Umuhuza.net ! Articles les plus lus (Extra 1)

Zimwe mu nkuru zitaweho cyane n’Abasomyi bacu, bakazisoma ku Bwinshi!

 

Umunsi Kagame akarabye inkaba i Kibeho!

21 février 2012

Société

Umunsi Kagame akarabye inkaba i Kibeho! dans Société 50507513_MarksRwandaFile021950507515_MarksRwandaFile0221 dans Société

50507517_MarksRwandaFile022350507516_MarksRwandaFile022250507519_MarksRwandaFile0224

50507539_MarksRwandaFile024450507523_MarksRwandaFile02281

Birakomeye kuri leta iyo ariyo yose yakwiha kubeshya ko iri kubaka ubumwe n’ubwiyunge ku byemeza abantu, mu gihe cyose yaba ikomeje kuvuga ko ari uburenganzira ku bayiyoboye gukora ibintu nk’ibi! N’undi wese uzibwira ko azakemura ibibazo ari uko yishe impinja, abagore, abangavu, abasaza, ingimbi, n’abandi bose batamurwanya, azamenye ko kuyobora u Rwanda atari ibye. Iyo bikubitiyeho no kwimana uburenganzira bwo kwibuka bene aya mahano ngo ntazasubire, byerekana ko igihugu cyarangije gutana burundu n’amahame yo kubahiriza ikiremwamuntu.

50507548_MarksRwandaFile0251

50507508_MarksRwandaFile021350507553_MarksRwandaFile0254

 

50507511_MarksRwandaFile0217

Uko Kagame yogoshe Ingabire! Mu rwanda ngo ruhesha agaciro igitsinagore!?

16 novembre 2010 |

Afrique des Grands lacs ou d’ailleurs, Sociét

Uko Kagame yogoshe Ingabire! Mu rwanda ngo ruhesha agaciro igitsinagore!? dans Afrique des Grands lacs ou d'ailleurs ingabirevictoireingabirevictoire146x109 Ingabire Victoire dans Société

Hejuru: Mbere yo kumwogosha…

 

Hasi: …Amaze kumwogosha

ingabire1300x228.jpgvictoireingabireafunzekwihutirakogoshaumugorewundiicyahakitaramuhamabigaragazaubushakebutindibwokumucishabugufi Kagame Paulingabire21300x241 RPF Inkotanyi

ingabire21300x241.jpg

 

Gen Kayumba Nyamwasa yashubije Kagame (Umuvugizi)

 

Kayumba

Gen Kayumba yijeja abanyarwanda ko bari bugufi kubarokora Ingoyi bariho.Ngo muzabagaye guhera ariko ntimuzabagaye gutinda kandi ko igihe kiri hafi.

Gen Kayumba Nyamwasa yashubije Kagame (Umuvugizi) dans Afrique des Grands lacs ou d'ailleurs spacer
spacer Kayumba Nyamwasa dans Afrique des Grands lacs ou d'ailleurs
spacer RNC
spacer Rudasingwa Theogene
spacer Rwandan Freedom Movement Ishakwe
spacer
spacer
spacer
spacer
spacer

Gen Kayumba asanga urubanza rwe na bagenzi be ari ikimenyetso cy’ukunanirwa kw’ingoma ya Kagame [General Kayumba na Kagame] Hashize iminsi Leta ya Kagame isabiye Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ibihano bitandukanye, harimo kwamburwa ampeti ya gisilikare kimwe no gufungwa igihe kirekire. Nyuma yo kumva ibi, byatumye tuvugana na Gen Kayumba kugira ngo adutangarize icyo abivugaho.

Mu kiganiro twagiranye kirambuye aho ari mu buhungiro, yadutangarije ko ibyifunzo bya Kagame ari ikimenyetso cy’ukunanirwa kw’ingoma ye, bikaba binashimangira ukuri kuri mu biganiro bagiye batangaza hirya no hino mw’itangazamakuru hamwe n’ibyo basohoye mu nyandiko bise Rwanda Briefing.

Yatwibukije ko akimara guhunga yavuze ko bimwe mu bintu byatumye ahunga ari munyangire, igitugu, amatiku, imiyoborere mibi, uko KAgame ashaka gusiba amateka ya bagenzi be yose akayiyitirira, ubutabera butigenga hamwe no kuba Kagame yaragize igihugu akarima ke.

Ngo bimwe mu byatumye bafata icyemezo cyo kurwanya ingoma ya MRND byari uguca akarengane, ubuhunzi hamwe no kuba igihugu kiyobowe n’ishyaka rimwe rukumbi, rero bikaba ntagushidikanya ko barwanya ingoma ya MRND barangiza bagasiga Kagame wazunguye ibyo barwanyije, yarangiza akabikuba inshuro nyinshi (wenda muribuka ko yadusezerenyije kubikuba karindwi?) Yadutangarije ko ntagushidikanya ko bagomba kurwanya ingoma y’igitugu ya Kagame bivuye inyuma, kandi ko ntakizabakoma mu nkokora, nk’uko we na bagenzi be bitanze bakarwanya ingoma ya MRND, abenshi bakanahatakariza ubuzima; ibi byose Kagame akaba atarabihaye agaciro, akaba ageze aho yiba amatora, akimika ubwicanyi, gufunga abatavuga rumwe nawe, gufunga no kwica imiryango y’abamurwanya ayita ibyitso n’ibindi byinshi.

Yaduhaye ishusho nyayo y’ubutabera bwa Kagame aho ariwe mucamanza, mushinja cyaha akaba n’umucunga gereza aho yumva yagaraguza abantu agati nk’uko ashatse, atanga urugero rw’abantu batadunkanye nka Perezida Bizimungu, Ntakirutinka Charles, Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, Gen Muhire, Mutsindashaka, Col Mudenge hamwe nabandi Kagame akomeje kugenda agaraguza agati mu nkiko.

Sibyo gusa avuga ko mu gihe Kagame ataragera aho yumva ko agomba kubaha uburengazira bw’ikiremwa muntu hamwe n’itangazamakuru, ngo areke kugenda afunga afungura abanyamakuru nk’inzugi, ntagushidikanya ko bagomba gukomeza kurwanya ingoma ye y’igitugu.

Kuba kugeza ubu Kagame na bagenzi be barahinduye ubumwe n’ubwiyunge igikoresho cya politiki cyo kwirenza abo badashaka, bagakingira ikibaba bamwe bakoze jenoside kubera ko babayobotse, ni zimwe mu mpanvu batagomba kumwihanganira.

Ubusahuzi bwa Kagame Yanadutangarije ko bibabaje kubona banenga Kagame uburyo akomeje gusahura igihugu, aho kugirango yisubireho cyangwa asabe abanyarwanda imbabazi, agahitamo inzira yo kubahimbira ibyaha.

Yatwibukije uburyo basobanuye, mu inyandiko bise Rwanda Briefing, berekana amadege ahenze Kagame yagiye agura mu misoro y’abaturage hamwe no mu mafaranga y’abaterankunga, Umuvunyi mukuru Tito akaba yaragerageje kuvugira Kagame ko izo ndege ari iza Nshuti Manasseh, ariko nyiri ubwite akaba yaraje kubyiyemerera ko ari ize.

Muri iyo nyandiko nanone berekanye uburyo Kagame akodesha amazu ye ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza no mu Budage, akanongera akanakodesha abakozi b’izo za ambasade amacumbi, ayo mafaranga yose akaba ajya mumufuka we bwite.

Gen Kayumba yadusobanuriye ko impanvu Kagame abita abanzi, ari uko berekanye ukuntu yakoresheje ibikoresho bya Leta mu kwubaka amazu ye kuri Muhazi, bakanerekana ukuntu ishyaka FPR ricuruza kurusha abantu bose mu gihugu, ko ritagira umubitsi kandi ko kugeza ubu amafaranga yaryo agana mumufuka bwite wa Kagame.

Akaba yaradusabye kumubariza Kagame niba ibi bisobanuro byose basobanuriye abanyarwanda uburyo igihugu cyabo gikomeje gusahurwa nkaho kitagira ba nyiracyo, ari byo bibagira abanzi b’igihugu.

Ese yaba yitiranya kuba umwanzi w’ubujura bwe no kuba umwanzi w’igihugu? Amapeti n’igifungo Kuba Kugeza ubu Kagame yumva ko yakatira abasirikare igifungo ashaka, akaba yumva ko yanabakuraho amapeti ukwo yishakiye kubera ko bamunenze, bisobanura agaciro aha abasirikare ba RDF.

Gen Kayumba lero yaradutangarije ko yaba we cyangwa bagenzi be, amapeti bafite batayahawe na Kagame ahubwo ko bayahawe n’ubwitange hamwe n’imirimo itandukanye bagiye bakorera igihugu hamwe n’abenegihugu.

Akaba yaratangajwe no kubona Kagame amaze kunanirwa, kugeza aho afata amapeti nk’ibyo kurya by’impunzi cyangwa cadeaux, aho yumva ko ashobora kurota azitanga cyangwa azikura ku basirikare. Ngo: “Inyito ni izina ry’umuntu; ntawushobora kubyuka ngo avuge ko Kagame atakitwa Paul.

” Ese mwazambarije Kagame icyo ba Gen Muhire, Col Mudenge, Col Rugigana, Gen Kaka, Gen Karenzi Karake n’abandi benshi amapeti bafite icyo abamariye? Ibi byose ngo bisobanura cya gitugu n’iterabwoba Kagame agenda akorera abasirikare bagenzi be kugirango abacecekeshe, ntihazagire n’uwongera kuvuga.

Ku bijyanye n’ibirego babarega ko bashyigikiye amagambo Ingabire yavugiye ku Gisozi, asobanura ko n’ubwo yaba atemeranya n’imyumvire ya Ingabire, asanga igisubizo atari ukumufunga kubera imyumvire ye, ikindi akaba yibaza uzafunga Kagame uwari we, cyane ko Ingabire arimo kurega, ari umwere cyane ugeranyije na Kagame umurega utaratinye kwigamba mu nteko nshingamategeko imbere y’abaturage ko yahumbahumbye impunzi z’abanyarwanda akazica, agacyura abo ashatse.

Kuba Kagame abarega gufatanya n’abahutu, yadutangarije ko ntakimwaro bimutera kuko asanga ari wo muti nyawo w’abanyarwanda, kandi ko bazashyira bakabibona. Yaduhaye ingero za Mandela waharaniye ubwiyunge bwa abirabura n’abazungu, bene wabo bakamurwanya ariko bageze aho basanga ari wo muti w’ikibazo cyabo.

Yongera aduha urugero rwa Mahtama Ghandi wabwiraga benewabo b’aba Hindu kwiyunga n’abayisiramu, bakamunanira bikaba ari byo byabyaye ubuhinde na Pakistani, kugeza na n’ubu amakimbirane yabo akaba agikomeza. Gen Kayumba Nyamwasa akaba ashimagira ko umuti w’abanyarwanda nyawo ari ukuganira n’ukumvikana mu bwubahane butaziguye.

Yadusabye kumubariza Kagame ko ahora ashaka kubicira ishyanga, gukoresha inkiko ze kubakatira ibyo ashaka, iyo baza kuba bakiri mu gihugu biba bimeze bite ? Ese abo akoresha kubakatira imanza zidasobanutse, nawe arashaka ko ejo ubundi namara guhirima hazabakoreshwa bene nk’abo kumukatira? Ngo bo ariko nibazamera nkawe, kuko icyo bashaka ni u Rwanda ruzira amakuba n’amarira, akarengane hamwe na munyangire nk’iya Kagame.

Akaba yarasoje akomeza abanyarwanda bose bakomeje gukorwa munda n’ubwicanyi bwa Kagame hamwe n’igitugu cye.

Umubare w’ibitambo bya Demokrasi nka ba Rwisereka, Rugambage, Emeltha Munyeshuri, Rutayisire, Ingabire, Ntaganda n’abandi, uriyongera uko bucyeye ariko nanone akaba yizeza abanyarwanda kuzabagaya guhera ariko nibazabagaye gutinda kandi ko igihe kiri hafi, ukuri kugagatsinda.

Akaba yaraboneyeho umwanya w’ukwizeza abanyarwanda ko batazaterwa ubwoba n’imijugujugu Kagame akomeje kubakurikiza, ahubwo ko ituma bakomeza kugira ishyaka n’umurava wo gushaka icyabohoza igihugu cyabo kandi vuba, amazi atararenga inkombe.

Johnson

Source Umuvugizi. Com.

Mu ntangiriro zayo Inama y’Igihugu CNCD ihanganye n’ikibazo cy’ingutu aricyo « FDU Inkingi! »

8 mars 2013 |

Société

RWANDA POLITICAL OPPOSITION FDU-INKINGI AND RNC HELD JOINT MEETING IN JOHANNESBURG. mex_imagefromdoc.php?DOCID=0000000898&DOCUMENTTAB=rportal_documents&TRANSFERTAB=theportal_objecttransfer&DBNAME=usr_web0_1&COREDBNAME=usr_web0_1&LOCALSYS=&APPLNAME=V2010&
Col. Patrick Karegeya, Gervais Condo, Sixbert Musangamfura, Dr Charles Ndereyehe, Dr Paulin Murayi, Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Dr Nkiko Nsaengimana! Bagabo, ni ryari kubohora rubanda nk’uko mwabisezeranye?

 

Biramutse bigaragaye ko ishyaka FDU Inkingi, uruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko, ryaba ritarahawe ubutumire mu gikorwa cyo gushyiraho Inama y’igihugu CNCD cyabereye I Brusseli tariki ya 2 Werurwe 2013, ni inama CNCD yaba ifite ikibazo kiremereye gishobora no kudindiza bikomeye imikorere yayo, kuko byaba bigaragaye mu ntangiriro ko Inama y’igihugu yubakiye ku Kinyoma. Ariko niba FDU Inkingi uruhande rwa Nkiko bigaragaye ko yakiriye ubutumire ntigire ubushake bwo kwitabira umushyikirano, ikibazo kiremereye cyaba kireba FDU ubwayo, bityo kikaba ari ikibazo kitabasha kudindiza CNCD. Hakurikijwe amakuru acicikana muri iki gihe, ni uko Hypothese ya kabiri ariyo y’ukuri, bityo ikibazo cya FDU Inkingi nta ngaruka zikomeye cyazagira ku nama y’igihugu. Ariko se igiteye FDU Inkingi, uruhande rwa Nkiko, guteza ubwega, kugera n’aho yibasira ku mugaragaro Inama y’igihugu igitangira cyaba ari iki? Nicyo dukwiye kurebera hamwe muri iyi nyandiko!

 

1. Kwiha gusuzugura nkana abandi bavukagihugu kwa FDU Inkingi!

Nk’uko amakuru agera ku banyarwanda hirya no hino aturuka mu mashyaka yashyizeho Inama y’igihugu CNCD abivuga, FDU Inkingi uruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko, yararitswe nk’andi mashyaka yose ya politiki mu gikorwa cyo gushyiraho inama y’igihugu. Igisubizo cya Bwana Nkiko cyaba cyarasomewe abahagarariye amashyaka yabo cyagiraga giti: « Twabonye ubutumire bw’inama irarikira amashyaka ya politiki arwanya igitugu cya FPR gushyira hamwe imbaraga z’abayagize. Gusa tubabajwe no kubamenyesha ko tutashimishijwe n’ukutagezwaho mbere imitegurire y’iyo nama kugirango natwe tube twabigiramo uruhare. Ikindi ni uko umurongo wa FDU Inkingi uteganya gusa ibiganiro bya politiki mu gihe bibereye muri cadre ya Dialogue Interwandais hautement inclusif. Tubashimiye ubushake mwagize bwo kudutumira kandi tubifurije no kuzagira inama nziza! »

Amakuru ajyanye n’igisubizo Nkiko Nsengimana yatanze (turisegura kuko yatanzwe mu buryo bw’imvugo, ariko n’inyandiko nyayo ibonetse ntiyavuguruza ibyatangajwe) ntaho agaragaza ko igitekerezo cyo gushyiraho Inama y’igihugu gifutamye, uretse kwerekana ko FDU Inkingi yo ifite undi umurongo yihariye iteganya guhuriramo n’abandi banyapolitiki mu biganiro. Bityo campagne yatangiye y’abagize FDU INkingi (uruhande rwa Nkiko) yo gushaka kwibasira CNCD, ikaba aha ngaha ihushije cyane. Kuko niba bafite inzira yabo bateganyamo guhuza imbaraga z’abanyarwanda mu kurwanya igitugu cya FPR, bakwiye kuyikurikiza, ariko bagaha amahoro abahisemo indi nzira yabo kandi bakabishyira no mu bikorwa!

Imyifatire ya FDU (Uruhande rwa Nkiko) iragaragaza ikintu kimeze nk’agasuzuguro ku bandi banyarwanda, aho abashobora kuba bayigize baba bibwira ko aribo bonyine n’abo bafatanyije bafite urufunguzo rw’ibibazo by’igihugu. Nk’uko bigaragara muri iki gihe, icyemezo gifashwe na FDU (NKiko), gikurikirwa buhumyi n’ishyaka RNC bafatanyije. Ninako bigenda iyo icyemezo gifashwe na RNC, nabwo gikurikirwa buhumyi na FDU ya Nkiko. Icyo nicyo bo bita ubufatanye, butagaragaza muri iki gihe umusaruro, uretse uwo gukomeza kwizeza abanyarwanda ibitangaza.

Nk’uko biboneka, impande zombi zigize FDU zararitswe hamwe n’abandi banyarwanda mu gushyiraho Inama y’igihugu. Uruhande rukunze kwitwa urwa Ndahayo rwitabiriye ihuriro n’abandi banyarwanda, nta gusuzugura abandi cyangwa gushaka kwerekaka ko aribo bafite ibisubizo ku bibazo by’igihugu bonyine. Bityo kuba FDU igice cya Ndahayo cyarasinyanye amasezerano yo gufatanya n’indi mitwe ya politiki, nta kosa na rimwe ryabarwa ku nama y’igihugu CNCD. Niba hari amakimbirane arangwa mu ishyaka FDU, ba nyirayo bakwiye kuyakemura batikoreje uwo mutwaro CNCD ishyize imbere inyungu z’abanyarwanda kurusha inyungu z’ibice abanyapolitiki babarizwamo. FDU Inkingi (Nkiko) rero mu guteza ubwega yibasira CNCD, biragaragara neza ko yibeshye mu nzira yo gukemura ibibazo biyireba!

 

2. Kwitwaza ishusho nziza Madame Victoire Ingabire afite mu banyarwanda ntibihagije!

Nk’uko biboneka muri iki gihe, nyuma y’aho Madame Victoire Ingabire Umuhoza agiriye mu gihugu FPR na Kagame bakamukorera ibya mfura mbi, nk’uko badahwema kubigirira n’abandi banyarwanda benshi, hari koko popularité uyu mutegarugori w’intwari yagize, ndetse kenshi ishingiye ku gutangarira ubutwari bwe, kimwe n’impuhwe muri rusange rubanda ikunze kugaragariza umuntu uri mu byago. Iyo shusho nziza ya Madame Ingabire FDU Inkingi (Nkiko) yamenye kuyigenderaho nibyo, ariko kuba yayibyaza ibikorwa bya politiki bijya mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwibohora igitugu nk’uko yari intego ya Madamne Ingabire, ibyo FDU ntiyabishoboye. Nyuma y’imyaka itatu Madame Ingabire atawe muri yombi n’agatsiko ka Kagame, ibikorwa bifatika bikomeza Inkundura yari yarajyanye Madame Ingabire mu Rwanda ntibyabonetse. Ndetse hari benshi bemeza ko abayobozi ba FDU Inkingi bo ubwabo batabye umugore mu nama, ubundi bikomereza politiki y’amagambo atagira ibikorwa. Ibi birerekana ko FDU mu guteza ubwega no kwamagana Inama yIgihugu CNCD ari nko kurasa ku ruhande, kubera ko kurasa ku ntego byayiyobeye!

Madame Victoire Ingabire mu buroko mu Rwanda aragenda yibagirana! Ibyo niko agatsiko ka Kagame kabigenza buri gihe. Umuntu arafungwa abantu bakavuga bageraho bakarambirwa, akazagwa mu munyururu cyangwa ku bwa burembe agafungurwa ari igisenzegeri. Kwizera ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubu ari we leader ari muri prisons z’Inkotanyi zisanzwe zizwi uko zikora, kwaba ari nko guhindukira ukemera FPR Inkotanyi ubwayo. Ba FDU babishaka batabishaka, barasabwa gutangiza indi nkundura, birumvikana ntibibagirwe Madame Ingabire, ariko gucungira kuri leadership ya Vicotire Ingabire muri iki gihe, byasa nko kwibeshya kuri FPR icyo ari icyo. Nta wigeze ava muri prison y’Inkotanyi ngo yongere kugira umutima wo kugira ikindi akora kijyanye na politiki niba yari umunyapolitiki. Uri muri gereza y’inkotanyi, zimwica urubozo, zikamuhahamura, ku buryo ataha ari nk’igishushungwe kidashobyoe no kongera kugira icyo kimarira. Kwizera ko Madame Victoire Ingabire azava muri gereza yemye nk’uko FDU INkingi Nkiko ibibona, byaba ari nko gutekereza rwana kandi ibyo ntibikwiye muri politiki. Ni iki rero cyatera FDU Inkingi ya Nkiko gusa nitera umugongo abandi banyarwanda yitwaje ishusho nziza ya Victoire Umuhoza? Ntacyo! Ntibakwiye nibyo koko kwibagirwa Intwari yabo, ariko no kumucungiraho mu nkundura byaba ari ugutekereza hafi cyane!

3. Ubufatanye bwa FDU na RNC buranukamo muraramo!

Kuva aho FDU Inkingi (Nkiko) ifatiye icyemezo cyo gukorana n’abahoze muri FPR Inkotanyi bayoboye ihuriro RNC, abanyarwanda bagize icyizere ko igihe kigeze cyo kubagobotora ingoma ya ruvumwa! Nyamara kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Imyaka ibaye hafi itatu hariho ubwo bufatanye! Mu nama iherutse guhuza i Johannesbourg abayoboye ayo mashyaka yombi afatanyije, urasanga bilan batangaza y’ibyakozwe muri iyi myaka yose bagana intego yari igamijwe idashamaje na gato. Biraboneka yego ko bafashe imigambi mishya, ariko se abanyarwanda bajyeho bizere akaburiye mu isiza? Ibyo FDU Nkiko irasa n’ibyirengagiza, ahubwo igakomeza kumvisha abanyarwanda ko ariyo ibitse urufunguzo rwo kubakemurira ibibazo! Bazategereze rero ibyo FDU na RNC bazabakorera kugeza ryari? Niba banafite ibanga ryo kubohora rubanda, ntibari bakwiye kuriryamaho, mu gihe hari abandi banyarwanda bifuzaga kubatera ingabo mu bitugu, aribo banahuye bagashyiraho CNCD! Kurwanya CNCD rero kwa FDU Nkiko kuragaraza iki uretse ubwiyemezi budafite icyo bushingiyeho!

Icyizere abantu bari bateze ku runana rwa RNC na FDU cyaraje amasinde! Inkundura yariho yagiye nka nyomberi kuva Victoire Ingabire  yafungwa. Umugore yabarushije ubutwari yitwaje imbokoboko, abagabo bavugwaho no kuba indwanyi banahoze bamwe mu Nkotanyi bihitiramo imvugo ya gusinziriza, maze FDU nayo ijya gusinzirana nabo! Kagame aboneraho kubannyega karahava, arabacunaguza, abita ibigarasha n’amazirantoki, ndetse bamwe muri bo abavuzamo urusoro. FDU na RNC ibyo barabirebera baricwendekera ngo bategereje ko sakindi izaba ibyara ikindi! Icyizere rero FDU na RNC baha rubanda ni  ikihe hanyuma ngo ibyo bibahe impamvu yo guteza ubwega no kwibasira inama y’igihugu igishingwa ariyo CNCD? Iyo uvuga avugira ku bikorwa bifatika abantu bashobora kumwumva, ariko ko ikibazo cy’amacakubiri muri FDU cyaba intandaro yo gutesha agaciro CNCD, ibyo rwose nta njyana na gato bifite.

 

Umwanzuro

Ibabazo biberaho gukemurwa, kandi gukemura ibibazo nibyo bitandukanya umuntu wifitemo agaciro n’undi wa birihanze. Kuba inama CNCD igiriyeho gukemura ibibazo bikomeye, ibyo bigaragarira buri wese ntibisaba na demonstration. Ikibazo cy’amacakubiri ya FDU gishobora koko kuremerera CNCD, ariko nticyagombye kuza ku murongo w’ibanze w’ibibazo bisaba gukemurwa byihutirwa, kuko ibibazo bikomeye biri iyo biri. Iyaba abagize FDU (Nkiko) batekerezaga bihagije, bakagombye kumva ko guteza ubwega kuri CNCD ari ugushyiraho ibibazo byagombye gukemurirwa ahandi, bityo bakoroheraza akazi Inama y’igihugu itaramara kabiri ishinzwe! FDU ishobora kuba yifitemo ikibazo kiyiremereye koko, ariko ntiyakagombye kukigira ikibazo cy’abanyarwanda muri rusange. Niba badashoboye kwikemurira ibibazo interne bafite ubwabo, nibashake abunzi babibafashemo, ariko bareke kudindiza ibikorwa by’abanyarwanda. FDU Nkiko yagombye kumva ko kugeza ubu nta bandi banyarwanda bayiheje, ko ariyo yiheje ubwayo, kandi uko kwiheza ikagashoramo abo bafatanyije muri RNC. Impamvu zo kwiheza kwabo ntizishobora kumvikana kandi nta n’ubwo zagombye kugerekwa ku nama y’igihugu CNCD. Inama yakiriye uruhande rwa FDU rwiyemeje ubufatanye n’izindi organisations ziyigize. Iryo nta kosa na gato ririmo. Kuba iyo FDU yifitemo amacakubiri mu by’ukuri si ikibazo cyagombye kureba CNCD. Nk’uko amakuru abitangaza, Inama y’igihugu ifite code d’ethique igenderaho, kandi gukurura amacakubiri ntibishobora kujyana n’iyo code. Ibyiza rero byaba ko ishyaka FDU ryafata umwanya wo gutuza no gutekereza bihagije, hanyuma ryazamara gusubiza ubwenge ku gihe rigasanga abandi banyarwanda baharanira kurutabara!

Harakabo amahoro n’ubwumvikane mu Bana b’u Rwanda.

Mzee wa Bazee

 

Gusenya urubuga Umuhanuzi sibyo bivanaho ibibazo urwo rubuga rwavugagaho!

saintesprit.jpg

The wind of change…
Inkuru yakomeje kuvugwaho muri iki gihe n’abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, si ijyanye n’ivugururwa rya Guvernoma mu Rwanda, ahubwo icyakomeje gutangaza ni uburyo Leta ya Kagame yashoboye gusenya Urubuga rwa Leprophète.fr rwari rumaze iminsi ruvugisha benshi amagambo, bikanavugwa ko leta yari imaze iminsi itanze amafranga atagira ingano ngo isenye icyo gitangazamakuru cyakoreraga kuri Internet, kimwe n’ibindi binyamakuru itifuza!

Nk’uko byari bizwi bihagije, leprophete.fr rwari urubuga rwashinzwe n’abapadiri babiri ba Diyosezi ya Cyangugu baba mu mahanga, aribo Padiri Fortunatus Rudakemwa na Padiri Thomas Nahimana. Leta y’u Rwanda mu kwikoma icyo gitangazamakuru nta nzira itanyuzemo muzo RPF imenyereye iyo ishaka gukora ishyano. Habanje ibyo guharabika abapadiri babiri bashinze leprophete. Ntacyo basize inyuma miri icyo gikorwa kibisha. Abagaragu ba Kagame bo mu nzego zo hejuru barahaguruka, abadepite, abasenateri, abaministri, batangira gukwiza inkuru ziteye isoni, zisebya abapadiri, kugeza no guhimba ibinyoma bijyanye n’ubuzima bwite bw’abantu. Uko kumanuka kugera hasi gutesheje agaciro cyane abiyita ko ari abayobozi, ntacyo byabashije gufata. Impamvu yatumye ntacyo bifata ni iyi: Ntabwo abo bayobozi bigeze bafata umwanya wo kwerekana ko ibitekerezo bivugirwa kuri leprophete bidahuje n’ukuri, ahubwo bibanze mu byo guharabika no kwangisha abaturage abapadiri. Nyuma baje ngirango gukorwa n’ikimwaro, basanze ahubwo abo bapadiri bavugwa bakunzwe cyane n’abakristu kubera imirimo inyuranye kandi iri mu nyungu zabo bakoze mu buzima bwabo bwa gisaserdoti.

Umurimo wo guharabika umaze gufata ubusa, RPF yatangiye étape nshya, ariyo yo gushyira iterabwoba ku bapadiri, ngo bareke kuvuga. Hatangajjwe byinshi bigamije kwereka abantu ko abapadiri ba leprophete ngo baba ari abagiranabi bihishe mu bihugu baherereyemo. Mu minsi y’icyunamo cy’uyu mwaka, ikibazo cy’abapadri ba leprophete cyagejejwe ku wahoze ari ministri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ubufransa, Bernard Kouchner. Uyu bikaba bizwi ko asanzwe ashyigikira cyane agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda, kubera inyungu akuramo n’ubusambo asanganywe. (Uwashaka kumenya iby’ubusambo bwa Bernard Kouchner, yasoma igitabo cyanditswe na Pierre Pean cyitwa Le monde selon K). Bernard Kouchner yemereye leta ya Kagame ko azakora ibishoboka byose akabuza abo bapadiri kuvuga, kugeza aho atangaje ko ngo yiboneye abapadiri ubwe bari kwica abatutsi muri genocide. Ukibaza niba abo bapadiri avuga ko yabonye bari kwica yaba yari asanzwe abazi, cyangwa se niba hari ikimenyetso ku gahanga cyagaragaza ko ari abapadiri koko!

Iterabwoba rimaze gufata ubusa, kuko nta kimenyetso na kimwe gishobora gushinja abapadiri ba leprophete ubugiranabi, RPF yatangiye indi etape yo guharabika mu itangazamakuru rya leta ba Padiri Rudakemwa na Nahimana. Bari babonye ko ibyo guharabika ku buzima bwite byagayitse cyane mu banyarwanda kandi bikagayisha ubutegetsi bwishoye muri icyo gikorwa giteye isoni. Abanyamakuru ba RPF bakamejeje hose bavuga noneho ko ngo abapadiri bari gutangaza ibitekerezo bya Sederi (CDR), sederi rikaba ishyaka ryavugwagwaho ivanguramoko no kwibasira abatutsi. Aha RPF yari yinyaye mu isunzu, kuko noneho yari yiyemeje kuvuga ku bitekerezo, aho kwibasira abantu. Nyamara nabyo byarayipfanye, kuko mu basoma ibitekerezo byatangirwaga ku rubuga leprophete, nta hantu na hamwe harimo ibitekerezo by’ivanguramoko. Ahubwo havugwaga cyane cyane  ku makosa akomeye ubutegetsi buriho ubu bukora, kimwe no kwamagana ubugiranabi Fpr ikorera abaturage. None se kunenga akarengane RPf igirira abantu bizitwe kuba Sederi? Niyo mpamvu abapadiri ba Leprophete bahisemo kwerekana ahubwo uburyo RPF ariyo ikora nka CDR, ndetse ikaba iyitambutse mu bibi.

Nyuma yo kugereranya RPF na CDR, noneho icyama cyahagurutse cyariye karungu, gikoresha iterabwoba ridasanzwe, ndetse abanyamakuru b’inkotanyi bagera aho bemeza ko byose ari ikosa rituruka kuri Kiliziya gatolika, ntibanatinya no gutuka Imana bavuga ngo Yezu yaba ari umuhanuzi w’abagenocideri. Guhera icyo gihe bashyize igitutu gikomeye kuri Kiriziya y’u Rwanda, by’umwihariko kuri Diyosezi ya Cyangugu ngo niyamagane abapadiri bayo, nibirimba ibatange babambwe. Gusa igitangaje, inyandiko zose zaturukaga ku ruhande rwa leta zatangazwaga ku rubuga leprophete, ahubwo bikarushaho kwereka abasomyi ububi bwa RPF, mu gihe batekerezega ko ngo bari kurwanya abapadiri.

Umukino wa leta y’u Rwanda na leprophete wakomeje utyo kuba uw’isega n’umwana w’intama. Mbese nko kuvuga ngo niba utarakoze ibi, ni bene wanyu kandi mwese muhwanyije ubugome mukwiye kuribwa. Mu rwandiko umwepiskopi wa Cyangugu yashyize ahagaragara, Nyiricyubahiro Johani Damaseni Bimenyimana yatangaje inyandiko irimo ubwenge n’ubushishozi. Yirinze gutanga abapadiri be ngo babambwe nk’uko leta yabisabaga, ariko anerekana ku buryo bugaragara ko ibitekerezo bitangwa n’abapadiri bidakwiye kwitirirwa Kiliziya muru rusange, ariko ntiyabura no kwibutsa ko kugaragaza ibitekerezo ushaka kubaka ari uburenganzira bwa buri muntu wese. Mu gihe abanyarwanda basanga ibitekerezo bitambuka ku rubuga leprophete byafashaga ahubwo abantu kuganira ku bibazo bibaremereye ku mutima, byarabonekaga ko urubuga ahubwo rwafashaga mu kubaka umuryango nyarwanda.

Nyuma y’ibyo byose, RPF yabonye ko  ubutumwa bwa Musenyeri wa Cyangugu busobanutse, kandi ko ntaho yigeze avuga ko abapadiri be bari mu bikorwa by’ubugiranabi. Ntibyatangaza ko Inkotanyi zashakaga no kubyuriraho ngo bishyire Kiliziya gatolika mu mutego. Iyo Musenyeri acyerekana ko ashyigikiye bigaragara abapadiri be, icyo gihe nta wari gukira umuriro wari kwaka, noneho RPF ikaboneraho umwanya wo gusuka urwango yamanwe rwo kurwanya Kiliziya y’imana.

Ngibyo rero ibya leprophete.fr. Mu gihe gito icyo gitangazamakuru cyari kimaze, cyerekanye byibuze ko abanyarwanda bafite inyota y’ukuri no gukira akarengane kabatsikamiye imyaka ikaba ibaye agahumburi. Abapadiri bashinze urwo rubuga bakoreraga ubushake, nta wabahembaga. Ariko akayabo k’amafranga RPF yamenye mu gusenya urubuga, byerekana aho ikibi kigeze cyibasira umuryango nyarwanda. Ese ayo mafranga ntiyashoboraga gukoreshwa mu bikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro cyane cyane abatishoboye? Ikindi kandi gusenya urubuga leprophete, birarushaho kwambika ubusa leta iri mu Rwanda. Nta gushidikanya ko gusenywa kwa leprophete bishobora kugira ingaruka cyane ku butegetsi, dore ko abapadiri basenyeraho urubuga rwo gutanga ibitekerezo byabo atari abantu b’injiji kandi batabuze gukundwa no kwizerwa n’abaturage. RPF ishobora kuzakoresha tekiniki zayo za shitani kugirango ivane abo bapadiri mu nzira, ariko ntawabura guhamya ko iramutse yibeshye ikageza aho byayihagama!

Umuntu ntiyabura kandi gusaba abanyarwanda baguye mu kantu kubera igikorwa cy’urukozani cya FPR, ko badakwiye kuguma mu kumiro gusa, ahubwo bakwiye kwibaza icyo bakora kugira ngo ibikorwa byo guhohotera abantu by’inkotanyi birangire vuba. Abapadiri batanze urugero ko kudatinya kwamagana ibibi by’ubutegetsi bukandamiza abaturage bihungabanya ubwo butegetsi. Ese noneho abanyarwanda bashyizeho izindi sites byibuze 100 zo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu, aho amafranga yo gutanga mu kuzisenya yazaboneka? Na aha buri wese rero kuzirikana ku gikwiye gukorwa.

murengerantwari-blog.

[NDLR] Nyuma y’iyi nyandiko yatangajwe, twamenye ko ba nyir’ikinyamakuru leprophete bashoboye gukemura ikibazo, ku buryo urubuga rukomeje gusurwa. Ariko ngo haba hari indi karita FPR yatangiye gukoresha, mu rwego rwo kwikiza abapadiri babiri bashinze leprophete. Mu minsi ishize inzego za Kagame zataye muri yombi umunyeshuri muri Université witwa Aphrodis, ngo azizwa ko yaba yarandikiye email Padiri Fortunatus, mu rwego rw’ubucuti busanzwe, kuko uwo munyeshuri yize mu iseminari St Aloys, ikigo Padiri yahoze ayobora. Ubu uwo munyeshuri biravugwa ko bariho bamukorera tortures zikomeye, ngo yiyemeze gutanga ubuhamya bwo gushinja divisionnisme na négationnisme Padiri Thomas na mugenzi we. Ni ukubikurikinira hafi!Ikindi kibazo umuntu atabura kwibaza muri ibi byose ni iki: Kiliziya y’u Rwanda yo izakomeza kubembereza amafuti ya FPR kugeza ryari? Ni mu yindi article, tuzabagezaho ibitekerezwa ku myitwarire ya Kiliziya mu ibi biri kuba mu gihugu…

 

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus