburyo u Rwanda rwabaho rubumbatiye ubumwe bw’amoko arutuye nk’uko byahoze kera, hanyuma hafatwe ingamba zo gusubiza u Rwanda isura irubereye bidasubira inyuma.

Mbifurije mwese kugira amahoro.

Theophile Murengerantwari.

Köln, den 12.11.20011

*******************

Ishyirahamwe Turimbwa ryaba ari iryande, rikorera he?

 

Itangazo twohererejwe n’umwe mu basomyi riratangaje! Ese koko haba hariho Association y’abanyarwanda yitwa « Turimbwa »? Yashinzwe ryari, ihagarariwe nande, ikorera he?, etc. Yego ko muritonde, wabona zitabasize imbaragasa? Uwagira amakuru arambuye yayatwoherereza!!! [NDLR]

Ishyirahamwe Turimbwa ryaba ari iryande, rikorera he? dans Divertissements - Sports pdf itangazovi21.pdf
itangazovi21img0.jpg

*****************

Kagame i Paris ngo uwakorosa uruho ku mafuti ye nk’ay’ingurube byatuma ahanaguraho amateka! Arahanagura ayahe, akayahanagura nka nde?

 

FPR iti ndi Rutihunza inzarwe y’isayo, Ingurube zahanitse imirizo, Rwa muturaga ku bijumba, ndi igikoroto cyo mu bikoko!

Ni akumiro, ariko byari binitezwe mu ruzinduko rudasanzwe Paul Kagame agirira mu gihugu cy’Ubufaransa, ko ijambo asubiramo kenshi ariryo n’ubundi amenyereye, iyo yiyemeje kwiha akabanga ntiyifatire abantu ku gahanga: Ati: « Iyo niyo politiki njyewe nzi!“ Aho ho aba avuga ukuri! None se hari ahandi aba ahishe abanyarwanda? Hari utanga icyo adafite? Niyo politiki azi koko! Kuri we amateka avuga amahano we ubwe yakururiye igihugu, ayo agomba gusibwa, abanyarwanda n’isi yose bakamupfukamira, ubundi akica agakiza igihe ashaka n’isaha yose ashakiye! Ngiyo Politiki we azi! Akanarenga akanabisubiramo kenshi! Ngo nta yindi politiki azi uretse iyo. Ubundi ngo rubanda rwose nirukome mu mashyi, ngo kubera iyo politiki Kagame azi yonyine! Mwo kabyara imwe, ingoma ziragwira, uwapfuye yarihuse aho atabonye uburyo ubuswa, ubugome n’umururumba bifatwa nka politiki yonyine izwi, abasigaye bose bagategekwa gukoma mu mashyi bagira bagira bati “yego koko mwidishyi uragiye ibishwi n’ibisiga!”

 

Agiye se kandi mu Bufaransa ate?

 

Dore ejo niho yirirwaga atuka Abafaransa, atuka abajuji babo ngo batinyutse gukora mandats zimurega ibyo yakoreye abanyarwanda, ngo abo ni za kabwera n’ibindi. None se aka kanya kandi izo manda bazivanyeho? Tuvuge se ko bazivanyeho da! None se ibyo bamurega, ni ikibazo cy’abafaransa ko ari ikibazo mbere na mbere cy’abanyarwanda? None se ibyo bamurega sibyo abanyarwanda bose bazi? Ntiyabikoze se izuba riva? None se niyiyunga n’abafaransa, bizaba bivuze ko akemuye ikibazo cy’abanyarwanda?

 

Aho ikibazo giherereye, si ukuvuga ngo ingorane u Rwanda (ari rwo Kagame?) rufite zireba abazungu. Ikibazo Kagame afite agifitanye n’abanyarwanda. None se arajya kwiyeza ku bazungu atabanje kwiyunga n’abanyarwanda, hari uwamubwiye ko u Rwanda ari koloni y’abazungu? Kereka niba yararusubije mbere y’ubwigenge ntitubimenye! Ngo iyo niyo politiki we azi gusa? None se politiki azi wenyine, yibwira ko abanyarwanda basigaye bo batagira nabo iyo bazi?

 

Bijya gupfa kandi, agize atya ati kuva ubu mfashe icyemezo cyo gusesa igifransa mu Rwanda! Icyo cyemezo agifata nka nde, abihererwa uburenganzira na nde? Niba atavuga igifransa, ariko yakagombye kumva ko generation nyinshi cyane mu Rwanda zakuriye mu gifransa, bityo ntacyo zipfa n’urwo rurimi. Ariyibagiza ko iyo asibye ururirmi ruvugwa na benshi mu barurerewemo, biba bisobanuye ko efforts zabo bakoze azikubye na zero, kandi akabima chances zo gukorera mu rurimi bisangamo! Aka gasuzuguro kageze aho rero niko kwihesha agaciro? Agaciro gahabwa nde d’abord?

 

None se ko yasibye igifaransa mu gihugu, abafaransa akabakubita umukubuzo, agasohora rapports z’ibinyoma zibandarika, koko ayo mateka y’ikinyoma n’ubugome bizasibama gutyo gusa ngo n’uko abafransa biyemeje korosa uruho ku makosa ye? Oya. Niba iyo politiki ya kwihenda ariyo igomba kwemerwa gusa, umuntu ntiyatinya kuvuga ko u Rwanda rwagendesheje cyane umunsi rwigarurirwa n’umuntu nk’uriya uvuga ko aruyobora?

 

RPF, icyorezo cyibasiye Umuco nyarwanda.

 

Bimwe mu byo abanyarwanda bazahora bibukiraho RPF n’abayobozi bayo (Dore ko iyo witegereje uko ibihe bigenda bizimburana iki cyama cy’inkorashyano ntikiri bumare kabiri), no ukwica umuco mwiza wahoze uranga abanyarwanda. Niba amafuti agomba kwakirwa akarebwa nk’icyiza ngo ni uko ariko prezida Kagame abishaka, umuco nyarwanda warasinzikaye bitavugwa. None se koko abanyarwanda bazafate ikibi bakibone mo icyiza ngo bigende bite koko?

 

Burya nk’uko byagiye bisubirwamo kenshi, umuco ugirwa mwiza na ba nyirawo. Kugira umuco ni ukumenya gutandukanya icyatsi n’ururo, ni ukumenya kwita amafuti amafuti, no kumenya kwita icyiza icyiza. None Kagame ngo amafuti akorwa n’icyama cye abanyarwanda bose bayafate ko ari ibintu byiza! Ibyo se ni ibiki?

 

N’iyo yajya ku ijuru, azahorana abamwamagana kugeza arundutse!

 

Mu myaka ishize, icyihebe cyategekaga Libiya cyageze aho kibwira ko ahari ari ikimana. Uwo ni Kadafi uvugwa umwe abaturage be baherutse kwereka icyo bita kwita kwihesha agaciro urecye abashaka kucyatsa. Kadafi rero nawe agize atya arikoze ngo asuye Ubufransa, reka reka yiha no kubihenuraho ngo ntarara mu mahoteli yabo ngo yizaniye amahema. Amahanga erega arasakabaka, ngo ni Imana yaje mu bantu, byahe byo kajya ko ahubwo igikenya cyari cyicariye ikirunga.

 

Umuntu atagiye muri byinshi, ntiyatinya kubwira inkundarubyino zirihirwa amatike n’ibyangombwa ngo zigiye gukomera amashyi umunyagitugu i Paris ko iby’isi ari zunguruka. Dore ejo bundi Prezida Sarkozy niwe wakiraga Kadafi muri icyo gikabyo cyinshi cyane. Nyamara abaturage batangiye kwihesha agaciro, uwo Sarkoyz niwe wabaye nyambere mu kohereza amabombe asuka umuriro kuri icyo kirwanana cyari kimaze iminsi giteye icyokere mu Bufransa. Kadafi ntiyasobanukiwe, atangira kuvuga ngo inshuti ye Sarkozy yasaze.

 

Ku muntu wese wagenze amahanga akabona byinshi, yari akwiye kwemera ko aho kwiringira umuzungu ngo ni uko ari umunyembaraga, wakwiringiye ahubwo umuturage muturanye wagutabara ugeze habi. Dore urugero rwa Kadafi rwagombye kwereka aba bose bashitse ngo bagiye gushyigikira politiki Kagame azi yonyine, ariyo yo kugira nabi bikitwa ibyiza, bakwiye kuterera ijisho ejuru, bakareba aho igicu kiri kubudika kigana. Icyo umuntu wese ushishoza abasha kubona ni uko ibi bintu bitazakomeza gutya, ndetse bigeze aho kurambirana. Urebye byonyine abanyapolitiki bafunzwe muri iyi misi bazira akamama, wakagombye kubona ko abanyarwanda batazakomeza kurebera. Ntitwiriwe tuvuga abacibwa imitwe hato na hato! Igihe kirageze rero ko iteka rica urugomo ritangazwa mu Rwanda, bitaba ibyo nyirabayazana niwe  uzirengera ibizakurikira!!!

 

Umwanzuro!

 

Uruzinduko rwa Kagame mu Bufransa, uretse kutagira icyo ruvuze, nta n’icyo rumariye abanyarwanda. Uwo rufitiye inyungu ngirango ni uwo muzungu wiyemeje kurenzaho no korosa uruho ku mafuti ya Kagame ariko we afite imibare ye. Nta gushidikanya ko bitazatera kabiri umuzungu akamwigarika kandi yari yamutumiye ngo basangire ku meza. Uwagira inama Kagame niba akibashije kumva, ni uko nyuma y’uru ruzinduko rwateye bamwe guhumiriza ku mafuti ye, nawe yagombye gutaha agatanga ituze, agafungura abanyapolitiki n’izindi nzirakarengane zose, ndetse kuva ubu agatangaza ko abakoresha igifransa bafite uburenganzira busesuye kwo kugikoresha no mu nzego zose z’ibikorwa mu gihugu (le français comme langue officielle au même titre que l’anglais). Bitabye ibyo, kuvuga ngo politiki izwi gusa ni iyo kwibagirwa iyo nawe biyemeje guhumiriza ku mafuti ye, ibyo rwose ni politiki y’ikinyoma itarahwemye kuranga RPF n’abambari bayo. Kandi kwimika ikinyoma biri mu byoretse uru Rwanda kuva aho rugiriye mi minwe ya RPF, kuko byononnye umuco ku buryo bukomeye. Abwirwa rero benshi akumvwa na bene yo.

 

Theophile.

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus